Pageviews all the time

ARIKO JYEWE HARI IBINTU BYANYOBEYE: “PAUL KAGAME WATWICIYE ABEPISIKOPI, IBISONGA, ABAFURERE, ABABIKIRA N'ABASASERIDOTI I GAKURAZO TALIKI 05 KAMENA 1994 AKADUSENYERA KILIZIYA YARANGIZA AGASHYIRAHO LETA Y'AGATSIKO K'ABICANYI N'AMABANDI MU RWANDA; ATINYUKA KOHEREZA AMBASADERI I VATIKANI WO KUJYA GUKORAYO IKI?”/ UDAHEMUKA Eric

Ikibi kizakomeza kuganza ku isi kugeza ryari? Nyirubutungane Papa Faransisiko I amaze kwakira i Vatikani ambasaderi w'ingoma y'abicanyi i Kigali yahekuye Kiliziya y'u Rwanda


Ikinyamakuru THE NEWTIMES cya FPR na KAGAME gikorera i Kigali cyasohoye inkuru mu rurimi rw'icyongereza ivuga ko Perezida Kagame yagennye NGARAMBE Faransisiko Saveri kumubera ambasaderi i Vatikani kwa Papa.

Kubera ibyaha KAGAME yakoreye Kiliziya y'u Rwanda kandi nkaba ntawabimpakanya, mbabazwa bikomeye n'uko hashize imyaka 24 atarabiryozwa ahubwo ubu akaba akomeje kujijisha isi yohereza ngo ingirwa ambasaderi i Vatikani. Ibi nibyo bikomeza kumbabaza cyane bikanantera ishyaka ryo kurengera no kuvugira Kiliziya Gatulika y'u Rwanda kuko ku giti cyanjye mbona abategetsi bayo bameze nk'abadahari.

URUBUGA RW'ABATWANDIKIYE: NTA YANDI MASASU PAUL KAGAME YARWANISHIJE URETSE TWEBWE ABANYARWANDA; DUSHYIZE HAMWE AMBASSADE Z'U RWANDA MU MAHANGA ZIKAREKA KUBA INDIRI Y'AMAROZI ATURIMBURA, KAGAME TWAMUKURA KU BUTEGETSI VUBA(Igice cya kabiri)/ RWAMAPFA Jean Baptiste-AUSTRIA

Tito RUTAREMARA wagaruye mu Rwanda SHIKU N'UBWAMI intwari KAYIBANDA Gregoire yari yaraciye akaruhura ba data na ba sogokuru(Foto Internet)


3. Kudatinyuka kwitandukanya n'uwo wavumbuye( rukururana  mbi y'Abanyarwanda).

Aha ndabivuga mpereye ku kiganiro Frank Ntwali  yagiranye na Serge Ndayizeye bavuga uko impunzi zitwara. Abanyarwanda tumeze nk'abantu babohanye: Ntabwo ari bibi ku bantu bumvikana ndetse iyo Kagame adatera, MRND yari yabigezeho (Rukururana nziza): Nta muntu wari ukireba indeshyo, amazuru, akarere, umugore ko aturuka aha cyangwa muri aba, ibara ry'uruhu.

Buri wese yabyukaga ajya ku murimo, areba igitunga abana be. Mu cyaro buri wese yashakaga kwambara ingozi y'icyabiri(1,200 Frw), cyangwa isaha ya Disko, mu mijyi ati kereyo sinayitangwa, ati ikoti rya Jaksoni riri murihe duka ngende ndyambaye nta maboko akayaga gahuhe mu mayasha.  Ababyeyi bati ubu abana banjye ko bahindutse abaswa? Inganda zigakora ntawirukanwe.

Perezida Paul KAGAME mu nama y’umushyikirano ya 2014 yanyometse abanyarwanda ku manywa y’ihangu yemeza ko nta munyarwanda uniganwa ijambo :«Abanyamakuru bahunga buri munsi, abanyapolitiki bakatwa amajosi, bafungwa n’abameneshwa, bahutu bimwa akazi byose biterwa n’iki?»/ TUYISENGE Garasiyani

Perezida KAGAME mu mushyikirano wa 2014

Igihugu cy’uRwanda gikomeje inzira yo kubeshya no kuryaryana ku manywa y’ihangu abategetsi ku ngoma ya Paul KAGAME bibwira ko ari ko bizahora boshye bimwe ubaza umukobwa niba atwite ati oya kandi azi neza ko ategereje ko amezi icyenda yihirika ukazamubonana uruhinja.

Uretse guta umwanya, ni gute washyikirana n’imkomamashyi zawe usize FDRL iteye ikibazo?

Mu by’ukuri nk’uko nabigarukaho muri iyi nkuru ya SHIKAMA, abanyarwanda badashyira mu gaciro barakataje mu kubeshya, kuryaryana no kubeshyerana, kuko tutagendeye ku marangamutima na za soni zirisha uburozi twese mu rurimi rwacu twisanze kuri iyi si tugasanga duhuriyeho( ndrl : nubwo i Kigali icyemezo cyo kurucurika cyamaze gushyirwa mu myanzuro!) , tuzi ubusobanuro bw’ijambo gushyikirana aho mu magambo make twabyibukiranya!

Ubusanzwe gushyikirana biva ku nshinga gushyikira nabyo bisobanuye gushaka kureshyeshya no kumvikanisha abantu bashyamiranye nyuma cyangwa mbere yo kurwana, rero hamwe n’ubu busobanuro muri SHIKAMA  twibaza icyo Perezida Paul KAGAME ashyikiranamo n’inkomamashyi ze hariya ku ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura bikatuyobera.

Ese baba bashyikirana bapfuye iki ko ntawe twari bwabone abandi batanga amashyi y’urufaya ngo we amutunge agatoki, cyangwa ngo anahigime gusa! Ubundi ijambo imishyikirano ryatangiye kumvwa n’abanyarwanda igihe Perezida Habyarimana Yuvenali yashishikarizwaga kujya gushikirana na Kanyarengwe na FPR inyuma ye.

