Pageviews all the time

Kuki Pawulo Kagame n'Agatsiko ke bifata nk'abategetsi bataye ubumuntu?/Nkusi Yozefu





















Ku ifoto: umuherwe Pawulo Kagame(ibumoso) yagiye kureba umupira mu Butaliyani no mu biroli by'umuhungu we arangiza kaminuza kuri 28/5/2016, abarwayi bahekeranye ku gitanda kimwe mu bitaro bya Kiziguro(iburyo)


Shikama yahitishije inyandiko nyinshi mu minsi ishize zerekeranye n'ibibazo byugarije abanyarwanda cyane cyane ba rubanda rugufi rwo mu cyaro. Izi nyandiko akenshi zibanze kuri ibi bisata bikurikira: uburezi, ubuvuzi, n'ubuhinzi. Icyatumye twibanda kuri ibi bisata ni uko aribyo shingiro ry'amajyambere mu gihugu nk'u Rwanda.

Ni kenshi Shikama yeretse abanyarwanda ko nta kigenda mu gisata cy'uburezi aho mu mashuri abanza n'ayisumbuye abana bahabwa uburezi butagira ireme bagakomeza muri kaminuza batazi gusoma no kubara nkuko byemejwe n'ikigo cyo mu Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamhanga gitanga imfashanyo itubutse muri iki gisata mu Rwanda. Umwe mu bategetsi b'u Rwanda ( Transparency, Rwanda) aherutse  nawe kwemeza ko uburezi bwahindutse uburozi mu Rwanda!

Isomo abaturage b'intara ya Oromia yo muri Ethiopia bahaye Leta, Abanyarwanda bakwigiraho/Nkusi Yozefu

Image result for map of ethiopia showing oromia region
Ikarita yerekana intara ya Oromia muri Ethiopia

Intara ya Oromia ituwe na ba nyamwinshi  bo mu bwoko bwa Oromia yagiye ikandamizwa n’ingoma za ba nyamuke aribo Amahara basimbuwe na  Tigrinya ubu bari ku butegetsi. Shikama yigeze kubagezaho ibyerekeye imyigaragambyo imaze iminsi ibera muri iyi ntara ku buryo imaze guhitana amagana y’abantu , abenshi bakaba ari urubyiruko. Iyi myigaragambyo ikaba igamije kubuza Leta guha ubutaka bwo muri Oromia abashoramari b’abanyamahanga.

Muri iki cyumweru abakozi ba DMI bakoze hasi mu rukiko muri Mozambique kandi ngo bafite avoka uburanira perezida !!/Mahoro Kalisiti



                                                 Muri Mozambique Abapasiteri b'Abanyarwanda DMI 
                                                yarabigaruriye  none basigaye batukana nk'abashumba/
                                            kanda kuri iyo videwo ya Shikama  iri hejuru wiyumvire  

Nkuko ubushize hano kuri Shikama nabaciriye ku mayange kuby'intambara abakirisitu bo muri Mozambique bagabweho n`abakozi ba DMI biyoberanyije mu  myambaro ya "Gipasiteri',bakigira intumwa za Christo Yesu kandi ari intasi za Kigali;bagamije gukaraba inkaba y`impunzi z`inzira karengane zabahunze !

UDUSAJYA. Ese Mushoborabyose Pawulo Kagame noneho aritegura gukora iki ko amaze kwerekwa ubugira kabiri ko FDLR n'Abarundi bashobora kumuvugutira umuti wo kuribwaribwa kwe?/Nkusi Yozefu



                             Mu ndirimbo iri kuri iyi videwo, Abarundi barabwira 
Pawulo Kagame ko bifuza kumuvugutira umuti w'ukuribwaribwa kwe!
                                                                                                                                  
" Hari ngo abariho bitegura gutera u Rwanda baturutse hanze kandi bashyigikiwe na bimwe mu bihugu duhana imbibe, ndiho ndaribwaribwa, barantindiye, icyampa ngo bangirire vuba ngo maze nkwereke". Pawulo Kagame kuri Sitade Amahoro muri Mata 2016.


