Pageviews all the time

Umurya wa Gitari uburira Kagame n'Agatsiko ke/ NDAYISABA J.


umva indirimbo  hano y'aya magabo ari hasi aha

Yararize arashegeshwa yarababaye,
 Abonye amahano y'ibibera i Rwanda,
 Ariyamira  n'ijwi rirenga,
Ryangombe , Ryangombe, Ryagombe,
 Gihanga cy'u Rwanda,
Yararize arashegeshwa yarababaye ,
Abonye amahano y'ibibera i Rwanda(subiramo)

Ryangombe  Ryangombe,Ryagombe,
 Gihanga cy'u Rwanda,
Ndagutabaje kuko ni wowe waruhanze,
 udutsindire umwanzi
 Kuko yayogoje u Rwanda,
Yazanye Barikunda ngo ayobora u Rwanda,
Afata na Ndayimanga amushyira ku bigega.

Ubu nta Bashakamba hasigaye ibishungo,
Imidari y'imidende yayambitse ibisambo,
Ntitugira abatware dufite abadutanya,
Ntitukigira ijambo amajigo yarajegeye,
Ntitugira amahitamo dutinya Ruhuga.(subiramo)

Ibi ni ibiki ko mbona Muziranenge ku ngoyi,
Kandi nakebuka nkabona Munigantama ku ntebe?
Muniga, uwo yanze  arahonda agacoca akamugaza ,
Agaterera ku gasi,
Azi gutera ubwoba agatontoma nk'itare,
Ibyukiye ku muhigo,
Ntazi kugera iminsi ,
No kumenya  ibihe, ni Ruziramateka!(subiramo)

Niduhaguruke, Abashakamba ,
Abashaka amahoro,
Dufatane mu nda,( subiramo)

Igihe kiraje iturufu ryo kubeshya,
Rihambirizwe habona,
Abo ba Habu na ba Yezebeli ,
Bazishyura  baruhe,
Ba Munigantama na ba Ndayimanga ,
Bazisabira gupfa,
Ba Mpatsibihugu bazabigarama,
Tubashyize mu rukiko.

Abababaye, abatotejwe, abacunagujwe,
Ababuze ijambo bazinaga mu bicu bati:
"Harakabaho abashakamba badukijje umwanzi,
Harakabaho intwari z'u Rwanda zikunda amahoro,
Harakabaho abasangira urw'imbaragasa,
Harakabaho abadashyira icyitwa,
Ubwoko bwabo imbere,
Harakarama abadashyira,
 icyitwa ubwoko imbere."
_____________________________________
Icyitonderwa
Ruhuga: izina ry'inkota ya Kanjogera nyirakuru wa Kagame


Isesenguramvugo, umuziki n'umurage ku bisekuru bizaza:"Jya ugirira abandi neza, jya ukorera Imana kuko nawe ntiwamenya icyo iminsi yakuzigamiye" BYUMVUHORE Yohani Batisita/ UDAHEMUKA Eric


Byumvuhore


Uramutse uhuriye mu nzira n'umunyarwanda ushyitse mu mutwe utari inkundarubyino ukamubaza kukubwira abahanzi nibura makumyabiri bubatse izina mu Rwanda kandi bagaha rubanda inyigisho zifatika, ndemeza ko mu mazina yakubwira habonekamo BYUMVUHORE Jean Baptiste, NKURUNZIZA François, MASABO NYANGEZI Juvenal, SEBANANI Andrea, KAYIREBWA Cecile, RUGAMBA Cyprien n'itorero AMASIMBI N'AMAKOMBE n'abandi.


Aba bahanzi ntondetse hano uko ari 6 buri wese muri bo yaba uwiruhukiye n'ukiriho bafite umwanya ntayegayezwa mu mitwe y'abanyarwanda.BYUMVUHORE Jean Baptiste ntawe utamuzi mu ndirimbo ye yitwa URWIRIRIZA, NKURUNZIZA François ntawe utamuzi mu ndirimbo ye yitwa UKO NAGIYE I BUGANDE, MASABO NYANGEZI Juvenal ntawe utazi indirimbo ye yitwa RUBANDA, SEBANANI Andrea n'utaramubonye akiriho iyo yumvise indirimbo ye yise MAMA MUNYANA akeka ko agihumeka, KAYIREBWA Cecile mu ndirimbo ye URUBAMBYE INGWE, RUGAMBA Cyprien n'itorero AMASIMBI N'AMAKOMBE mu ndirimbo bise UMUTI W'UBUTINDI, n'abandi.

Urubyiruko rw'u Rwanda ruhamagarirwa kujya mu gisoda cya Kagame uriho utegura intambara ya kirimbuzi izahitana imbaga y'abanyarwanda, Abaturanyi na Kagame ubwe,rugomba gutekereza neza mbere yo kwishora mu gisoda cya Kagame kizabasiga icyasha, bikazarangira benshi muri rwo bazaba bayirokotsemo bashakishwa nk'Interahamwe!/NKUSI Yozefu

NKUSI Yozefu(PhD)
Hari abanyarwanda bamaze iminsi bandikira Shikama batubwira bati: " bya bindi mumaze hafi umwaka muvuga ko Kagame Paul agiye gutera abaturanyi uzi ko byari byo 100%!, uzi ko burya muragura!" . Icyo nabwira aba bavandimwe ni uko muri Shikama tutaragura nkuko babitekereza yewe  muri twe nta n'umuntu Imana yahaye ubushobozi bwo guhanura, turi abantu basanzwe nkamwe mwese nta n'ufite muri twe ubwenge buhanitse busumbye ubwanyu. Nigeze kwandika inyandiko zigera kuri ebyiri mbabwira aho duhera tuvuga ibizaba ejo: Tureba ibyahise tukabisesengura tukamenya impamvu zabiteye, tukareba ibyo byahise ingaruka byagize ku buzima bwa none tukagenekereza mu guteganya ibizaba ejo. Ibi nta bwenge buhambaye bisaba, nawe ubwawe wabikora.