Ejo bundi Kagame afashe manda ye nibwo twongeye kumva inama z’imishyikirano ariko umunyarwanda wese mpamya ko atakwihandagaza ngo asobanure impande ebyiri ziba zishyikirana cyangwa icyo iyo mishyikirano yagezeho kugera kuri iyi nshuro ya cumi na kabiri. Maze bakanyomeka abanyarwanda bemeza ko nta munyarwanda uniganwa ijambo, akazi gatangwa nta kimenyane, ubukungu bwarazamutse,….

Kuri Kagame ngo nta munyarwanda uniganwa ijambo!

Aha iki ni ikinyoma cyambaye ubusa nka kumwe natangiye inyandiko mbivuga, Perezida Kagame arabeshya abo ashinzwe kuvugira ntacyo yikanga maze nabo bakamwikirizanya ikinyabupfura bemera kumubeshya nabo bati ibintu nibyo ntawe uniganwa ijambo, wasubira inyuma gato ugasanga abapasitoro bafunzwe bazira kwisengera atari n’ubutegetsi batunga agatoki ukabura aho wifata.

Ese niba nta munyarwanda uniganwa ijambo Madamu Ingabire Victoire na ba Maitre Ntaganda Bernard, abanyamakutru b’abanyarwanda birirwa bameneshwa, n’abandi tutarondoye atari ijambo baniganywe tuvugeko baniganywe iyihe ntwaro yindi bari bishingikirije ? ibi byose nibyo  muri SHIKAMA duheraho twanzura ko iri jambo rije ribeshya abanyarwanda nabo bakaryumva bakanyurwa manuma aka wa mugani ngo umuntu aguhisha ko akwanga nawe akamuhisha ko ubizi.

Perezida Kagame mu 2014 nta n’isoni afite zo gutinyuka kuvuga ko akazi gatangwa nta kimenyane!

Aha ndabanza ngaruke kw’ijambo naba narabwiwe n’umuntu wamize umuti FPR yanywesheje abanyarwanda aho twarimo tuganira nkamutekerereza ukuntu serivisi zipfa kubera ukuntu akazi gatangwa hagendewe ku kimenyane mu Rwanda maze agiye kumpuhura aba arambajije ati: «Ese niba akazi gatangwa ku kimenyane  wowe wakoze iki ngo umenyane nawe kakugereho!»

Ibi nibyo byibereye mu Rwanda umuntu wese aho kwiga ashishikariye ubumenyi bwazagirira igihugu akamaro ariga uko azamenyana maze nawe akazi kazakunde kamugereho. Kuko impfubyi yimenya rero, turashishikariza abanyarwanda bakiyoboka amashuri kwiga akazi aho kwiga aho bazakorera kuko isi yabaye umudugudu nyuma y’aho haziye ikusanyabukungu, bivuze ngo ushobora kwiga utegerejwe ngo uze uyobore ikigo runaka ariko ukirengagiza ibyo wiga wa murimo wabura ukarutwa n’utarakandagiye mu ishuri.

Mu bukungu ho minisitiri Gatete arakwanjika imibare agahereza Kagame

Aha ku baba barakunze gusoma SHIKAMA twanyujijeho amasomo menshi agendanye n’uko ubukungu bw’igihugu bubarwa, ko kubona Kigali yuzuye imodoka n’inzu zizamuka Atari bwo bukungu bw’igihugu, cyangwa kubwirwa ko BNR yenda gusohora izindi noti za 2,000 na 5,000 zikaba nyinshi ari bwo bukungu, oya ubukungu nk’uko twakunze kubigarukaho babubara bashingiye ku bipimo fatizo byibanda ku buzima buri hariya hasi mu cyaro cya nyuma y’ibindi bakareba ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza bw’umuturage waho afite.

Dusubiye inyuma tukareba ariya mavunja yo muri Kirehe yavuzwe bigatinda, tukajya ku buhinzi n’ubworozi byateshejwe agaciro; muri SHIKAMA duhakana twivuye inyuma izi raporo kuko twe intego yacu ari ukwimika ukuri, ntitwajya aho ngo tubeshyane  ngo yego mwidishyi dutatiriye intego yacu.

Umushyikirano wa 2015(niba uzabaho), ukwiye kuzahuza FPR na FDRL maze Kagame akazisobanura ku binyoma arimo kunyomeka abanyarwanda muri iyi nama yo kwifotoza, kurya no kunywa
Nk’uko mu Kinyarwanda bivugwa ko ukuri kutica umutumirano, ntituri abanazi b’igihugu nk’uko ubu ariyo mvugo iharawe I Kigali. Turamutse twanga u Rwanda, inyandiko zikorwa umunsi ku wundi twingingira FPR gutanga ituze no gusubiza inkota mu rwubati, zaba zarahagaze tukayireka ikazirwariza ku munsi wa NGIRE NTE Nyirabiyoro yahanuye kandi FPR ikwiye ndetse igomba kumenya ko uwo munsi uri hafi kuko nta gahora gahanze.

Ikizima niba habaho imishyikirano koko atari bimwe byo kubeshya natangiye mvuga, uw’ubutaha ntuzasige FPR na FDRL badashyikiranye aho guta umwanya n’amafaranga bitakarira mu itegurwa ry’iyi mishyikirano ussanga ari umwanya wo kurya, kwifotoza no gusinda, mu gihe amamiriyari ahatikirira yakabaye afasha abaturage batishoboye cyangwa agakoreshwa mu bindi bibazo igihugu gifite nk’imyenda turimo amahanga.

TUYISENGE Garasiyani
Shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

IBYAHISHUWE/NKUSI Yozefu

Mu gihe kitarenze icyumweru Shikama izabagezaho ubushakashatsi imazemo amezi atari make ku bwicanyi n'andi marorerwa amaze hafi umwaka abera mu Rwanda.
Turasaba abafite amakuru bose bifuza kuduha yerekeranye n'amarorerwa Leta ya Kagame Pawulo iriho ikorera abanyarwanda kuyatugezaho bitarenze tariki ya 25/12/2014, mbere y'uko dutangariza abanyarwanda n'isi yose icyegeranyo cyacu.

