Pageviews all the time

PAWULO KAGAME AGOMBA KWIRUKANWA MU RUGWIRO NONE KUKO EJO HAZABA ARI KERA CYANE, NTITUGOMBA KWIBESHYA NGO DUTEGEREZE 2017/NKUSI YOZEFU

Ntidukeneye ba Rwabujindiri mu bihugu bikennye, munyagitugu BLAISE tumuka !
 Niko ibyo byapa bivuga. Kuki tutabwira ibi umunyagitugu Kagame Pawulo none?

Hashize igihe havugwa ko bamwe mu bategetsi bo mu karere k'Ibiyaga bigari by'Afrika bafite umugambi wo guhindura itegeko nshinga kugirango bagundire ubutegetsi kugeza bapfuye. Ibi byavugishije abatavuga rumwe  n'izi nyangabirama z'abategetsi zahindutse abakegesi bagesa ijosi buri wese ushaka kubangamira uriya mugambi wabo mubisha.Ibihugu by'ibihangange nabyo akenshi biri mu bimitse aba bakegesi, biriho biratera hejuru byamagana uyu mugambi mubisha. Ibi nibyo byatumye bamwe muri aba bategetsi bumva igikwiye maze bemera kutazagwa mu ntebe y'ubutegetsi, urugero twatanga hano ni urwa Joseph Kabila wa RDCongo umaze gutangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu. Nkurunziza Petero w'Uburundi we nawe ariho arakoresha amanyanga yose ngo ahindure itegeko nshinga abone uko ategeka ubuziraherezo, ariko Abarundi bamubereye ibamba ku buryo umuntu yakwemeza 100% ko bitazamushobokera gufata manda ya 3!

Ahakiri urujijo ni muri Uganda no mu Rwanda; aha tukaba twibutsa abasomyi ba Shikama ko umugore wa Perezida wa Uganda aherutse guhushwa n'abo bita abagizi ba nabi, ibi bikaba bigaragara ko Abagande nabo badasinziriye nubwo Kaguta Yoweri Museveni abafata nk'abanebwe, abasinzi badashobora kugira icyo bageraho adahari. Ahasigaye ikibazo rero cy'ingutu ni mu Rwanda dore ko nyuma yo kwima amahwemo abanyarwanda baba abari mu gihugu imbere cyangwa inyuma , abategetsi b'iki gihugu banahungabanya umutekano w'ibihugu bituranye n'u Rwanda  kandi bakaba bakora ibishoboka byose ngo bagume ku ngoma.

Mu Rwanda, abategetsi barangije gufata ingamba zo kuzafasha Kagame kutava mu Rugwiro nyuma ya 2017
Ingamba zafashwe kugirango Kagame n'Agatsiko ke bagume ku butegetsi, zirasa n'izafashwe kugirango FPR igere ku butegetsi muri 1994! Tuzi amabi FPR yakoreye Abahutu kuva ikimara gutera muri 1990. Abanyabyumba bazahora bibuka ukuntu yabatumizaga mu manama ibabeshya ko ibaha n'imfashanyo z'ibiribwa bahagera ikabahuramo umuriro w'amasasu igahita itwika imirambo yabo. Ibi se hari aho bitaniye n'abasore baherutse guhamagarwa babeshywa ko bagiye kwiyandikisha muri RNC na FDLR bakicwa rubozo, bagahambirwa amaboko ku mugongo bakajugunywa mu mugezi, urugendo rwabo rukarangiria muri Rweru? Hagati ya 1991 na 1993 hari abantu benshi bafatwaga bunyago na FPR bakoherezwa muri Uganda, ubu naho hari abantu barenga 100, 000 bamaze kuburirwa irengero mu mwaka umwe gusa wa 2014.

Hagati ya 1990 na 1994, FPR yari ifite umugambi wo kwica abayobozi b'Abahutu urugero ni  urupfu rwa Felisiyani Gatabazi, Gapyisi Emmanuel, Bucyana, n'abandi ntarondoye. Ibi se hari aho bitaniye n'Abanyabwenge n'abanyemari bariho bicwa, dutange urugero  rwa hafi rwa Dr Gasakure wavuraga Kagame Pawulo indwara ye y'umutima wiciwe muri kasho i Gikondo, umuyemari Rwigara Assinapol wishwe urubozo agahambwa abona nkuko byatangajwe na shikama kuri 26/2/2015 mu nkuru musanga aha bikongera bigashimangirwa n'Imirasire mu nkuru musanga aha. Nkuko kwica ba Gatabazi byateguraga umugambi muremure FPR yari ifite wo gucecekesha ABAHUTU burundu, ni nako kwica ABATUTSI biri mu muagmbi wayo wo gucecekesha Abatutsi ngo hatazagira uyoboka RNC cyangwa undi wese uzitambika mu mugambi wa Pawulo Kagame wo kwiha manda ya gatatu. 

