Pageviews all the time

IBIMBABAZA. Agatsiko kongeye kugaragaza ko kamunzwe n'ivangura : " Abantu bumva abafata ibiyobyabwenge ari abantu baciriritse ariko hari n’abandi basobanutse"/minisitiri Busingye


"Nahoze ndeba ikiganiro kuri televiziyo hari urubyiruko ruri I Wawa rwize rwatangaga ubuhamya, ati nigaga muri Afurika y’Epfo ibiyobyabwenge binkurayo none ubu ni byo binzaye aha, uretse n’ibyo mperutse kujya I Gikondo nsangayo umwana wa Minisitiri, abantu bumva abafata ibiyobyabwenge ari abantu baciriritse ariko hari nabandi basobanutse." Minisitiri Busingye/ Inteko Ishinga Amategeko/ Makuruki . 30-6-2016

Aya magambo ari hejuru ni aya minisitiri w'agatsiko ushinzwe ubutabera nako ubucamanza, Busingye , aho yayayavugiye twahabashyiriye hejuru , akaba yarayavuze ngo mu kanama nyunguranabitekerezo ko kurwanya icuruzwa ry'abantu, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ibisindisha mu rubyiruko hakaba hari hagamijwe no kureba isano yabyo n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni kenshi urubuga rwanyu Shikama rwagiye rwandika ku ivangura riri mu Rwanda: irishingiye ku moko, irishingiye ku mikoroshingiro, aho bamwe bateye u Rwanda muri 1990 baturutse, n'ibindi. Inyandiko zacu zose zijyana n'ibimenyetso bifatika ku buryo nta nyandiko n'imwe yari yabeshyuzwa n'Agatsiko kandi kaba kabifitiye uburengenzira, ibi twagiye tubivuga kenshi hano muri Shikama.
Busingye (ibumoso), Makuza(hagati), Fazili(ibubryo)
Nubwo wenda Agatsiko kadahakana ku mugaragaro, iyo kiherereye ntikabura kujujura! Ibi tubihera ku mvugo za Kagame na wa mujenerali we utazi gusoma no kwandika Ibingira, mu mbwirwaruhame bamaze iminsi bacisha  mu binyamakuru by'Agatsiko, aho bavuga ko abantu bari hanze birirwa basebya u Rwanda kuri interineti. Mbere y'uko nkomereza ku cyanzinduye ndamenyesha aba bagabo bombi ko ntawanga u Rwanda kuko twese nirwo rwatwibarutse, ahubwo twamagana abashaka kurugira ubukonde bwabo n'igihugu cy'ibinywamaraso!
Ngarutse ku nkuru nyamukuru, mu kinyarwanda baca umugani ngo ujya guhakana ubugore aragarama! None se ko bariya bagabo babiri mvuze hejuru birirwa bivovota imbere y'abo bahekuye ngo abo kuri interineti basebya u Rwanda nako Agatsiko, ariya magambo Busingye azavuga ko hari uwayamuvugiye? Nkaba nishimiye kubaza Busingye Iki kibazo:" Abantu basobanutse mu Rwanda ni bande; naho se abadasobanutse ni bande"?
Nimara kubona igisubizo cya Busingye, nzakomeza iyi nyandiko.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri Maze kubabohore.



12 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze.

    ReplyDelete
  2. Yewega weeeeee busingye ,agaba,......ago namazina agaragazako at at an any are and a ari abanyankore ubwose wambwira gute ko harikizere kubana baba nyarwanda cyo kubona akazi uretse kwinywera urumogi rukabibagiza agahinda baterwa nagatsiko bakibera muri swingi.ubwose habuze abandi banyankore yinjije mukazi kagakozwe naba citizens.nabareke binywere kuko nibo babibatera ntiwaba ufite icyukora ngo unywe ibiyobyabwenge baba babuze uko bagira bakigira horo.

    ReplyDelete
  3. Abasobanutse ni abatutsi bo mu gatsiko, abadasobanutse ni abahutu bose. Igisubizo ni icyo.

    ReplyDelete
  4. Busingye ni uko nyine mbese waba warigeze umubonana ubutabera ko aca izo guherayona burundu? Urumogina cocaine se si abana babo babikoresha kuko baba bahagarikiwe? Aregwe nande? Akomwe nande kandi ba se bakora mu biro bimwe na ba Busingye? Gusa dushimire Imana kuberako imbaraga z'iringaniza rikorwa n'iyi ngoma atarizo ziboneka ku mibereho ya mwene ngofero abo bita abastari nkaba mbona bibasaritse kandi bari mubasobanutse ubwo nizereko abadasobanutse ari babandi batemerewe kugaragara kuri TV z'igihugu.

