Pageviews all the time

Ese kuba Perezida Kayibanda Gerigori na Habyarimana Yuvenali batarakoze nka Kagame Pawulo ni ubugwari cyangwa n'ubutwari?/NKUSI Yozefu


Kayibanda Gerigori na Habyarimana Yuvenali

Shikama ibanje gushimira byimazeyo abantu bose batanze ibitekerezo byabo musanga aha  kuri iyi nyandiko. Mu bihe biri imbere, ubu ni bumwe mu buryo tugiye gukoresha dushishikariza abasomyi ngo bagire uruhare mu itegurwa ry'inyandiko, tukaba twizera ko inyandiko nk'izi zizaba zifite uburemere n'injyana kurusha izateguwe n'umuntu umwe! Mukomereze aho rero kugeza namwe mubaye abanyamakuru buzuye. Mu gifaransa baravuga ngo ucura niwe uvamo umucuzi" C'est en forgeant qu'on devient forgeron". Ikindi tubwira abatanga komanteri ni uko mwashaka uburyo bwo gukoresha amazina y'amahimbano nka GIKURI GITI n'andi aho gukoresha anonymous kuko mu Kuboza 2016 hari ibihembo Shikama yabateganyirije birimo amafranga n'ibiyaruta nkuko twabibabwiye ubushize. Mwipfusha komanteri zanyu ubusa rero!

Inyandiko mugezwaho uyu munsi mu masaha ari imbere:ESE KUBA PEREZIDA KAYIBANDA NA HABYARIMNA BATARAKOZE NKA KAGAME NI UBUTWARI CYANGWA UBUGWARI?

 Perezida Gerigori Kayibanda ahura n'Abanyamerika 19/9/1962
Ifoto ya White House

Mujye ahagenewe komanteri mutange ibitekerezo  byanyu. Ni ukuvuga musubize iki kibazo kiri hejuru, mutanga n'ingero zifatika dore ko zitabuze.

Turasubira. Murakoze

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Umwe mu bagambaniye u Rwanda muri 1990-1994 aheruka kuganirira itangazamakuru ry'Agatsiko ukuntu yafatanyaga n'INTORE NKURU Rucagu Boniface kuva muri 1991 ku buryo ngo yabaga n'iwe mu rugo. Ese Rucagu azongera ahakane ko inyandiko yahawe na FPR ihamagarira Abahutu gufata Abatutsi nk'Abanzi atariwe wayicishije mu kinyamakuru rutwitsi KANGURA?/NKUSI Yozefu

 







                                                               



Umunyarwanda umwe aherutse gusoma inkuru yahise ku Gihe ivuga ukuntu umugore aherutse kwiba umwana w''amezi 2 akamujyana muri Uganda maze arumirwa yandika hasi y'inyandiko ku mwanya wagenewe komanteri amagambo ababaje yerakana ukuntu abanyarwanda besnhi bahindutse ba Bihemu
" Abanyarwanda basigaye ari imari ishyushye, baracuruzwa bakanicuruza, birababaje!"

NGO IMANA IREBERA ABATINDI NTIHUMBYA: Umwicanyi wa Pawulo Kagame wakoreraga urwego rwe rw'iterabwoba DMI yarahunze amena amabanga yarokora ubuzima bwa benshi mu banyarwanda baba muri Mozambique n'ahandi!/ NKUSI Yozefu

ikarita yerekana Mozambique mu karere iherereyemo

Mu  nyandiko ifite umutwe ugira uti a teia dos serviços secretos rwandeses em moçambique yasohotse mu kinyamakuru Publico gisohoka buri cyumweru umunyamakuru aremeza ko ahereye ku nyandiko afitiye copie yagejejweho n’umukozi wa DMI wahungiye muri iki gihugu diaspora nyarwanda ikora nk’urwego rw’ubutasi, n’ubwicanyi muri iki gihugu.

Turabahishiye: Amabanga akomeye intasi ya DMI ya KAGAME yahaye umunyamakuru muri Mozambique/NKUSI Yozefu

              Umwicanyi Vitali Hitimana ( wiyise Rashidi Hitimana,JENERALI) aravuga 
                    ukuntu Agatsiko ka Kagame kabohereje kwica muri Afrika y'Amajyepfo.

Ubushize, umwe mu banyamakuru ba Shikama baba muri Mozambique yatugejejeho incamake y'ibivugwa ku bicanyi ba Kagame Pawulo bakorera ku muyoboro: Kigali-Zambia-Mozambique-Afrika y'Epfo. Mwabonye amwe mu mazina y'abanyarwanda n'abarundi bari ku isonga muri ubu bwicanyi ndetse mubona n'amafoto yabo.

