Pageviews all the time

Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya gatatu)/NKUSI Yozefu



Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 25/9/2014 twongeye kuyibashyrira hano ku rubuga kugirango muzumve neza iyo tubategurira ijyanye n'ibiriho bibera mu Rwanda no mu Burundi.Ibintu bimeze nabi muri ibi bihugu byombi kugeza aho Mpatsibihugu USA wicaje Pawulo Kagame mu Rugwiro ikamuha uburenganzira imyaka irenga 25 bwo kwica uwo ashatse, igihe ashakiye n'aho ashaka hose, ubu amaraso y'inzirakarengane nabo yatangiye kubabuyereza nk'umwicanyi wabo Pawulo Kagame. Mu nyandiko yacu itaha, tuzagaruka ku ruzinduko Abasenateri ba USA bariho bakorera hirya no hino muri Afrika ahanini babuyerezwa n'aya maraso twavuze hejuru. Musome iyi nyandiko mwitonze kugirango muzasobanukirwe neza n'iyo y'ubutaha!


Ubuyobozi bwa SHIKAMA
             20/2/2016

IFUNGURWA RYA RADIO UMUCUNGUZI

promoBig

Ibarwa Theogene Rudasingwa yandikiye Nyenecubahiro Petero Nkurunziza amushimira we n’ishyaka rye CNDD-FDD kuba bareruye bagashinja Kagame ko yishe Perezida Ntaryamira



Nyenecubahiro Petero Nkurunziza, Perezida wa Repubulika yu Burundi Nyenecubahiro,

Mbandikiye iyi kete kugirango mbashimire wowe n’ishyaka ryanyu CNDD-FDD ku cyemezo mwafashe cyo gusaba ubutabera bwo gukurikirana Paul Kagame wishe uwahoze ari Perezida wu Burundi Nyenecubahiro Sipiriyani Ntaryamira mu wi 1994.

Komateri ya Maguru ku nyandiko:""POLITIBALL. Inzozi zigira nkana: Petero Nkurunziza yarose ajya kwigira ku Rwanda ITEKINIKA rifasha beneryo gupfira ku butegetsi!( igice cya Kabiri)/NKUSI Yozefu"



Icyitonderwa: Abashaka gutanga komanteri ku rubuga rushya rwa Shikama(www.shikamaho.com) mwashyizwe igorora: mushobora kwinigura mukohereza komanteri yanyu igasoka ako kanya, mushobora gushyira amafoto kuri Komanteri no gushyiraho agasomerwaho(link)!

Ubuyobozi bwa SHIKAMA

ITANGAZO NO 003/2016 RY’UMUGAMBWE CNDD-FDD RYO KU WA 17 RUHUHUMA 2016

                                  cndd-fdd1
Ababandanya bihambirira ku vyiyumviro vy’ihonyabwoko n’ibinogo bihambwemwo abantu benshi ni abo nyene batemera ibiganiro hagati y’Abarundi na wa Mugwi ujejwe Ukuri no Kunywanisha Abarundi (CVR)
1. Mu mwaka w’1959, bamaze kunanirwa gutembagaza ubutegetsi bwariho mu Rwanda, hari abanyarwanda bamwe baciye bisukira mu Burundi gusaba ubuhungiro. Uguhunga nta kibi kirimwo kuko ivyo bishikira abantu bose bo mw’Isi. Bashitse i Burundi barakiranywe urweze, ariko rero ingorane ni uko bahejeje guhabwa ubuhungiro n’ivya nkenerwa mu buzima, izo mpunzi zaciye zitangura gukoresha amarementanya n’ububeshi ngo ubwoko bw’inkehwa bwo mu Burundi bushobora gushikirwa n’ihonyabwoko nk’abavukanyi babo bo mu Rwanda. Buhoro buhoro, abategetsi bo mu Burundi b’ico gihe be no mu myaka yakurikiye baciye bategura ingene bazokora ihonyabwoko kugira ngo bitange ubundi bwoko nk’uko babihanuwe n’impunzi z’Abanyarwanda. Ayo marementanya y’ububeshi bw’abo bashitsi yashikanye kw’igandagurwa ry’Umuganwa Rudoviko Rwagasore mu 1961, ku bwicanyi bwahitanye Umushikirangoma wa mbere Petero Ngendandumwe n’ubundi bwicanyi bwahitanye abantu benshi mu 1965 be n’ihonyabwoko ryo mu 1972-73. Ubundi bwicanyi bwinshi buzwi mu Burundi inyuma y’imyaka ya mirongo indwi gushika ubu, bwagumye bufise isano n’amarementanya mabi y’abakuru b’impunzi z’Abanyarwanda ;

