Pageviews all the time

AGATENDO MU DUTENDO(13):Abatekinisiye ba FPR bashinzwe guhimbira ibyaha uwo bashaka guca umutwe umenya akazi kabananiye, Umwidishyi mukuru agomba kubasimbuza abashya. Menya agatendo kabaye mu ifungwa, ifungurwa n'ifungwa bya Kapiteni Dawudi Kabuye/ NKUSI Yozefu

kapiteni Dawudi kabuye
                                   
Kapiteni Dawudi Kabuye ni muntu ki?
Dawudi Kabuye ni umugabo wa Roza Kabuye wa wundi wigeze koherezwa gufatirwa i Burayi ku bwumvikane bwa Pawulo Kagame n'uwari Perezida w'Ubufransa Nicholas Sarkozi kugirango Agatsiko kamenye neza ibikubiye mu idosiye y'umucamanza Jean Louis Bruguere ku cyaha cyo guhanura indege ya Kinani abenshi bemeza ko yabaye imbarutso y'amarorerwa yagwiriye u Rwanda( aha muribuka ka gatendo ka : " Turashaka Roza wacu"!) Umuryango wa Kabuye, uri mu bantu bubatse ubutegetsi bw'indobanure buyobowe na Pwulo Kagame uriho uwutoteza amanywa n'ijoro.

UDUSAJYA(3):Mu gihe ba Munyanya babeshya Kagame ko bazamugwa imbere, Twebwe ho Ikinyarwanda ashaka gusogota tuzakigwa hejuru!/NKUSI Yozefu


Mu cyumweru gishize, za Nkomamashyi zo ku Kimihurura nyuma yo kwemeza ko itegekonshinga rihinduka kugirango umwami Kagame azagwe mu Rugwiro, zahise zisimbukira  ku wundi mushinga zagejejweho na Guverinema nyayo ya Kagame( ikorera mu Rugwiro). Urwo rukozasoni nta rundi ngo ni ukwiga ukuntu ikinyarwanda cyavanwa mu ndimi zakoreshwaga mu butegetsi kugirango abashoramari bazaze mu Rwanda ku bwinshi!!!!!Muri Shikama rero tukaba twamaganye uru rukozasoni twivuye inyuma. Biteye isoni rwose kubona umutegetsi udafitiye impuhwe abo yabohoje akabashyira ku ngoyi aryama akabyuka avuga ati ibi nibibe gutya, maze Inkomamashyi ze zikabiha umugisha uko byakabaye zititaye ku ngaruka bizagira kuri ejo hazaza h'abanyarwanda.

Agatendo mu Dutendo(12) Ese aho padiri Tomas Nahimana ntiyaba yarakoze nka Uwizeyimana Evode! PADIRIOUTAI?/NKUSI Yozefu


Padiri Nahimana Tomasi
Umukandida w'ishyaka Ishema mu matora ya  Perezida wa Republika muri 2017

   Abanyarwanda baba abari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bazi intambara y’inkundura yarwanywe n’urubuga loporofete(Le prophète)Umuhanuzi rwari ruyobowe n’abapadiri babiri aribo Rudakemwa Forutunatusi(Fortunatus) na Nahimana Tomasi bombi bakomoka muri Diyosezi ya Cyangugu kuva uru rubuga rugishingwa. Agatsiko kararuhagurukiye, karufunga inshuro nyinshi, gasebya benerwo mu itangazamakuru ryako biratinda!Impamvu nta yindi rero ikaba ari uko Agatsiko kagize ubwoba kabonye uru rubuga rutangiye kugezaho abanyarwanda ukuri kw’ibibera iwabo, kandi bigakorwa n’abantu bazi uko kuri banaguhagazeho, bashobora kwizerwa n’abaturage ndetse n’abanyamahanga. Ikindi cyateye ubwoba agatsiko kurushaho ni uko byagoye Agatsiko gushakira aba bagabo bashinze uru rubuga icyaha cy’inkomoko gikoreshwa mu gucecekesha no kujujubya Umuhutu aho ari hose kusi ndetse n’utaravuka! Ikibabaje rero ni uko uru rubuga rwabereye izindi mbuga Rubimburirangabo rwahagaze igitaraganya, abakunzi barwo ntibabwirwe uko byarugendekeye abantu benshi bakaba bibaza niba Padiri Tomasi Nahimana waruyoboraga ataranyonyombye akajya kwibohoreza umwanya kwa Kagame Pawulo nka Evode Uwizeyimana! Shikama yabashyiriyeho hano hasi videwo yerekeranye n’ikiganiro  Padiri Tomasi Nahimana yagiranye na Radiyo Ikondera Info muri 2014 kikaba cyari cyerekeranye n’itahuka rye ngo yiyamarize kuba Perezida wa Repubulika muri 2017. Ibiri muri iki kiganiro bishobora kudufasha kumenya aho umukandida w’Ishema mu matora ya 2017 ku ntebe yo mu Rugwiro yaba aherereye.