Ikindi ni uko kuva indege ya Kinani kitananiye abanzi n'Abagambanyi yahanurwa, hagiyeho umugambi wo kwica umuhutu wese uzi gusoma no kwandika; ni muri urwo rwego abenshi bahimbiwe ibyaha baricwa, abandi bafungirwa ahantu hatazwi kugeza aya magingo!Abandi baboreye muri za gereza ku buryo abenshi barangije n'igihano cy'agatsi bahawe n'ingoma mpotozi ariko ntibafungurwe nkuko biherutse kwemezwa n'ikinyamakuru cy'Agatsiko IGIHE. Ibi byabaye ku Bahutu mu minsi ishize na n'ubu bigikomeje nibyo biriho biba ku Batutsi bazi gusoma no kwandika uhereye kuri Kiizito Mihigo, urutonde rw'abazibasirwa rukaba ari rurerure nkuko amakuru aheruka kugera kuri Shikama abyemeza.

Ikindi ni uko nyuma yo kugura amazu hirya no hino muri Afrika y'Amajyepfo yo gucumbikiramo abantu bajya kwica abatavuga neza Kagame n'Agatsiko ke, ubu noneho iki gikorwa cyaguriwe i Buraya. Abambari b'Agatsiko bariho barashaka uko bagura amazu ya FPR akandikwa ku ntasi zayo ziyikorera mu Buraya. Urubuga rwanyu Shikama ruherutse kumenya ko hari umuntu wo mu Gatsiko umaze ukwezi i Buraya ari muri icyo gikorwa cy'urukozasoni.  Ibihugu byibasiwe gushyirwamo ayo mazu ni Ubwongereza, Belgique, Ubuholandi, Ubufransa, Sweden,  n'Ubudage. Mu byahishuwe bitaha Shikama izabagezaho amazina y'umuntu uhagarariye iki gikorwa mu Burayi akaba afite ibiro i Kigali; ibi nabyo bikaba biri muri wa mugambi muremure w'Agatsiko ko gucecekesha no kwica  abadasingiza Kagame, urutonde rw'abarebwa n'ubu bwicanyi ni rurerure, akenshi bashinjwa gukorana na RNC cyangwa FDLR.

Ikikwereka ko iyi myiteguro yitaweho cyane ni uko abayirimo bazi ko badashobora kubona umwanya uhagije wo kubikora bakita no ku miryango yabo. Niyo mpamvu bamwe bahisemo guhungisha iyi miryango bamaze kubyumvikanaho n'uwego rukuru rushinzwe ubwicanyi mu Rwanda rwa Jack Nznza . Mu Byahishuwe bitaha tuzabagezaho amwe mu mazina y'aba bantu n'aho bagiye guhisha imiryango yabo. Ba marayika Murinzi ba Kagame kandi nabo ntibicaye ubusa, abo ndavuga ba bandi abenshi bavuga ko bari mu muryango umwe na Pawulo Kagame witwa ILLUMINATI, twavugamo nka Tony BLAIR, Rick WARREN, na Bill GATE.  Aba bagabo ntatinya kuvuga ko bungukira mu imenwa ry'amaraso y'abanyarwanda n'abakongomani, ubu baraca hirya no hino bumvisha za Leta zabo ko Kagame atariho nta mahoro yaba mu Rwanda no mu karere, bityo inyungu zabo zikazahazarira; ntiwibaze ikibibatera, ni urufanga !! 

Kugirango ukore umushinga mu Rwanda ubacaho, ukabaha ibinoti bakakugeza ku gikoresho cyabo Pawulo Kagame.Urugero rutari kuri ni sosiyete yo muri ISRAEL ikora twa dupira twajyaga tuzirika ku murizo w'inka nyuma y'icyumweru tukawuca, ubu nitwo bazirikisha imboro z'abanyarwanda nyuma y'icyumweru bakazigesa! Dr wa Kagame Pawulo ushinzwe uyu mushinga mu Rwanda yamaganye ababikorewe bavuga ko batagishyukwa nyamara yiyemera ko 1% aribo bahura n'icyo kibazo. Niba Kagame yaremereye iriya sosiyete imboro miliyoni 3 bitarenze umwaka wa 2015 nkuko ibyivugira, ni ukuvuga ko 3,000,000x1%= abanyarwanda 30,000 bazaba ibiremba babigizwe n'uyu mushinga abashinzwe Prepex baciye kuri BILL GATE bakamuha inoti akabageza kwa Pawulo Kagame; murabona ko kuva ku butegetsi kwa Kagame ari igihombo kuri aba bagabo niyo mpamvu barwana bagaramye ukagirango n'izindi mpuhwe bamufitiye ; icyo bagamije ni amafranga binjiza, iby'abapfa bazize Kagame ntibibareba!!
                                                        
