Pageviews all the time

Human Right Watch (HRW) ikwiye gukurikirana CNLG, FPR na Polisi y'u Rwanda kuko amadosiye y'inkiko gacaca yimuriwe mu bugenzacyaha bwa polisi (CID) bikaba bifite ingaruka zirimo no kwicwa ku baburaniyemo bose baba abere kimwe n'abahamijwe ibyaha/ UDAHEMUKA Eric

Assistant Commissioner of Police BADEGE Theos umuyobozi mukuru w'ubugenzacyaha bwa Polisi y'u Rwanda (CID) ari nayo ibitse amadosiye yose y'inkiko gacaca

Inkiko gacaca zitangizwa zari zahawe inshingano yo kunga abanyarwanda ariko iyi ntego yaje kuburizwamo ku ikubitiro kuko haburanishijwe uruhande rumwe kandi abakosheje bari ku mpande zombi. No muri uko kuburanisha byagaragaye ko ababuranishaga nta bushobozi buhagije bari bafite kuko abenshi bari abaturage bo ku midugudu badasobanukiwe n'ubutabera.

Ikindi kibazo cyatumye bihumira ku mirari ni uko umuhutu wabaga afite amafaranga menshi atunze bakoraga uko bashoboye bakamutera ubwoba kugira ngo atange ibyo atunze byose ngo hato adakatirwa agafumgwa. Ibi byarabaye si ibanga aho ubu abacuruzi benshi b'abahutu bahombye ubu bakaba barasubiye ku isuka abagikanyakanya bakaba bahanganye n'amadeni y'amabanki.

Ko Kubana Amabilisi yanditse igitabo akacyita “muhungu wanjye uri umututsi”, nanjye nanditse igitabo nkacyita “muhungu wanjye uri umuhutu” byagenda bite? Bene Ngirabatware na Bagarira se bo banditse igitabo bakacyita “muhungu wanjye uri umutwa” byagenda bite? / UDAHEMUKA Eric

Dr Habyarimana Jean Baptiste: Urwishe ya nka ruracyayirimo kuko uko iminsi ihita indi igataha biboneka neza ko komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge uyoboye ikinyoma cyayo cyananiwe gufata abanyarwanda
Uko iminsi igenda ihita indi igataha haba ubwo abanyarwanda dushobora kugwa mu mutego wo kwibeshya gukabije tugacyeka ko ibibazo by’u Rwanda birimo kugenda bicyemuka ariko ndabarahiye. Urwishe ya nka ruracyayirimo. Abategeka u Rwanda twirirwa tubasenya muri byinshi bakora twerekana ko bayoboye nabi kandi koko ku giti cyanjye mbona ari byo.

Ku rundi ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta ya Kagame nabo buri wese mu mwanya we, mu bwenge bwe no mu bushobozi bwe dukora uko dushoboye ngo dushyire itafari ryacu ku Rwanda turebe ko twaruvana aho tuvuga ko ruri twita habi maze tukarwimurira aheza kurusha aho ruri ubu. Muri izo mbaraga zigenda zibusanya birimo kugenda bingaragarira ko ntaho turagera ndetse ko inzira ikiri ndende.

Ishingiro ry’iyi nyandiko: Hano muri SHIKAMA twihaye intego ikomeye kandi ishoza urugamba rugoye cyane yo guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma. Abanyarwanda buriya bari mu baturage bakunda kubeshya cyane, kubeshyana cyane kandi bishimira abantu bababeshya ku buryo ubona banyuzwe nabyo. Ibi bikwiye kuzakorwaho ubushakashatsi.

"Abakora ABAMI basesekaye muri Afrika". Soma inkuru ya Jeune Afrique iri no kuri Shikama Francais wumve uko Ba malika barinzi ba Kagame bakora

Abajyanama ba Kagame



Burya ngo uwububa abonwa n'uhagaze kandi ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye. Tony Blair ubeshya amahanga ko ari umujya-nama wa Kagame Pawulo mu by'ubukungu, mwisomere iyo nkuru mwumve ko atari Kagame gusa agira inama mu by'ubukungu atanafitemo impamyabumenyi ko no mu barabu yahageze ashaka amapeterodolari nyuma yo gukama amarasodolari mu Rwanda. Muragenda muvumbura n'abandi Bamafiya bakorana na Kagame, wenda mutari munazi.



Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Ibyahishuwe bya 16: Akari i Murore

IYANGIRE NK'INGAGI
Iyangire kuzimizwa na FPR nkuko ingagi yabyangiye ba Rushimusi

Mu gihe kitarenze icyumweru muragezwaho akari i Murore muzahishurirwamo ibi bikurikira:
1. Igitero giherutse kugabwa ku Burundi
2. Impamvu abambari ba FPR bamaze guhungisha imiryango yabo, nabo bakaba barimo bashakisha ubuhungiro hirya no hino i Buraya n'Amerika ariko bari mu Rwanda, naho Kagame we ngo akaba atazahunga(uzamenya impamvu ituma we atazahunga)
3. Ese RNC na FDLR baba ari abantu badashobora kumara isaha ku butaka bw'u Rwanda rwababyaye nkuko umuvantara jenerali Kabarebe abivuga?( Uzamenya ukuri twagukuriye i Kambere mu Rugwiro)
4. Intambara ya M23 yo kugaba kuri RDCongo vuba aha, n'indi yo ku Burundi, zombi ziriho zitegurirwa mu     RUGWIRO
HANGANA NK'INZOVU
Hangana na FPR ishaka agahanga kawe nkuko inzovu ihangana na ba Rushimusi
bararikira akayo amanywa n'ijoro


                                KOMEZA Usome SHIKAMA kandi wibuke ko kuva 1/1/2015 kugeza 1/7/2015
                                 tuzakomeza kuzirikana mu mitima yacu no gusengera impunzi zose z'Abahtu                                        b'Abanyarwanda ziri muri RDCongo


NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri perefegitura ya Kibungo (Akarere ka Kirehe) muri Gicurasi 1994 bwemezwa n’uwabuhagazeho (igice cya kabiri) / S/C de l’anonymat


Bose nta n’umwe warokotse uko bari umunani. Umusaza Sekaziga n’umugore we wari ukiri umugeni. Umukecuru Bizirema bishe yambaye igikote kirekire cyumukara. Hiyongeraho abagabo nabagore babo bagera kuri 15 bari baturutse mu turere twegereye Nyamugari baje kwambukira mu byambu byAkagera.