Dushimiye byimazeyo za maneko za Pawulo Kagame, abategetsi banyuranye bo mu Gatsiko, n'abandi bose bagiye badufasha muri ubwo bushakashatsi kugirango turengere inzirakarengane z'abanyarwanda n'abaturanyi ziriho zivutswa ubuzima ku nyungu z'udutsiko twikunda. 

IMANA IKOMEZE ITURINDE KANDI IBIKORERE N'ABATURANYI N'ISI YOSE

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikam

Shikama mu cyongereza : Ubwicanyi abajenerali ba Pawulo Kagame, Nyamvumba na Kazura bakoreye i Byumba n'ahandi. 2. Uko abofisiye b'Abahutu bo muri Ex-FAR Col. CYIZA n'abandi, batwikiwe muri Nyungwe


Mukanguriwe kujya musoma Shikama mu zindi ndimi abazumva kuko hari amakuru menshi agiye kujya acaho ntanyure muri Shikama y'ikinyarwanda kubera kubura gihe cyo kuyashyira muri urwo rurimi.

Mushobora kugera kuri Shikama /FRANCAIS na Shikama/English ku buryo bukurikira:

1)wandika muri Browser: 

  • shikamale.blogspot.com, ukaba ugeze kuri Shikama/ Francais
  • shikamago.blogspot.com, ukaba ugeze kuri Shikama/English
2)uburyo bworoshye ku bakoresha Shikama /kinyarwanda


  Ujya kuri Shikamaye.blogspot.com 
Hejuru ugasanga ahanditse
SHIKAMA in English cyangwa Shikama en FRANCAIS, ugakandaho ugahita ugera ku rurimi ushaka utiriwe ukoresha Browser. Abakoresha Mobile twaberetse uko namwe mubigenza mu nyandiko nyinshi z'ubushize. Abatabyibuka mwajya mukoresha buriya buryo bwa mbere, bwa Browser      

Mukomeze muryoherwe n'inyandiko za Shikama

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)                          

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya kane cya ADIVENTI, taliki 21 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: 2 Samweli: 7,1-5.8b-12.14a.16. Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 16:25-27. Ivanjili: Luka: 1,26-38. "MANA WAREMYE BYOSE KUKO NTA KIKUNANIRA, KUGERA N'AHO UDUHA INCUNGU Y'UBUGINGO BWACU, GIRIRA IMPUHWE ABANYARWANDA TWESE UDUKIZE UMUBI" Abatagatifu: Petero Kaniziyo/ Padiri TABARO



Uyu munsi taliki 21 Ukuboza 2014, tugeze ku cyumweru cya 4 cya Adiventi hakaba hasigaye iminsi 4 gusa ngo isi ihimbaze NOHELI.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Samweli aradutekerereza ubuhanuzi bwa mugenzi we Natani aho asobanura ko umwami ugiye kutuvukira mu minsi 4 isigaye azatura mu ngoro kandi uwiteka akazamuha ihumure.

UKURI KWANJYE MU BYO MBONA: "Abanyarwanda bifitemo igitekerezo cyo guhatanira amatora yo gusimbura Paul KAGAME bakwiye gusubiza amerwe mu isaho, ibibazo by'u Rwanda bizarangizwa n'intambara y'amasasu n'amabombe, iyo ntambara nirangira nta ruhande na rumwe ruzigamba cyangwa ngo rwitirirwe intsinzi kuko uzategeka u Rwanda nyuma y'iyo nyagwa y'intambara izaduhekura azashyirwaho n'Amerika n'Ubwongereza"/UDAHEMUKA Eric



Ubusanzwe politiki ikorerwa mu bubasha butatu aribwo Nshinga tegeko, Nyubahiriza tegeko n'ubutabera. Benshi mu basobanukiwe itangazamakuru bemeza ko ari ububasha bwa kane. N'ubwo bimeze bityo ariko, kenshi ntitujya tujya imbizi n'abanyapolitiki ndetse rimwe na rimwe iyo bari ku butegetsi bafite ububasha bakaduhiga bikaba impamvu yo kutumenesha tugahunga.

Turongera kwibutsa abashaka gucisha amatangazo yabo n'inyandiko zamamaza amashyaka yabo kuri SHIKAMA inzira banyuramo/NKUSI Yozefu

Iyangire kuzimira nkuko ingagi yabikoze

 Mu rwego rwo gushaka kwigenga, twashyizeho amabwiriza ko umuntu wese ushaka gucisha  itangazo kuri Shikama atanga umusanzu( aho utangirwa harahari ku ruhande rw'ibumoso ku rubuga rwa Shikama) kugirango nyine twiyubake twigenga kuko ikinyamakuru cyose kigirwa burya n'amatangazo cyangwa kugurisha inyandiko zacyotwe kuba tutaratangira kugurisha inyandiko murumva nyine ko twirya tukimara kugirango tubone amakuru y'ukuri tubagezaho.

Ikindi ni uko kwanga amazimwe n'abantu bashobora kugereka urusyo ku bandi, nyiri itangazo ni ukuvuga nyiri kurisinyaho niwe wenyine wemerewe kuritanga. Kugirango tumenye ko ariwe ashyiraho ifoto nkuko twabivuze ku rubuga  kenshi cyangwa akayitwoherereza ku ruhande, akaduha nimero ye ya telefone, kugirango aramutse abeshyeye umuntu avuga ko ahagarariye abe yakurikiranwa n'amategeko; mbere yo gutambutsa itangazo rye, turabanza tukamuhamagara kugirango tumenye ko ari nyiri iyo nimero koko.

Reba uko wariha n'ibiciro by'amatangazo n'uko wakoresha konti ya PayPal hasi aha:
Murakaza neza abashaka gutanga amatangazo  yanyu mwese kuri SHIKAMA: abari mu Rwanda n'inyuma yarwo. Dore uko watanga itangazo ryawe kuri Shikama.