Kugirango indwara umuntu aba afite ikire neza, hari ibintu umurwayi agomba kwitaho afatanyije na muganga ibi bikurikira: 
  • Icya mbere ni uko umurwayi yumva ko arwaye, akemera kugana  muganga
  • Icya kabiri, ni ugufatanya na muganga gushakisha imiterere y'indwara ye( Diagnostic)
  • Kwemera gukoresha uko bikwiye  imiti yandikirwa na muganga no gukurikiza inama ze zose.

Tariki ya 5/6/2016: kwibuka abasenyeri n'ikibondo Sheja FPR-Inkotanyi yiciye i Gakurazo


Videwo y'ikiganiro Mama wa nyakwigendera Sheja Rushari(Richard),
 Esiperansiya Mukashema yagiranye na SHIKAMA umwaka muri 2015

Nyuma yo gufungira Metere Ntaganda Berinarudo muri gereza za DMI akahavanwa akajyanwa gufungirwa iwe i Nyamirambo, noneho DMI n'Agatsiko bategetse umunyamabanga w'inzibacyuho w'ishyaka rye PS-Imberakuri kwegukana ishyaka akirukana Metere Ntaganda Berinarudo nkuko babikoze kuri Noheli na Mukabunani!/Nkusi Yozefu


Metere Ntaganda Berinarudo
Gutotezwa kwe n'Agatsiko kurushaho kumugira Intwari,
Niyo bakwica uzahora wibukwa nk'Intwari 

Ngo umwanzi ntahuga! Metere Ntaganda Berinarudo niba hari umwana ateganya kunguka vuba iyi ngoma y'ikinyoma ya FPR ikiri ku butegetsi azamwite NZARUBARA! Metere Berinarudo niwe munyarwanda wa mbere watinyutse kuvuga ko FPR  itegekesha igitugu asaba ko u Rwanda rwayoborwa muri Demukarasi, ijambo Kagame Pawulo n'Agatsiko ke batinya nkuko umuriro utinya amazi!

Mwatunganyirijwe uburyo bushya bwo gutanga ibitekerezo(KOMANTERI) byanyu kuri SHIKAMA!!!/Nkusi Yozefu

kanda kuri iyi foto uyigire nini maze usome neza ibiriho
Abamaze iminsi mubaza ibyerekeranye n'aho mushyira komanteri hatafungukaga neza kuri benshi mwashyizwe igorora! Hasi aha murahasanga  uburyo burambuye bw'ukuntu mwatanga komanteri byihuse kandi bworoshye:

  1. Uko watanga komanteri ukoresheje email yawe yo muri GOOGLE 
  2. Uko watanga komanteri ukoresheje izina ubonye
  3. Uko watanga komanteri nk'umuntu utazwi( anonymous)

TUBATUMIKIRE: Menya ukuntu urwego rw'ubutasi bwa Kagame DMI rwagonganishije abapasiteri b'abanyarwanda muri Mozambique/Mahoro Kalisiti


Muvandimwe Nkusi,turabashimira mwebwe bo muri Shikama urugamba muhoramo mugamije ko ukuri kwasimbura ikinyoma na 'Democratie' igashinga imizi kandi ikabona igatohagira kubera uko kuri ! Nimukomere; turababona n'uburyo mudahwema gutabariza rubanda iri ku ngoyi.

IBYAHISHUWE(Mozambique)2: Ambasade y’Agatsiko yaryanishije impunzi zo muri Mozambique zimaze kwanga Pasiporo y’Agatsiko/NKUSI Yozefu(yavuguruwe 19/5/2016, 10:45GMT)

Muri iyi videwo twabashyiriyeho ubushize tukaba twongeye kuyigarura, muriyumvira ukuntu Agatsiko kaciye kuri Baziga Louis uhagarariye DMI mu cyitwa Daspora muri Mozambique, maze bagafungisha umupasiteri witwa Tuganeyezu Diomedi wanze ko DMI yigarurira insengero zabo. Murasanga ko uyu Revokati azira ibyo uyu Diomedi ufunze yazize: "itekinika rya DMI". Jenerali Vitali arabisobanura neza ati: " Luwi(Louis) ntabwo yigeze yihisha mu bigunda nka Revokati kuko we yiberaga muri Hoteli( ndlr:nyamara muraza kumva ko Diomedi yazize izimira ry'uyu mwicanyi Luwi)! Diomedi se ubu ari he? Shebuja wabo!Ntibagafunze nk'imbwa, kakaba katagira dosiye! Nta gahugu k'akana kabaho, igihugu ni igihugu; ntawe uburana na Leta. Revokati natsinda umwavoka wacu uburanira Perezida wa Repubulika(ndlr: Pawulo Kagame) nzahita ntaha mu Rwanda! Hasi aha twabashyiriyeho inkuru irambuye y'iyi ncamake. Muryoherwe na SHIKAMA.
  