UDUSAJYA( 1): isi ntisakaye buri wese yanyagirwa/ Nkusi Yozefu


Muri iyi minsi abanyarwanda bateye umugongo ibibera iwabo maze amaso n'amatwi babyerekeza i Burundi. Nkuko imvugo yasakaye mu Rwanda muri iyi minsi igira iti: " Isi ntisakaye buri wese yanyagirwa" ibyemeza, tugomba kumenya ko ibibera i Burundi bishobora kuba n'ahandi hose ku isi no mu Rwanda harimo. Niyo mpamvu rero tugomba gukomeza gukurikirana ibibera i Burundi, dusabira ku Mana abavandimwe bacu b'Abarundi ngo ibarinde Sekibi, ariko tukanazirikana ko turi mu isi idasakaye, tugashikama tugashaka uko twasakara inzu yacu"RWANDA" ngo tutanyagirwa!

Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya Gatatu):IGITERO KU BURUNDI MURI UKU KWEZI K'UGUSHYINGO!/NKUSI Yozefu

Kagame Pawulo agura ibi bisasu, abibazaga icyo azabikoresha bagiye kukibona
muri uku kwezi k'Ugushyingo 2015

Mutwihanganire kuba twaratinze kubagezaho iyi nyandiko abenshi muri mwe badutangarije kenshi ko bayitegerezanye amatsiko menshi. Impamvu yo gutinda nta yindi rero ni uko mu gahugu k’ikinamico buri gihe bucya bucyana ayandi; ni ukuvuga ko igihe cyose twabaga tugiye kubageza ho iyi  nyandiko, hari andi makuru mashya twungukaga bikaba ngombwa ko nayo tuyashyiramo.

"Iki ni igihango, mumenye ko FDLR niza ikabasangana iyi foto itazabasiga, niyo mpamvu tugomba gufatanya kuyitsemba"Jenerali Kabarebe Jyemusi. Menya icyihishe inyuma y'umusanazu wa FPR uriho wakwa ku ngufu abatavuga rumwe n'ingoma y'Agatsiko ka FPR


Nkimara kubona inyandiko yaciye kuri Veritas info muri iki gitondo yerekeranye n'umunyarwanda umaze iminsi atotezwa n'inzego z'ubutegetsi z'u Rwanda kugeza aho ashimutiwe, numvise ngomba kugira icyo mvuga kuri aya marorerwa akorwa n'agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro kugirango gahatire abanyarwanda bose gutekererezwa n'umuntu umwe rukumbi umwicanyi Pawulo Kagame.
Iyi nyandiko ivuga akaga umuvandimwe wacu Ntirutwa Tewofile  yahuye nako murayisanga hano(kanda hano uyigereho.)

Hari umunywarwanda uherutse kunyandikira ambwira ati : " Erega hano i Kigali twibereye muri gereza nkuru yitwa u Rwanda!" Naramusubije nti nimwihangane kuko nta kindi nari mfite nakora, ariko aya magambo ye yanyibukije ibyambayeho mu bihe bya nyuma ndi mu Rwanda n'ibiheruka kuba kuri bamwe mu bakorera ibinyamakuru byo hanze, ndaturika ndarira nk'umwana ! Ibi byose murasanga ntaho bitaniye n'ibyabaye kuri Ntirutwa Tewofile musomye hejuru aha.

GUTABARIZA ABAYOBOZI BAKURU B’ISHYAKA PS-IMBERAKURI BASHIMUSWE NA LETA YA KIGALI.

5 novembre 2015

Nyuma y’igihe kirekire ishyaka rishakisha abayobozi baryo bari baraburiwe irengero kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015, ishyaka PS-Imberakuri ribabajwe cyane no kumenyesha abanyarwanda bose, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda n’inshuti z’u Rwanda ku isi hose ko abayobozi baryo aribo Bwana AlexisBAKUNZIBAKE, umuyobozi mukuru w’sihyaka na Bwana Kaki Hassan Orange, umunyamabanga w’ishyaka ushinzwe umutungo n’inshuti bari kumwe ko bashimuswe na Leta ya FPR inkotanyi mu gihugu cya Kenya aho bari nka kimwe mu bihugu by’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (East African Community).
ps logo
Amakuru yizewe agera ku ishyaka akaba yemeza ko Bwana Alexis BAKUNZIBAKE nuwo bari kumwe witwa Robert KAYEMBE bakigera muri Kenya mu ruzinduko bari bagiyemo bashimuswe na rwa rwego rw’abicanyi rwa FPR rwitwa DMI k’ubufatanye n’abanyakenya bakorana mu bibi nkibi maze bashyirwa ahantu bakorewe iyicwarubozo rikabije cyane babasaba kuvuga aho abarwanashyaka ba PS-Imberakuri bahunze nabo bakorana baba bari ndetse baza kubigeraho bakoresheje telephone bari bambuye BAKUNZIBAKE Alexis bituma bashimuta n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Bwana Kaki Hussan Orange aho yakoraga muri icyo gihugu cya Kenya.