Diyosezi Gatulika ya Gikongoro ibonye Umwepisikopi wa kabiri mu mateka yayo nyuma ya Mgr MISAGO Augustin(+) ariwe Mgr Dr HAKIZIMANA Célestin wabitorewe na Nyirubutungane Papa Faransisiko I ku italiki 26 Ugushyingo 2014/ UDAHEMUKA Eric


                                                       Myr Hakizimana Selisitini
Ku italiki 26 Ugushyingo 2014, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyirubutungane Papa Faransisiko I yemeje ko Padiri Dr. Celestin HAKIZIMANA atorewe kuba Umwepisikopi wa kabiri wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro asimbuye Mgr Misago Augustin(+) witabye Imana mu 2012.

ITANGAZO N° 0018/PS IMB/2014 RIGENEWE ABANYAMAKURU: ISHYAKA PS IMBERAKURI RIKOMEJE GUKORWA MUNDA! COMMUNIQUE DE PRESSS N° 0018/2014: LE PARTI SOCIAL IMBERAKURI PLEURE LA MORT PROBABLE DE L'UNE DE SES FIGURES DE PROUE/Me Bernard NTAGANDA

Me Bernard NTAGANDA
Nyuma y'iminsi myinshi Ishyaka PS IMBERAKURI rimaze rishakisha umurwanashyaka waryo Bwana SHYIRAMBERE Dominique waburiwe irengero;
Après quelques jours d'enquete  sans relache  sur la disparition mystérieuse de Mr SHYIRAMBERE Dominique;
Rigarutse kandi  ku makuru rifitiye gihamya y'uko  Bwana SHYIRAMBERE Dominique yari amaze iminsi ahigwa bukware n'abagome bambaye umugoma;
Se fondant sur les informations dignes de foi qui font état de diverses tentatives d'assassinats que Mr SHYIRAMBERE Dominique était l'objet;

Urubuga rw'abasomyi: Fidele N'tezy yagize icyo avuga ku nyandiko yerekeye igurishwa ry'udupira ku bihumbi cumi by'amanyarwanda rikorwa na FPR


 
Birababaje cyane, biteye agahinda. Abaturage b'u Rwanda ntibagira abategetsi ahubwo bafite abacancuro babacuza, babambura icyagombye kubatunga. None se hari ahandi kw'isi ibibera mu Rwanda biba? Ibihugu byose byo muri Afrika ntibigendera kuri demokrasi ariko byibura abaturage bararya bakaryama noneho ugasanga akenshi abahohoterwa ari abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi kandi na bo ntibakorerwa iyicarubozo nk'irikorerwa abanyapolitiki bo mu Rwanda. Yaba umunyapolitiki utavuga rumwe na FPR yaba umuturage bose bicwa urubozo. bigaragara rero ko abiyita abategetsi ari abacancuro n'abicanyi bafashe abaturage nk'abacakara babo.

Witness to Genocide -- A Personal Account of the 1995 Kibeho Massacre


Inkuru musanga kuri
  Shikama  in ENGLISH

1. Uwo mutwe uri hejuru ni uwo inyandiko ndende y'amapaje 6 yanditswe na kibonamaso wari wibereye mu nkambi y'i Kibeho muri 1995 igihe ingabo za FPR zitwaga RPA zicaga impunzi, agakora akazi katoroshye ko kubara imirambo akageza ku bihumbi bitanu!( 5000), akavura inkomere, agatoragura impinja mu bihuru no mu mwanda, agatoragura abana bamwe ari bazima abandi barashwe na RPA, agakura impinja zigera ku ijana(100) zapfiriye ku migongo y'ababyeyi bazo,   agatwara inkomere mu modoka no muri kajugujugu azijyana ku bitaro by'i Kigali na Butare 

Ararangiza avuga ati :
"FPR yaduhaye isaha ntarengwa yo kuba twakuye abantu mu nkambi mbere ya sa sita, twinginga abantu baratunanira; nyuma ya saa munani niho badutegetse kuva mu nkambi batangira kurasa ku bantu. Icyo nzicyo nubwo tutabashije gukiza abo bantu bose, iyo tutahaba nk'abatangabuhamya, RPA iba yarishe umuntu wese wari muri iyi nkambi rugikubita."

Turabibutsa ko iyi nkambi yarimo abantu bagera  ku bihumbi ijana na makumyabiri120,000. )
Ibyabereyemo tuzabikomeza kubibagezaho vuba aha:

2. Hasi y'iyi nyandiko murahasanga ALUBUMU y'Amafoto yafashwe n'undi mutangabuhamya wari uhibereye 

Icyitonderwa: mwihanganire inyandiko uko yasotse ku rupapuro, biraturuka ku kubahirza amabwiriza ya nyirayo ko igomba gusoka nkuko yasotse imeze mu kinyamakuru cya gisirikare cya Australia.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

IMYITEGURO Y'INTAMBARA I KIGALI IRAKOMEJE: Ubujura no guhotora rubanda kwa FPR biraca ibintu aho abaturage bose bahatirwa kugura umupira 10,000 Frw babeshywa ko ari umusanzu w'ingabo zamugariye ku rugamba mu gihe ari umusanzu wo kugura imbunda zizahindukira zikabarimbura/UDAHEMUKA Eric



Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, taliki 15 Ukuboza 2014 SHIKAMA twakiriye ubutumwa bwihutirwa twohererejwe n'umwe mu bayobora inzego zo hejuru muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ku Kacyiru tudashobora kuvuga amazina ye kubera umutekano we n'uw'umuryango we.

Muri iyo nyandiko iherekejwe n'ifoto ebyiri ngo hato hatagira ukeka ko muri SHIKAMA tugira amazimwe cyangwa tugahimba inkuru tugatura aho. Arasaba SHIKAMA gutabariza abanyarwanda kugira ngo haburizwemo igikorwa cyo kugurisha imipira y'icyatsi kibisi ya FPR ku giciro gihuhura abaturage kuko ntako bamerewe.