Congo: Umucunguzi wa FDLR aramagana abantu bigize abavugizi babo batabatumye!/ VERITAS INFO


Publié le par veritas


Congo: Umucunguzi wa FDLR aramagana abantu bigize abavugizi babo batabatumye!

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe bacunguzi mwese maze kubona bimwe mu binyamakuru byabanyarwanda ibyo bandika n’uko abanditsi b’ibyo binyamakuru babikora numvise kandi mbona bibabaje cyane, nkaba nsaba ko twebwe bacunguzi, bacunguzikazi, twihakanye kumugaragaro twivuye inyuma abashaka kutugira ikiraro  bambukiraho bashaka gukora amahano aberekeza ku nyungu zabo ndeste zigaragara nkaho zihishe ibindi tutazi kandi bitatureba.

Nkurikije ibitero n’intambara bimaze iminsi bivugwa mubatavugarumwe na Kigali ukareba n’inyandiko yasohotse  mu « Ikaze Iwacu » (Amashyaka ya opozisiyo : nimwamagane umu DMI wiyemereye ko abasenyera amashyaka)  amafoto yifashishijwe ; ubona neza ko ibyavuzwe byose mu kinyamakuru « veritasinfo »n’uwise intasi ya FPR bijya gusa n’ukuri ariko ikibabaje kandi twamaganye twivuye inyuma nk’abacunguzi ni ibi bikurikira :

IBIGARE BY'AMADINI Y'INZADUKA MU RWANDA BIYOBOWE NA KA SHITANI KAZONZWE GAFITE AMAHEMBE GUHERA MU 1994 “Twajyanye gusenga muri Uganda ku musozi kizabonwa; byari byahanuwe n’umwe mu bahanuzi dufite mu itorero ngo nzajyane na Pastor gusengera muri Uganda, tugezeyo aransambanya.Tugarutse mu Rwanda na bwo bongeye guhanura ko tugomba kujyana gusengera i Gisenyi nabwo tugezeyo aransambanya....”/ UDAHEMUKA Eric



Masabo Nyangezi

Muri SHIKAMA nta rwego rufitanye isano n'ubuzima bw'igihugu tutandikaho kandi bigakorerwa isesengura rijyana rubanda aheza kuruta aho ivuye. Nyamara ariko, habaho inkuru zigorana kuzandika kuruta izindi cyane cyane izirebana n'iyobokamana.


Impamvu izi nkuru kuzandika zirushya ni uko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kwemera imana mu buryo ashatse uko bwaba bumeze kose kandi akajya gusengera mu idini ryose ashatse. Ikibazo rero gitangira gutumira no kurembuza itangazamakuru iyo utangiye kuyobora iyi myemerere yawe mu nzira ibangamira inyungu rusange za rubanda cyangwa ukagira abo ubangamira ku buzima bwabo.

Ni GUTE WASURA Shikama mu ndimi 3 kuri MOBILE: Ikinyarwanda, FRANCAIS, ENGLISH icyarimwe udahinduye Browser?

Tubanje kubashimira ukuntu mukomeje kutwereka ko mushishikajwe no gusoma inyandiko zacu muri benshi kandi ku mpande zose z’isi nkuko ikoranabuhanga ryo ku rubuga Shikama ribitwereka. Mwashyizwe igorora rero kuko mwahawe na Shikama mu Gifransa no mu Cyongereza nkuko bamwe bagiye babidusaba, zose ziraba zikora mu minsi itarenze ine.
Watembera ute kuri izi mbuga zose udakoresheje aderesi ya buri rubuga ?
Twakoze ku buryo niba ugeze kuri Shikama y’ikinyarwanda, urangije gusoma inyandiko runaka, ushobora gukomeza ukajya no gusoma izindi nyandiko ziri mu zindi ndimi za Shikama. Niko binameze mu gihe uri kuri Shikama FRANCAIS, ushobora gukomerezaho ukajya no gusoma Shikama mu Kinyarwanda n’Icyongereza, bityo bityo.
Dore uko bikorwa:
1.      Urugero: uri muri Shikama y’Ikinyarwanda, urakanda ku nyandiko ushaka gusoma, nuyirangiza ugeze hasi yayo hepfo ya top comments, urahasanga ibi bikurikira:

Home
View web version

2.      Urakanda kuri Home ihite igusubiza hejuru y’inyandiko umaze gusoma., urongera uhasange indi Home( ibumoso bwawe), iburyo bwayo(Home), hari agashusho k’umweru ka Mpande-eshatu( Triangle) , uragakandaho maze uhite ugera ku rutonde rw’ibintu byose biri muri Home:
-           SHIKAMA EN FRANCAIS
-          SHIKAMA IN ENGLISH
-          SCHOLARSHIP
-          NI GUTE WACISHA ITANGAZO KURI SHIKAMA?
-          SINYA KANDI USINYISHE PETISIYO
3.      Urakanda kuri kamwe muri turiya dutanu tuvuze hejuru , urugero Shikama in English, irahita ikugeza ku rubuga rwa Shikama mu cyongereza. Niba udashaka kugira icyo usoma urongera ukande kuri Home maze uhite ugera ku mutwe wa ya nyandiko wasomye kare.
4.      Ni byiza rwose ko abafite Mobile bajya bakanda no kuri VIEW Web Version iri hasi ya HOME, kuko musoma ibiri ku rubuga uko tuba twabishyizeho byose. Kuri Mobile ureba inyandiko gusa , ariko gahunda zimwe ntazo ubona, nk’amatangazo yamamaza, n’ibindi.