Ngarutse gato kuri uriya mukecuru Bizirema, ndibuka ko yageze aho akicara akavuga ngo ntaho mwongera kunjyana dore igihe mwanzengurukaniye. Mwanzengurukanye muri yeri (Peyizana R) mu ishyamba ryegereye uruzi mumbaza ubusa ngo nihehe abantu bambukira bajya muri Tanzaniya? Ati none niba hari ibyo mutaramenya muze kumbaza muransanga hano ntahandi ndi bujye.

Yavugaga mu rugo rwuwitwaga Ferederiko nawe wari warahunze. Byaje kuba ngombwa ko bamutwara bamuteruye muri cya gikote bamugeza mu rugo Kwa Samuel. Izi nkotanyi zishe aba bantu zari zirindwi. Harimo umwe nibuka waje no kungira umukozi akankunda cyane witwaga Kajuga Innocent (bagenzi be bamwitaga Afande Ino).

Isengesho ryo kuzirikana no gusabira impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zimaze imyaka 20 muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo. Isomo rya mbere: Izayi: 55, 1-11. Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 5, 1-9. Ivanjili: Mariko: 1, 7-11."MENYA GUSOBANURA UDATEGWA UBUHAMYA BW’IBYAKUBAYEHO MU BUZIMA BWAWE IGIHE WAHUNGAGA"/ Padiri TABARO

Mutima mutagatifu wa Yezu tugushimiye ko wadukijije ibyaha byacu ukatugabira ibyiza by'ijuru mutima wa Yezu Mutagatifu rwose, tukuragije impunzi z'abahutu bari mu mashyamba ya Kongo-Kinshassa ngo ubarebane impuhwe n'imbabazi 

Bavandimwe banyarwanda, byarushaho kuba byiza ari uko abenegihugu twese nta n’umwe uvuyemo tugize uburenganzira kandi bungana ku gihugu cyacu. Mu mibereho ya muntu muri iyi si agenda ahura n’ibizazane bitandukanye kandi bikomeye birimo intambara n’ingaruka uruhuri ziyikomokaho.

Mu ngaruka abahunga hose ku isi bahura nazo harimo kugenda urugendo rurerure rimwe na rimwe batazi n’iyo berekeza bikagera aho ibirenge bigashya abandi bigatonyoka. Habaho kandi kwicwa n’inzara kuko urugendo ruba ari rurerure cyane batazi igihe ruzarangirira, kudakaraba umwanda ukabagiraho ingaruka zikomeye zirimo indwara zitandukanye n’ibindi.

Ibi bibazo byose bisiga bamwe mu bahunga bahasize ubuzima kandi bakabura gihamba kuko buri wese ugihumeka aba yinyaga ku maguru ngo arebe ko yasunika iminsi agerageza kurengera ubuzima bwe uko ashoboye n’ubwo nta buryo bugaragara aba asigaranye uretse Imana yonyine iba ikimuhagazeho.

Faranki Habineza aherutse kugaba igitero igihe kitaragera nka bamwe mu basore b'INKOTANYI muri 1989!/ NKUSI Yozefu

Faranki Habineza
Nkuko twigeze kubibagezaho mu nyandiko twacishije kuri Shikama umwaka ushize wa 2014, abiyitaga Inyenzi bazengereje u Rwanda mu bitero byabo  nyuma y’amezi 3 gusa rubonye ubwigenge; uwo mutwe w'inyeshyamba ukaba wari ugizwe n’insore sore z’ishyaka  rya l’UNAR ( soma LUNARI) ry’uwari umwami Kigeri watsinzwe amatora akanga kwemera ibiyavuyemo yumva we n’abari bamuri inyuma ko Umuhutu adashobora kuyobora u Rwanda. Ibi bitero byaturukaga mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda byahagaze mu Gushyingo 1967, Inyenzi  zari zitsinzwe, zigiye kwisuganya ngo zizongere zitere.

Amaraso mashya n’amashagaga byirukana abameya nk’uwirukana ababoyi n’abayaya minisitiri KABONEKA Francis yinjiranye muri MINALOC ni umwanya abatavuga rumwe na Kagame bari babonye kugira ngo abenegihugu bacungurwe kandi biracyakomeza kuko urutonde rw’abameya bagomba kwirukanwa ari rurerure. SHIKAMA irakubwira bane(4) batahiwe n’impamvu bagomba kugenda/ UDAHEMUKA Eric

Ibumoso KABONEKA Francis, iburyo MUSONI James mu muhango w'ihererekanya bubasha muri MINALOC i Kigali taliki 20 Nzeri 2014
Guhera taliki 19 Nyakanga 1994 ubwo FPR yafataga ubutegetsi mu Rwanda kugeza uyu munsi, nta n’isegonda n’imwe igihugu cyagize ishyikizo ngo abenegihugu babeho mu mahoro kandi bumve batuje batekanye. N’ubwo muri SHIKAMA tuzi neza ko mu giturage akarengane gaca ibintu nyamara n’abatware n’ibikomerezwa nabyo ni uko ni ukubabona bagenda mu modoka zihenze nyamara ari ba mbarubukeye na ba sinzibiramuka imitima yabo yarabaye imivogo n’ibikange.

Ibi byagiye bigaragarira mu ishyirwaho ritunguranye nk’abategetsi ku bantu wabonaga mu by’ukuri nta bushobozi bazwiho ndetse nta n’ubunyangamugayo buhagije ndetse bamwe ari n’abicanyi ruharwa bagiye bavugwa cyane.  Icyakunze gukurikiraho ni iyeguzwa, ifungwa, iyicwa n’imeneshwa kuri bamwe bagahunga u Rwanda bakizwa n’amaguru.


ITANGAZO RYIHUTIRWA RIHAMAGARIRA ABANYARWANDA TWESE KANDI AHO TURI HOSE KU ISI KUZIRIKANA NO GUSABIRA ABAGIZWEHO INGARUKA, ABASHYIZWE MU KAGA N’ABISHWE URW’AGASHINYAGURO N’INGOMA YA F.P.R IGEZE MU MAREMBERA


Muri iyi minsi irimo iganisha ingoma ya FPR ku irimbukiro ryayo ubutazagaruka, abanyarwanda barimo barashyirwa mu kaga n’imiborogo. Hari imiryango kugeza ubu yabuze abayo bashimuswe n’abicanyi ba Paul Kagame tukaba twaravuze, twaranditse dutakamba ariko kugeza ubu tukaba tutazi iyo baherereye bisobanuye ko bashobora kuba barishwe. Hari imirambo y’abenegihugu b’inzirakarengane yaroshywe mu Kiyaga cya Rweru.

