Pageviews all the time

Urupfu abanyarwanda basigaye barufata nk'ibisanzwe: kuki ntawigeze yamagana iyicwa rya Majoro Rugerindinda Jyoni(John)?/ Nkusi Yozefu

Nyakwigendera majoro RUGERINDINDA 

Ejo ku itariki ya 7 Nyakanga 2016 , itangazamakuru ry'Agatsiko ka Kagame Pawulo ryahitishije inyandiko idasobanutse yerekeye urupfu rw'uwari umusirikare mukuru mu gisoda cya Pawulo Kagame , RDF. Nkuko iri tangazamakuru ryakomeje ribitangaza, Majoro RUGERINDINDA Jyoni(John) ngo yapfuye ku itariki ya 6Nyakanga 2016 ngo imodoka ya Benz yari atwaye ikaba yaragonze ikamyo sa saba n'igice z'ijoro, maze uyu mumajoro agahita apfa. Ikindi ngo ni uko uyu mumajoro ngo yavaga muri Gatsibo yerekeza i Kigali ari kumwe n'abandi bantu 3 mu modoka ariko bo ngo barakomeretse bakaba bari bari mu bitaro by'i Gatsibo.


Urupfu rwateguwe 

Urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho inshuro nyinshi impfu zidasobanutse zagiye zikorerwa abasirikare n'abapolisi ba Pawulo Kagame. Abasesengurira ibibera mu Rwanda hafi, bakaba bemeza ko izi mpfu zitegurwa n'inzego z'ubutasi za Kagame mu rwego rwo kwirenza abasirikare n'abapolisi aba yaketseho gukorana n'abari hanze y'u Rwanda bamurwanya. Muribuka mu myaka 4 ishize, umusirikare mukuru wari mu zabukuru akaba yari afite ibirombe acukuramo amabuye y'agaciro muri Gitarama, yaje gusangwa mu modoka yabaye amakara hariya i KAYENZI umuntu ava i Gitarama yerekeza i Kigali, uyu akaba yaragaragaye mu gitondo. Urundi rupfu rudasonutse Shikama ikwibutsa ni urwo umupolisi mukuru wari uvuye mu butumwa bw'amahoro i Darfur, agahabwa amarozi ku kibuga cy'indege cya Entebbe i Kampala, agahita agwa aho, abo bari kumwe bavanye i Dar Fur bagacyura umurambo!

Tugarutse kuri uyu wishwe kuri 6 Nyakanga 2016, hari ibimenyetso bishobora kwerekana nta shiti ko uyu muntu yishwe , dore bimwe muri byo:

  1. Uyu muntu yishwe ku itariki ya 6/7/2016 mu gihe abanyarwanda n'amahanga bari barangariye uruzinduko rwa minisitiri w'intebe wa Israel  Ben Yamin Netanyahou. Si ubwa mbere Kagame akora gutya kuko yagerageje kwica jenerali Kayumba Nyamwasa igihe isi yose yariho ireba Mundial (ihatanira igikombe cy'isi , umupira w'amaguru ) yaberaga muri Afrika y'Epfo. Koloneli Karegeya nawe yishwe mu gihe isi yose yari irangariye mu kwizihiza umwaka mushya wa 2013, amutsinda muri Afrika y'epfo kuri 31/12/2013
  2. Ni ubwa mbere haba impanuka ntihagire abanyamakuru b'Agatsiko cyangwa bigenga bajya kureba aho iyo mpanuka yabereye, ngo hafatwe amafoto bereke abanyarwanda n'amahanga koko ko habaye impanuka!
  3. Umuntu yakwibaza impamvu uriya majoro yagendaga ninjoro kuriya(sa saba n'igice z'ijoro).
  4. Biratangaje kubona uriya majoro yarapfuye abo bari kumwe bose abakarokoka ntitubwirwe ko harimo uwakomeretse cyane.
  5. Biteye amakenga kubona itangazamakuru ry'Agatsiko ritaragiye mu Bitaro by'i gatsibo ngo  rifate amafoto y'abakomeretse ndetse hafatwe n'amajwi ngo bavuge uko bagize iyo mpanuka kugirango n'abandi bayigireho.
  6. Biteye kwibaza, ukuntu umuvugizi wa polisi yahise avuga ko abanyarwanda bagomba kwirinda umuvuduko ukabije, ibi bikaba bishatse kuvuga mu buryo buziguye ko uyu majoro yazize umuvuduko ukabije, akaba atagomba kubabaza benshi, kuko uwiyishe ataririrwa. Ibintu nk'ibi twabyumvise nanone igihe nyakwigendera Kolonali Karegeya yicwaga,Kabarebe na Mushikiwabo bavuga ko ntawe agomba kubabaza, Kabarebe ati: "Karegeya yari imbwa igomba gupfa ikajugunywa kure "
  7. Biteye kwibaza impamvu tutabwirwa( twebwe abanyarwanda) izina ry'umushoferi wa kamyo yagonze imodoka ya majoro; ntitubwirwe niba nawe yapfuye, yakomeretse cyangwa ari mutaraga , nta kintu cyamubayeho. Umuntu akaba yagira urwikekwe yibutse ibyabaye kuri nyakwigendera Rwigara Assinapolo; kugeza ubu Agatsiko ntikaratubwira ikamyo yamugonze n'icyo uwamugonze yagenewe!
Nyakwigendera majoro RUGERINDINDA
Ni byinshi umuntu yakomeza kwibaza bikaba byatuma abantu benshi bari bazi ko koko uriya nyakwigendera yishwe n'imodoka, barushaho kugira amakenga. 

Muri Shikama rero tukaba twaratangajwe no kubona nta munyarwanda wamaganye uru rupfu nkuko bisanzwe bigenda iyo Kagame ahitanye umuntu. Tukaba twibaza rero tuti: 

 Twibaze
" Ese kubera impfu ziba mu Rwanda buri munsi zikozwe n'Agatsiko , abanyarwanda barambiwe kwamagana no kuzibara ubu bakaba bazifata nk'ibisnzwe, TWIBANIRE!"

Nyamara twagombye guhaguruka amazi  atararenga inkombe kuko uyu munsi ni majoro RUGERINDINDA Jyoni(John), ejo ni njye cyangwa wowe!


Akicwa kaburiwe ni impongo!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.




9 comments:

  1. Izi kamyo zitagira abashoferi zimeze nka za ndege za drone zanga urunuka imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz abazitunze mwirinde kuzigendamo ku butaka bw'urwanda

    ReplyDelete
  2. Iriya kamyo ya Appollo Kiririsi isigaye ishinzwe akazi ko kugonga amabenz atwaye abo Kagame adashaka. Iritwara, nta mushoferi igira, mbese ni ghost truck cg drone yo ku butaka.

    Ikindi Shikama mwibagiwe kwibaza, ni gute umusirikare ufite ipeti rya majoro yapfa mu "mpanuka" y'imodoka, ntibanatange byibura details y'uko impanuka yagenze. Ex: ikamyo yamanukaga mu kuboko kw'i buryo, igeze mu ikorosi ihuriramo na Benz yari itwawe etc... Mu by'ukuri bakagombye kugaragaza details z'impanuka, uwari uri mu makosa, niba hari uwari yanyweye inzoga, etc... Kuko ubundi mu gisirikare kizima umuntu ufite ipeti rya Major ni umuntu ukomeye ku buryo utavuga mu magambo gusa ngo yakoze impanuka ngo birangirire aho.

    Ariko nyine ikizwi ni uko nyuma y'"impanuka" ya Rwigara amafoto y'iyo mpanuka bihaye gutangaza yahise abatamaza ku buryo n'umuntu w'idebile yahise abona ko iyo impanuka ari impimbano. Byakubitiraho rero na wa mushoferi w'ikamyo yagonze Rwigara ugihahamutse kugeza na n'ubu ku buryo atarajya ahagaragara bikaba isupu.