MUKOMEZE MURYOHERWE NA SHIKAMA

NKUSI Yozefu
shikama ku Kuri na Demukarasi ( SKUD)

PAUL KAGAME PEREZIDA WIBERA MU NDEGE N'AMAHOTELI AHENZE KU ISI, YAGARUTSE IWE ATEMBERERA MU NTANZI Z'URUGO ARITEGEREZA(...) AGEZE MU NKIKE YA KIREHE ASANGA ABANA BE BICAYE BIKUBYE BIGUNZE BARAJYAJYARITSE KUBERA KURWARA AMAVUNJA NA BWAKI KUKO URUGO RWABUZE KIYOBORA ABANA BAKABA IMFUBYI ZITAGIRA KIRERA/ UDAHEMUKA Eric

Abategetsi b'u Rwanda ku ngoma ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bajya bafata umwanya nibura w'umunota umwe ngo basesengure ibyo twandika niba ari ukuri cyangwa niba ari amakabyankuru? Cyangwa batwita abarwanya ubutegetsi bwa FPR bikarangirira aho hagakurikiraho kuduhigisha uruhindu bakoresheje maneko, amarozi, imigozi,...?


Impamvu iyi nyandiko SHIKAMA tuyitangije iyi nteruro ibaza ni uko ubu ari ubwa gatatu nanditse inkuru nikurikiranya kuri Perezida Paul Kagame bikaba bishobora gufatwa nko kwibasira umuyobozi runaka ariko bikaba atari byo kuko mu itangazamakuru ryacu ry'umwuga muri SHIKAMA tujyana n'igihe.

Nyuma yo kwiba ATRACO akayeza perezida Kagame akamugira inama yo kuyihindurira izina ikitwa RFTC no kujujubya abatuye Kigali, Koloneli TWAHIRWA Ludoviko asesekaye mu mujyi wa Gitarama abaha gasopo ku kagambane na Meya MUTAKWASUKU Yvonne ushamadukiye uburanga bw'umujyi atitaye ku karengane gakorerwa abaturage/ UDAHEMUKA Eric

igishushanyo mbonera cya Gare igiye
 kubakwa Gitarama






















Koloneli Twahirwa Ludoviko glorified gahimbano ka ku Dodo is umusirikari any rwo mu rwego hejuru entirely afite Koloneli ipeti Marya. Iyo umureba muvugana amaso ku mu Maso Office for ARIMO bye Guha ikiganiro uri umunyamakuru umubona dedicated inzobe cyane, munini, waryohewe n'inoti ariko Vuga ibintu abicurikanga Kibera ko atazi gusoma no little write themselves n'izina rye.


Nuyu musirikare is inkoramutima of Perezida Paul Kagame by'ikirenga. Amakuru tau ​​SHIKAMA tumaranye igihe avuga ko ku Rwanda BWO ingabo great z'u Habyalimana zitwaga FAR zesuranaga n'iza zitwaga APR FPR mu rugamba rwabereye i Gatuna, FPR yahatsindiwe basubira inyuma.

ITANGAZO: Abari bafite ikibazo kuri MOBILE cyarangiye

Tubanje kubiseguraho: Hari abantu benshi batubwiye ko gusoma Shikama kuri Mobile byahindutse ngo kuko ibogamiye iburyo, umuntu akagomba gukurura buri kanya.

Dore Impamvu:
Kuva ku wa kane nimugoroba hari ibikorwa turiho tunononsora hano ku rubuga ariko tugasanga atari byiza ko dufunga ngo tuzakomeze birangiye. Ibi bikorwa ni nko guhuza indimi eshatu: Ikinyarwanda, igifransa n'icyongereza. Ikindi ni ibyo gushyira gahunda nshya mu rubuga kugirango dutangize IYAMAMAZA ku bantu bose n'amasosiyete babyifuza.

IMIRIMO YOSE ISA niyarangiye kandi yagenze neza.
- Ikibazo cya MOBILE cyarangiye ku buryo muyireba nkuko bisanzwe n'umuvuduko usanzwe.
-  Kuri Desktop naho murasoma nkuko bisanzwe, ariko umuvuduko wagabanutseho gato kubera izo gahunda nshya twavuze. Tukaba turiho dushaka uko tubinononsora ngo mukomeze gusomera Shikama kuri Desktop nkuko bisanzwe.

Murakoze kutwihanganira

NKUSI Yozefu


Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 33 gisanzwe, taliki 16 Ugushyingo 2014. Isomo rya mbere: Imigani: 31,10-13.19-20.30-31. Zaburi: 127,1-2,3,4.5c.6a. Isomo rya kabiri: Abatesaloniki ba mbere: 5,1-6. Ivanjili: Matayo: 25,14-30."Umugaragu UDAHEMUKA ni uba inyangamugayo muri bicye kuko bene abangaba aribo baba bakwiye kwegurirwa inshingano ziremereye mu iyobokamana na politiki" Abatagatifu: Otimari na Gerturde/ Padiri TABARO



Kuri iki cyumweru, amasomo matagatifu aribanda ku mugore w'umutima mu muryango mugari w'abantu aho aza nk'imfashanyigisho ngo tubashe gusobanukirwa ku kigero gishyitse kandi kitunyuze umugani w'abagaragu basigiwe amatalenta na shebuja.