Hari abanyarwanda ibihumbi biciwe i Kibeho na Paul Kagame mu 1995 akaza gutegeka ko babataburura bakajya kubatwikira i Byumba mu 2013 mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Hari FDLR ubu irimo kugerwa amajanja n’abanzi b’amahoro bashukwa na Paul Kagame ko kuyirasa ariwo muti w’ibibazo by’u Rwanda nk’aho inshuro zose yagiye kuyihiga yayiranduye.

Imirambo ya Rweru kuri Shikama FRANCAIS na ENGLISH/ NKUSI Yozefu



Nkuko twabibasezeranyije mu mpera z'umwaka ushize, twabashyiriye ku mbuga ibi bikurikira:
1. Shikama FRANCAIS:

  • Ibyerekeye itwikwa ry'imirambo y'impunzi z'abahutu ziciwe i Kibeho kuri 22/4/1995 zarengaga 5000. Kagame Pawulo, perezida wa FPR yategetse ko iyi mirambo itabururwa rwihishwa mu mpera za 2013,  itwikirwa i Gabiro mu gihe cy'ibyumweru 2. Shikama ifite za gihamya zifatika ishobora guha abashaka gukurikirana iki kibazo.
  • Imirambo ya Rweru: Nyuma y'ubushakashatsi bwimbitse turahamya dushikamye ko Kagame Pawulo, Perezida wa FPR kuko atagikwiye kwitwa umukuru w'igihugu, yahaye amabwiriza abicanyi be bajya hirya no hino mu gihugu, babeshya urubyiruko ko bari muri FDLR changwa RNC bakaba bariho bandika abayoboke, maze abasore bari banze kwiyandikisha mu gisoda cya Kagame ngo bajye kumurwanira muri Repubulika iharanira rubanda ya Congo si ukwiyandikisha bivayo! Amalisiti amaze kuzura, bafashe ba basore baburiza amamodoka bababeshya ko bagiye kubaha amahugurwa mbere yo kubaha icyo babahamagariye. Bageze mu ibagiro, barabakubita, babica urubozo, babashumika amaboko ku migongo barangije bajugunya ya mirambo yabo muri Nyabarongo yaje kuyigeza mu kiyaga cya Rweru kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi. Iyi niyo mpamvu u Burundi bwaka amatohoza kuri ubu bwicanyi, maze Kagame Pawulo we akabyanga. Soma  Shikama mu Gifransa cyangwa mu cyongereza wumve impamvu ibyo byose byabaye. Ibi nabyo Shikama ibifitiye ibimenyetso bifatika 
2. Shikama ENGLISH
        Murahasanga ibyerekeranye n'imirambo ya Rweru.

Umwanzuro kuri ubu bushakashatsi bwombi
1.Perezida wa FPR, Pawulo Kagame ntagikwiye kwitwa umukuru w'igihugu kuko umushumba mwiza arinda izo aragiye ahubwo we ntawema kuzimarira ku icumu. Bityo, muri SHIKAMA turasaba Abanyamerika, Abongereza bateretse Kagame mu Rugwiro kumubwira akegura agashyikirizwa inkiko.
2. Abariho bafasha Kagame Pawulo mu kumarira abanyarwanda ku icumu, murazwi mwese, igihe cyanyu kiri bugufi ngo mukanirwe urubakwiye; abibwira ko muzisubirira i Bugande mukarya ibyo mwasahuye mu maraso, muribeshya kuko isi izababana ntoya!

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Umuhanzi Madamu Kayirebwa Sisiriya mbere y’uko asubira mu Bubiligi yari akwiye kubanza kunyuzwa mu kigo ngorora muco naho umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Mpembyemungu Winifirida we akwiye kwegura ku bushake bwe kuko yatsinzwe n’amarangamutima akagaragaza intege nke muri politiki/ UDAHEMUKA Eric

Kayirebwa arimo gusunika meya wa Musanze
Itangazamakuru ni umwanya mwiza wo kwinigura rikaba n’urubuga ntagereranywa rutangirwamo ibitekerezo. Muri uyu murimo ukomeye ariko ntabwo tuvuga ibyo tubonye byose kuko duhitamo ibifitiye igihugu akamaro cyangwa nibura ibyo ducyeka ko bishobora guhindura imyumvire ya benshi ikava mu bujyahabi yerekera mu bwiza bityo ubuzima bukaryoha kandi bukaryohera bose.

Mu Rwanda uyu munsi kuwa gatatu, taliki 07 Mutarama 2015 inkuru zirimo kuhavugwa cyane ni eshatu kandi zishyushye. Iza ku mwanya wa mbere ni F.D.L.R bigaragara ko iteye ubwoba cyane Kagame ku buryo budasubirwaho, iya kabiri ni ifungwa igitaraganya ry’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Oscar Nzeyimana waraye agejejwe mu munyururu ku mpamvu SHIKAMA ikirimo gukurikirana naho iya gatatu ni amahano Kayirebwa na Mpembyemungu bakoreye mu Ruhengeri.

Rugamba Sipiriyani wayoboraga Amasimbi n'Amakombe yahanuriye Kagame ibizamubaho igihe yari afite imyaka 20 gusa ati: "Jya wibeshya ugire cyera ngo urusha abandi ubwenge, ukomeze wice abandi mu mayeri umunsi utabikeka uzakacirwa nugirango urahunga bibe iby'ubusa; jya wirinda iby'abandi itegeko urigire intwaro winumire" Ese aho ibyo yahanuraga ku GACA kacu ntibyegereje?/ NKUSI Yozefu


Abazi Rugamba Sipiriyani bemeza ko yari umuntu w'umukirisitu nyakuri; niyo mpamvu bamwe bamufata nk'umuhanuzi ndetse hariho abatangiye guhwihwisa ko abanyarwanda bagombye gutangira gukusanya ibyangombwa bisabwa na kiliziya Gatolika kugirango uyu mugabo agirwe UMUHIRE. Ni mu gihe rwose kuko nta kintu na kimwe nyakwigendera Rugamba yaririmbye kitarabaho, nikitarasohora neza cyaba kiri mu nzira.