ITANGAZO N° 0018/PS IMB/2014 RIGENEWE ABANYAMAKURU: ISHYAKA PS IMBERAKURI RIKOMEJE GUKORWA MUNDA!/Me Bernard NTAGANDA





Shyirambere Dominique aterwa sentiri na polisi


Nyuma y'iminsi myinshi Ishyaka PS IMBERAKURI rimaze rishakisha umurwanashaka waryo Bwana SHYIRAMBERE Dominique waburiwe irengero;

Rigarutse kandi  ku makuru rifitiye gihamya y'uko  Bwana SHYIRAMBERE Dominique yari amaze iminsi ahigwa bukware n'abagome bambaye umugoma;
Rishingiye kandi ku bikorwa by'ishimuta rimaze kuba itetu muri u Rwanda;
Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo by'umwihariko,Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda  muri rusange ibi bikurikira:

ISESENGURAMPAMVU, POLITIKI N'UBUHANUZI: SERIJA NSABAGASANI Dominiko ATI:"(...)INGABO Z'U RWANDA ZIKIMARA GUSUBIRA KONGO, PEREZIDA KAGAME AZICWA N'INSHUTI YE MAGARA, INGABO I KIGALI ZISUBIRANEMO, IZAGIYE MURI KONGO ZIGARUKE ZIHURUYE(ZITABAYE) KUBERA UBWICANYI BUZABA BURI MU GIHUGU; IMPANDE ZOSE Z’U RWANDA ZIGOTWE N'ABASIRIKARE BENSHI; HAMENEKE AMARASO MENSHI Y’ABANYARWANDA KURUTA AYAMENETSE MU 1994(...)"./ UDAHEMUKA Eric



Mu myaka 11 maze mu mwuga w'itangazamakuru ni ubwa mbere nanditse inkuru igira icyo ivuga ku buhanuzi bw'umusirikari witwa Serija NSABAGASANI Dominiko. Impamvu ibinteye mu isesengura ryanjye nkunze gukora hano kuri SHIKAMA njyana n'ibigezweho mu Rwanda ni uko mbona ibirimo kubera i Kigali bihuje neza n'ibyo yahanuriye umuryango nyarwanda.

Nkiba mu Rwanda, mu Kinyamakuru ISIMBI nari mbereye umwanditsi mukuru nanditsemo inkuru yarebanaga n'itsindwa ry'umutwe w'ingabo za Kagame zabatijwe M23. Iyo nkuru nayihaye umutwe ugira uti: "M23 ihinduwe abasivili byabyarira akaga n'ipfunwe abayishinze bakazabyicuza ingoma ibihumbi". Iyo nkuru yasohotse mu Kinyamakuru ISIMBI nimero 48 cyo kuva ku italiki 28 Nzeri kugeza taliki 13 Ukwakira 2013.

Ubwo nandikaga iyo nkuru nari nyikurije ku itsindwa rya M23 ariko ntabwo nari nziko uyu munsi ku italiki 13 Ukuboza 2014 ibintu bizaba bimeze uko bimeze mu Rwanda no mu karere.

Intambara yo kureba ko Paul KAGAME utagisinzira kubera ubwoba yahinyuza ibyavuzwe n'abahanuzi ngo azasazire ku butegetsi igeze ahakomeye: Yohereje muri USA itsinda riyobowe na Pasitoro Ezira MPYISI gucyura umwami KIGELI V NDAHINDURWA arabahakanira./ UDAHEMUKA Eric


Muri iyi minsi narimo kwitegura kwandika inkuru ndende kuri SHIKAMA kandi icukumbuye nibaza impamvu Umwami Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka 54 mu buhungiro ntacyo avuga ku gitugu kiri mu Rwanda ndetse no ku kaga kari ku marembo yarwo kandi ubu kakaba kagaragarira buri wese.

Umushinga w'iyo nkuru muri SHIKAMA rero birasa n'uko uburiyemo nkaba ntakiyanditse kubera inkuru umunyamakuru mugenzi wanjye RUDATSIMBURWA Albert uyobora Radiyo CONTACT FM yumvikanira mu Rwanda kuri FM 89,7 MHZ amaze gutangaza ku rubuga IGIHE.COM rukorera mu kwaha  kwa Leta ya Kigali.

Intambara karahabutaka mu mugambi mugari wa FPR wo kwigizayo ABAHUTU bafite igihagararo muri politiki mu Rwanda igeze ahakomeye: Guverineri BOSENIBAMWE Aime wigeze kwita Kizito MIHIGO umugome ubu niwe urimo gushinjwa gukorana na FDLR; ese byaba ari byo cyangwa ni ibinyoma? Arabyigobotora ate?/ UDAHEMUKA Eric


Kwikorera amabuye ntibigukuraho icyaha cy'inkomoko!


Ubu uhuye n'umunyarwanda wumva neza Ikinyarwanda ukamubwira ko u Rwanda ruri mu ntambara bishoboka ko atabyemera nyamara ubirebye neza, igihugu cyacu kiri mu ntambara ya politiki, dipolomasi n'itangazamakuru zibanziriza iy'amabombe n'amasasu izakurikiraho niba nta gikozwe mu maguru mashya.


Intambara FPR yatangiye igifata ubutegetsi i Kigali yo kwica abahutu, kubagonganisha, kubapfukamisha no kubasopanyiriza ntaho yagiye irakomeje. Ibi bikorwa mu kubambura imyanya, kubafunga bigendana no kubategeka kwemera ibyaha rimwe na rimwe iyo usesenguye usanga batabikoze.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatatu cya ADIVENTI, taliki 14 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 61,1-2a.10-11. Isomo rya kabiri: 1 Abanyatesaloniki: 5,16-24. Ivanjili: Yohani: 1,6-8.19-28. "BANYARWANDA, NTIMUKOMEZE GUHINYURA IBYAHANUWE KU GIHUGU CYACU AHUBWO NIMWIGE UBWENGE BWO KUGENZURA IBIHE N'AMATEKA" Abatagatifu: Yohani w'umusaraba/ Padiri TABARO



Uyu munsi taliki 14 Ukuboza 2014, tugeze ku cyumweru cya 3 cya Adiventi hakaba hasigaye iminsi 11 gusa ngo Kiliziya Gatulika ihimbaze Noheli. Amasomo liturujiya yagennye kuri iki cyumweru arakomeza kutwegereza ivuka ry'uwo mukiza wahanuwe mu myaka ibihumbi mbere y'ivuka rye.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi arereka rubanda umukiro ukomoka k'uwasizwe n'Uhoraho n'Inkuru nziza y'Umukiro. Bene uwo aba atwikiriwe n'umwuka w'Uhoraho kuko aba yaratowe agasigwa amavuta bityo akoherezwa gushyikiriza abakene inkuru nziza no komora abafite imitima imenaguritse.