Mu isomo rya mbere, igitabo cy'imigani kiraturatira ingeso nziza ziranga umugore w'umutima kuko asumbya agaciro amasaro meza bityo ikiganza cye akagicyamurira mu rubohero.

Mu isomo rya kabiri, mu ibaruwa Pawulo intumwa yageneye abanyatesaloniki baratwibutsa ko dukwiye guhora twiteguye kuko tutazi umunsi n'isaha Yezu azazira kuko azadutungura nk'umujura wa nijoro.

JENOSIDE ya kabiri mu Rwanda? Gahoro, bucece, na Jenoside y'ikivunge?Ni ibiki biriho bibera mu Rwana?Loni se yabiteye umugongo?/ Ann Garrison, 30/8/2014


                                                                  
 Umenya mbere y'uko Kagame Paul ava kuri iyi si Imana yamutegeje abantu baturuka imihanda yose ngo bamubwire amabi yakoreye Abanyarwanda! Nkuko intego ya Shikama igira iti:" UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA", natwe ntaho tudapfunda imitwe amanywa n'ijoro, duhuna huna, dushakisha aho uko Kuri kwaba kwhishe ngo Tugucyure mu Rwanda, kwirukane ikinyoma FPR na Kakame Pawulo bahaye intebe mu Rugwiro.

Ni muri urwo rwego, mu gihe filimu ya Ms Jane Corbin wo kuri BBC iriho ivugisha Agatsiko ka Kagame amangambure kuva aho iciriye bwa mbere kuri  Televiziyo BBC2 kuri 1/10/2014,  muri Shikama twabagejejeho icyo tuvuga kuri iyo filimu yagaragazaga ukuri kwambaye ubusa ku byabaye mu Rwanda bigatereka ikinyoma mu Rugwiro, tukaba rero   twarashimye byimazeyo uwateguye iriya filimu. 

Undi munyamakuru urubuga rwanyu Shikama rushima ni Ann Garrison wo muri Amerika,   wandikira ibinyamakuru 6 bikomeye byaho, agatanga ibiganiro ku maradiyo 2 yo muri icyo gihugu tutibagiwe n'iye ikorera kuri Youtube. Mbere y'ukwezi kumwe gusa ngo iriya filimu ya BBC isoke, uyu mugenzi wacu yasohoye inyandiko ku itariki ya 30/8/2014 ku rubuga globalresearch musanga hano. Muri iyo nyandiko ifite umutwe mubona hejuru aha,Garrison  aremeza ko Paul Kagame ariho akorera Abahutu jenoside gake gake, bucece, n'ikivunge. MU gushimangira ibi, aragaruka ku  mbaga y'abantu iriho iburirwa irengero buri munsi, abatwikirwa mu magereza, n'imirambo yo muri Rweru. Ikindi twavuga ni uko yemeza kimwe na Ms Jane Corbin ko Kagame Paul ariwe watanze amabwiriza yo kurasa ku ndege ya ba Perezida Habyarimana na  Ntaryamira w'i Burundi, bikaba byarabaye imbarutso ya Jenoside.

Mu gusoza inyandiko ye arasaba ko habaho Anketi yigenga ya LONI ku kibazo cy'imirambo yo muri Rweru n'abandi bakomeje kuburirwa irengero mu Rwanda.

Shikama yagerageje kubashyirira iby'ingenzi mu Kinyarwanda nkuko mubisanga hasi aha.

Amaso nabahe!

ITANGAZO: Ntimujye Kure hari, inkuru yerekeranye n'imirambo ya RWERU n'ubundi bwicanyi bubera mu Rwanda ubu, turiho tubatunganyiriza ikaba ibageraho mu gihe kitarambiranye/ NKUSI Yozefu

Murakoze gutegereza.

Nkusi Yozefu

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: MU GIHE BAGENZI BE BARI MURI ZAMBIYA GUSHYINGURA MIKAYILE SATA, PEREZIDA Paul KAGAME MU RUZINDUKO RUTARI NGOMBWA NA BUSA YAKOREYE MU KARERE KA GASABO YAGARAGAJE IMPUNGENGE NAWE UBWE ATEWE N'IZERERA RYE RYA HATO NA HATO MU MAHANGA KIMWE N'IMBERE MU GIHUGU KU BURYO ABATURAGE BAMUTEREYE ICYIZERE HAFI 100% / UDAHEMUKA Eric

Kagame Pawulo yagiye guhaha k'umwamikazi Elizabeth II w'Ubwongereza

Mu nyandiko hano kuri SHIKAMA duheruka kubagezaho yarebanaga n'intwaro kirimbuzi perezida Paul KAGAME yaguze mu Bushinwa, twifashishije imibereho, imikurire, imikorere n'imyifatire by'umwana wananiranye mu muryango nyarwanda aho twerekanye ko ababyeyi iyo babona abananiye burundu bamutega iminsi kandi koko ikazamwereka kurya ikona n'ingwe.


Mu nkuru SHIKAMA twabateguriye nabwo tugiye kongera kwifashisha imyitwarire y'umwana wananiranye nk'uko twabivuze ubushize kugira ngo twereke abasomyi impamvu muri iki kinyamakuru cyacu tuvuga ko Kagame ari inzererezi mu mahanga ndetse n'imbere mu gihugu.