Rugamba Sipiriyani aririmba iyi ndirimbo " AGACA", ni muri za mirongo irindwi; muri Shikama twagenekereje dusanga  Perezida wa FPR  Pawulo Kagame yari afite imyaka hafi 20, nta nubwo yari azi ko igihugu cy'u Rwanda kizagwirirwa n'ishyano kigaterwa n'Inkotanyi zikakigira ayo ifundi igira ibivuzo. Iyumvire iyi ndirimbo itagira uko isa ukuntu agereranya Kagame n'Agaca kabiciye bigacika. Kagakoresha amayeri menshi kagatsemba imishwi y'inkoko, ariko igihe cyarageze na Nyiri urugo yiga andi mayeri abatura umuheto n'umwambi arakahuranya kisenyura ku butaka!!!!
Byumvuhore mu ndirimbo ye "Demukarasi" asa n'ugaruka kuri ubu bucakura bwa Kagame Pawulo aho yerekana ko byose bitangira abanyarwanda bagiye babeshywa ko Inkotanyi zibazaniye Demukarasi, Abanyabyumba nkuko Shikama itahwemye kubibagezaho,  nibo ba mbere bamenye ukuri kw'iyo demukarasi igihe batumizwaga mu manama ngo aha barahabwa ibiryo bakabarohamo amasasu, barangiza bagatwika imirambo yabo ngo bitazamenyekana ko Inkotanyi zica, ko abahutu aribo bicanyi.

KUBA PEREZIDA Paul KAGAME, RDF NA FPR BARANANIWE KURIMBURA F.D.L.R MU MYAKA 20 ISHIZE NI AMAHIRWE; NAHO KUBA F.D.L.R BIKEKWA KO NTA BUSHOBOZI IFITE BWO GUFATA UBUTEGETSI MU RWANDA IGISUBIZO GIHWITSE KANDI KINOGEYE BOSE CYASHAKIRWA MURI IBI BIBAZO BYOMBI/ UDAHEMUKA Eric

Kagame i Louanda muri Angola yakirwa na Perezida Jose Edouardo Dos Santos: Bishoboke ko Perezida Kagame yamenye ko Jacob Zouma arimo gutegura inama yo kuburizamo iraswa rya FDLR kugira ngo ibibazo by'u Rwadna birangizwe mu mahoro agatanguranwa ajya aho inama izabera kuzambya ibintu

FDLR imaze kugabwaho ibitero bigamije kuyizimanganya bitabarika, imaze kandi gukorwaho ubushakashatsi nabwo butabarika ngo harebwe uko ikibazo cyarangizwa, hari mapping report, hari Rapport Garsony, hari Enough Project, n’abandi benshi ntarondora muri aka kanya. Ubanza ihame ry’ubu buzima burya ridahinduka uwasesengura neza. Uko ikibazo cya FDLR cyumvikanaga igishingwa siko ubu kirimo kumvikana. Abantu baheranwe no kumva Kigali yemeza ko FDLR ari umutwe w’abasize barimbuye batutsi, nayo ikavuga ko muri yo harimo n’abana bavukiye mu mashyamba nyuma ya ’94.

Igimbuka ry’umwana : Imfashanyigisho nziza kubakora politiki mu Rwanda

Ibi rero bisa n’imikurire y’umwana aho agira imyaka itatu arizwa n’ubusa ariko yamara kugira imyaka 30 y’amavuko akaba azi ukuri ku by’ibanze ntakomeze kubaza ubusa. Umwana mu mikurire ye, mu gitabo cyanditswe n’umuhanga mu iyigamyitwarire (Psychologie/Psychology) witwa Sigmund Freud muganga ukomoka mu Otirishiya(Austria) yagerageje kugaragaza ibyiciro umuntu anyuramo ngo abe ashyitse. Docteur Sigmund Freud yavutse ku italiki 06 Gicurasi 1856 avukira ahitwa Moravie mu ntara yri mu butegetsi bw’ingoma ya Autriche-Hongrie kandi yari muyahudi.

MAGAYANE YAVUZE IBYO UTAMENYE KUGEZA UBU. ATI: “Paul KAGAME azategeka u Rwanda imyero ibiri gusa ntazayirenza. Umunsi amahanga yahagurukiye kwamagana ubugome n’ubugambanyi bwakorewe abanyarwanda bose ku ngoma ye; muzamenye ko igihe cyegereje cyo kumena andi maraso menshi. Paul KAGAME rubanda nyamwinshi izamwamagana mu myivumbagatanyo ikomeye itarimo urubura kandi Paul KAGAME azahitanwa n’iyo myigaragambyo aho azapfana n’abamushutse bose; kuva ku isonga kugeza hasi”./ UDAHEMUKA Eric

Ntugomba kwibaza byinshi no guta igihe uhindura itegeko-Nshinga, Magayane yavuze ko utazarenza iyi manda ya kabiri

Muri gereza ya Ruhengeri Bwana Magayane yafungiwemo yari afunganwe n’abandi banyururu benshi cyane. Abafunganwe nawe bakiriho kandi bakaba barumvise n’amatwi yabo banamubonesha amaso yabo, bemeza ko ngo buri munsi yahanuraga kandi akavuga ibishya byiyongera ku bindi yavuze.

Mu isesengura ryanjye najyaga nibwira ko numva rwose indagu ze nazimazeyo ndetseko ntazongera kumwandikaho ariko siko bimeze kukomaze kubona ibindibishya yavuze abanyarwanda benshi batari bazi cyangwa se wenda bamwe mushobora kuba mwarabisomye ariko ntimubisobanukirwe uko bikwiye hatarimo amakabyankuru.

Urebye neza byanashoboka ko hari n’ibindi byinshi yavuze ahari tutaranabona ku buryo bibaye nk’ibishoboka ngo ababfunganywe nawe bakiriho bose bishyire hamwe, bibukiranye dushobora kubona igitabo kinini gikubiyemo ubuhanuzi bwe kuko njye ku giti cyanjye mubonamo umuhanuzi wari umuhanga kuko ibyo yahanuye byinshi byarabaye ari nayo mpamvu nta washidikanya ko n’ibitaraza biri mu nzira byihuta bidusanga.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru, taliki 04 Mutarama 2015, UMUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI. Isomo rya mbere: Ibarura: 6, 22-27. Isomo rya kabiri: Abanyagalati: 4, 4-7. Ivanjili: Luka: 2, 16-21."ESE MU MIBEREHO YAWE YA BURI MUNSI UJYA UMENYA GUCA BUGUFI? NIBA BYARAKUNANIYE ISUNGE AKANA YEZU KARYAMYE MU KAVURE KARAKWIGARAGARIZA BIHITE BIGUSHOBOKERA" Abatagatifu(-)/ Padiri TABARO

Yezu yigaragaza nk'umunyampuhwe zahebuje

Mu  ntangiriro za 2014 nibwo twatangiye kubagezaho ijambo ry’Imana buri ku cyumweru. N’ubwo ridasomwa na benshi cyane nk’uko bikundira inkuru za politiki, ubuhanuzi bwa Magayane, Nyirabiyoro, Nsabagasani,…ariko twemeza ko hari abo kuzirikana icyo Imana idushakaho muri ubu buzima bifasha. Ikindi ni uko ari umwanya mwiza kuri buri wese kumenya italiki ya bazina we mutagatifu.