Undi munyamakuru wa Shikama we yafashe ikinyamakuru uko cyakabaye asemura inyandiko yacyo ayikura mu rurimi rw'igiporutugali gikoreshwa muri icyo gihugu ayishyira mu kinywarwanda kugirango adusangize twese.

Ku nyandiko ifite amapaji 7, muramenya amazina y'abantu benshi , baba basirikare, abicanyi b'abasivili KAGAME NA FPR bohereje kwica inzirakarengane muri kariya karere harimo n'abishe Nyakwigendera koloneli Patirike Karegeya. Murasangamo n'amazina y'abanyarwanda bayoboye ubwicanyi buheruka gukorerwa impunzi z'abahutu muri Zambia abu basesekaye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique. Murasangamo amazina y'abasirikare ba RDF/FPR baheruka kwicirwa muri Mozambique bishwe na Leta mu bitero ihanganyemo n'inyeshyamba za RENAMO, Kagame akaba yarohereje benshi mu ngabo ze RDF/FPR gushyigikira izi nyeshyamba.

Murasangamo amazu yaguzwe na DMI yo guteguriramo ubwicanyi, amatariki y'aho amanama ya DMI yabereye n'amazina y'abari bayarimo kuva muri 2015 kugeza ubu muri 2016.  Ni birebire.

Iyi nyandiko iracyatunganywa, aho ibonekera irabageraho none cyagwa ejo.

Wikende nziza

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

DORONE, umushinga w'amaraso wa USA na Kagame Pawulo, kurikira ibyawo./ NKUSI Yozefu

Dorone z'amaraso  z'abanyamerika zatangiye gukorera mu Rwanda

"Mu minsi ya nyuma aba bavantara bazarya akaribwa n'akataribwa." Umuhanuzi MAGAYANE.

" Ibi bizafatwa nk'iterabwoba ku busugire bw'ibihugu byigenga byo mu karere kubera ko dorone zishobora kwambuka imipaka ntawe uzibonye , ikindi ni uko nta byinshi bizwi kuri iri koranabuhanga, ndetse Afrika ntigomba kuba igeragerezo(Laboratwari) z'ibyuma by'ubutasi bikorerwa mu mahanga" Luwiza Mushikiwabo yamagana ikoreshwa rya Dorone muri Kivu muri 2013 mu ntambara ya M23. 
 "This would be a threat to the national sovereignty of states in the region given that drones can cross boarders without being detected »; and  » that not enough was known about the technology, and Africa should “not become a laboratory for intelligence devices from overseas

Shikama buri gihe ishaka ko Ukuri gusimbura ikinyoma, iyi ntego tukaba twarayihaye tumaze kubona ko iki kinyoma kicajwe mu Rugwiro na ba Mpatsibihugu USA, UK, na Israel aricyo cyitugejeje aho umwanzi ashaka:inzara zihoraho, ubuhunzi budashira, impfu za hato nahato, gereza , n'andi mabi akorerwa abanyarwanda ariko abarokotse bakabona ko byari UKURI ngo bibe.  Muribuka mu myaka yashize mbere y'intambara ya M23 yatangijwe na Kagame muri 2013; hadutse inkuru i Kigali ikwirakwijwe n'Agatsiko ivuga ko ngo hari umunyarwanda witwa Rutayisire Eric w'imyaka 23 urangije muri kaminuza ya Minnesota muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika wavumbuye Dorone izajya ikora ibikorwa byo gutanga amaraso. Sosiyete ye yiswe Charis Unmanned Aerial Solutions. Ukuntu hasahurwa amabuye ya RDCongo bikaba byaratekerejweho kera nkuko mubyibonera. Ariko Kagame n'Agatsiko babonye ko umushinga wabo Utakorwa n'umuntu nka Rutayisire Eric, bahise bawuha BILL Gate nawe wawugejeje ku biro by'ubutasi bya USA, CIA bikawusamira hejuru kuko ari uburyo bwiza bworoshye bwo kwigarurira Afrika. CIA nayo yagejeje uyu mushinga kuri Minisiteri y'Ingabo PENTAGON yahise iwishimira.  Nguko uko umushinga w'Amaraso watangijwe na Kagame. Impamvu ari u Rwanda ugeragerezwamo n'ingaruka zawo murabisanga hasi aha.  Sobanukirwa n'impamvu Agatsiko kemeye ku butaka bwako umushinga kamaganaga usa nawo mu ntambara ya M23 iheruka nkuko mubyisomera muri ariya magambo ya Mushikiwabo ari hejuru aha. Imishinga nk'iyi umuhanuzi Magayane yari yarayihanuye aho avuga ati " Mu minsi ya nyuma y'aba bavantara, bazarya akaribwa n'akataribwa"



