Pageviews all the time

RWIGARA Assinapol ntabwo yagongewe mu Kabuga nk'uko byakwijwe n'itangazamakuru ry'agatsiko ahubwo yishwe ku itegeko rya Paul KAGAME umurambo we bawujyana aho bashyize imodoka ye bategeka igikamyo kuyigonga»/ UDAHEMUKA Eric

Itekinika ry'urupfu rwa Rwigara Assinapol

Hashize iminsi mike umutunzi RWIGARA Assinapol bitangajwe ko yagonzwe ari mu modoka ye ya Mercedes Benz akitaba Imana. Abantu bakimara kumva iby'urwo rupfu bamwe bahise bibuka uko Depite Nyiramutarambirwa Ferikura mwene Mubirigi uvuka mu KINYORO-BYIMANA yishwe.

Muri SHIKAMA twakiriye inyandiko z'abanyarwanda benshi bagiraga bati:«Nimudutabarize Paul Kagame noneho aratumaze». Ayo magambo y'abatwandikiraga sinigeze nyafata nk'amashya cyangwa inzaduka kuri jye kuko guhera mu 1990 kugeza ubu urimo gusoma iyi nyandiko, nta munsi n'umwe Kagame n'agatsiko ke batamaze abanyarwanda.

Rwigara Assinapol yishwe ku itegeko rya Paul Kagame bahimba ko yagonzwe n'ikamyo

Mu mayeri, biravugwa ko uhereye mu gitondo cya kare ku munsi Rwigara yiciweho, mu Kabuga hiriwe ikamyo ihahagaze irimo umushoferi ntacyo ikora. Abaturage begereye aho iyo kamyo yiriwe babwiye SHIKAMA ko bagiye kubona bakabona haje abasirikari benshi bakahashinga bariyeri bakabuza abantu kuhanyura kandi ibyo bigakorwa na mbere y'uko Mercedes Benz ya Rwigara ihazanwa.

Ayo makuru SHIKAMA ifite akomeza avuga ko bakimara gushinga aho bariyeri bahise bazana imodoka ya Rwigara ariko atayirimo kuko bari bamaze kumwica bakamuzana nyuma bakamwicaza aho utwaye imodoka aba yicaye bagategeka ya kamyo yahiriwe kumugonga iturutse mu rubavu ariko yishwe mbere. Bahise bategeka ko nta muntu n'umwe wemerewe kunyura hafi aho.

Ibi byose ngo byakozwe ku itegeko rukumbi kandi ntavuguruzwa ryatanzwe na Paul Kagame agasaba Gen. Jack NZIZA kurishyira mu bikorwa. Kugeza ubu SHIKAMA ntiturabasha kumenya impamvu bamwishe tukaba dukomeje iperereza ngo tumenye impamvu. Ikizwi ni uko ibyo bakoze atari byo kuko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwica uwo ataremye. Kandi n'uwagira icyaha, ubutabera nicyo bubereyeho.

Paul KAGAME yanze ko umurambo wa RWIGARA Assinapol ushyingurwa aho akomoka i Rwamatamu ku Kibuye

Ayo makuru SHIKAMA twahawe n'abizewe, aravuga ko Rwigara akimara kwicwa umuryango we watangaje ko azashyingurwa i Rwamatamu aho akomoka. Ku munsi wo gushyingura, mu gitondo kare muri Village URUGWIRO havuye ibwiriza rivuga ko mu baje gushyingura uwo musaza nta n'umwe wemerewe kurenga imbibi z'umujyi wa Kigali kandi ko Rwigara agomba gushyingurwa i Kigali.

Impamvu Kagame yanze ko bamutwara ku ivuko i Rwamatamu ni uko inkuru y'uko aribo bamwishe yari yamaze gusakara hose muri Kigali, mu Rwanda ndetse no ku isi. Bityo mu Rugwiro bakaba baratinyaga ko mu magambo yashoboraga kuvugirwa i Rwamatamu mu kumuherekeza hazamo n'uko yishwe na Leta bigatuma abamukundaga bagumuka.

Uko umujinya w'abatutsi b'ibikomerezwa wiyongera i Kigali ni nako perezida Kagame arushaho gushyiraho umwete mu kubicisha inyundo

Mu 1994 FPR ikimara gucakira ubutegetsi, abatutsi bibwiye ko ingoma bayifashe umurizo itazongera kubacika. Kubera ukuntu Kagame ataremye kimwe n'abandi bantu ubusanzwe muri kamere dukunda abacu kandi tugatinya kwica, yihutiye kubereka ko bibeshya cyane ndetse ko ubutegetsi ari ubw'agatsiko gato cyane arangaje imbere.

Mu ijambo yavugiye mu mushyikirano mu 2010 ku Kimihurura mu ngoro y'inteko ishinga amategeko, Kagame yivugiye ko agiye kujya yicisha isazi inyundo. Hano kubatumva neza icyo yashakaga kuvuga, yagira ngo abwire abanyarwanda ko imbaraga z'urupfu yifitemo zisumbya karijana imbaraga z'abanyarwanda.

Mu myaka 20 Kagame amaze ku butegetsi, ntawatinyuka kuvuga ko abatutsi banyuzwe n'ingoma ye kuko yica buri wese itarobanuye. Icyo waba uricyo cyose, imyaka wagira uko yaba ingana kose, amashuri waba warize uko yaba angana kose Kagame ntagutinya arakwica akoresheje ibisumuzi bye.

Umujinya w'umuranduranzuzi Abatutsi bafitiye perezida Paul Kagame i Kigali nabo nibareba nabi arabamarira ku icumu

Muri Kigali abantu bakomeje kubaho batariho. Abantu benshi bakomeye banafite ijambo rishobora guhindura ibintu mu gihugu ntibakopfora kuko Paul Kagame yabahahamuye bagahebera urwaje. Ibibabaho byose barabireba bakicecekera bagacira mu gacuma bakaryumaho kuko haryoha ururaye.

Muri ibyo bibazo byose, ntawatinyuka kuzamura ijwi ngo yerekane ko abaturage barimo gukorerwa akarengane kuko yahita yicishwa inyundo. Uko bimeze kose, Paul KAGAME agomba kumenya ko n'ubwo badakopfora bababaye kandi ko amayeri akoreshwa yose mu kwica abenegihugu agera aho agatahurwa. Ese umuntu yakwica abantu iteka??? Rwigara yiyongereye ku rutonde rurerure cyane rw'abanyarwanda b'inzira-karengane bahitanywe na FPR.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355