URUBUGA RW'ABATWANDIKIYE: NTA YANDI MASASU PAUL KAGAME YARWANISHIJE URETSE TWEBWE ABANYARWANDA; DUSHYIZE HAMWE AMBASSADE Z'U RWANDA MU MAHANGA ZIKAREKA KUBA INDIRI Y'AMAROZI ATURIMBURA, KAGAME TWAMUKURA KU BUTEGETSI VUBA/ RWAMAPFA Jean Baptiste - AUSTRALIYA(IGICE CYA MBERE)/RWAMAPFA Jean Baptiste



Iki gitekerezo kigenewe abishyira hamwe cyane cyane amashyaka. Iyo dusomye inyandiko ya Ambrosi Nzeyimana yo ku italiki 24 Ugushyingo 2014 turasangamo ibisobanuro by'ingengabitekerezo mbi cyangwa nziza, zikaba arizo zaroha Igihugu cyangwa zikagikiza. Ambrose aragira ati:"UNAR ya Ndahindurwa ntaho yagiye yahinduye amazina kandi iyo Lunari ni yo ubu FPR".

Mu magambo ahinnye namwunganira mvuga nti: "Kigeli n'abe Lunari bayizamuye batya" : Yateye mu Bweyeye, mu Bugesera n'ahandi abonye atsinzwe atangira kwisuganya mu mpande z'u Rwanda; arwana za Mozambiki, bajya mu Buganda, batera u Rwanda ari ingabo za Kaguta Museveni, 94 abantu barapfa abandi barahunga kugeza aya magingo tutaricarana ngo dukemure ayo marorerwa.

Ku mugoroba w'italiki 06 Ukuboza 2014, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde wa KABGAYI yakiriye bitunguranye perezida Paul KAGAME wari ugiye kumutakambira amusaba uburenganzira bwo gufata ku ngufu ku mbuga za Paruwasi abasore basohotse mu Misa nkuru ngo batwarwe ku gahato mu gisirikari/ UDAHEMUKA Eric















Izi nkuru muri SHIKAMA turimo kwandika tukazigeza ku banyarwanda mukazisoma uko muzibona muri iyi minsi, ni ikimenyetso ndakuka cy'itangazamakuru riri mu ntambara rurangiza iburira rubanda ibanziriza iy'amasasu n'amabombe igiye gushozwa na FPR, RDF na Kagame kugira ngo akarere k'ibiyaga bigari gahinduke amatongo.

Kubera iyi ntambara izahenda Kagame bitavugwa kandi akayitsindwa ndetse bikaba biboneka neza ko izasiga imuhitanye, arimo arakora ibishoboka byose ngo ayishoremo abana b'u Rwanda kuri bubi na bwiza.

Uburyo bwose bakoresheje bwarananiranye kuko abasore bumva ntacyo bajya kurwanira cyane cyane ko Kagame yubatse umunara w'i Babeli ku buryo umunsi yahirimye abakoranye nawe bose bazabibazwa n'amateka.

Inyandiko zo mu bubiko: FDLR yashyize intwaro hasi naho Kagame na Kabarebe bararimbanyije mu gutera Tanzania n'u Burundi. Shikama ye 31/5/2014

Iryo ni ishuri ry'abana b'impunzi z'abahutu mu mashyamba ya RDCongo
bigaga banyagirwa aba Kagame n'Agatsiko bajyanwa kwiga muri USA
 ku mafaranga ya Leta. Kuri Kagame ariko aba nabo ni abo kuraswa
.





















Tariki ya 30/5/2014, izajya yibukwa nk'imwe mu matariki yaranze amateka y'u Rwanda. Abanyarwanda bari bamaze imyaka irenga 20 baba mu mashyamba ya RDCongo baratereranywe n'isi ku kagambane ka Kagame Pawulo, niho amahanga yongeye kugana aho barokokeye mu gihe FDLR yari imaze imyaka 20 ibarwanaho ubutaruhuka yashyiraga intwaro hasi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30/5/2014.  Shikama irabibutsa ko Jenerali Pawulo Kagame afatanyije na ba Mpatsibihugu n'abasahuzi baturutse hirya no hino ku isi bateye inkambi zarimo 

Isesengurampamvu, politiki n'itangazamakuru: Mu mateka y'u Rwanda ni ubwa mbere umunyamakuru byatangajwe ko yahunze igihugu cye asubiye i Kigali ku ngoma yamuhigaga, GATERA Stanley yashimuswe na DMI za KAGAME cyangwa yatashye mu Rwanda ku bushake bwe???/ UDAHEMUKA Eric

Umunyamakuru GATERA Stanley washimutiwe i Kampala na DMI

Kuri uyu wa kabiri, taliki 09 Ukuboza 2014, ikinyamakuru igihe cyandikirwa i Kigali cyatangaje inkuru ivuga ko GATERA Stanley wari umuyobozi n'umwanditsi mukuru icyarimwe w'ikinyamakuru UMUSINGI yatashye mu rwamubyaye nyuma y'amezi 7 mu buhungiro.

Mu mateka y'itangazamakuru mu Rwanda ni ubwa mbere umunyamakuru wahunze kandi bigatangazwa ku karubanda asubiye mu Rwanda hakiriho leta yamuhigaga cyangwa yavugaga ko imuhiga. Muri SHIKAMA turasesengura tunasubize amaso inyuma turebe tunibaze: Byagenze bite? Habaye iki? Habuze iki? Yaba yarashimutiwe i Kampala na DMI za Paul KAGAME zikamugeza i Kigali zikamutegeka ibyo avuga cyangwa yatashye ku bushake bwe?