Uyu mwicanyi Vitali wiyita Jenerali avuga aya magambo 
yari mu kiriyo ninjoro ku musaza witwa  Bosco NTAGANDA wari wagize
 ibyago: umugore we yari yitabye Imana. Uyu musaza muramwumva muri iyi videwo


Nkuko twabibasezeranyije ko tuza kubagezaho amakuru asobanutse ku bibera muri Mozambique, abanyamakuru ba Shikama bari muri Mozambique bamaze gukora amatohoza ku byerekeye ihohoterwa ry’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Mozambique. Muri make rero Leta y’Agatsiko k’Amabandi yitwaje intwaro nkuko yiyita, ngo yahatiye abanyarwanda baba muri Mozambique kureka ibyangombwa by’impunzi bagafata urwandiko rw’inzira(Pasiporo) rw’u Rwanda ariko inyinshi mu mpunzi ngo zibitera utwatsi nkuko byagenze muri Zambia

"Turashize nyabuneka SHIKAMA nimudufashe kuvuza induru! " Impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Mozambique/Nkusi Yozefu



Umwicanyi wa DMI Jenerali ( Vital) aramena amabanga y'Agatsiko ku
 bwicanyi bwako  n'ubundi bugome gakorera Impunzi

Mwaramutseho! Tukimara kubagezaho IBYAHISHUWE byerekeranye n'umwe mu bicanyi DMI yohereje kwibasira impunzi zacu muri Mozambique, impunzi z'abanyarwanda zibayo  zandikiye Shikama zitabaza zisaba ko twazifasha kuvuza induru mu ijwi riranguruye tuzitabariza.

Shikama icyo igamije ni ukubohora buri munyarwanda aho ari hose; nkuko twabibabwiye ubushize, kubera ibiherutse kubera muri Zambia, aho Leta y'Agatsiko k'Amabandi yitwaje Intwaro nkuko kiyita iheurutse kugambanira impunzi ziriyo zimwe zikicwa, izindi zikamburwa imitungo yazo, byabaye ngombwa ko Shikama ishyira ibiro byayo byihariye muri kariya karere k'Afrika y'Amajyepfo; abanyamakuru bacu bariyo bakazajya batugezaho umunsi ku wundi uko ibintu byifashe.

IBYAHISHUWE. JENERALI, umwicanyi wa DMI uba muri Mozambique aravuga ibigwi by'akazi akora/ Nkusi Yozefu


                                    
                             Uyu mwicanyi Vitali wiyita Jenerali avuga aya magambo 
yari mu kiriyo ninjoro ku musaza witwa  Bosco NTAGANDA wari wagize
 ibyago: umugore we yari yitabye Imana. Uyu musaza muramwumva muri iyi videwo                                    
Mu kwezi gushize kwa Mata 2016, impunzi z'abahutu ziba muri Zambia zarasahuwe, zihohoterwa n'abaturage ba Zambia ndetse zimwe ziricwa. Shikama yakoze iperereza ibereka ko ubu bugizi bwa nabi bwateguriwe mu Rugwiro kwa Kagame Pawulo bushyirwa mu bikorwa na za Ambasade z'Agatsiko ziri muri Kenya, Tanzania na Zambia, iyo nyandiko murayisanga hano.

Shikama ntabwo yahagarariye aho kuko byabaye ngombwa ko dushaka umunyamakuru wihariye wacu ukorera muri kariya karere k'Afurika y'Amajyepfo kugirango akurikirane umunsi ku wundi ubu bugizi bwa nabi bukomeje gukorwa n'Agatsiko. Ni muri urwo rwego, uyu munsi tugiye kubagezaho amajwi y'umwimerere y'umwe  mu bicanyi b'Agatsiko witwa JENERALI uba muri Mozambique aho yigize Impunzi atariyo, wigamba ubwicanyi n'ubundi bugome bakorera Abanyarwanda baba muri Mozambique.