Iyi nyigisho kandi iba iteguwe ku buryo idashobora kubangamira ukwemera kw’umuntu usoma SHIKAMA atari Umugatulika. Mu masomo riturujiya ya Kiliziya Gatulika yaduteguriye mu ntangiriro z’uyu mwaka, turahera mu isomo rya mbere riboneka mu gitabo cy’ibarura aho dusomerwa amagambo yo gutanga umugisha berekana ko ibitambo byagombaga guherekezwa n’amasengesho n’imigisha.

Ubutumwa bw’ishimwe bw’umwaka mushya wa 2015 Shikama yageneye abasomyi bayo bari muri Indoneziya, mu Rwanda n’ahandi hose ku isi


Muri Kamena 2013, nibwo SHIKAMA yavutse. Dr NKUSI Yozefu wayitangije yabonaga mu Rwanda ukuri kwarapfukiranwe kuko ikinyoma cyahahawe intebe. Niyo mpamvu intego yacu ari UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA.

Kuva icyo gihe kugeza ubu SHIKAMA imaze umwaka n’igice ivutse. Dukurikije imibare tubona ku ikoranabuhanga ryacu rya buri munsi, ritwereka ko imaze kuba ubukombe kuko muri uyu mwaka n’igice imaze, tumaze kubagezaho inkuru 872 naho abamaze kuzisoma ni abantu 6,369,369 baherereye mu bihugu byinshi cyane ku isi ku buryo byose ntabirondora hano ngo mbirangize ariko mumenye ko buri munsi, buri saha, tuba dufite imbere yacy kuri mudasobwa imibare y’abasomye n’abarimo gusoma muri buri gihugu.

Uwo murimo twakoze rero urakomeye cyane kandi wadusabye ubwitange buhanitse no kutagoheka kuko tuzi neza ko abanyarwanda aho muri hose ku isi buri munsi muba mukeneye kumenya ukuri kuzuye ku makuru abera i Kigali, i Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, Kibuye, Gisenyi, Ruhengeri, Byumba n’i Kibungo, Kabgayi, Save, Nyundo.

Mu by’ukuri ntako tutagize ngo tubahuze n’isoko mwavubutsemo ariyo u Rwanda. Twakoze ibishoboka byose ngo mubone amakuru ku gihugu cyacu twese dukunda kandi muyasome yanditswe mu Kinyarwanda cyumvikana ku buryo buri wese yashobora kucyumva tunirinda gushyiramo amakosa y’imyandikire no kuvangavanga indimi n’ubwo muri kamere ya muntu kwibeshya kutajya kubura ariko icyo twari tugamije ni ukubaha amazi amara inyota atarimo ibirohwa(adatokowe).

Ngarutse ku rutonde rw’ibihugu birimo abanyarwanda benshi basoma SHIKAMA, birumvikana ko umwanya wa mbere wihariwe n’u Rwanda. Ibi bishingiye ku mpamvu nyinshi zirimo ko abari mu Rwanda imbere aribo ba mbere bagirwaho ingaruka zikomeye zikomoka ku karengane bakorerwa na FPR amanywa n’ijoro.

Umuntu uri mu Rwanda iyo asomye SHIKAMA akumva aho turi mu mahanga ya kure twamenye ibyabereye i Nyabugogo, Musebeya, Saruheshyi, Rwamagana, Byimana, Kirengeri, ku Itaba,… tukabikoramo nkuru icukumbuye kandi tukabitangaza tunabyamagana twivuye inyuma(mu gihe ari ibikwiye kwamaganwa) yumva aruhutse kandi akizera ko umunsi umwe azakurwa ku butegetsi bw’igitugu akisanzura mu gihugu cye aho muri SHIKAMA intego yacu ari uko abanyarwanda bose bazabaho mu gihugu cyacu tureshya ntawe usumba undi.

Igihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira abanyarwanda benshi basoma SHIKAMA ni Indoneziya. Byaranshimishije ariko biranantangaza cyane kuko ntiyumvishaga ko mu gihugu cyo ku mugabane w’Aziya nka Indoneziya kiri kure cyane y’u Rwanda hariyo abanyarwanda benshi bene aka kageni.

Hamwe no mu bindi bihugu byinshi birimo USA, Ubuhinde, Koreya y’epfo, Canada, Zambiya, Malawi, Zimbabwe, Uburundi, Uganda, Kenya, RDC, Kongo Bravaville, Ubwongereza, Chili, Ububiligi, Ubufaransa, Vatikani, Autrichiya, Bangladesh, Tanzaniya, Ubusuwisi, Ubushinwa, Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu byinshi hose SHIKAMA irasomwa umunsi ku munsi.

Muri 2015, tubifurije mwese amahirwe no gukomeza gusoma amakuru tubategurira buri munsi. Tuzakomeza kuyabagezaho asesenguranywe ubuhanga kandi yanditswe mu itangazamakuru rikozwe bunyamwuga. Mwese n’imiryango yanyu n’abavandimwe banyu tubifurije gushikama mukomeza guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.

UDAHEMUKA Eric
Bachelor’s Degree (A0)
Editor SHIKAMA
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)   

Umudepite w'igipfayongo ku Kimihurura: "Umunsi ingoma ya Paul Kagame yahirimye, Hon. Depite Edouard BAMPORIKI azamera nka Charles Blé Goudé. wabaye inkomamashyi yanambye kuri Laurent Gbagbo bikarangira ahigwa bukware n’urukiko-mpuzamahanga"/ UDAHEMUKA Eric

Depite BAMPORIKI Edouard wivugira ibyo abonye byose atitaye kubo abwira, igihe avugira n'aho avugira

Bwana BAMPORIKI Edouard uvuka i Cyangugu, umugabo w'igisunzu cy'umusatsi ugaragaramo gutukura cyane nk'ikimenyetso ko ashobora kuba yaragize imirire mibi akiri umwana, umugabo uvuga ibimujemo byose nta gushungura, umugabo wamamaye mu ikinamico urunana kuri BBC, umugabo wagambaniye abahutu, umugabo wataranze nyina ku karubanda akavugirizwa induru muri Kigali; ubu noneho yigize umuhanuzi ku buryo mu minsi mikeya ashobora guhinduka akabarore.