AMASHYAKA YA OPOZISIYO: F.D.L.R-ABACUNGUZI, ISHYAKA RYA RUBANDA./IKAZE IWACU

8 décembre 2014

Kuva FDLR yashingwa, abanzi ntibahwemye kuyigera amacumu, bashaka kuyisenya no kwibagiza abantu burundu akamaro kayo. Mu gihe abanzi bayita igisigisigi cy’abasize bakoze jenoside y’ abatutsi mu Rwanda, twe abayizi tuzi neza ko FDLR ari abana b’ u Rwanda bafite inkomoko kuri Repubulika y’ U Rwanda, no kwibohora ingoma ya gihake na gukoronize. F.D.L.R ni abanyarwanda banze kandi bakomeje kwanga kuba ingaruzwamuheto z’ ubutegetsi bwa RPF.
Abacunguzi ba FDLR
Abacunguzi ba FDLR
FDLR yavutse nyuma y’ uko RPF yafashe ubutegetsi muri 1994, ubwo yari imaze kwica abakuru b’ ibihugu bibiri (U Rwanda n’u Burundi), maze muri ’96 itera amakambi y’impunzi muri Congo irazirimbura. Nubwo ubuyobozi bwariho icyo gihe byabaye ngombwa ko buvaho, benshi bakicwa abandi bagafungwa by’ amaherere, Abagabo n’ abagore b’ intwari bashyizeho FDLR, bazi neza ko nta mfashanyo, nta mwenda nta ntwaro U Bufaransa, Ububuligi bazabaha. Bazi neza ko bamwe mu banyamerika n’ abongereza barimo bafasha ubutegetsi bwa gashakabuhake Ntutsi mu Rwanda. “Ngibyo ibyo nita Ubutwari, ngibyo ibyo nita Ubugabo”. Benshi bahasize ubuzima, abandi baracyarwana ari muri politiki, amasasu, na diplomacy. Byose mu rwego rwo guharanira ko U Rwanda rugira ubutegetsi bwa Rubanda, aho gukandamiza rubanda.

ISESENGURAMVUGO-POLITIKI-UBUHANUZI. Nyirabiyoro ati: "Ko mbona RUTUKU (U.S.A n'UBWONGEREZA) agaruye induru mu gihugu impundu zikabura?"/ UDAHEMUKA Eric



Mu nkuru ziheruka, hano kuri SHIKAMA nari nabasesenguriye imvugo ya gihanuzi aho Nyirabiyoro yagize ati:"Ese izi mandwa ko mbona zisatiriye ku mulînzi zisakabaka umukuru-ngombwa azayobora imihango ate?"

Kuri iyi nteruro, nasobanuye ko byanze bikunze R.N.C ya KAYUMBA na RUDASINGWA ariyo izambura KAGAME ubutegetsi ari nabo biswe bene u Rwanda kuko ari ABANYIGINYA ibi bikaba byaravuzwe na Nyirabiyoro mu rwego rwo kwereka umwami yaraguriraga ko amushyigikiye, ndetse ko aribo bakwiye gutegeka igihugu bonyine bityo ibi bikaba ari ikosa rishingiye ku marangamutima hagati y'uragura n'uraguza.

Imyiteguro yo kugaba igitero cya gisirikari gikaze i Burundi perezida Kagame ayigeze kure: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose ikora ku mupaka w'u Burundi bahawe amabwiriza akaze yo guheza abaturage mu mazu hagamijwe kubabuza kwambuka bajya mu BURUNDI/ UDAHEMUKA Eric


Ni ubwa mbere mu mateka y'ubutegetsi bwa Perezida Kagame hagiye kubaho kugaba igitero cya gisirikari ku butaka bw'u Burundi. Kubera iki? Ajyanweyo n'iki? Ese azagitsinda? Mu kanya turabigarukaho.

Muri SHIKAMA twakomeje kubabwira ko imyiteguro yo gutera igihugu cya Tanzaniya irimo gukorwa bucece aho ubu mu turere twa Gatsibo na Kirehe ibyobo byamaze gucukurwa hakaba hitegurwa kujya gutabayo imbunda za rutura zizakoreshwa.

Uburezi n’imibereho myiza y’abaturage: Kuvangavanga ibintu muri gahunda za Leta bidasigana no kwisama wasandaye/ TUYISENGE Garasiyani


Ubwo yagezaga gahunda y’igihugu ku bijyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro ku bagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, Anasitazi MUREKEZI minisitiri w’intebe kuri uyu wa gatatu 03 Ukuboza 2014 yatangaje ko abiga imyuga n’ubumenyi-ngiro bazaruta kure abiga ibindi mu mwaka wa 2017 ho ngo bazava ku kigero cya 39,9 bakagera kuri 60 ku ijana.

Aha muri SHIKAMA twibajije niba ikibazo u Rwanda rufite cyaba ari umubare munini w’abafite ibyo bize cyangwa niba ari igipimo cy’ibyo baba barize bityo tukaboneraho no kwibaza impamvu yaba yabihaye icyerekezo cya 2017.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya kabiri cya ADIVENTI, taliki 07 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 40,1-5.9-11 Zaburi: 84,9ab.10,11-12,13-14 Isomo rya kabiri: 2 Petero: 3,8-14. Ivanjili: Mariko: 1,1-18. "BATISIMU YO KWISUBIRAHO, INZIRA RUKUMBI YO GUSOHOREZWAbAMASEZERANO" Abatagatifu:(-)/ Padiri TABARO



Mu isomo rya mbere, Imana mu ijwi ry'umuhanuzi Izayi irararikira bose ko ubucakara burangiye kandi ko igihano cya Yeruzalemu gihanaguwe.

IBINSHENGURA: Menya ukuntu Amerika(USA) iriho itabariza Sierra Leone, Liberia na Guinee ariyo yateye kandi ibishaka VIRUS ya EBOLA mu baturage b’ibyo bihugu mu rwego rwo kugerageza intwaro zayo z'amarozi!/NKUSI Yozefu


Uwishwe na Ebola ashyingurwa ku buryo bw'umwihariko ngo atanduza abasigaye
 Ngo biga siyanse, izo siyanse ngo biga nizo zamaze abantu, zidutwara ibibondo zikadutwara ababyeyi. Bazikoramo ibitwaro bakabikwiza mu bantu. Zibajyana mu mazi bakavubura ibisasu.Zibageza mu kirere bakamanura amabombe bwacya ngo nidutabare. Nta siyanse idakunda niba ari iyo kutwica nibayireke batahe, iriya izamara abantu nibayireke bahinge--- Siyanse zabo bakunda ntizibatoze gukundana, urazisenye ejo Mana/ Byumvuhore JB.