Ntimuzacikwe: Ejo tariki ya 17/8/2016 Tuzabagezaho byinshi mwahishwe ku ndege zitwara (Drones ) z' Amerika zatangiye gukoreshwa mu Rwanda/NKUSI Yozefu

Uko Dorone z'Abanyamerika(USA) zizajya zitanga amaraso zikuye mu Ruhango
"DORONE" iri ni ijambo rishya ryinjiye mu rutonde rw'amagambo y'ikinyarwanda, ubundi mu cyongereza rikaba ari "drone". Abanyarwanda bagomba kurimenyera vuba kubera ingaruka mbi nyinshi na nkeya nziza rizabagiraho.  Ku itariki ya 15/8/2016 niho indege zitwara za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, USA zatangiye gukorera mu Rwanda. 

Abanyarwanda babwiwe ko zije gukora ubutabazi kuko imodoka zitagezaga amaraso ku ndembe ziyakeneye. Izi ndege zavugishije benshi amangambure zirashyize rero zitangiye gukorera ku butaka bw'u Rwanda. Ariko abanyarwanda ntibigeze babona ibisubizo ku bibazo byinshi bagiye bagaragariza Leta y'Agatsiko haba mu binyamakuru bikorera kuri murandasi, ku maradiyo akorera mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Dorone za gisirikare Amerika(USA) ikoresha mu kwica abantu hirya no hino ku isi

Ejo kuwa gatatu  tariki ya 17/8/2016 igihe cya sa mbiri za nimugoroba ku isaha mpuzamahanga(8:00GMT), Shikama izashyira ku rubuga rwayo inyandiko ikubiyemo byinshi mutari muzi kuri uyu MUSHINGA w'amaraso!


Murare aharyana, ahataryana harare umwanzi.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Itangazamakuru ryo muri Mozambique ryambitse ubusa umuyoboro w'abicanyi ba Kagame (NISS/DMI) ukorera Kigali-Zambia-Mozambique- Afrika y'Epfo/Matabaro A.


Umuyoboro w'abicanyi ba Kagame(NISS/DMI) ukorera: Kigali-Mozambique-Zambia-Afrika y'Epfo
(kanda ku ifoto uyigire nini )

Mwiriweho?

Mbanje gushimira shikamaye.blogspots.com ubwitange  n’ubushake igira bwo gutabariza abarengana bose kandi ikabikora nta gihembo !!! Uwiteka Imana Ikomeze ibatuzigamire.
Tumaze iminsi tubaciriye ku mayange ku byerekeye uburyo ubutegetsi bw’i Kigali  bukwirakwiza abicanyi babwo bibumbiye mu cyitwa DMI hirya no hino ku isi bagamije Kwica,Gutindahaza,gutesha umutwe ndetse no kwanganisha impunzi zabahunze na za Leta zo hirya no hino zabakiriye.

Muri urwo rwego rero n’impunzi zo muri Mozambique nazo zagezweho n'ayo mahano yapanzwe na FPR,bishyirwa mubikorwa binyujijwe muri bamwe mu mpunzi nyine naba DMI bitwikiriye umutaka witwa “Diaspora” bararikoroza biratinda nkuko twabivuzeho ubushize mu nyandiko ebyiri  musanga hano na  hano.

ITANGAZO: Mugume kuri uru rubuga kubera amakuru akomeye tuza kubagezaho mu kanya/Nkusi Yozefu



Twishimiye kumenyesha abasomyi bacu ko hari amakuru akomeye tuza kubagezaho uyu munsi. Mu gihe tukiyategura, mukomeze  muryoherwe n'izindi nyandiko ndetse na komanteri ziri kuri Shikama. Byaba byiza kurushaho nawe utanze uwo muganda wa komanteri.

Aya makuru yerekeranye n'UMUTEKANO arabageraho uyu munsi tukimara kuyakusanya neza.

Murakoze.