    Kuva ubwo rero hahise hatangwa amabwiriza ko ku mpanuka ntekinikano nk'izongizo bagomba kwirinda cyane kongera gutanga details nyinshi, byagera ku mafoto ho kikazira kiaziririzwa kuyafata no kuyatangaza, kubera isomo baboneye ku rupfu rwa Rwigara aho buri wese wayabonaga yahitaga atangira gukora analyse ze zikarangira zishimangiye ubuswa mu gutekinika impanuka bwa polisi y'u Rwanda y'inyamwuga ariko na none y'ikirizo (ni ko kera twitaga umwana w'umuswa rwimbi mu ishuri wabaga yabaye uwa nyuma).

    ReplyDelete
    Replies
    1. @ Manzi,

      Urakoze cyane gutanga igitekerezo cyane cyane kariya kantu wongeyeho ko kwibaza!

      Nyuma y'iyi nyandiko na komanteri abantu bari buyitangeho, ntibizagutangaze mu minsi iri imbere igipolisi cy'Agatsiko gisohoye amafoto y'itekinika ry'uru rupfu nkuko byagenze kwa Rwigara, ndetse bagafata n'amafoto y'abantu barwariye nko mu bitaro by'i Butare cyangwa i Kibungo bakatubwira ko ari ayo abantu 3 bari kumwe na nyakwigendera akaba yarafatiwe mu bitaro by'i Gatsibo !!!

      Ubwenge bwari bwiza ni uko bwamennywe na bose wa mugani w'abagambyi!!

      Delete
  3. La RDC va récupérer ses 30 m occupés par le Rwanda, selon Evariste Boshab/ RADIO OKAPI

    Publié le ven, 08/07/2016 - 20:11 | Modifié le ven, 08/07/2016 - 20:11
    frontière RDC-Rwanda CIRGL Politique Actualité Nord-Kivu

    inShare

    Le vice-premier ministre Evariste Boshab (au centre) en visite à la Grande barrière de Goma, à la frontière entre la RDC et le Rwanda, le 8 juillet 2016.Radio Okapi/Ph. Sifa Maguru.
    La RDC va bientôt récupérer un espace d’environ 30 mettre actuellement occupé par le Rwanda au niveau de la 1èreborne frontière, a annoncé le vice-premier ministre et ministre de l’Intérieur, Evariste Boshab, vendredi 8 juillet à Goma. Lors de sa visite dans la zone frontalière communément appelée ‘’Grande barrière’’, le ministre Boshab a aussi demandé à la population du Nord-Kivu et de la RDC en général d’accepter les résultats du travail de délimitation récemment effectué par la commission mixte RDC-Rwanda.

    L’espace qui doit être repris par la RDC est d’environ 30 mètres, juste au niveau où le Rwanda a érigé ses bureaux d’immigrations, à la Grande barrière, entre Goma et Gisenyi. Evariste Boshab a souligné l’importance du travail de reconstitution des bornes physiques entre la RDC et tous les neuf pays qui l’entourent.

    La Commission mixte Rwanda-RDC a procédé en juillet 2015 à la reconstitution des bornes physiques dans la partie du Nord-Kivu, sur recommandation de la Conférence internationale sur la région des Grands lacs (CIRGL). L’objectif était d’établir les limites frontalières physiques qui séparent les deux pays, afin de mettre fin au mal entendu et incidents frontaliers entre les deux pays.

    «Nous sommes venus nous rendre compte de ce travail qui a été fait de commun accord avec le Rwanda et nous reviendrons ici pour une cérémonie officielle de réception de ces bornes qui ont été construites», a annoncé le ministre de l’Intérieur.