AGATENDO MU DUTENDO: " Umuvandimwe Makoki Mugisha arava imizi ubwana n'ubucakura by'inkomamashyi Bamporiki nk'umuntu wabanye nawe!

Bamporiki ni uwo wambaye ishati wahimbawe

Aba bantu bose barasa ariko buriya hari RUCAGU mukuru muribo burya ni BAMPORIKI ati gute ? Bamporiki avuka mu muryango wabakene pe, akaba yaranabayeho nabi kuburyo Bushoboka bwose, ariko abatamuzi neza bumva ibyo abeshya bagirango ni umuntukoko, oya Siko bimeze. 


Ntarondogoye Bamporamanyanga uyu yansanze ku kigo nigagaho ubwo twari dukubutse mu buhungiro Leta Igenda idusanganya mu bigo bibonetse byose, uyu mugabo bamporiki yari avuye i Kibogora muri IJW(institut  John Wesley ) ntabwo yaje kwiga muri ESR RANGIRO kubera ko yari umuhanga oya, burya nkuko Mudidi yabivuze nta muswa ubaho. Bamporiki rero yaje muri icyo Kigo kubera Ko yari umuhanga mu gukina amakinamico, no kumenya gucunga Izamu. Uyu bamporiki yari umuswa mwiza kuko interrogation zikomeye zazaga arwaye zarangira nimugoroba akaba arakize akajya mu masengesho rwose yari azi Kurucaga gusumba Bonifasi .

Kuranga igitabo gishya Bita ukwabo




Gusoma bitera kumenya.

Hamaze gusohoka igitabo gishya “Bita ukwabo” kuri Editions-scribe.com cyanditswe na Froduald Harelimana usanzwe yandika ibitabo mu kinyarwanda cyiza kandi cyoroshye gusoma.
Iyi Bita ukwabo yanditse ku mazina bwite manyarwanda y'abantu, ibintu bitandukanye n'ahantu ku buryo bw'urutonde rufite ibisobanuro. Iyi Bita ukwabo izagufasha gutekereza no ku mazina mahimbano,ibisingizo n'ibibyiniriro biganje mu mvugo n'ibiganiro.



Iki gitabo cyafasha cyane cyane urubyiruko rwibaza ku mazina yabo, ay'ababyeyi n'abakurambere ndetse n'ahantu batuye n'aho bavukiye. Harimo kandi n'imigani n'ibisakuzo bikoreshwa kenshi mu kinyarwanda. Ndetse n'uzi gusoma ikinyarwanda buke nta kibazo yagira cyo kucyifashisha ngo abone ibisobanuro akeneye ashire amatsiko.
Kiboneka:


        Kuri Editions-scribe.com
        Iguriro ry’ibitabo rikwegereye ryagufasha kugitumiza
        Baza rubanda15@yahoo.com
Mukomere kandi mukomeze umuco n'ikinyarwanda.


ISBN:
978-2-930765-09-9
Date de publication:
10-2015
Format:
14,8x21
Volume:
172 pages

Regards,
Froduald Harelimana | rubanda15@yahoo.com

"Niko Nkusi we, nta batutsi bariye ku ngoma ya Kayibanda? Nta Batutsi bariye ku ngoma ya Kinani?None se wacishije make natwe tukarya kuri iyi ngoma y’Abatutsi!" Minisitiri w’umuhutu umwe w’Agatsiko abwira Nkusi Yozefu muri 1996. Abahutu bagomba kwemera uruhare rwabo mu bibazo byagwiriye u Rwanda kuva kuri Mashira wa Nkuba ya Sabugabo kugeza ubu akenshi biturutse ku nda nini ya bamwe muribo./Nkusi Yozefu(igice cya gatatu)"


Rucagu Bonifasi
Kurucaga ni uwa mbere!
Mu nyandiko 2 z'ubushize twavuze kuri bamwe mu bisahiranda by'abahutu byaranze ibihe bya gihake na gikolonize, ingoma ya Kayibanda, duherukira ku ngoma ya Kinani . Uyu munsi tukaba tugiye kuvuga kuri bamwe mu bahutu b'inda nini bo ku ngoma ya Pawulo Kagame.