Ku isi nta gishya byose byahozeho

Mu kinyamakuru ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru mu Rwanda, mu nimero yacyo ya 29, Vol 1 Mutarama 2011 nanditsemo inkuru ebyiri ziri bumfashe kumvikanisha uko Depite BAMPORIKI ari igipfayongo ariko mbanze nisegure ku basoma SHIKAMA mbamenyesha ko kwita umuntu igipfayongo atari ukumutuka ahubwo bisobanura umuntu udashyira mu gaciro(more stupid person).

Uruzinduko Perezida Jacob Zouma aherutsemo muri Uganda na Tanzaniya ashakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari, rukwiye kubera FDLR umwanya wo kwihagararaho no kurushaho kumvikanisha ikibazo cyayo muri LONI mu minsi ibarirwa ku ntoki isigaranye ngo irimburwe na Kagame/ TUYISENGE Garasiyani

Perezida Kagame i Luanda muri Angola yakirwa na Perezida Dos Santos amuhendahenda ngo bazamutsembere FDLR

Mu rurimi rw’Igifaransa, hari umugani uvuga ngo: «La guerre avant de tuer les gens, elle commence par tuer la vérité». Tugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo intambara tuzi y’amasasu mbere y’uko idusohoraho ngo idutwarire ubuzima, ibanzirizwa n’indi ntambara yo kutubeshya no kuturindagiza ngo tutamenya igihe umuriro uzatwakiraho.

Muri SHIKAMA, uyu mugani w’Igifaransa tuwubona nk’uburyo bwo kubuza n’uwifitiye agatima ko gukiza amagara ye kuberereka. Nk’uko byakunze kugarukwaho n’abanditsi batandukanye, u Rwanda benshi bakunze kwibeshya barwita igihugu kimaze imyaka 20 kivuye mu ntambara aribyo byahawe inyito ya «Nyuma y’intambara» mu by’ukuri atari byo.

Hari abibeshya ko mu Rwanda intambara yarangiye

 Ahubwo u Rwanda ruracyari mu ntambara inakomeye kurusha iy’amasasu rwashowemo na FPR mu 1990 bikitwa ko irangiye muri Nyakanga 1994 icyo gihe cyose ndetse n’ubu ikaba igeze igihe cyayo cyo kwiyuburura ikaza ari mbi kurusha iki gihe cyose yamaze tumaze kuvuga hejuru ahangaha.

IBYAHISHUWE BYA 14: 1) Mu mpera za 2013 Perezida Pawulo Kagame yatanze amabwiriza yo gutaburura abiciwe i Kibeho barenga 5000 bajya gutwikira imirambo yabo i Gabiro muri Parike y'Akagera. 2) Kagame yatanze amabwiriza yo gutega imitego urubyiruko rubeshywa ko RNC na FDLR bariho bandika abayoboke bajya kubafasha urugamba abicanyi ba Kagame bamaze gukora amalisiti bica inzirakarengane baziroha muri Nyabarongo zitungukira mu kiyaga cya Rweru/NKUSI Yozefu















Bavandimwe nshuti za Shikama, nkuko twari twabibamenyesheje mu minsi ishize, Shikama imaze iminsi ibaha inkuru zanditse ku buryo busanzwe ariko tukaba twaranatangiye igice cya kabiri cyo kubaha amakuru y'impamo kigizwe n'UBUSHAKASHATSI bwimbitse. Umwaka ukaba urangiye ku byerekeye ubushakashatsi tumaze kubagezaho: 1. Impamo ku cyorezo cya Ebola cyamaze abantu muri Afrika y'Uburengerazuba, 2. Itwikwa ry'imirambo y'inzirakarengane z'Abahutu  ziciwe i Kibeho n'ingabo za Kagame (APR)muri 1995,  3. Urubyiruko rwashutswe ngo rujyanywe muri FDLR na RNC rukisanga mu maboko y'abicanyi ba Kagame, imirambo yabo ikaba imaze iminsi ireremba muri Rweru.

SHIKAMA turagira inama impunzi z'abanyarwanda zose ziri muri UGANDA kugendera kure umwicanyi ruharwa witwa BAZIRABABO Jean Marie kuko uretse kuneka, kugambana kugira uruhare rutaziguye mu ishimutwa ry'impunzi afatanije na ambasade y'u Rwanda i Kampala ngo zijyanwe mu Rwanda ku gahato; no kwica inzirakarengane ntabitinya/ UDAHEMUKA Eric

Icyapa kikwereka ko ugeze mu mbago z'inkambi y'impunzi ya NAKIVALE muri Uganda

Kuva mu 1990 kugeza kuri uyu munota usoma iyi nkuru kuri SHIKAMA, u Rwanda rwaguye mu manga n'akaga ko gutegekwa n'ingoma y'inkoramahano zitwara bubandi. Ku isi y'abazima, Leta ya Paul KAGAME niyo yonyine ikurikirana impunzi aho zahungiye ikajya kuzicirayo. Muri SHIKAMA tukaba tubona biteye agahinda kuko nta rupfu ruruta kutagira igihugu.

Mu butumwa bwinshi muri SHIKAMA twakira buvuye mu Rwanda, benshi mu batwandikira usanga batugaragariza ko abari imbere mu gihugu bari ku mwobo w'imva ni uko bakadutakambira bashaka kutwereka ko twebwe twahunze twakize kandi twibera mu mahoro kuko twacitse inkota ya FPR.

Ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri perefegitura ya Kibungo (Kirehe) muri Gicurasi 1994 bwemezwa n’uwabuhagazeho (igice cya mbere) / S/C de l’anonymat

Ubwicanyi buvugwa ni ubwabereye aho twakwita mu karere ka Kirehe, mu ntara y'iburasirazuba muri iki gihe

Hari muri Gicurasi, mu mibyuko yamasaka menshi dore ko yeraga cyane mu masegiteri ya Nyamugari na Gisenyi mu turere twari twegereye uruzi rw Akagera. Aka Kagera nari nkamazemo imyaka igera kuri ibiri ntavamo nkora umurimo wo kuroba amafi n’ubwo nari nkiri muto cyane ariko iyo nicaraga mu i Rango ry ubwato(igice cy imbere gisongoye) nabashaga kwiruka ngasiga imvubu iyo zabaga zimvumbukanye.