    Evariste Boshab appelle la population congolaise à accepter le travail de cette commission :

    «Nous encourageons la population du Nord-Kivu, sinon de toute la République, parce que le travail est fait partout ailleurs, d’accepter de pouvoir se soumettre. A partir du moment où les spécialistes disent nous sommes au-delà de notre frontière, que nos populations acceptent. C’est pour éviter des malentendus et des conflits inutiles. Il n’y a pas que nous qui perdons. Mais, il arrive aussi à des endroits où nous gagnons beaucoup. Et ce n’est pas que, nous avons perdu mais nous avons construit au-delà de nos frontières. Il faut qu’on rentre au sein de notre propre maison…»
    A l’issue de ces travaux de délimitation, il a été constaté que plusieurs habitants de la RDC et du Rwanda avaient construit au-delà de leurs limites frontalières respectives. Certaines bornes avaient même été enlevées.

    Un grand travail reste toutefois à réaliser : les deux pays doivent en principe trouver un compromis pour détruire toutes les constructions dans la zone neutre.

    RADIO OKAPI

    ReplyDelete
  4. Ariko gewe birantangaza kubona ukuntu abasirikare bicwa barozwe, impanuka, amasasu, ibiziriko muma hotel nibindi. Uburero ababose bashyizeho iyi system bibwira yuko izica abahutu gusa badakunda ubutegetsi bwabo. None nabeneyo nabo ntabwo ibasigaza. Yiyi system yabo nayigereranya ninkota ikatisha impande zose; yica abanzi ba FPR nabeneyo ikabica.

    ReplyDelete
  5. Mwiriwe? Ariko uwavugako bimwe mubinya abanyagatsiko baha abanyarwanda murwego rwo kubarangaza harimo n'uburozi bumwe bitaga inzaratsi yaba atandukiriye cyane?(Inzaratsi ni ubwoko bw'uburozi bujunjamisha uwaburiye kuburyo atamenya ibipfa cg ibikira)!
    Ngaho nawe ndebera,buri munsi badukuramo umuntu bakamugenera urupfu rugomba kumuhitana,abashinzwe ibisobanuro bagakubita aho ngaho ibipapirano by'ibifabrikano,ejo ni uko,ejo bundi naho bikaba uko ! Babura uburyo bamuhitana bakamusenyera inzu bitwaje ngo ntiyujuje ubuzira nenge,gutyo gutyo ! Niko ye, bitaba kujunjamishwase ni iki ? Mubona guturama tukavunira agati muryinyo ari gusa ?Buri gihe imodoka ikagonga umuntu kandi ukomeye ngo police yareba mumodoka igonza ikabura umushoferi da! Yaba inamubonye igasanga ntazina agira,ahaa !!! Uziko ibiba hano iwacu ubyumvishe wagirango ni umugani ?!!!!

    ReplyDelete
  6. Safina,

    wiriwe muvandimwe! Iki ni ikibazo gikomeye cyane, kuko bikomeje gutya ushobora gushiduka mu Rwanda hasigayemo Kagame Pawulo n'umuryango gusa!!

    Bijya gutangira, FPR yicaga abantu muri za 1991, 1992,1993 ngo ni Habyarimana Ikinani wishe abantu!

    Habyarimana amaze kwicwa na FPR hakurikiyeho impfu z'Abahutu batabarika ngo ni ukwihora kw'abasoda ba FPR. Abahutu bicaje iriya FPR mu Rugwiro ndetse bakagira uruhare mu rupfu rw'Ikinani nka Lizinde na mugenzi we Sendashonga bicirwa i Nairobi, Abatutsi binywera byeri bati ni Abahutu ntacyo, batazi ko mwene Rutagambwa nabo azabageraho!!

    Ubu uko bigaragara ni uko kuva Abahutu bose baragizwe ingaruzwamuheto, udashoboye kurucaga aaghunga u Rwanda, yagera hanze agahimbirwa ibyaha agafungwa cyangwa akicirwayo; abasigaye kunyura ku nkota ya Kagame ni ABATUTSI!!