Ku ngoma ya Kagame Pawulo
Iyi ngoma niyo igaragaza neza neza umuhutu wavugwaga mu gihe cya cyami na gikolonize ko agira inda nyango uwo ari we «Yewe mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire i Nyanza, ariko ntuntenguhe, ndabizi Abahutu mugira inda nyango.». Muri make, ni umunyarwanda utagira umurongo uhamye agenderaho, agenda ahinduka akurikije inyungu akura aha na hariya. Ingero ni nyinshi zifatika , Shikama ikaba ikugezaho nkeya cyane muri zo zigaragarira buri wese kuko abagiye kuvugwa hasi aha muri iyi nyandiko bakiriho kandi ibikorwa byabo bikaba byarigaragaje cyangwa bikigaragaza.

"Niko Nkusi we, nta batutsi bariye ku ngoma ya Kayibanda? Nta Batutsi bariye ku ngoma ya Kinani?None se wacishije make natwe tukarya kuri iyi ngoma y’Abatutsi!" Minisitiri w’umuhutu umwe w’Agatsiko abwira Nkusi Yozefu muri 1996. Abahutu bagomba kwemera uruhare rwabo mu bibazo byagwiriye u Rwanda kuva kuri Mashira wa Nkuba ya Sabugabo kugeza ubu akenshi biturutse ku nda nini ya bamwe muribo./Nkusi Yozefu(igice cya kabiri)"

Koloneli Nselkalije Aloyizi( Macinya)
Ubushize twababwiye ukuntu umwami w'umuhutu Mashira wa Nkuba ya Sabugabo yiraye agasabana mu bagore ( gushyingirana ) n'umwami w'agahugu gatoya Rwanda rwa Gasabo kayoborwaga n'inyaryenge z'Abanyiginya zuje ubugome n'ubucakura. Muri ubu burangare bwa Mashira, hiyongereye ho inda nini ya mwene se Munyanya wagambanye n'umwami Mibambwe, bakica igihangange Mashira wari wacumubikiye Mibambwe avuye mu buhungiro muri Congo!. Uyu munsi turarebera hamwe uko abahutu b'inda nini bagiye bagambanira bene wabo mu bindi  bihe bitatu bitandukanye.

Mu cyumweru gitaha Muzagezwaho igice cya gatatu cy'iyi nyandiko:"Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza, ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika"

Misile( Missiles) Kagame yaguze mu Bushinwa
Hari abashobora kuba baraketse ko twibagiwe kubageza ho igice cya gatatu cy'iyi nyandiko nkuko twari twabibasezeranyije! Oya, si uko bimeze; muri Shikama buri gihe dutangaza ibintu dufitiye gihamya kandi dushobora guhagarara ho igihe icyo aricyo cyose. Ni muri urwo rwego rero, byadusabye ko dufata igihe gihagije tukanyarukira mu Rwanda, Burundi, Tanzania, Uganda na RDCongo dushaka ibimenyetso cyangwa gihamya bituma dushimangira ibikubiye mu mutwe w'inyandiko:

Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza, ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika.

ITANGAZO: Buruse/Scholarships. Turasubiza ibibazo mwabajije bijyanye n'izi buruse/ NKUSI Yozefu

Dg NKUSI Yozefu 
Arakangurira urubyiruko kwitabira imbuga ziruha amahirwe yarwo y'ejo hazaza ( nka buruse)
 aho gushishikarira iz'urukozasoni rwashyiriweho na FPR mu rwego rwo kururangaza
Hari abantu benshi bamaze iminsi batwandikira batubaza ukuntu basaba kwemererwa muri ziriya kaminuza tubashyirira ku rubuga rwa Shikama. Ibi biradutangaza cyane kuko twabasobanuriye kenshi uko bikorwa. Tugasanga urubyiruko rw'u Rwanda rufite ikibazo cyo gushungura ngo rumenye ibirufitiye akamaro kuri INTERINETI.

Usanga inyandiko z'urukozasoni zihita ku mbuga z'urukozasoni urubyiruko rwashyiriweho na FPR mu rwego rwo kururangaza zisomwa n'abantu batabarika, izijyanye n'amashuri y'ubuntu arutegurira ejo harwo hazaza heza, ni mbarwa bazisoma; n'ababikoze kandi usanga basoma bahushura cyangwa amacuri nka Jenerali IBINGIRA wa RDF usoma ikinyamakuru agicuritse!Kuko iyo bamaze gusoma bahita babaza ibintu ibyo bamaze gusoma bifitiye ibisubizo.

Abavandimwe Mugisha na Ngendahayo baratanga ibitekerezo byabo kuri iyi nyandiko :""Niko Nkusi we, nta batutsi bariye ku ngoma ya Kayibanda? Nta Batutsi bariye ku ngoma ya Kinani?None se wacishije make natwe tukarya kuri iyi ngoma y’Abatutsi!" Minisitiri w’umuhutu umwe w’Agatsiko abwira Nkusi Yozefu muri 1996. Abahutu bagomba kwemera uruhare rwabo mu bibazo byagwiriye u Rwanda kuva kuri Mashira wa Nkuba ya Sabugabo kugeza ubu akenshi biturutse ku nda nini ya bamwe muribo./Nkusi Yozefu(igice cya mbere)"

Mukantabana arahirira kuzacinya abahutu aho bari hose ku isi
Pawulo Kagame akamwuzuriza imbehe!