Tubafitiye ibyahishuwe mu masaha ari imbere!


Shikama irangije iperereza rikomeye riri bushyire hanze ibyari byarahishwe, nta shiti ibyarivuyemo biraramira ubuzima bwa benshi. Ni mu masaha ari imbere. Mukomeze mukurikire SHIKAMA.

Dg Nkusi Yozefu
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Dore Abiyita abanyepolitike bacu ngo barwanya Pawulo Kagame ibyo babamo!!/NKUSI Yozefu



Iyi nyandiko musanga hasi yavuye kuri Fondation Banyarwanda, Ihuriro (Forum) rya Rutayisire Bonifasi( Boniface). Urubuga rwanyu Shikama ruri mu bahawe kopi y'iyi nyandiko yatanzwe n'umuntu ukoresha imeli memajp2000@gmail.com nkuko mubibona hasi aha. 

Mwihere amaso nimurangiza musesengure!!!

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
___________________________________________________________________

Uzamukunda Mariya Kalara wari warashimuswe n'inzego z'ubutasi za Pawulo Kagame, nyuma y'amezi atanu yabonetse yarataye ibiro yaranategetswe kuba ikiragi ntavuge ibyamubayeho!'Nkusi Yozefu




Ku itariki ya 10 Werurwe, Shikama yabagejejeho inyandiko yari ifite umutwe ugira uti: 

"Uburyo bushya bwo kubohoza imyanya y'akazi mu Rwanda: Umuhutu arashimutwa agafungirwa ahantu hatazwi naho Umututsi akoherezwa kwiga mu mahanga"


Muri iyi nyandiko mwongera gusanga aha, twabagejejeho akarengane bamwe mu Batutsi bagiye bahura nako aho bagiye bahatirwa kujya kwiga mu mahanga kugirango imyanya bari bafite mu Gatsiko ihabwe abandi; naho Abahutu bo ntibagira aya mahirwe kuko bo bafungwa kugirango iyi myanya barimo ihabwe abandi. Urugero twatanze rwa hafi ni urw'umubyeyi witwa Uzamukunda Mariya Kalara( Marie-Claire) washimutiwe kuri Nyabugogo kuri 27 Gashyantare 2016 avuye gusura umuryango we akaba yarafashwe yerekeje i Rwamagana aho yakoraga mu bitaro byaho aho yari ashinzwe  ubutegetsi n'imiyoborere.

SHIKAMA iranyomoza: Impinja ziriho zipfira mu bitaro hirya no hino mu Rwanda ntizizira ba nyina wazo zirazira Leta y'Agatsiko/Nkusi Yozefu



Abanyarwanda benshi twarumiwe twifata ku munwa tumaze gusoma mu itangazamakuru ry'Agatsiko mu nyandiko zako mu minsi ibiri ishize, aho ryemezaga ko mu mwaka ushize wa 2015 muri Musanze hapfuye abana 120 batarageza ku minsi 28. Ababyeyi babajijwe n'iri tangazamakuru icyaba kibitera, na abo bavuze ko batabizi byababereye urujijo. Nyamara muri Shikama twarumiwe twumvise ikinyamakuru cyasimbuyeIGIHE mu kwmamaza gahunda z'Agatsiko cyitwa MAKURUKI gifatanya n'umwe mu baganga bakora ku bitaro bya Ruhengeri akarere ka Musanze gaherereyemo, bombi bakemeza ko ngo icyaba gitera izi mpfu ngo ari uko ababyeyi bagira umwanda, bakoresha ibiti bya kinyarwanda( imvugo ya Dg Deborah MAKASI wo mu bitaro bya Ruhenegri)  ubundi batanipimishiriza igihe!