Ubuyobozi bwa SHIKAMA

Agatsiko katangiye kuyobya uburari ku mitungo y'igihugu kasahuriye mu mahanga!/Nkusi Yozefu

karenzi kareke
miliyoni 370 FRW yatanzwemo ruswa  kugirano habeho itekenika
mu idosiye y'umucamanza 
Andreu Merelles

Mu kinyarwanda baca umugani ngo akabaye icwende ntikoga. FPR yatangiranye ikinyoma, ubwicanyi n'ubujura na nyuma y'imyaka 26 iracyari ya yindi! Ikibabaje cy'aka Gatsiko k'amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita, ni uko gakora nka cya kinyoni kinini kiba mu butayu bita OTIRISHE( Autruche). 

Mbere yuko dukomeza , reka turebere hamwe impmvu Shikama ivuga igereranya Agatsiko ka FPR na Otirishe( Autruche). Otirishe niyo nyoni nini kurusha izindi ku isi kuko ifite uburebure(indeshyo) bwa metero ebyiri n'igice, igapima ibiro hagati ya 130 na 150! Iyi nyoni ishobora kubaho imyaka 50! Ifite agatwe gato cyane ugereranyije n'umubyimba wayo.

URABYUMVA UTE : ifunga ry'umupaka Rwanda -Burundi urivugaho iki?/ Nkusi Yozefu

Image result for photo kagame paul and nkurunziza Pierre
Nzakwica nta kabuza!
Uzobikora ute mugabo ko Mukama ariwe afise urufunguzo!
Mu cyumweru gishize, Uburundi bwafashe umwanzuro wo kubuza imodoka zitwara abagenzi kwinjira mu Burundi ziva mu Rwanda ndetse n'iziva mu Burundi zijya mu Rwanda biba uko. Uyu mwanzuro w'Uburundi Agatsiko k'i Kigali kavuga ko ukarishye waje nyuma gato y'aho Uburundi nanone bwari bumaze gutangaza ko nta bihingwa cyangwa ibicuruzwa bigomba kwambuka bijyanwa mu Rwanda biva i Burundi.  Iyi myanzuro y'Uburundi yavugishije benshi amangambure, ntivugwaho rumwe n'abasesengura ibibera mu karere ku byerekeye impamvu yafashwe n'ingarauka zayo.  Muri Shikama tukaba twahinduye uburyo twabagezagaho inyandiko zacu: ntabwo turi busesengure tugerageza gusubiza " Impamvu n'ingaruka" z'iriya myanzuro, ahubwo uyu munsi twishimiye guha ijambo mwebwe abasomyi ngo mutubwire uko mubyumva.  Mbere y'uko mutanga ibitekerezo byanyu mu mwanya wabigenewe muri komanteri hasi aha, Shikama irabibutsa muri make ibintu byinshi byabanjirije iriya myanzuro kuva umwaka ushize kugeza ubu.

AGATENDO MU DUTENDO: Byose ni baringa!/NKUSI Yozefu

                                                                        

 Iyo uri umunyarwanda uri hanze y'u Rwanda ugasoma ibitangazwa n'itangazamakuru ry'Agatsiko ushobora kwibeshya ukumva ko u Rwanda koko rwahindutse Singapour yo muri africa, nyamara ukuri kuri ahandi! Ingoma y'igitugu ya FPR iyobowe na Pawulo Kagame yubakiye ku kinyoma yambukanye Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo ya 2/10/1990 aho abanyarwanda bamwe bari barahunze Repubulika bahungukaga barasa imbere yabo, bica ikiri imbere cyabo cyose.

ABAVUGA KO FPR INANIWE BASHINGIRA KU KI? ESE NIBYO KOKO FPR YANANIWE KUGERA KU NTEGO SHINGIRO ZAYO YARI YARIYEMEJE ITERA MU W’1990? TUMENYE INTEGO NYAKURI FPR YASHINGANWE/Manzi



I. Byifashe gute?
Muri iki gihe hari imvugo ikunda kumvikana inshuro nyinshi cyane  mu banyanda hirya no hino ariko cyane cyane ikumvikana mu barwanya ubutegetsi bwa FPR . Iyo mvugo igira iti:” Fpr irananiwe”, “FPR yananiwe kugera ku ntego yari yarihaye”, “Fpr ntiyitaye ku banyarwanda”, “Fpr ibeshejweho n’ikinyoma”, n’izindi nyinshi. Uyu munsi rero nkaba ndi bwibande kuri ziriya mvugo ebyiri zibanza nk’uko umutwe w’inkuru ubivuga.