POLITIBALL. Inzozi zigira nkana: Petero Nkurunziza yarose ajya kwigira ku Rwanda ITEKINIKA rifasha beneryo gupfira ku butegetsi!( igice cya Kabiri)/NKUSI Yozefu


dream.nkurunziza
Nkurunziza mu nzozi
Icyitonderwa: Politiball itegurwa na Dg Nkusi Yozefu. Umuntu akaba yayigereranya n’ikinamico. Hatoranywa abakinnyi, bakambikwa imyenda, bagatsindirirwa interuro zinyuranye. Bityo, Politiball ni igitekerezo, ntigomba gufatwa nk’ibintu byabayeho, bigakorwa n’uyu, bikabera i Bunaka! Ariko turavuga mu kinyarwanda ngo ukuri gushirira mu biganiro!

Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko musanga aha, Nkurunziza Petero yarose Pawulo Kagame yamuteye mu nzozi maze amusaba ko bagirana IMIMARO nk'imwe y'umwami Mutaga Nyamubi umwami w'Uburundi yagiranye n'umwami w'u Rwanda  Mutara I Semugeshi hariya mu Twicarabami twa Nyaruteja i Butare mu Rwanda. Muri iyi Mimaro, abategetsi bombi bumvikanye ko ibihugu byabo byabana neza  mu mahoro nkuko bariya bategetsi ba mbere banzuye, ariko bo banagereka ho ko Petero Nkurunziza yaha inzira Kagame yo kujya kuzimya impunzi z'abahutu zamuhungiye muri RDCongo maze Kagame nawe amwizeza ko azamufasha akaza kwigira ku Rwanda itekinika ryazamufasha gupfira ku butegetsi nka Pawulo Kagame.  Iyi mimaro yamaganywe cyane na Wili Nyamitwe ugomba kujyana na Nkurunziza mu Rugwiro akaba yarabonaga ko Kagame ari andi macenga azanye ngo abone uko yirenza ubutegetsi bwa Nkurunziza! Nyuma y'impaka ndende, Nyamitwe na Nkurunziza bemeye kujya kwiga ariko basezerana ko nta kintu bazarya cyangwa bazanywa cyo mu Rwanda kubera gutinya utuzi twa Munyuza, kandi bakazajya biga bataha i Bushingantahe. Isomo rya mbere Nkurunziza ashaka guheraho ni iryerekeranye n'ukuntu yahashya urugomo n'ubwicanyi bukorwa n'urubyiruko rukoreshwa n'abamurwanya mu guhungabanya umutekano.

IMPAMVU: KWAMAGANA AKAGAMBANE HAGATI YA LETA YA ISRAEL N’U RWANDA

Rwanda_Islrael

 

Twe abagize Rubanda tumaze kubona, ibiri gukorwa mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ku b’ucuruzi bw’ikiremwamuntu hagati ya Israel na Paul Kagame ndetse na Yoweli Museveni, duhangayikishijwe bidasubirwaho, n’ingamba zafashwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ugamije kuzana no gutuza mu Rwanda abaturage ibihumbi  47.000 bakomoka mu b’Ibihugu bya ERITREA na SOUDANI. Nkuko Kagame abisobanura aba baturage b’abimukira babarizwaga  muri Israêl ariko ubu bakaba bazoherezwa mu Rwanda abandi bakaba barahageze baturutse muri icyo gihugu cy’uburayi bw’uburasirazuba bwo hagati aricyo kitwa ubu”Israel”. Ibi akaba ari inkuru y’impamo yemejwe na Nyirubwite Kagame Paul mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Mata 2015, ubwo yahamyaga ko uwo mushinga inyigwo yawo yarangiye, ukaba urimo ushyirwa mu ngiro.