1. makoki mugisha

5 hours ago  -  Shared publicly

Ibi ni ukuri kwambaye ubusa narabibonye muri champions zo kwicara mu rucaca ngo bari mu nkiko gacaca aho bafataga umuntu warangije amashuri abanza ngo president w'inteko ya gacaca yamara kurahira bagashinja se ko yayoboye ibitero by'interahamwe ,akabura uko abigenza agakatira se umubyara igihano k'imyaka n'imyaniko.

 Ntagiye kure ba Munyanya bagambaniye igihugu bakihera Mibambwe wari wibereye I busajya muri mirongo urwenda twarabibonye kandi ngo amateka yisubiramo ibyo ni ukuri naho izo nkundamugayo zitwazako abatutsi bariye ku ngoma z'abahutu byibure nabo baziriyeho bahuha ndavuga ko banekeraga mibambwe wabo (Unarmim),kandi bemeje mashira(HABYARIMANA )agomba gucyura Mibambwe yakwanga bakamugarika ibyo twarabibonye.

"Niko Nkusi we, nta batutsi bariye ku ngoma ya Kayibanda? Nta Batutsi bariye ku ngoma ya Kinani?None se wacishije make natwe tukarya kuri iyi ngoma y’Abatutsi!" Minisitiri w’umuhutu umwe w’Agatsiko abwira Nkusi Yozefu muri 1996. Abahutu bagomba kwemera uruhare rwabo mu bibazo byagwiriye u Rwanda kuva kuri Mashira wa Nkuba ya Sabugabo kugeza ubu akenshi biturutse ku nda nini ya bamwe muribo./Nkusi Yozefu(igice cya mbere)

«Yewe mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire i Nyanza(i Bwami), ariko ntuntenguhe, ndabizi Abahutu mugira inda nyango.» Igitabo cyo gusoma cyo mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza muri za 1970s cyari cyaranditswe kandi kigakoreshwa mu mashuri no mu gihe cya gihake na gikolonize.

Mukantabana Serafina
Yamaze imyaka 20  mu buhungiro ahunze ubwicanyi bwa FPR; nyuma y'aho Kagame amwujurije imbehe,
yigize intagondwa,  arahirira kurwanya Umuhutu aho ari hose ku isi!
Ibintu bimaze iminsi bitangazwa na Minisitiri w’Agatsiko ushinzwe ibiza n’Ubuhunzi Mukantabana Serafina byatumye nibaza niba koko imvugo zipfobya Abahutu zakoreshwaga ku mugaragaro igihe cya gihake nk’iyo mubona hejuru aha ko bagira inda nini zitari zifite ishingiro, imyumvire nk’iyi ikaba ari nayo FPR igenderaho bigakorwa mu ibanga usibye ko Pawulo Kagame  ajya abatamaza we akerura.Wambwira ute ko uyu muminisitiri wagizwe impunzi na FPR imyaka isaga 20 yavumbukamo umukozi wa FPR w’intagondwa igamije kunyitsa Abahutu bene wabo kugeza aho ajya ku cyicaro cya HCR kuvuga ko kuva we avuye mu buhungiro iyi HCR igomba gutangaza ko nta munyarwanda wakongera gufatwa nk’impunzi?Si ibyo gusa kuko ejobundi atatinye no kujya kubwira amagambo atamitswe na FPR ( nta muhutu utekereza, avuga ibyo ahawe na FPR) ko Impunzi z’Abarundi niba zitemeye kugambanira Nkurunziza Petero zirukanwa zigasubira iwazo kurwanirayo!

Umuvandimwe Adolphe N. Ngendahayo aragira icyo abaza kuri iyi nyandiko: " Ikinyoma cya Pawulo Kagame kinyibutsa icya Kadafi! Menya impamvu imperuka y'aba banyabinyoma babiri izaba imwe./NKUSI Yozefu " Ese birakwiye kugereranya Kadafi na Semuhanuka Kagame?




Bwana Dr. Nkusi, urakoze kubwiri sesengura. Nanze guharira(Kujya impaka ) kubyo wavuze kuri Kaddafi surtout ko wabaye yo uzi realites nyinshi. Icyo nshaka kuvuga umuntu yumvise ugereranya Kadafi na Semuhanuka yagirango nawe ushyigikiye ba mpatsibihugu. 