Nkuko intego ya Shikama ari ugushakisha ukuri  ku kintu cyose kibangamiye ubuzima n’imibereho myiza y’ikiremwa muntu aho kiva kikagera, tukimara kubona ukuntu icyorezo kidasanzwe cya EBOLA gikomeje guhitana abavandimwe bacu bo muri Sierra Leone, Liberia na Guinee, muri shikama twahise dukoresha uko dushoboye kugirango tumenye ikihishe inyuma y’iki cyorezo. Twakoze ubushakashatsi bwatangiye muri Nzeri kugeza mu Gushyingo 2014.Muri ubwo bushashatsi twifashishije inyandiko z’abashashatsi bo muri USA nka Pr Francis Boyle, Cyril Broderic wo muri kaminuza ya Liberia;imbuga zinyuranye zo muri USA nka CDC, Fredrick News Post, Washington Blog Post, n’izindi; urubuga rwa Minisiteri y’ubuzima ya Sierra Leone, Daily Observer yo muri Liberia,Il Fatto Quotidiano, Global Research; zimwe  mu mbwirwaruhame  za Barack Obama; amajwi ya Pr Francis Boyle n’ibindi.

Ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 30 gisanzwe, taliki 26 Ukwakira 2014. Iisomo rya mbere: Iyimukamisiri: 22, 20-26. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere: 1, 5c-10. Ivanjili: Matayo: 22, 34-40. "Byagenze bite kugira ngo FPR inyunyunze imitsi y’imfubyi n’abapfakazi mu gihe abayigize bari bakwiye gutegeka igihugu neza cyane bitewe n’uko babaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri(impunzi mu mahanga)?" Abatagatifu : Evariste na Dimitri/ Padiri TABARO



Amasomo yo kuri iki cyumweru arakebura abategetsi b’igihugu ataretse na rubanda muri rusange ariko iyo uyasomye witonze udahubuka uhita ubona ibyo bavugamo bihura n’ibirimo kubera mu Rwanda ndetse n’ibyarubayemo kuva FPR yagera ku butegetsi.
Mu isomo rya mbere : Baratugezaho amategeko yerekeranye no kudahemukira Imana no kutarenganya abatishoboye, aho umwanditsi ayihanangiriza abategetsi b’abanyapolitiki ababuza kurenganya no gukandamiza umupfakazi n’imfubyi.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru BOSENIBAMWE Aime afite umurengwe ukabije kugeza n'aho umunigo wa FPR abanyarwanda bariho yiteguye kubangamira abashaka kuwubakuraho abita abanzi batesha rubanda kunywa ikivuguto cya FPR!/ UDAHEMUKA Eric


Guverineri Bosenibamwe wambaye ishati y'umweru n'ikibuye yikoreye
inyuma ye hari umusoda utwaye akabuye ku rutugu uriho anaseka

Mu gitabo cyitwa OPIUM DES INTELLECTUELS cyanditswe n'umuhanga mu birebana na politiki witwa BLAISE PASCAL asobanuramo ukuntu ubutegetsi buryoha byabuze urugero ku buryo umuntu utari umunyapolitiki adashobora kubyiyumvisha. Bwana Blaise PASCAL avuga ko ibyubahiro bihabwa abanyapolitiki n'amafaranga ageretseho rimwe na rimwe bibahindura IBIGORYI bagatinyuka no kuvuga ntacyo bikanga ibyo batari bakwiye kuvuga ubagize abaturage basanzwe(guhebera uruzaza)!

Umutekano wa Perezida Kabila KABANGE wa RDC ukomeje kugerwa ku mashyi kuko taliki 16 Ugushyingo 2014 saa kumi n'imwe z'igicamunsi yakiriye kuri telefoni ye igendanwa ubutumwa bugufi(SMS) bwamubwiraga ko agiye kwicwa/ UDAHEMUKA Eric



Igihugu cya ZAIRE ya MOBUTU ubu cyahinduye inyito kikaba kizwi nka Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo(RDC) ni kinini cyane kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 2,345,410 bisobanuye ko ugereranije n'u Rwanda rufite ubuso bwa kilometero kare 26,338, RDC iruta u Rwanda inshuro 89 zose ndetse zirenga.

Dr HAZEL Cameron maneko w'Ubwongereza mu ikinamico rikusanya ibitekerezo kuri filimu ya BBC ngo Kagame akomeze kurindagiza isi, yahishuye ko muri Werurwe 2014 minisitiri w'ingabo z'u Rwanda General James KABAREBE yamwongoreye ko u Rwanda rugeze ku manga kuko nta mutekano rufite/ UDAHEMUKA Eric

Dr Hazel Cameron

Filimu RWANDA'S UNTOLD STORY ikomeje kumunga ubutegetsi bwa Kagame na FPR i Kigali mu Rwanda. Nkurikije uko mbona ibintu birimo kugenda, bishoboke ko uwategetse ko komisiyo Martin NGOGA ishyirwaho atangiye kubona ko arimo guhomba cyane ku buryo nibikomeza bitya nayo ishobora guseswa nk'uko imyigaragambyo yahagaritswe.

Icyemezo cya perezida Pierre NKURUNZIZA cyo kwirukana Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana ku buyobozi bw'iperereza cyateje icyoba mu mujyi wa Bujumbura mu gihe na Kigali aba bagabo bombi ikomeje kubacungira hafi/ UDAHEMUKA Eric

Jenerali Nshimirimana Adolufe wari umukuru
w'ipererezi i Burundi
Ibibazo by'umutekano muke birimo kwigaragaza mu karere k'ibiyaga bigari bishobora gutuma umuriro ugurumana. Ejo bundi twavugaga ko muri RD Kongo imyenda yambarwa n'abarinda Kabila yafatiwe i Goma, mu Rwanda ho ibyaho ntiwabona n'impapuro ubyandikaho.