POLITIBALL. Petero Nkurunziza atsinze Kagame Pawulo bwa kabiri amukubita rugondihene: nyuma y'imyigaragambyo simusiga yo kwamagana Kagame n'Agatsiko ke yo kuri 13/2/2016, iyumvire indirimbo Abarundi basohoye yo kwamagana Kagame n'Agatsiko ku ntambara bagaba ku Burundi. "TURIYAMIRIJE INDONGOZI Z'U RWANDA"/Nkusi Yozefu

                                             
                                                Videwo: Turiyamirije indongozi z'u Rwanda
Baca imigani mu kinyarwanda ngo: 1. Uguhiga ubutwari muratabarana bakungamo bati 2. utazi ubwenge ashima ubwe.  Shikama muri 2013 mu kwezi kwa Gashyantare nk'iki gihe, yabagejejeho inyandiko twagiye duhitisha kenshi kuri uru rubuga yababwiraga ko hari amanama yo mu rwego rwo hejuru yariho akorerwa i Kigali yo gutera u Burundi, izi nama zikaba zarimo Abarundi bayobowe na majoro Buyoya wayoboye igihe kinini u Burundi. Ntabwo  ari i Kigali aya manama yabereye gusa kuko hagiye hashyirwaho n'amashyirahamwe hirya no hino yo gusebya ubutegetsi buyobora u Burundi irizwi cyane akaba ari SINDUMUJA riba muri Canada ariko muby'ukuri riyoborwa  na FPR na Kagame. I Burayi hari ba Gashakabuhake nabo bakoranye na Kagame mu mugambi wo gusenya u Burundi aha twavugamo Louis Mitchel, umubiligi uhagarariye igihugu cye mu Muryango w'Uburayi Bwiyunze( Union Europeenne); uyu mugabo ngo akaba yarahize ko azaruhuka ari uko Petero Nkurunziza atagitegeka u Burundi!!!!

Abarundi babyukiye mu myigaragambyo hirya no hino mu gihugu ndetse no ku biro by'uhagarariye FPR na Kagame mu Burundi, bamagana intambara Pawulo Kagame akomeje kugaba ku gihugu cyabo!/Nkusi Yozefu


Baramagana ibitero by'u Rwanda ku Burundi

Amakuru ya Pawulo Kagame n'u Burundi ariho arihuta cyane ku buryo kuyandikaho biriho bituvuna cyane! Shikama iherutse kubagezaho inyandiko kuri 22/12/2015 yari ifite umutwe ugira uti: "Kagame Pawulo n'Abarundi bakinnye umukino w'ibirura n'intama(reba iyo nyandiko uhano)." Muri iyi nyandiko kimwe n'izindi nyinshi twacishije  kuri Shikama kuva ikibazo cy'u Burundi cyatangira, twamaganye ukuntu Kagame Pawulo akomeje kwifashisha inzirakarengane z'abaturage mu Burundi kugirango yimike umwicanyi Pawulo Buyoya. Muri iyi minsi, LONI na Leta zunze Ubumwe z'Amerika zagiye zikingira ikibababa Pawulo Kagame mu bwicanyi bwe mu Rwanda no mu karere kuva muri 1990, nabo bamaganye igikorwa kigayitse cy'umukozi wabo Kagame cyo gutoza igisirikare impunzi yahamagaje ngo zihungire mu Rwanda akaba ariho azikoresha mu kumena amaraso mu Burundi.

Rwanda: Kagame n’agatsiko bahoraga bikoma Habyarimana ko araguza none nabo ndabona barabigize umuco!

ontraditional-healer
Nyina wa Perezida Kagame yaraguriwe indagu zityaye mbere y’uko yitaba Imana


Nyina wa Perezida Kagame yazize agahinda k’indagu umupfumu ya mubwiye ko Ingoma y’umuhungu we igiye guhilima.
Nyuma yaho aburiye bamwe mu byegera bye, Perezida Paul Kagame uwo yumva n’ umugore we gusa. Uretse no gusubiranamo n’abamushyize ku ntebe n’urupfu rwa nyina narwo rukomeje kumutera ibibazo dore ko ali nawe wamuragurizaga ku bapfumu.