Komanteri ya Makoki Mugisha kuri iyi nyandiko: "Ikinyoma cya Pawulo Kagame kinyibutsa icya Kadafi! Menya impamvu imperuka y'aba banyabinyoma bombi izaba imwe./NKUSI Yozefu"















Mukimara gusoma iyi komanteri  y'umuvandimwe wacu Makoki Mugisha, murahita mumenya ko hari abanyarwanda bicaranye inganzo wenda batazi ko bafite ngo bayibyaze umusaruro!!! Murasanga ko umuvandimwe Mugisha atatanze komanteri gusa ahubwo yadushyikirije igisigo kitagira uko gisa cyuzuye mo impanuro k'ushaka kumva no gusobanukirwa!!Nagira inama uyu muvandimwe gukomeza gutera ibitambwe kuko u Rwanda rushya rukeneye abameze nkawe benshi.
Ubuyobozi bwa Shikama
_________________________________

BURUSE ZO MU MAHANGA (SCHOLARSHIPS). Itangazo rireba abanyeshuri bari muri za Kaminuza zo mu Rwanda n'abarangiza amashuri yisumbuye yo mu Rwanda. Abari hanze y'u Rwanda namwe ntimucikwe./Nkusi Yozefu

Shikama yishimiye kumenyesha abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye mu Rwanda n'abari mu byiciro binyuranye bya Kaminuza zo mu Rwanda ibi bikurikira:

1. Mwashyiriweho Peji(Page) kuri Shikama muzajya musangaho Scholarships/buruse zinyuranye zijyanye n'ibyiciro n'ibyo mushaka kuzoberamo. Kugirango mwemererwe muri izi za kaminuza ni ukuzuza Forms kuri interineti(online), kandi ni ubuntu. Ni byiza gusaba ahantu hanyuranye kandi mukuzuza forms mukabikorana ubushishozi, mutanga impapuro zisabwa zose; nsubiyemo ko byose bikorerwa ubuntu.

IGISIGO: IRIBURIRO RY’INTSINZI.


22 octobre 2015
Ndi Urugaga rugaragiye benshi,
Ingangare ndi Inganguruzabanyazi.
Niyo nanyagirwa nte sinikanga,
Nkangaranya umwanzi agahuhutwa,
Ndi ishuheri Rushushubikanya,
Sinjya imbizi n’abagome nitwa “Rubimburirangabo”.
         Fata iryiburyo Mwimanyi,
         Datawatwese uturongoye,
         Liba tuvoma umunezereo,
         Rembo rireba iheru iyo Ijabiro.

Ikinyoma cya Pawulo Kagame kinyibutsa icya Kadafi! Menya impamvu imperuka y'aba banyabinyoma bombi izaba imwe./NKUSI Yozefu














Uwavuga ko Pawulo Kagame yatangiye kwiyamamariza kuzategeka u Rwanda ubuziraherezo ntiyaba yibeshye. Muri iki cyumweru uyu mugabo abenshi basigaye bita Semuhanuka kubera ikinyoma cye, mu rwego rwo gutangira kwiyamamaza akoresheje itangazamakuru mpuzamahanga, yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru New African. Kagame Pawulo yemeje ko ngo we azategeka manda zirenze 2 abaturage nibabishaka kuko ngo bamukunda cyane ibi ngo bikaba bitandukanye n’ibikorwa ahandi kuko ngo ari abaperezida bashaka izo manda abaturage babo batabashaka(ndlr: aha akaba yaravugaga i Burundi) !

Itangazo rireba Abanyeshuri bari muri za kaminuza mu Rwanda n'abandi bashaka kwiga bagafata impamyabumenyi baciye ku ikoranabuhanga/NKUSI Yozefu


Uko ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere ni ko hagenda habaho impinduka zikomeye mu itangwa rya za serivise hirya no hino ku isi. Inyinshi muri izi za serivise zatangwaga n'abakozi bo mu kigo runaka, ubu zitangwa n'imashini(Robot) cyangwa se za mudasobwa.Nk'urugero, hano i Buraya, muri banki ingana na Banque de Kigali usanga hariya haba huzuye abantu babitsa n'ababikuza hari umukozi umwe gusa mu gihe muri iyi banki yo mu Rwanda haba hari abarenga icumi!

Umuvandimwe RuhatijuliEtienne aradukosora ku nyandiko yacu iheruka:"AGATENDO MU DUTENDO: Nyuma y'aho bamwe mu bayobozi b'amadini bameneye amavuta ku mipaka y'u Rwanda ngo rutazaterwa na ba Kayumba Nyamwasa muri 2010, Paul Gitwaza nawe aheruka gukora agashya vuba aha yikorera igunira ngo ririmo ibibazo by'abanyarwanda ajya kubitura imana yo muri Israel!/NKUSI Yozefu"

Gitwaza yikoreye ibibazo by'Agatsiko abishyiriye  imana yo muri Israel!