Ni gute kandi ni ryari u Rwanda ruzatanga uburezi aho gutanga uburozi kuri rubanda rwa giseseka?/NKUSI Yozefu

Barigishwa gukanisha imodoka nyuma y'uko barangije kaminuza bakabura akazi/foto IGIHE
Maze gusoma inkuru y'uurubuga rw'Agatsiko IGIHE yerekeranye n'abarangije kaminuza babuze akazi bikaba ngombwa ko bajya kwiga imyuga ngo babone imibereho, numvise ngomba kugira icyo mvuga ku burezi bw'u Rwanda uko bwifashe ubu n'uko mburota nyuma y'ingoma y'Agatsiko. Ni kenshi nagiye mvuga kuri ubu burezi mbicishije mu bitangazamakuru binyuranye, haba kuri BBC Gahuza, Umuvugizi, Le Prophete n'aha kuri SHIKAMA. Ubu burezi mbuvuga nk'ubuzi nk'uko umutangabuhamya mu rukiko asobanura ibyo yahagazeho. Ndibutsa abasomyi ba Shikama ko nabaye umwarimu muri kaminuza nkuru y'u Rwanda kuva muri Werurwe 2007 kugeza muri Nzeri 2009, ndetse nkaba narabaye umukuru w'agashami(Head of Department) kuva mu Gushyingo 2008 kugeza muri Nzeri 2009. Ikindi ni uko nigishije ( Visiteur) no muri kaminuza ya ULK na UCK hagati ya 2007 na 2009.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 10/2016

KWAMAGANA URUGOMO N’IMVUGO YA GASHOZANTAMBARA

rudasingwa

Imyaka ibaye 22 igihugu cyacu kigwiririwe n’amahano yaje kuvamo itsembabwoko n’andi mahano menshi atarahabwa inyito yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zitagira ingano. Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, mu gihugu ndetse no mu mahanga hibukwa izo nzirakarengane, kuri benshi tukabibuka bivuye ku mutima tunasaba ko bitazasubira ukundi “Never again”.
Igitangaje kandi kinababaje, ni uko bimaze kuba umuco mubi kuri bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda duhereye ku mukuru w’igihugu perezida Pahulo Kagame, bakoresha ibyo bihe nk’uburyo bwo kugaragaza ko batigeze bumva cyangwa ngo bakure amasomo muri ayo mahano yoretse igihugu mu miborogo ku buryo na n’ubu igihugu n’amahanga bigihanganye n’ingaruka byadusigiye.

UDUSAJYA. Abapolisi nabo barambiwe akarengane bakorerwa n'ingoma mpotozi: i Musanze umupolisi yarashe sebuja ( komanda wa polisi) arangije arirasa!

Umusirikare Bangui
umusirikare Rashidi wishe bagenzi be 4 agakomeretsa 8 nawe akaraswa muri 2015.
Igisoda cy'u Rwanda cyagiye muri Cetrafrique
Si abaturage gusa barambiwe akarengane bakorerwa n'ingoma mpotozi ya FPR-Pawulo Kagame.Abapolisi nabo bamaze iminsi bagaragaza ko batishimiye akarengane bakorerwa mu kazi kabo. Ni muri urwo rwego, umwe mu bapolisi barambiwe ayo mabi, yivuganye komanda wa sitasiyo ya polisi ya Busogo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze. Uyu mupolisi wari ufite ipeti ryo hasi Assistant Inspector of Police( AIP) yivuganye shebuja wari umukuriye Chief Inspector of Police (CIP)

IBIMBABAZA. Shikama ibabajwe no kubamenyesha ko Metere Ntaganda Berinarudo ubu afungiye iwe mu rugo/NKUSI Yozefu


Metere Ntaganda Berinarudo ufungiye iwe mu rugo
Shikama iramenyesha abasomyi bayo ko Metere Berinarudo Ntaganda ubu afungiwe iwe mu rugo. Turavuga ko afungiye iwe kuko adashobora gutelefona cyangwa ngo hagire umuhamagara, ntashobora no kwakira imeli(emails) cyangwa se ngo azohereze. Ni ukuvuga ko nta komunikasiyo afitanye no hanze y'urugo rwe. Ibi bikaba biterwa ni uko Polisi y'Agatsiko yamwambuye telefone ze zose ubu ikaba ariyo izibitse.