U RWANDA rurarira :" Ese abanjye bafite amaraso atukura nk'ayabaturage ba Kobani?"/ Reba SHIKAMA y'IGIFRANSA: http://shikamaelephant.blogspot.no/

 Incamake y'ibiri muri Shikama y'igifransa : Shikamaelephant.blogspot.com

Ababuze ababo barashaka ko polisi ibagarura ariko yo
iravuga ko bagiye muri FDLR na RNC
Kuva intambara ya Syria yatangira akesnhi umuriro ukaba warakijwe na ba Mpatsibihugu, ubu amaso y'aba ba gashozantambara ahanzwe ku mujyi wo mu majyaruguru y'i Burasirazuba bwa Syria witwa KOBANI hafi y'umupaka wa Turukiya.  Syria ituwe n'abarabu ariko kimwe na Turukiya, Irak n'ahandi, iki gihugu gituwe n'abantu batari abarabu bitwa Abakurude biganje mu mujyi wa KOBANI. Abantu, ibitwaro bya Kirimbuzi ndetse n'indege birakoreshwa amanywa n'ijoro n'aba ba Mpatsibihugu ngo barinde aba Bakurude ngo badahitanwa n'intagorwa z'abayisilamu zishaka gushinga Leta ya Kiyisilamu muri Syria na Irak.

U Rwanda rukaba rurizwa n'ukuntu ayo mahanga yahuruye agahutera mu gihe rwo rwavugije induru rutabariza abantu barenga 60.000 baburiwe irengero kuva muri Mutarama 2014; nyamara ntawatabaye usibye  inkona n'inkongoro! U Rwanda rukaba rukeka ko wenda ari uko amaraso y'abana barwo atari umutuku nk'ayo abaturage bo muri Kobani!

AKEBO ABAYOBOZI B’ABADIVANTISITI BAGEREYEMO NTAMUHANGA KASIYANI BADINDIZA RADIYO UBUNTU BUTANGAJE NABO NIKO SEKIBI ARIMO KUBASUBIRIZAMO BARYANA BAPFA IMITUNGO Y’IRI DINI BAHINDUYE AKARIMA KABO/ UDAHEMUKA Eric

Pasitoro Byiringiro Esron
Ku italiki 15 Mata 2014, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ifunze abantu batandukanye barimo Kizito Mihigo, Umunyamakuru Ntamuhanga Kasiyani n’abandi. Ibi bikaba byarabayeho nyuma y’iminsi mike aba bose bashimuswe bakaburirwa irengero muri Kigali.
PEREZIDA PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE KA F.P.R BAKOMEJE GUSHAKIRA INTSINZI Y’URUPFU RWE AHO ITARI BITABAZA UWO BACIRIYE ISHYANGA LT. GEN. KAYONGA KAROLI MU KUGURA MU BUSHINWA INTWARO ZO KUZARIMBURA ABANYARWANDA N’ABATURANYI BO MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI/ UDAHEMUKA ERIC
Displaying 379ltgeneralcharleskayonga.jpgDisplaying TL50-171502_copy1.jpg
Ababyeyi b’abanyarwanda bo ha mbere igihugu cy’u Rwanda kigifite umuco muzima FPR itarawusisibiranya ngo izanemo ko nta mubyeyi wemerewe guhana umwana, ko nta mwarimu wemerewe kunyuza akanyafu ku munyeshuri wakosheje mu ishuri, iyo babonaga umwana arushaho kunanirana bamwongereraga ibihano.

Shikama iratumikira Abavandimwe


Muraho neza?Nejejwe no kubandikira nkamwe abanyamakuru,mperuka kujya ku rubuga rwandikirwa i Kigali,ntungurwa no kumva ko ikinyarwanda ngo kigiye guhindurwa. None nkamwe mubasha kugera ahantu hose mutubarize uwo muntu ugiye gukora ibyo ikintu yaba yishingikirijeho gushaka guhinyura ururimi rw'abasokuru na ba sogokuruza?

None se mumumbarize nanone mbese amacapiro yanditse ibitabo by'ibinyarwanda azabisubiramo?Mbese buriya yirengagije ko na Bible yanditse mukinyarwanda cy'umwimerere?Nayose azayisubiramo?

Rwose uwo muntu naho yaba afite impamyabushobozi y'ikirenga ni uwo kwamaganwa. Murakoze kuzantumikira rwose aho ndi byanyobeye ukuntu nzasubira mu ishuri kwiga ikinyarwanda kandi njyewe narize n'itegeko ry'ijyenamajwi,ese buriya azahindura Ntera?Mana yanjye navuga byishi ariko minisiteri yavuze ibyo ikwiye gufungwa.

Issa Baguma




INYANDIKO ZO MU BUBIKO: " URUGENDO MU BYAHISE: BYUMBA WE!! WAGUSHIJE ISHYANO UMUNSI INYAMASWA ICURA INKUMBI YAKANDAGIZAGA IJANJA KU BUTAKA BWAWE!!!/Jishoryarubanda Yves

inkambi z'impunzi z'abahutu

















Muraho nshuti z’ abasomyi b’inkuru tubagezaho? Amahoro y’Imana abe muri mwe! Ni ubwo hari hashize igihe kitari kirekire cyane ntabwo nabahebye,mba ndi mu isesengura ndetse n’ishungura byimbitse mu rwego  rwo gutangaza ibifite ukuri.