Mu gihe Pawulo Kagame yirirwa abuyera amahanga kubera umurengwe n'inama z'abaganga tutibagiwe n'iz'Abanyamerika, Abongereza n'Abagande bibumbiye muri PAC, IBIHUHA bikomeje guhutera mu Rwanda/Nkusi Yozefu






Dubai yasimbuye Washington DC, New York, Los Angeles na Sacramento
Abantu bari bamenyereye ko Pawulo Kagame agomba kuba ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika byibura iminsi 3 mu cyumweru. Kagame ubu yahinduye uburuhukiro kuko iminsi ye myinshi mu cyumweru ayimara ubu mu bihugu byiyuze by'Abarabu, ahazwi cyane muri ibi bihugu hakaba ari muri DUBAI aho Kagame Pawulo aruhukira byibura iminsi ibiri mu cyumweru.

Porofeseri Nshuti Manasseh umwe mu bambari bakuru ba FPR yaba ari mu gihome azira kunyereza umutungo w'ikigo cy'ubucuruzi cya Kagame na FPR ye, CRYSTAL VENTURES/ Nkusi Yozefu


Pr Nshuti Manasseh
Porofeseri Nshuti Manase yamenyekanye cyane mu Rwanda muri 2010 Jenerali Kayumba Nyamwasa na Koloneli Patirike Karegeya bamaze guhunga bagatangaza ko Pawulo Kagame atunze indege ebyiri ziri mu zihenze cyane ku isi; ibi bakaba barabivugiye mu kiganiro Imvo n'Imvano ya BBC. Mu cyumweru cyakurikiye ho, umunyamakuru Ally Yusufu Mugenzi yatumiye Tito Rutaremara na Kagame Fawusitini, bemeza ko ziriya ndege 2 zavuzwe na bariya bagabo tuvuze hejuru atari iza Pawulo Kagame ahubwo ari iza Pr Nshuti Manasseh. Icyumweru cyakurikiyeho, mu kiganiro Pawulo Kagame yagiranye n'abanyamakuru i Kigali, yemeje ko ziriya ndege atari iza Nshuti Manasseh ahubwo ari iz'icyama FPR!!

Kirisital venca( Crystal Venture ) ni ikigo cy'ubucuruzi cya FPR gicungwa n'abambari bakomeye mu cyama cya FPR barimo Pawulo Kagame na Pr Nshuti Manase( Manasseh). Iki kigo kigizwe n'ibindi bigo bindi by'ubucuruzi bigishamikiyeho nka Ruliba Clays Ltd, Inyange Industries, Mutara Enterprises, East African Granite Industries, Bourbon Coffee, CVL developers, Real Contractors, Intersec, GPS Ltd, NPD Contractor, MSG, Kigali Univeristy, n'ibindi. Ikigo cy'ubucuruzi giheruka kwinjira muri uru  rwunge rwa Crystal Venture  ni Kigali University nayo byagiye bigaragara ko Nshuti Manasseh ari mu bayobozi  bayo b'imena.

Igisoda kirinda Pawulo Kagame cyahawe umutegetsi mushya/Nkusi Yozefu

Kagame Alegisi wagizwe umutegetsi mukuru w'abasoda barinda Pawulo Kagame


  • 1.      Jenerali Majoro Kagame Alegisi(Alexis) wayoboraga igisoda cya Kagame mu ntara y’amajyepfo, yashinzwe umutwe w’ingabo urinda Pawulo Kagame, wa wundi uhembwa agashendeburo k’amafranga.
  • 2.      Uwari usanzwe ashinzwe umutwe w’ingabo urinda Pawulo Kagame, Jenerali Majoro Musemakweli Yakobo(Jacques) yagizwe umugaba mukuru w’igisoda cya Kagame ngo kirwanira ku butaka.
  • 3.      Jenerali Majoro Rutatina Rishari(Richard) wari ushinzwe urwego rw’iperereza mu gihugu(J2) yakuwe kuri uyu mwanya kandi  nta handi hari hatangazwa yimuriwe.
Abasesengura ibyo mu mbere kwa Kagame Pawulo umenya iminsi iri imbere igiye kubaha akazi kenshi!
Aya makuru tuyakesha urubuga rw'igisoda cya Kagame 
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

UDUSAJYA.Ndamutse ntorewe kuyobora Uganda, abapagasi b'abanyarwanda baba muri Uganda nabasubiza iwabo. Dg Kiiza Besigye/ NKUSI Yozefu


Ubwo yariho yiyamamaza mu gace kamwe ka Uganda muri Shikama tutaramenya izina ryako neza, umunyapolitike Kiiza Besigye uri mu bahatanira kuyobora Uganda, yavuze ko ngo aramutse atorewe kuyobora Uganda ngo abapagasi b'abanyarwanda baba muri iki gihugu yabasubiza iwabo!