Bonjour Joseph. Je suis désolé de vous dire ko iriya ndirimbo atari iya Matayo Ngirumpatse. Iriya ndirimbo ni iya Padiri Charles MUDAHINYUKA w'i Kibungo. Yaririmbwe bwa mbere n'abafaratiri bo mu Nyakibanda mu myaka ya za 79/80. Merci de corriger.

Gushimira:
Shikama irashimira cyane umuvandimwe wacu Ruhatijuli Etienne  kuyunganira , tukaba kandi dukomeje no gushimira Mohamed Shifa udasiba gutanga komanteri kuri buri nyandiko yacu, dore iyo yatanze kuri iyo nyandiko tuvuze hejuru.
1 day ago  -  Shared publicly


Ni akumiro ahubwo umwaku asize muri islael niba atawutahanye doreko kuva yashingurayo ikirenge bahise bakozanyaho na palestina ,kuberako yabuze kujyana igitambo cy'ukuri akajyana ikimugaye (ikinyoma)

AGATENDO MU DUTENDO: Nyuma y'aho bamwe mu bayobozi b'amadini bameneye amavuta ku mipaka y'u Rwanda ngo rutazaterwa na ba Kayumba Nyamwasa muri 2010, Paul Gitwaza nawe aheruka gukora agashya vuba aha yikorera igunira ngo ririmo ibibazo by'abanyarwanda ajya kubitura imana yo muri Israel!/NKUSI Yozefu

Matayo 11: 25. "  Muri iyo minsi Yesu aravuga ati : " Ndagushimira data , Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato"
Matayo 19: 14. "  Ariko  Yesu arababwira ati: " Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo."
Matayo 18:14.  " Nuko so wo mu ijuru ntashaka ko hagira umwe muri aba bato urimbuka."


Abanyamadini bamennye amavuta ku mipaka yo gutsinda ibitero bya Kayumba Nyamwasa, haza igitero cy'umurusha ubukana, SATANI
Muri 2010 mbere gato ko haba ingirwamatora yo kwimika Kagame Pawulo muri manda ye ya kabiri, hari bamwe mu bayobozi b'amadini bikoze bafata amavuta ntumbaze niba ari ikimuri cyangwa ubundi bwoko kuko batasobanuye ibyo ayo mavuta akozwemo. Nkuko byatangajwe na igihe.com icyo gihe, ngo aba bayobozi basutse amavuta ku mupaka wo ku Kanyaru, barakunyarukira basuka n'andi i Cyanika ku mupaka w'u Rwanda na Uganda, sinibuka neza niba no ku mipaka ya Rusizi na Rusumo barahageze. Icyo nibuka neza ni uko bene gusuka amavuta bahise berekeza muri Israel ngo gusengera u Rwanda, bagarutse bemeza ko ngo u Rwanda rutagitewe. Ibi babikoraga kubera ibihuha byavugwaga hirya no hino mu Rwanda ko Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bari kumwe muri RNC bashobora gutera u Rwanda kwirukana uwo bicaje mu Rugwiro, Pawulo Kagame.

Ari abagabo bakubita abagore babo mu ngo cyangwa leta isahura ibyateje abagore imbere, ninde uhohotera abagore kurusha undi? Kubera kubura amikoro: Abagore ubu barigurisha mu mashuri, mu bihugu bidukikije, ndetse bamwe batangiye kugurisha amafoto yabo bambaye ubusa ku mbuga z’Agatsiko!/NKUSI Yozefu


Ngiyi kirazira Rucagu na FPR bigisha urubyiruko!
Bayirengaho bagacuruza ubwambure bwabo!

Ibigo byitwa Isange muri buri karere byo gushyiramo abagore bahohotewe n’abagabo babo.
Hari umwe mu bayobozi ba LONI uherutse kugenderara u Rwanda maze abategetsi b’iki gihugu bajya kumwereka ibigo byakira abagore bahohotewe biri muri mu ntara y’amajyepfo. Uyu muyobozi ngo yasabye abategetsi bacu ko ngo bakongera ibi bigo. Ni muri uru rwego ejobundi Minisitiri w’intebe w’Agatsiko ka FPR na Kagame yiyemeje gushyira muri buri karere ibi bigo bita Isange. Ariko se ko bita ku bagirana ibibazo n’abagabo babo, abahohoterwa n’Agatsiko bo bazaba abande?
Minisitiri w'intebe w'agatsiko atangiza umushinga wo kugeza Isange muri buri karere
uwo bavugana ni Oda Gasinzigwa minsitiri w'agatsiko ngo ushinzwe iterambere ry'umuryango

Za buruse(scholarships) zindi nshya zo mu mahanga /NKUSI Yozefu


Don’t miss the opportunities to study abroad with fully-funded scholarships, including KAAD Germany Scholarships, VU Fellowships, BioToP Austria, ISU France Scholarships, Leeds University Scholarships and many more.
Application deadlines approaching: Apply Soon