Umutwe w’iyi nyandiko uraterura ugira uti<urugendo mu byahise: Byumba we! Wagushije ishyano umunsi inyamaswa icura inkumbi yakandagizaga ijanja ku butaka bwawe >

Ntabwo rero ari ikosa gusesengura ibyahise,yemwe si n’icyaha kubera ko iyo wize kandi ukigira ku byahise, warangiza ukiga no kubyo urimo ubungubu ntakabuza biguha intumbero ku hazaza.Ayo magambo ni ayo kwizerwa rwose!Bitabaye ibyo iyo utazi ibyahise ntumenye ni igihe cy’ubu uba urimo ndakurahiye ahazaza hawe hamera nk’ahari igicu, uku ni ukuri.

KUWA GATANDATU, TALIKI 08 UGUSHYINGO 2014 ABATURAGE BATUYE UMUJYI WA KIBUNGO BABYUKIYE KU MUNIGO WA FPR YABABUJIJE KUJYA GUSHAKA ICYO BAGABURIRA ABANA BABO AHUBWO IBAHATIRA KUJYA KWAMAGANA FILIMU YA BBC BANABAHA IBYAPA KU GAHATO MU GIHE MU MATAMATAMA BEMEZA KO ARI INYITO ISIGIRIJE YO KURINDAGIZA ABATURAGE/ UDAHEMUKA Eric


Imyigaragambyo i Kibungo
yategetswe
 na FPR yo kwamagana BBC/

Foto Shikama 8/11/2014
Filimu yatambukijwe na BBC taliki 01 Ukwakira 2014 igashegesha Perezida Kagame ikomeje guca ibintu mu gatsiko i Kigali kugeza ubwo babona neza ko ibyabo byarangiye hakaba hasigaye gusa kubirukana ku butegetsi bagatorongera ariko umuntu akaba yibaza aho bazerekeza kuko isi yose nta kabuza izaba ibaha induru aho bazanyura hose.

Nyuma yo kuyireba, guhagarika ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda n’Ikirundi, guterana amagambo hagati y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwitwa RMC (Rwanda Media Commission) ruyoborwa na MUVUNYI Fred ubu abo mu gatsiko bageze aharenga, hakuriiyeho gushyiraho komisiyo iyobowe na NGOGA Martin wigeze kuba umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, n’ibindi tugitegereje biri mu nzira.

Kuryanisha abo mu gatsiko imbere no gusaba abo kimye

Ibimenyetso byerekana ko iyi filimu ya BBC yarangije ingoma ya FPR ya Paul Kagame ni uruhuri ariko SHIKAMA tugiye kubabwiramo bibiri: Icya mbere ni ukuyoberwa n’uko ikibazo cyakemurwa bagahitamo gusaba abo bimye, icya kabiri ni ugutangira nako gukomeza kuryana kw’abiyicaje ku ntebe y’ubutegetsi.

POLITIKI N’UBUHANUZI : NYIRABIYORO ATI : «KO MBONA IMANDWA ZISATIRA KU MURINZI ZISAKABAKA SIMBONE UYOBOYE IMIHANGO UMUKURU NGOMBWA ARAVAHE? KO MBONA U RWANDA RUSUBIJWE BENE RWO ARIKO UMWEZI NTUTAMBE? KO MBONA RUTUKU AGARUYE INDURU IMPUNDU ZIKABURA?»/ UDAHEMUKA Eric

U Rwanda mu Mayirabiri! Rufashe guhitamo kimwe muri ibi byerekezo bine

Nk’uko bigenda ku batware bose bagifata ubutegetsi, abantu bamwe bahugira mu byo kwishimira intsinzi abaguwe nabi n’ingoma nshya bagaheranwa n’imiborogo iyo bambuwe ubwo butegetsi ariko si benshi batekereza ko iyo ngoma itsinze ishobora kuzatsindwa nk’uko ihiritse indi cyangwa ikanibyaramo amahari.

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 32 gisanzwe, taliki 09 Ugushyingo 2014. Iisomo rya mbere: Ubuhanga: 6, 12-16. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere: 4, 13-18. Ivanjili: Matayo: 25, 1-13. "Duhore twiteguye kuko tutazi umunsi n’isaha kandi ntidukomeze guheranwa n’urupfu kuko hari amagambo yo guhumurizanya dukwiye kujya tubwirana" Abatagatifu: Theodore na Oreste/ Padiri TABARO.

Mu isomo rya mbere : Barasobanura uko ubuhanga butajya bucuyuka kandi bwigaragariza ababukunda bakabwitegereza bityo n’ubushakashaka akaburonka nta kabuza.
Mu isomo rya kabiri :  Baradutekerereza icyo ubuhanzi bwavugaga na kera na kare ku izuka ry’abapfuye aho basaba abantu kudaheranwa n’ubujiji ku birebana n’abapfuye. Baratwereka ko nk’uko Yezu yazutse mu bapfuye ari nako abapfuye bamwizera nabo bazazuka.
Mu Ivanjiri Ntagatifu igizwe n’interuro cumi n’eshatu(13), Yezu arakomeza kutubwirira mu migani aho uyu munsi asobanura ukuntu ingoma y’ijuru yagereranywa n’umugani w’abakobwa icumi. Aba bakobwa, batanu muri bo bari abanyamutima abandi batanu ari abapfayongo.