UDUSAJYA. Dg Gasakure Emanweli ngo yigeze kubwira Pawulo Kagame ko nta mutima agira!/Nkusi Yozefu



Mu kinyarwanda turavuga ngo akabi gasekwa nk'akeza tukungamo ko n'umugani ugana akariho! Ben Rutabana mubona kuri videwo iyi videwo, aremeza ko Pawulo Kagame yigeze guhamagara muganga we wamuvuraga umutima akaza kumwivugana nyakwigendera Dg Gasakure Emanweli, ati : " Ngwino umpime umutima", Dg Gasakure ngo yaraje apimye ariyamira ati:" Nta mutima urimo"!
Ariko se waba ufite umutima koko ugakora amarorerwa ahitana miliyoni umunani(8,000,000) z'abantu nkawe mu myaka 20! Ugafata igihugu cyigenga ukagihindura ubwami n'akarima kawe? Iyumvire nawe wisekere; ngo akabi gasekwa nk'akeza kandi ngo amenyo ni amabuye!

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore

Abakoze Virusi Ebola yatsembye imbaga y'abantu muri 2015 muri afrika y'iburengerazuba, nibo bongeye kurikoroza muri Amerika y'amajyepfo ahabarizwa ubu icyorezo cya Virus ZIKA: Ikigo cy'ubushakashatsi cyo mu bwongereza OZITEC nicyo muri 2012 cyanyanyagije imibu Aedes Aegiptis cyahinduriye uturemangingo(OGM), Virusi Zika iyiturukaho ikaba iriho ica ibintu mu bihugu 4 by'Amerika y'amajyepfo harimo na Brezil ./NKUSI Yozefu


" Ngo biga siyansi, bayiga se mo iki, abatiga gufasha impfubyi ntibige guhoza ibibondo. Bakora ibitwaro bakajya mu kirere bakarekura amabombe, bwacya ngo nidutabare. Iyo siyanze yabo barata nibayireke batahe. Iriya izamara abantu nibayireke bahinge" Byumvuhore Yohani Batisita

Akandare : Mu Rwanda hari abakozi bahembwa n'abaherekeza abandi !/NKUSI Yozefu


Mu gihe hari inyandiko tuzabageza ho vuba aha yerekeranye n'IBYAHISHUWE, tubasabye kurebana ubushishozi n'ubusesenguzi iyi mbonerahamwe y'imishahara ihembwa abakora muri Perezidansi kwa Pawulo Kagame n'imwe mu mishahara ihabwa abakora mu burezi.

               Rwanda/    Presidency                          1.PEREZIDANSI
No
Position/Umwanya

Salary /Umushahara

3
Director of Cabinet in the Office of the President

2,304,540
17
Director General first Lady Office

1,352,972
11
Director General of State Protocol

1,352,972
24
Deputy DG State Protocol

1,303,360
12
Director General of Communication

1,352,972
18
Senior Analyst

1,352,972
19
Senior Legal Analyst

1,352,972
23
Deputy DG Communication

1,303,360
16
Director General of General Services

1,352,972
25
Deputy Director General of General Services

1,303,360
3
Director of Cabinet in the Office of the President
v
v
4
Deputy Director of Cabinet Presirep

2,011,950
13
Senior Advisor to the DirCab

1,352,972
29
Junior Advisor to the DirCab

980,010
63
Office Manager to the DirCab

930,823
64
Office Manager to the Deputy DirCab

930,823
43
Director of Audiences

980,010
44
Director of Visits

980,010
55
Cameraman

980,010
56
photographer

980,010
59
Deputy Director of VIP Club

944,074
27
State House Manager

1,352,972
62
Chief Cook

930,823
68
Assistant Chief Cook

808,888
81
Senior Cook

562,180
87
Junior Cook

467,893
85
Senior Domestic Assistant

562,180
89
Domestic Assistant

467,893

       Rwanda/ Education                        2.      UBUREZI
                                                               UNIVERSITY/KAMINUZA
8
Lecturer

781,594
                                                    Secondary & Primary/ Amashuri abanza n’ayisumbuye
1
A0 Head Master