Igifungo nk'iki ni kibi kurusha kukujyana muri gereza nkuru ya Kigali bita 1930 kuko ho  ubona abantu bagusura mu gihe iyo abantu bamaze kumenya ko Agatsiko kakwitumye nkuko bimeze kuri Ntaganda, nta muntu wongera no kuguha bwakeye.

Agatsiko kiyemeje gukomeza gutoteza Metere Berinarudo NTAGANDA kamubuza kurenga imbibe za Kigali/NKUSI Yozefu

Metere Berinarudo Ntaganda
Amakuru dukesha Radiyo Ijwi ry'Amerika, ngo Metere Berinarudo Ntaganda yaraye arangije guhatwa ibibazo n'Agatsiko igihe cya saa yine z'ijoro ku isaha y'i Kigali. Agatsiko ngo kakaba kamutegetse kukitaba buri wa gatanu no kutarenga imbibe z'umujyi wa Kigali. Ibyaha aregwa: gushaka gukoresha inama y'ishyaka, gusuzugura izego z'ubutegetsi!

Shikama irakomeza gukurikirana uru rukozasoni, tukaba tuza kubaha amakuru arambuye ahagana nimugoroba. 

Tuzakomeza guharanira ko Metere Ntaganda Berinarudo yishyira, akizana mu gihugu cye nta yandi mananiza ashyizweho n'uwo ariwe wese.

AMAHORO KU GITI CY'UMUNTU

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma



Misa yo kwibuka no gusabira Abihayimana ba Kiliziya Gatolika n’umwana Richard Sheja biciwe I Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994


ob_ef2d98_abihayimana-gakurazo
Inzirakarengane ziciwe i Gakurazo tariki ya 5/6/1994

            GAKURAZO 05/06/1994 – 05/06/2016        

Misa yo kwibuka no gusabira Abihayimana ba Kiliziya Gatolika n’umwana Richard Sheja biciwe I Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994
________________________________________
Je m’associe de tout cœur au deuil national, et je vous assure de ma prière pour vous-mêmes, pour vos communautés souvent déchirées, pour toutes les victimes et leurs familles, pour tout le peuple rwandais, sans distinction de religion, d’ethnie ou d’option politique.”
(Le Pape François)

Turasaba Agatsiko ka FPR- Pawulo Kagame Kurekura Metere Berinarudo Ntaganda uriho ukorerwa iyicarubozo i KAMI kuva tariki ya 1/5/2016 azira ko atashyigikiye umugambi wa Pawulo Kagame wo guhindura Repubulika UBWAMI

Image result for bernard ntaganda ps imberakuri

Tariki ya 1/5/2016, Igipolisi cya Kagame cyataye muri yombi perezida fondateri w'ishyaka PS-Imberakuri Metere Berinarudo Ntaganda akaba azira ko yamaganye umugambi mubisha wa Pawulo Kagame wo guhindura u Rwanda ingoma ya Cyami iyoborwa n'umuryango we.  Metere Ntaganda yari amaze iminsi abangamiwe n'inzego z'umutekano wa Kagame aho zamugonganishije n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka rye MWIZERWA.

Twamaze kumenya ko ubu Metere Ntaganda ariho akorerwa iyicarubozo i KAMI ahahinduwe ibagiro  ry'abantu n'Agatsiko. Polisi yiyita iy'igihugu yagombye kurinda umutekano wa rubanda niyo iriho iwuhungabanya; mu gihe kitarenze amezi 3  gusa hari abantu barenga 8 bamaze kurasirwa bagapfa  kuri sitasiyo za polisi hirya no hino mu Rwanda. Tukaba twamaganye abagira inama Pawulo Kagame gukomeza kumena amaraso y'abanyarwanda cyane cyane PAC ( Presidential Advisory Council) igizwe n'abacanshuro baturuka  muri Amerika, Ubwongereza no muri Uganda.

Amahoro ku giti cy'umuntu

SHIKAMA

Gutabariza Metere Berinarudo NTAGANDA ubu wageze mu gihome cya CID(Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha)/NKUSI Yozefu

Metere Berinarudo Ntaganda 
Metere Berinarudo Ntaganda perezida fondateri w'ishyaka PS Imberakuri , nyuma yo gukorerwa iyicarubozo, agafungwa imyaka, Agatsiko ka FPR gakomeje kumubuza epfo na ruguru.