    ReplyDelete
  7. Ninde wibuka abantu bapfuye bazira mine za fpr ngo ni abacengezi bazitega babiretse bamaze gusanga idatonya abahutu n'abacitse ku icumu, rimwe bayiteze Bus 1996 ihitana abasirikari ba fpr bari bari muri iyo bus abarokotse bati ibi ntabyo fpr yamennye amaraso ateye ubwoba kwica kariya kamwe ntacyo bitwaye abana babo bari muri amerika n'i burayi bariga uko bazicara ku gakanu k'abanyarwanda. Nabonye akabi kanuka nagiye mu nama ngo y'umutekano bahamagara abagabo babashyira mu mazamu y'ikibuga cy'umupira babambika udutambaro dutukura mu maso barabarasa imbere y'imbaga y'abantu, ndongera ndabibona buriza igiti kirekire abagabo bageze mu bushorishorishori ngo niba babishoboye basimbuke babarenganya batema ibiti barisenya amaso yanjye yabonye bibi ntashobora kubona ibyiza yarahumye nabonye kandi aho bafata umugabo yari umunyabyaha ruharwa we sinashidikanya ariko ibyo yakorewe byanyemejeko genocide yari gahunda ya fpr uwo mugabo bamuhagaritse imbere y'imbaga bamukata ibice byose by'umubiri barangije bararasa baratwika, nabonye kandi aho umurwayi wo mumutwe babandi twita abasazi aho kugirango afashwe nk'abandi bose bagendana ubumuga baramufashe bamushyira ku gatara bahambirira muri shitingi basukaho petrol ngo nta musazi uri mu Rwanda ngo ni interahamwe ziba zineka ngaho nimumbwire ko amaso yanjye ateze kuzabona ibyiza niba bikiriho? Nonese bariya bagongwa buriya buryo murumva bataba biziriye urw'ikirago? nonese na rwigara ntimwabyiyumviye? Nta mahoro fpr izazana keretse amahano naho ubundi niba tutambuye ubwoba turashiramo nka wa mugani ngo twavamo umwe twashira.

    ReplyDelete
  8. Ninde wibuka abantu bapfuye bazira mine za fpr ngo ni abacengezi bazitega babiretse bamaze gusanga idatonya abahutu n'abacitse ku icumu, rimwe bayiteze Bus 1996 ihitana abasirikari ba fpr bari bari muri iyo bus abarokotse bati ibi ntabyo fpr yamennye amaraso ateye ubwoba kwica kariya kamwe ntacyo bitwaye abana babo bari muri amerika n'i burayi bariga uko bazicara ku gakanu k'abanyarwanda. Nabonye akabi kanuka nagiye mu nama ngo y'umutekano bahamagara abagabo babashyira mu mazamu y'ikibuga cy'umupira babambika udutambaro dutukura mu maso barabarasa imbere y'imbaga y'abantu, ndongera ndabibona buriza igiti kirekire abagabo bageze mu bushorishorishori ngo niba babishoboye basimbuke babarenganya batema ibiti barisenya amaso yanjye yabonye bibi ntashobora kubona ibyiza yarahumye nabonye kandi aho bafata umugabo yari umunyabyaha ruharwa we sinashidikanya ariko ibyo yakorewe byanyemejeko genocide yari gahunda ya fpr uwo mugabo bamuhagaritse imbere y'imbaga bamukata ibice byose by'umubiri barangije bararasa baratwika, nabonye kandi aho umurwayi wo mumutwe babandi twita abasazi aho kugirango afashwe nk'abandi bose bagendana ubumuga baramufashe bamushyira ku gatara bahambirira muri shitingi basukaho petrol ngo nta musazi uri mu Rwanda ngo ni interahamwe ziba zineka ngaho nimumbwire ko amaso yanjye ateze kuzabona ibyiza niba bikiriho? Nonese bariya bagongwa buriya buryo murumva bataba biziriye urw'ikirago? nonese na rwigara ntimwabyiyumviye? Nta mahoro fpr izazana keretse amahano naho ubundi niba tutambuye ubwoba turashiramo nka wa mugani ngo twavamo umwe twashira.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355