Hakorwe iki ngo Kagame agende abise abanyarwanda?
Hari abatanga urwenya biyita ko ari abakandida perezida muri 2017 bakaka ko n'amahanga ngo yazaza guhagararira amatora! Mama shenge! Niba Abanywarwanda baretse Pawulo Kagame akageza muri 2017 akiri mu  Rugwiro, nta kizamubuza gukora itekinika iryo ariryo ryose kugirango atava mu Rugwiro. Icyo mbivugira ni uko ukurikije umuvuduko ariho wo kwica abanyarwanda, byazagera muri 2017 nta Mututsi cyangwa Umuhutu ugitekereza uba mu Rwanda. Ndashimangira hano ko muri 2017, abenshi mu Banyarwanda bazaba baribagiwe n'amazina yabo kubera guhahamuka; bikaba byatwara nk'iminota 5 umuntu  kugirango akubwire izina rye! Inyuma y'igihugu kandi niko ya mazu navuze ariho agurwa hirya no hino azaba akora akantu ku buryo umubare w'abagiye kwicirwa hanze uzatuma nta muntu uzongera kubumbura umunwa avuga Kagame. 

Ni ngombwa rero ko hafatwa ingamba zityaye amazi atararenga inkombe Kagame Pawulo akirukanwa mu Rugwiro none kuko amaraso ateganya kumena aruta kure ayo amaze kumena nkuko amaso aduha.  Zimwe muri izo ngamba ni uko mu gihugu imbere haboneka abantu  benshi b'abihanduzacumu nka Me Ntaganda Bernard na Madame Ingabire Vigitoriya, na Deo MUSHAHIDI bakajya imbere y'abaturage bagakwira imihanda baka ko imivu y'amaraso ikomeje gutemba mu Rwanda no mu karere ihagarara, kandi bakaka ko Kagame Pawulo n'Agatsiko ke bava ku butegetsi bidatinze maze hakaba amatora abaturage bakihitiramo ababayobora. Ikindi ni uko abantu bose bari hanze y'u Rwanda bakora iyo bwabaga, umuntu ku giti cye, amashyirahamwe, abiyita amashyaka ya politike bakumvisha amahanga akababaro abanyarwanda barimo, ko agomba kubatera ingabo mu bitugu mu mpinduramatwara barimo.  Kuba nta ngabo z'igihugu ziba mu Rwanda nkuko Kagame Pawulo yivugira ko ari ize "ASKARI WANGU" , abifuza guhindura ibintu bagomba kwemera guhangana nazo zibarasaho amasasu wenda bo bitwaje imyuko, imidaho n'amasafuriya nkuko byagenze muri Burikkina Faso; muribuka ko imidaho n'urusaku rw'amasafuriya byatsinze imbunda zuzuye amasasu abasirikare bari bafite maze bakayabangira ingata!
Iyi myuko yatsinze imbunda yohereza umunyagitugu Blaise Compaore mu buhungiro

Urwanda ni urw'Abanyarwanda si akarima ka Kagame Pawulo n'umuryango we, tugomba guhagurukira icyarimwe tukirindira umutekano twaka ko ava ku butegetsi none kuko ejo kuri twe twazahajwe n'ubugome bwe ari kera cyane; imyifatire ye si iyo gutegereza kugeza muri 2017 kuko azaba yaratsembye imbaga hasigaye mbarwa!  Ubwo nari muri Guinee Conakry muri 2005, abagore 80 gusa batumye umunyagitugu Lansana Konte atambukira ku cyambu cya Conakry avuye mu rugendo rwo mu mahanga kuko bari bateganyije kwambara ubusa bakamuhenera, bitarenze  icyumweru yahise yemerera itangazamakuru ryigenga mu gihugu gukora nyuma  y'imyaka irenga 20 yararipfukiranye. ABANYARWANDAKAZI bacu bazwiho ubwiza bw'agahebuzo ku isi  nabo si ibigwari, nkuko baherutse kubikora barara hanze muri kaminuza ya KIST bamagana uburaro bubi bashyizwemo( Imana ibongerere imigisha n'ubwenge). Namwe rero bashiki bacu , babyeyi, bagore bacu  mwese nimwitegure gukora nko muri Guinee mwambare ubusa mujye mu mihanda muhenere Kagame aturumbuke mu Rugwiro!

NKUSI Yozefu

shikamaye.blogsot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355