    ReplyDelete
  5. Dore ibi bya Busingye nibyo bikwiye gutera Abanyarwanda isoni bikabatera n'ingufu zo kubohoza Igihugu.

    Ndemera ko guha akazi umuntu ugashoboye kurusha abandi (umwenegihugu cg umunyamahanga) bifite ishingiro.

    Ariko se aba batagira n'amazina y'Ikinyarwanda aho n'ubundi iri vangura bagira ntiriterwa n'uko n'ubundi badakunda U Rwanda ahubwo ari abahashyi gusa n'abasahuzi?

    Ibi ni nabyo amwe mu mashyaka yibeshyamo iyo agira aba membres b'abanyekongo n'abarundi ngo ni uko bavuga I Kinyarwanda cyangwa bagerageza kukivuga. Aba gahunda baba bafite ni iyo gufata ubutegetsi bakabona imilimo/ Ubuzi/ Misala gusa ntabwo bagufasha kubohora igihugu cyawe n'icyabo kiboshye. Muri make ni abantu bacunga aho bakeka byenda gutungana bati reka mbomeke hari ubwo naronka. Ni abo kwitondera. Dore abaganda binjijwe na Rupiyefu aho bagejeje igihugu kuri MUTEREMUKO. Abwirwa benshi.

    ReplyDelete
  6. Niba ushaka igisubizo uzatege amatwi imbwirwa ruhame za kagame na bamwe mubanyagatsiko.
    Urugero :1'-Nkaho agira ati "Baraje bahungutse twemera kubatuza mubanyarwanda";aba ashatse kuvuga ko abahutu bahungutse bamwe ntibabica bemera ko baturana n'abatutsi!
    2'-Nkaho bagira bati" Miliyoni yabanyarwanda yavuye mubukene"; Baba bashatse kuvuga ko Miliyoni y'abatutsi yavuye mubukene!
    Ukuri niko nta Miliyoni y'abahutu yateye imbere ahubwo aho umuhutu ari hose mu rwanda agenda asubira inyuma(acupira).
    Iyo abanyagatsiko bashatse kuvuga umuhutu bavuga:umujenosideri,umufdrl,...

    ReplyDelete
  7. Niba ushaka igisubizo uzatege amatwi imbwirwa ruhame za kagame na bamwe mubanyagatsiko.
    Urugero :1'-Nkaho agira ati "Baraje bahungutse twemera kubatuza mubanyarwanda";aba ashatse kuvuga ko abahutu bahungutse bamwe ntibabica bemera ko baturana n'abatutsi!
    2'-Nkaho bagira bati" Miliyoni yabanyarwanda yavuye mubukene"; Baba bashatse kuvuga ko Miliyoni y'abatutsi yavuye mubukene!
    Ukuri niko nta Miliyoni y'abahutu yateye imbere ahubwo aho umuhutu ari hose mu rwanda agenda asubira inyuma(acupira).
    Iyo abanyagatsiko bashatse kuvuga umuhutu bavuga:umujenosideri,umufdrl,...

    ReplyDelete
    Replies
    1. @Zubel Imvugo ukoresheje nsanga ariyo umuntu ushaka ko ibintu bigenda neza mu Rwanda akwiye gukoresha. Naho bamwe usanga ari ugushyira penesilini ku igisebe giterwa na bagiteri iri imbere.

      Burya kwemera ubwoko bw'umuntu ndetse n'ibiranga umuco ntibisamburwe ni ngombwa naho ubu usanga n'abahoze bari mu mashyaka yabohoye igihugu akakigeza ku Bwigenge ubu batinya kuvuga ayo mashyaka da!

      None ko Rupiyefu bizwi ko yaje ije ngo kubohora Abatutsi bari barakandamijwe none bakaba ngo barabohowe ikaba ikiriho iri kubohora nde kandi? Nyamara uzarebe Abarwanashyaka bazanye Repubulika idahinyuka Rupiyefu yigishije ibyo kubasiba mu mitwe biremerwa.

      Umuhutu akwiye kumva ko ari umuhutu atishisha kandi ntiyemere amwangisha ubwoko bwe. Umututsi ni uko. Umutwa ni uko.