Ibi bikunze kubaho cyane iyo imvubu uyibyukije mucyemo cyayo (aho iba isinziririye). Kuhanyura bisaba gutwara ubwato bucece udashibagura amazi cyangwa ngo ingashya ikome kurubaho rw’ubwato. Muntangiriro za kuriya kwezi(Gicurasi 1994) nibwo navunitse cyane ubwo abantu benshi batabarika bavuyanze umubyuko wamasaka bashaka kwambuka ngo bahungire Tanzaniya.

Aba bantu babaga bari guturuka aho inkotanyi zari zamaze gufata. Muri za Rukira, za segiteri Kigarama, Gatore. Ni nako kandi ibintu byaturikaga ubutitsa mu turere twa Nyakarambi na za Cyunuzi. Icyo gihe byavugwaga ko inkotanyi zageze muri Rusumo ndetse ko zafashe ibitaro bya Kirehe.

Ihagarikwa ry'inkunga ya miliyoni 40 z'amayero Ububiligi bwimye u Rwanda ni ingaruka ibanjirije izindi nyinshi zizakurikira ubutegetsi butihanganira abatavuga rumwe na FPR, Filimu ya BBC, imirambo muri Rweru, kujujubya itangazamakuru ryigenga; ingaruka ni zose ku baturage bo mu ntara y'Amajyepfo bakeshaga kuramuka umushinga PEPAPS wa Belgian Technical Cooperation (CTB)/ UDAHEMUKA Eric

Ikirango cy'umushinga w'ababiligi mu Rwanda ari nawo wanyuzwagamo inkunga zose Buruseli yateraga Kigali

Mu nkuru yasohokeye i Kigali kuwa mbere, taliki 22 Ukuboza 2014 bemeje ko Leta y'Ububiligi yahagaritse inkunga ingana na miliyoni mirongo ine z'amayero(40,000,000 ). Televiziyo yo mu Bubiligi yitwa VRT yatangaje bwa mbere aya makuru yemeje ko Leta y'i Buruseli yafashe iki cyemezo cyo kudaha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 40 zamayero yari igenewe ibikorwa byiterambere ivuga ko u Rwanda rutubahirije ibyo rwari rwaremeranyije nu Bubiligi.

Inkunga z'Ububiligi, inkomoko yo kwirukanwa kwa Minisitiri KARUGARAMA Tharcisse muri MINIJUST

Mbere y'uko Filimu ya BBC isohoka, mbere y'uko abantu batangira kujugunywa muri Rweru, mbere y’uko hashyirwa mu majwi kujujubya abanyamakuru bigenga,... leta y'Ububiligi yari imaze iminsi irwaye iya Kigali. Mu bikorwa Leta y'Ububiligi yateraga inkunga bitandukanye mu Rwanda birimo ubuvuzi, inkiko gacaca, itangazamakuru, amajyambere y'icyaro harimo isuku n'isukura mu mushinga PEPAPS uyoborwa na Madamu BUHIGA Goreta, n'ibindi.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru, taliki 28 Ukuboza 2014, UMUNSI MUKURU W’UMURYANGO MUTAGATIFU. Isomo rya mbere: Mwene Siraki: 3, 2-6.12-14. Zaburi: 127, 1-5. Isomo rya kabiri: Abanyakolosi: 3, 12-21. Ivanjili:Matayo: 2, 13-15.19-23."INGORANE NYINSHI UMRYANGO UNYURAMO MURI UBU BUZIMA NTIZISHOBORA KUWUTEMBANA IYO URIMO URUKUNDO HAGATI Y’ABASHAKANYE N’URUBYARO RWABO" Abatagatifu: Abana b’i Beterehemu, Theophila na Domina/ Padiri TABARO

Umuryango Mutagatifu w'i Nazareti ugizwe na Yezu, Yozefu na Mariya

Mu muco wa Kiliziya Gatulika yamamaye ku isi hose kubera Impuhwe za Nyagasani zabaye igisagirane, icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Noheli hizihizwa umunsi mukuru w’umuryango mutagatifu. Mu gitabo cya Mwene Siraki turabonamo itgeko ryo kubaha ababyeyi bitewe n’uko Uhoraho ahimbariza se w’abana imbere yabo kandi agashyigikira ubutegetsi bwa nyina ku bahungu be.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa yandikiye abanyagakolosi aradusaba kugira umutima wuje impuhwe, kugira neza, kwiyoroshya, gutuza no kwiyumanganya ndetse no kwihutira no kwihatira kubabarirana mu gihe umwe muri twe ahemukiye undi. Hejuru y’ibi byose ikibihatse ni urukundo kuko arirwo ruzaduhuriza twese mu butungane.

ISESENGURAMPAMVU, UBUKUNGU NA POLITIKI: “NYUMA Y'UKO FPR ISAHUYE BNR IKAYEZA, BASHYIZE KU ISOKO IBIFARANGA BYINSHI BABESHYA NGO NI UKUGABANYA INDIMI ZIBYIGANA KU NOTI BITYO UMUNZANI W'UBUKUNGU BW'U RWANDA UKABA UGIYE GUHUNGABANA KURUSHAHO”/ UDAHEMUKA Eric

Iyi noti bakuyeho gusa ahanditse ijambo ryose mu Gifaransa ibi bikaba bitari bikwiye kuba impamvu yo gukuba kabiri cyangwa kenshi amafaranga ku isoko



Mu Ugushyingo 2014, inama y'abaminisitiri yateraniye muri Vilaje Urugwiro iyobowe na Perezida Paul KAGAME yemeje ko hagomba gukorwa inoti nshya ebyiri imwe ya 5000 n'indi ya 2000. Muri iyo nama muri SHIKAMA tutatinya kuvuga ko ariho hacuriwe umugambi wo guhubanganya ubukungu bw'igihugu bafashe umwanzuro bakekaga ko wabacyemurira ibibazo ariko bawufata amacuri nk'uko Kagame akunze kubigenza kenshi.

Nk'uko nza kubigarukaho ku buryo busobanutse muri iyi nyandiko, ubusanzwe gukora ifaranga rishya mu gihugu nta kosa ririmo ariko gushyira ku isoko ibifaranga byinshi bidindiza ubukungu bw'igihugu kandi umuturage w'umukene akabura ubushobozi bwo kujya guhaha ku isoko. Ikosa mvuga bakoze rero ni uko barekeye ku isoko inoti bise bajijisha ko yasimbuwe ariko ari amayeri y'igisubizo ku isahurwa ry'umutungo w'igihugu.