330,026
2
A1 Headmaster

243,986
3
A0

212,504
4
A1

159,900
5
A2 Headmaster

111,431
6
A2

59,125
Source: Official Gazette n° Special of 01/03/2013

Byakusanyijwe na SHIKAMA/ www.shikamaye.blogspot.com

ITANGAZO: Duhereye ku kiganiro urubuga MAKURUKI rwagiranye na bamwe mu bayobozi b'u Rwanda n'abanyamakuru kiri mu nyandiko yahise kuri uru rubuga none 4/2/2016 ifite umutwe"Impuguke mu itangazamakuru ziragaragaza imbogamizi kubakora uyu mwuga batarawize", SHIKAMA yishimiye kumenyesha ababyifuza bose ko hari amahugurwa mu itangazamakuru atangwa na kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA)!/Nkusi Yozefu


Duhereye ku nyandiko ya Makuruki yo kuri uyu wa kane tariki ya 4/2/2016 musanga hano, uru rubuga rukaba rwaganiriye na bamwe mu barebwa n'itangazamakuru mu Rwanda cyangwa barikora, bose bakaba bemeza ko uyu mwuga ufite ikibazo cy'insobe cy'uko ukorwa n'abantu batabyigiye; aba bakurikira nibo bagiranye ikiganiro na Makuruki?:

  • Rev Pastor Jean Pierre Uwinama umwarimu akaba n’umushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda 
  • Alphonse Muhire Munana umwanditsi mukuru kuri Radio Isango star
  • Cleophas Barore ni umunyamakuru umaze igihe kinini kuri RBA kuri ubu akaba ahagarariye by’agateganyo urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC
  • Gerard Mbanda umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo k’igihugu k’imiyoborere RGB 

CNDD-FDD iriyama prezida Paul Kagame na Buyoya/BBC Gahuza



burundi buyya
Image captionUmugambwe CNDD-FDD wagiriza Petero Buyoya ko ariko aragira amayeri yo kugaruka ku butegtsi

Mu Burundi, umugambwe uri ku butegetsi wa CNDD-FDD, uragiriza prezida w’urwanda Paul Kagame kuba inyuma y’ibibi vyose bimaze iminsi biba mu Burundi ariko na cane cane kugerageza gufasha Pierre Buyoya kugaruka ku butegetsi bw’ico gihugu.
Mw’itangazo ryasomwe kuri radio y’igihugu , uwo mugambwe uvuga ko ivyo yabigerageje mu nzira nyinshi, harimwo no kuzana inteko zo hanze no gucanishamwo amoko.
Si ubwa mbere umugambwe CNDD FDD ishira mu majwi abo bantu babiri n’abandi banyamahanga, harimwo uwahoze ari umushikiranganji wa mbere w’Ububiligi na n’uwuserukira igihugu ca Amerika muri Onu, Samantha Power.

Ijambo Musa Fazil yavugiye i Gishari mu ishuri rikuru rya Polisi kuri 29/1/2016 abwira abashinzwe umutekano w'abashinzwe gutwara abantu kuri Moto mu Rwanda, ryerekana ko yari azi ko hari abitegura kugaba ibitero ku baturage nk'ibyaraye bibaye mu Murenge wa Ndera mu ijoro ryo kuwa 3/2/2016/NKUSI Yozefu

Mu minsi ishize urubuga rwanyu Shikama  rwabagejejeho inyandiko ifite umutwe ugira uti:Intambara yatangiye hirya no hino mu Rwanda ikaba iriho ica ibintu kuki AGATSIKO ntacyo kayivugaho?Iyi nyandiko mukaba mwongera kuyisanga hanoUbundi muri Shikama ntidukunda kwandika inyandiko za byacitse kuko tuba tuzi ingaruka zigira ku baturage tuba twifuriza kubaho batekanye. Ariko nanone iyo tubonye gihamya zivuga amakuru atari meza, nabyo ni mu nshingano zacu nk'abanyamakuru kubimenyesha abaturage. Ni muri urwo rwego rero twabagejejeho inyandiko ifite umutwe tuvuze hejuru

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 001/PS.IMB/2016 : « AMAGAMBO Y’UMUKURU W’IGIHUGU NI CYO KIGUZI CY’ICYEZERE CYE »