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI, IYOBOKAMANA N’ITERABWOBA : TALIKI 18 UKWAKIRA 2014, PASITORO RWANDAMURA KAROLI ATI : «TWIKOREYE IMIRUHO YANYU, ABADAYIMONI BANYU TURARA TURWANA NABO, TWIKOREYE UBUGUMBA BWANYU, SIDA ZANYU,… KUBERA IBI BYOSE MUGOMBA KUGURIRA ABAPASITORO AMAMODOKA YO KUGENDERAMO!!!»/ UDAHEMUKA Eric

Mbere y’umwaka w’1900 abanyarwanda bari bafite uko bemera Imana. Ibi binagaragarira mu mazina bitaga aban babo arimo Bimenyimana, Habarurema, Bizimungu, Iyamuremye n’andi menshi. Mu 1900, Kiliziya Gatulika yaje mu ishusho y’iyobokamana ariko ubisesenguye mu mizi ubona bari baje bafite n’imbereka y’ubukolini.
Nibwo hadutse imyigishirize mishya yarimo kubwira rubanda ko amzina yabo bahawe n’ababyeyi ari amapagani ndetse ko bagomba kubatizwa kandi bagahabwa amazina y’abatagatifu ndetse bakanabiyambaza. Umwami Yuhi V Musinga ibi yabibonyemo agasuzuguro niko kubyanga yivuye inyuma binaba impamvu yo kumucira ishyanga.

Abanyamakuru ba Paul Kagame banditse ko Perezida Salva Kiir wa Sudani y'Epfo aherutse kwitura hasi ku kibuga cy'indege i Khartoum ariko ntacyo bavuze igihe inzirakarengane z'Abanyarwanda n'Abakongomani Kagame Pawulo yahitanye zamuturaga hasi ku kibuga cy'indege muri BENIN!/Nkusi Yozefu


Mu kinyarwanda duca umugani ngo uruvuga undi ntirugorama. Abanyamakuru ba igihe.com ejo banditse inyandiko irambuye yerekeye ibibazo Salva Kiir prezida wa Sudani y'Epfo  aherutse guhura nabyo: " yaraguye agiye kurira mu ndege ye igihe yari amaze kubonana na perezida wa Sudani ya Ruguru jenerali Omar Bashir". Umunyamakuru muby'ukuri yarakomeje agera n'aho avuga ko Kiir yakuwe mu ndege agasubika urugendo rwe ngo yitabweho n'abaganga; aha akaba yarashakaga kwerekana ko rwose ubuzima bw'uyu mugabo bugeraniwe nkuko mubisanga aha muri iyi nkuru ye, nyamara Shikama itangazwa no kubona Perezida Kagame Paul aherutse kugirira ikibazo nk'iki muri Benin imbere ya mugenzi we Thomas Yayi Boni ntihagire umunyamakuru n'umwe mu baba bamushagaye ugira icyo atangariza Abanyarwanda!

Kagame Paul yaguye mu maboko y'abari baje kumwakira
Mutubabarire kuko iyi nkuru ubundi yari igikorerwa icukumbura, ariko bibaye ngombwa ngo tuyisohore kugirango twereke abanyamakuru ba Kagame ko babogama mu kazi kabo. Iyi videwo imaze hafi icyumweru igeze kuri Shikama ariko kubera irindi cukumbura turimo mu Byahishuwe tuzabagezaho vuba aha, twabaye tuyigenje gahoro kugirango izasubukurwe mu gihe nyacyo.
Ku itariki rero itaramenyekana neza Kagame Paul aherutse kugwa ku kibuga cy'indege muri Benin nkuko mubibona hano hejuru. Uyu mugabo yururutse mu ndege asa n'unaniwe cyane, maze yibagirwa ko ariho yururuka agenda nk'uri mu nzu. Yaratagataze kubw'amahirwe Perezida wa Benin n'abasore b'ibigango bari bamuri iruhande baramuramira, habe no kuvuga ngo murakoze! Umugore wari ku kibuga aho niwe wiyamiriye abwira Kagame ati : " Attention= itonde!".

Itangazo ry’inama y’INGANZO NTAGANZWA ya SHIKAMA rigenewe abanyarwanda bose/ Ubuyobozi bw'INGANZO NTAGANZWA ya Shikama

Hangana nk'inzovu
Inama y’Inganzo Ntaganzwa ya SHIKAMA ishinzwe guteza imbere umuco nyarwanda, yateranye ku Cyumweru tariki ya 02 Ukuboza 2014 iyobowe na Padiri TABARO ushinzwe umuco n'iyobokamana ku rubuga Shikama ari kumwe na bwana UDAHEMUKA Eric, umwanditsi mukuru wa SHIKAMA yasuzumye ingingo imwe rukumbi irebana n’itegeko riherutse gusohoka mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda ariko rikazatangira kubahirizwa nk’itegeko nyuma y’imyaka ibiri uhereye ku itariki ryatangarijweho.

POLITIKI Y’AGATSIKO YO GUSISIBIRANYA NO GUTESHA AGACIRO UMUCO GAKONDO N’IKINYARWANDA NIBYO BIMENYETSO RURANGIZA BIBANZIRIZA IHIRIMA BURUNDU RYAKO N’INTANGO Y’IMPINDURAMATWARA YERUYE YA RUBANDA HIFASHISHIJWE IKARAMU/ UDAHEMUKA Eric













Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko indimi zemewe mu Rwanda kandi zigakoreshwa mu nzego z’ubutegetsi ari IKINYARWANDA, Igifaransa n’Icyongereza. Hejuru y’iri tegeko nyababyeyi rihetse kandi ribumbatiye andi yose rigaruka ku KINYARWANDA, hari n’uburyo umunyarwanda usanzwe yumva kandi yibona muri iyi ngingo iri mu itegeko nshinga.
Umunyarwanda wo ku rwego rusanzwe utaragize amahirwe yo kwiga ngo aminuze, Icyongereza n’Igifaransa bisa n’aho ntacyo bimubwiye ndetse nta n’icyo bivuze imbere ye kuko adashobora kubyandika, adashobora kubivuga nta makaraza kimwe n’uko adashobora kumvikana n’uwamuganiriza azikoresha.