      None se ko ndeba hazasigara abari ku malisiti ya Farije na za Ayeriji gusa hakabaho n'abandi barimo abatwa n'abahutu?

      Gukura ubwoko mu irangamutu hanyuma ugakora andi malisiti y'indobanure abandi nabo bati turabyemeye koko?

      Muby'ukuri hari bamwe mu Abahutu bishe Abatutsi mu buryo butigeze bubaho. Hari kandi n'Abatutsi bishe Abahutu mu buryo butigeze bubaho. Kuki n'abazi uko Repubulika yabonetse bazi ibya Gihake bakomeza amurindi Rupiyefu bananirwa byibura gushyiraho umurongo umwe uvugira Umuhutu watoyejwe nk'uko Falije na Ayeliji zivugira Umututsi koko?

      Delete
  8. @Anonimous,burya nuhura n'umuhutu ukabona afite ikibazo cg se ipfunwe by'uko ari umuhutu,uramenye ntuzamugire inshuti.Naho nuhura n'umututsi ukabona ariho arakwepakwepa ko ari umututsi uramenye ntuzamwereke iwawe;kubera ko abo bombi mvuze hejuru baba bifitemo ikibazo gikomeye kuburyo gahunda zabo ari gake cyane zakugirira umumaro cg abanyarwanda muri rusange.
    urugero ninkaho ibinyamakuru byo murwanda bisigaye byandika,aho kwandika ijambo ukabona bariho barakebera kurunde, nk'urugero:"inka yatemwe igitsi ni iy'umwuzukuru wuwarokotse genocide yakorewe abatutsi !Nyumvira nawe ra ! Buriyase yanditse ko inka yatemwe igitsi ari iy' umututsi yaba iki ?
    Ngo "umunyeshuri watutse mwarimu ava mubwoko bwakoze genocide" ngaho nyumvira ! Ubwose yavuzeko umunyeshuri watutsewarimu ari umuhutu bikagira inzira ? Bene izi mvugo za rpf ziba zifite ibyo zigamije bibi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ndakurahiye nkunda umuntu ntacyo ampaye mwaretse jye nawe tukagushimira ku gitekerezo cyawe. Nukuri nanze umuntu wanga umututsi, umuhutu, umutwa ntacyo amuziza, reka twange ingeso mbi urwango ntitwange amoko kuberako ikibazo dufite si amoko ni ibitekerezo amoko afite.

      Delete
    2. Ndakurahiye nkunda umuntu ntacyo ampaye mwaretse jye nawe tukagushimira ku gitekerezo cyawe. Nukuri nanze umuntu wanga umututsi, umuhutu, umutwa ntacyo amuziza, reka twange ingeso mbi urwango ntitwange amoko kuberako ikibazo dufite si amoko ni ibitekerezo amoko afite.

      Delete
  9. Ku Ibijyanye n'ubu bwibone bwa bwa ba Rupiyefu, ikigaragara ni uko hari agatsiko k'abatutsi bake bigize abasobanutse. Abandi banyarwanda bakaba abasigajwe inyuma n'amateka n'abafite ngo ingengabitekerezo ukurikije uko Rupiyefu ikora ivangura ryayo.

    Hari ikintu nibaza niba abantu bose bakabona uko kiri cg se hari ababwiwe ibanga ryacyo bakanabwirwa kuryumaho:

    Ese iyo wowe urebye ibibera mu Izibutso aho imirambo y'abantu yogejwe izindi tissues na organs zigize umubiri bikajugunywa hagasigara gusa bones amagufa wumva ko koko hari uwaba atekereza wakwemera ko ibyo bikorerwa umwe?

    Ese haba hari umuntu tuzi watwereka ati dore aya magufa ni ay'abantu bange muri ziriya nzibutso?

    Niba biriya byo kurekera amagufa ahagaragara bumva ari byiza Ese hari uwo muri bariya barobanuwe bayobora za Ibuka Ayeriji na na farije nawe wakwerekana uwe muri ariya magufa?

    Ikiganiro kuri "Ethics of burial and mourning: The equal treatment of rich and poor in death". Gikwiye gutangira nacyo kuko ntihakandamijwe abakiriho hari n'abigendeye babujijwe iruhuko ridashira imibiri yabo irozwa bimwe barajugunya amagufa bayarekera ku gasi. Imana izabahana.


    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355