Ishingiye ku myanzuro y’Inama yo kuwa 31 Mutarama 2016  yagarutse cyane cyane ku butumwa bw’Umukuru w’Igihugu bujyanye n’ Umwaka Mushya wa 2016 ;
Imaze kubona ko ubwo butumwa bwakiranywe amakenga menshi cyane cyane ku ngingo  irebana n’ibiganiro Leta y’u Rwanda ngo yagirana n’abatavugarumwe nayo ;
Imaze gusesengura ku buryo bwimbitse  iyo ngingo y’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu itagombye guca mu rihumye abanyapolitiki   ahubwo yakagombye gufatwa nk’icyemezo gikomeye  muri politiki;
Bishingiye ko Umukuru w’Igihugu agomba kutava ku ijambo rye cyane cyane ko ibyo ari byo kiguzi cy’ icyezere agomba kugirirwa ;
Komite Nkuru Yagutse y’Ishyaka PS IMBERAKURI iramenyesha Abarwanashyaka bayo, Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane Abatavugarumwe na Leta ya Kigali ndetse n’Amahanga ibi bikurikira :

Politiball

Hari abasomyi bacu bakomeje kubaza impamvu tudaheruka kubagezaho POLITIBALL.  Twishimiye kubamenyesha ko Politiball ntaho yagiye gahunda yayo igihari. Ikibazo cyabaye ni uko twahuye n'akazi kenshi ko kubagezaho inyandiko twabonaga zihutirwa, biba ngombwa kuba dusubitse gutegura POLITIBALL. 

Imana nibishaka turateganya kubagezaho muri iki cyumweru igice cya kabiri cyerekeye INZOZI ZA PETERO NKURUNZIZA ZO KWIGIRA KU RWANDA!  MU GICE GITAHA, NKURUNZIZA AZABA ARI MU RUGWIRO!!!!

Ntimuzacikwe


Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

Muri Uganda hararangwa icyuka kibi cya politike mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje./NKUSI Yozefu



 Mu gihe abaturage ba Uganda bagenda begera itariki y’amatora y’umukuru w’igihugu yo kuwa 18/2/2016, hakomeje kurangwa umwuka mubi. Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza uwo mwuka mubi:

Ntare Ali arakangurira abayisilamu kutagwa mu mutego wa Musa Fazil n'Agatsiko ke bibasiye gusenya Isilamu yo mu Rwanda kubwo inyungo zabo na FPR


Umunyarwanda yarihoreye ati: Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntigacya, niyo gakeye ntigashira umunuko. Bavugaga akarengane ukumva ari amakabyankuru ariko ubu itekinika rivuye ku gipinga, ku ngengabitekerezo, ku guhishira amakuru,kugambanira umukuru w’igihugu n’ibindi bitindi gasani….none kubera amaco y`inda amwe adashira igorora abanafiki bo mu busilamu babonye ko harimo abanyakuri banze kurahirira ku nkota nyabyo, ko kibla yabo iri mu Rugwiro ndavuga abo banafiki bavuze ko bazagwa imbere y`umwami w`abami uhora yigurutsa ko ibiba atabizi kandi ariwe Rutwitsi mukuru ubundi akagaruka yigize nyoninyinshi kuzimya umuriro. Hari abibwira ko idini ya Islamu iri ku ibere siko bimeze abari ku ibere ni abari mu gatsiko naho abandi basenga gatanu, bubahiriza imigenzo y`intumwa bafite imyemerere yo kudatinya umuntu uwo ariwe wese n`urwego arimo rwose bagatinya Imana  hejuru y`ibigirwamana ntibamere nka Musa Fazili mu nama y`umushyikirano wivugiye ati nari nabuze aho nkwirwa imbere y`umukuru w`igihugu. Habyarimana yaririmbwe imyaka makumyabiri akorerwa animation karahava ariko ingoma zose zirasaza, iya Kadhafi, Mubarak, Saddam Husein nàbandi zavuyeho. Ibyo muhimba nimwe bizahindukirira. Nasaba abasilamu bakwiye iryo zina kubyuka saa cyenda za buri joro bakaririra Imana ikadukiza abagizi ba nabi bashimuta abantu , bica abantu urubozo kugeza igihe bishinje n`ibyo batakoze, bahimba ibimenyetso, barusha ubugome ingoma ya Faraon, Hitler, Nero n`abandi bavushije imivu y`amaraso inzirakarengane.