Undergraduate Scholarships for International Students, 2016
New list of international scholarships for undergraduate students.
Apply Now


KAAD Scholarships for Developing Countries’ Students in Germany, 2016
Provided by:
 KAAD

Courses: Masters Degree or PhD Degree Program Subjects: Subjects having significance for the home country of the applicant (not any Specific)
Eligible Students: Africa, Asia, Near and Middle East
Apply Now
Tags: 2016Collegedeveloping countriesFeaturedFinAidgermanyMaster'sOctober Week 2PhD,PostdoctoralresearchscholarshipsUpdated Scholarships

University Of Sheffield Online Course On Writing Applications
Learn How to Succeed at Writing Applications
Provided by:
 University Of Sheffield and FutureLearn

Application Deadline MOOC starts on October 26, 2015
Apply Now
Tags: 2016EnglishUniversity MOOC

Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya kabiri)/NKUSI Yozefu


Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko twarebeye hamwe ukuntu  Kagame Pawulo ariho aha imyitozo ya gisirikare impunzi z'Abarundi ziri hirya no hino mu Rwanda ariko cyane cyane iziri mu nkambi ya Mahama.  Muri iki gice cya kabiri, Shikama iragerageza kubereka ko iyi ntambara itegurwa kugabwa ku Burundi yatangiye gutegurwa  kera ku buryo bw'ikwirakwizaza-kinyoma bwagiye bukorwa n'Abarundi baba mu mahanga, Leta y'Agatsiko ka Kagame Pawulo n' Abanyaburayi n'Abanyamerika bagejeje kagame na FPR ku butegetsi kandi bakomeje gukora ibishoboka byose ngo abugumeho.

Komanteri ya Mohamed Shifa ku nyandiko: "Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya Mbere)/NKUSI Yozefu"


U Rwanda ni igihugu gito kandi giteye neza ku buryo byari byoroshye kukiyobora ugendeye ku mico n'imigenzo,ururimi ,imyemerere y'abanyarwanda. Ibyo kandi binagira ingaruka ku buryo no kururoha mu gihe ruyobowe n'abasazi.

Iteka ryose urugo rw'umurozi kuva kera ntirugendwa, buri wese uhanyuze ararwishisha, akenshi usanga n'abana b'umurozi hari abemeranya n'abaturanyi ko umubyeyi wabo aroga; abana b'indangare nabo batagira icyo bitaho usanga bahanganye n'abaturanyi ngo barabaharabika.

Buruse(scholarships) zo mu mahanga



Development Scholarships for Developing Countries in Czech Republic, 2016-2017
Provided by: Czech Ministry of Education, Youth and Sport, the Faculty of Social Sciences
Courses: Bachelor and Master Degree Program Subjects: Multiple Subjects available within the Faculty of Social Sciences
Eligible Students: International Students from Developing Countries
Application Deadline 30th April 2016

Apply Now

Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya Mbere)/NKUSI Yozefu


Intambara y’Abatutsi  muri RDCongo biyitaga M23, intandaro y’urwango runuka hagati ya Nkurunzia Petero na Kagame Pawulo

Kuva Nkurunziza Petero yajya ku butegetsi kugeza ejobundi intambara ya M23 itangira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari nta makemwa ku buryo Abahutu bo mu Rwanda bo mu ntara y’amajyepfo bagiye bahura n’uruva gusenya igihe bariho batotezwa n’ingoma y’Agatsiko biciye muri za Gacaca bagahungira i Burundi, aho ni hagati ya 2006 na 2012. Aba ba nyagupfa, bagiye boherezwa mu Rwanda shishi itabona ndetse habaho n’ibikorwa byo kubahiga no mu ngo  i Burundi boherezwa mu ibanga mu Rwanda nkuko Shikama yigeze kubibatangariza; ibi byose Nkurunziza Petero yabikoraga ngo ashimishe uwo yafataga nk’inshuti ye magara, Pawulo Kagame.

Leta y'Abahutu nijyaho nanjye nzirega ubwicanyi nakoreye Abahutu/ Jean de Dieu Mucyo muri gereza ya Butare

Senateri MUCYO
"Leta y'Abahutu nijyaho najye nzirega ubwicanyi nakoreye Abahutu"
Bavandimwe kandi bayobozi b’urubuga rwacu dukunda cyane Shikama, nejejwe no kubageza ho amwe  mu marorerwa yabereye mu Rwanda akozwe n’Abanyagatsiko. Uyu munsi nkaba nibanda ku byakorewe i Mbazi muri Butare bikozwe na Jean de Dieu( Soma jadediye) Mucyo. Uyu mugabo ni  umwe mu nkoramaraso za FPR akaba ari n’umwe mu Banyagatsiko, akomoka muri Komine Mbazi ubu ibarizwa mucyo Agatsiko kise Akarere ka Huye.