Nyuma y’uko Kayibanda ahinyuye ko Habyarimana azamuhirika, uyu nawe agahinyura Magayane wamubwiye ko intsinzi izava mu kwegura ku butegetsi akabuha abanyanduga ngo kuko aribo bari bazi amayeri y’abatutsi, Perezida Paul KAGAME ubu niwe utahiwe yemeza ko azaca amazi abamwicaje ku butegetsi!/ TUYISENGE Garasiyani

U Rwanda rwarasananiwe: Hagati ni umwami wa byose mu Rwanda KAGAME, ibumoso bwawe ni BAZIVAMO Kirisitofe utagira ijambo ariko akaba yungirije umwami naho iburyo ni NGARAMBE umunyamabanga wa FPR akaba n'umuntu uzira abanyamakuru ibi bitavugwa 
Mu nama ya biro politike y’ishyaka rya FPR inkotanyi yabaye kuri taliki ya 20 ukuboza 2014 ijambo umukuru w’igihugu akanaba umukuru w’iri shyaka yahavugiye riteye kwibazwaho n’abanyarwanda tutanirengagije ibihe tugezemo mu mateka y’u Rwanda.

Ntabwo bimenyerewe ko muri politike cyane nk’imbere mu ishyaka FPR ryakunze kurangwa n’amayeri menshi bamwe bajya bavuga ko arenga ibihumbi, twe twemeza ko ubwo imyaka yari yihiritse irenga 25 ubu yari bube yarikubye inshuro nyinshi none byahe byo kajya!

Iyo usubiye inyuma mu ndirimbo za animasiyo za FPR, nk’igira iti :«kaze FPR urengere u Rwanda» amagambo meza ayirimo, biratangaje ko uwo muryango baba baririmba usoje umwaka wa 2014, umukuru wawo yivugira ku manywa y’ihangu ko azaca amazi umunyarwanda wese uri imbere mu gihugu.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri uyu wa kane, taliki 25 Ukuboza 2014, UMUNSI MUKURU WA NOHELI. Isomo rya mbere: Izayi: 52,7-10. Zaburi: 97,1,2-3ab,3cd-4,5-6, Isomo rya kabiri: Abahebureyi:1,1-6. Ivanjili: Yohani: 1,1-18. "BANYARWANDA, NTIMUHERANWE N’IBIRYO N’AMAYOGA GUSA KUKO IVUKA RYA YEZU ARI UBUNTU BUGERETSE KU BUNDI ABAMWEMERA TWESE TWAGIRIWE ARIKO BUDASHOBORA KUBONESHWA AMASO Y’UMUBIRI" Abatagatifu:(-)/ Padiri TABARO

Akana Yezu mu kirugu
Kuva iyobokamana ryasesekara mu Rwanda ahayinga mu 1900, ku rutonde rw’iminsi mikuru ngaruka-mwaka abanyarwanda bazirikana harimo na Noheli. Amateka ya Noheli akura isoko mu byahanuwe n’abahanuzi ndetse na rwa ruzinduko twagarutseho ku Cyumweru ejo bundi Malayika Gabuliheli yakoreye kwa Mariya wari ukiri inkumi(umwari) akamubwira ko azabyara umwana w’Imana.

Abanyarwanda iyo Noheli yegereje usanga bashyashyanye bagurira abana imyenda yo kuzajyana mu Misa ku munsi mukuru, mu muryango hakabaho gutegura amafunguro n’ibinyobwa birushijeho kuryoha cyangwa bihenze kandi buri muryango ukabyitegura ukurikije ubushobozi bwabo, kubaka ikirugu bakoresheje amasadara(isederi), gutera ingwa mu nzu, gukubura ku muharuro no mu ntanzi z’urugo,...

URUBUGA RW’BATWANDIKIYE : ABANYAPOLITIKI BA OPOZISIYO BAKOMEJE KWISUZUGUZA IMBERE Y’UBUTEGETSI BW’ INKOTANYI/ KAYITARE NA UWIMANA

Paul KAGAME n'mashumi ye yo muri FPR bishe abanyarwanda b'inzirakarengane bene aka kageni i Kibeho, Zayire n'ahandi henshi wasaba gushyikirana nawe cyangwa wamurwanya ushize amanga ugasaba ko yoherezwa mu rukiko?
Iyo witegereje imikorere  y’abanyapolitiki biyita ko barwanya ubutegetsi bwa FPR, usanga imvugo za benshi muri bo zitera urujijo cyangwa zikagaragaza uguhuzagurika no kutiyizera muri politiki. Ibyo tuvuga muri iyi nyandiko ni ibitekerezo byacu bwite, bityo hagize undi ugira uko abyumva yazatwunganira cyangwa akadukosora.

Abanyapolitiki barwanya Leta bahuriza ku gushinja Kagame /FPR ko ari umwicanyi ruharwa. Kandi koko ibyo ni ukuri kuko n’amaraporo y’impuguke mpuzamahanga  anyuranye arabihamya (DRC Mapping Report, Gersony Report, Rwanda’s untold story n’izindi).

Birababaje rero kumva abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bwa Kagame, birirwa basabiriza ibiganiro na Kagame/FPR, abandi bakavuga bati «Kagame ntaziyongeze indi manda, ahubwo arekure ubutegetsi maze ajye mu kiruhuko, hanyuma ajye ahabwa ibyubahiro n’ibindi bigenerwa uwigeze kuba umukuru w’igihugu».

MEMORANDUM YA FDLR: IMPUNZI ZIZICWA KUGEZA RYARI?/Ikazeiwacu


22 décembre 2014
Twebwe impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya KONGO zibumbiye mu RUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR),
Nyuma y’aho dushyize ahagaragara ibyifuzo byacu by’uko dushaka amahoro arambye mu gihugu cyacu ndetse no mu karere kose muri rusange;
Nyuma y’uko tugaragaje ku mugaragaro ko dushyize intwaro hasi;
fdlr
Nyuma y’uko dutangarije ko dukeneye ibiganiro n’abandi Banyarwanda bose ngo hasuzumwe uburyo ibibazo Abanyarwanda bafite cyangwa batumva kimwe byakemuka. Twasanze buri wese yarumvise ibyifuzo byacu. Nyamara ariko igitangaje ni uko ibisubizo twagiye duhabwa usanga bishingiye ku myumvire itandukanye bitewe n’uko badufata ndetse bikanaturuka cyane cyane ku nyungu buri wese ku giti cye akura mu byatugirirwa.

Mushobora gusoma Memorandum yose hano mu kinyarwanda ndetse no mu gifaransa:

Bikorewe i Walikale/RDC tariki ya 17-12-2014

Byirirngiro Victor
Général Major
Président ai FDLR
Source:Ikazeiwacu