INKURU ICUKUMBUYE : UMUGAMBI WA FPR WO GUSENYA BURUNDU BUREAU SOCIAL DE GITARAMA (B.S.G) YASHINZWE NA MUSENYERI NSENGIYUMVA TADEYO NA PADIRI HITIMANA JOSAPHAT MU 1989 UGEZWEHO IFUNGIRWA ABATERANKUNGA BO MU BUSUWISI BIHEREKEJWE NO KWITANA BA MWANA HAGATI YA MANEKO WA FPR UYIYOBORA N’UMUGATULIKA UYIHAGARARIYE IMBERE Y’AMATEGEKO/ UDAHEMUKA Eric


Musenyeri Andrea PERRAUDIN amaze kugera ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi yagize icyifuzo cyo gushyiraho ikigo cyagoboka imbabare kurusha abandi baturage. Nyamara iki cyifuzo yageze ubwo ajya mu za bukuru mu 1986 atarabasha kugishyira mu bikorwa.
Muri uyu mwaka yasimbuwe na Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo ku buyoboizi bwa Diyosezi Gatulika ya Kabgayi. Musenyeri NSENGIYUMVA mu byihutirwaga harimo n’uyu mushinga waje gutangizwa mu myaka 3 yakurikiyeho ni ukuvuga mu 1989 ahita anagena umuyobozi wawo ariwe Padiri HITIMANA Josaphat.

INTWARI ZA NONE KU BANYARWANDA (IGICE CYA KABIRI)/KAYITARE James

Mu nyandiko yabanje nabagejejeho abanyapolitiki u Rwanda rufite none bitanga kugirango bene kanyarwanda bishyire bizane mu gihugu cyabo nta rwikekwe ; kugirango iterambere ry’igihugu n’ibyiza birikomokaho bigere kuri bose nta guheza uwariwe wese. Muri iyo nyandiko nabagejejeho uko  mbabona mu matsinda abiri ya mbere.
Muri iyi nyandiko, ndavuga ku bantu batari abanyapolitiki bari mu matsinda abiri yasigaye, ariko ibikorwa byabo bikaba indashyikirwa mu kurengera abanyarwanda.

Itsinda rya gatatu : Abari mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu
Mu by’ukuri, aba bantu kuba badaharanira inyungu za politiki bituma umuntu uwo ari we wese abagirira ikizere kuko nyine ntaho bashobora kubogamira. N’ubwo uwacukumbura ashobora kubona bamwe bagiye bateshuka kuri izo ntego zo kurengera uburenganzira bwa muntu bagatwarwa na politiki cyangwa bagakorera mu kwaha kw’abanyapolitiki (aha ndavuga ku miryango ikorera mu rwanda), hari abandi b’indakemwa rwose bahangayikishwa n’imibereho mibi ya buri munsi abanyarwanda turimo. Muri iri tsinda  jye nzimo abantu babiri aribo Joseph MATATA na Réné Mugenzi.

Ukwirukanwa ku butegetsi n'abaturage kwa Blaise COMPAORE = ikimwaro ku gihugu cy'UBUFRANSA gikomeje politike yacyo ya mpatsibihugu na gashakabuhake ku nyungu zacyo bwite muri Afrika kititaye ku baturage bayo/ Nkusi Yozefu

Abaturage batangiye kwiyirukanira ibokoresho by'Abafransa
muri afrika bahereye muri Burkina: 30/10/2014/ Babyise
IKIGANZA GIKUBURA
Abanyarwanda ba kera bacaga umugani ngo n'uwarya imbwa yarya inzungu; ibi bikaba bishaka kuvuga ko hagati y'ibintu bibi bibiri wahitamo icyoroheje kuba kibi. Bityo hari ababona ko aho gukolonizwa n'Ubufransa, wakolonizwa n'Ubwongereza.  Ubufransa ni igihugu cyagize amahirwe yo guhabwa ibihugu byinshi byo gukoloniza muri ya nama abanyaburayi bakoreraga i Berlin 1884-1885 bagatera imirwi Afrika. Ibihugu byinshi byo muri Afrika y'Uburengerazuba byaguye mu murwi w'abafransa. Afrika y'uburasarazuba n'ubumanuko igwa mu murwi w'abongereza ariko baza no guhabwa bimwe mu bihugu byo muri Afrika y'uburengerzuba nka Ghana, Liberia, Nigeria , Siera Leone n'igice cya Cameroon. Aba ba gashakabuhake bapanze uburyo basahura Afrika dore ko iri gabana ari nacyo ryari rigamije maze bashyiraho gahunda zo kuyobora ibi bihugu. Abafransa bashiyzeho politike y'urukozasoni bise " ASSIMILATION soma asimilasiyo" ni ukuvuga ko umuntu wo muri Congo Brazzavile yagombaga kumva ko atari umunyafrika ahubwo ari umufransa wuzuye  bityo akabaho nk'umufransa. Abongereza bo bakoresheje politike bise " Indirect Rule", bo bari bishishikarijwe no kwisahurira gusa ariko bagaha uburenganzira abo bakolonizaga kwishakamo abayobozi no kubaho uko bari basanzwe babaho mbere y'ubukoloni. Reba hasi aha iyi politike y'ubufransa ingaruka mbi yagize kandi ikomeje kugira kuri ibi bihugu bwakolonije, turibanda kuri Burkina Faso, iyi nyandiko ikaba yuzuzanya n'iyo Shikama yahitishije ejo kuri 31/10/2014 usanga aha.