Pageviews all the time

ITANGAZO RIJYANYE N'ICYUNAMO/ Ihuriro ry'Inyabutatu(RPRK)

     Final Final logo Inyabutatu RPRK
Twibuke abacu bose babuze ubuzima bwabo muri jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994. Tuvume ibikorwa by’umwicanyi ruharwa Paul Kagame watangije jenoside abigambiriye yohereza ingabo ze gucengera no gufatanya n'Interahamwe gutsemba abatutsi akananga ko batabarwa kubera ubwibone n'ubugome bwe ndengakamere dore ko yari azi neza ko nyina, abana be, umugore we n’inkoramutima ze za hafi batari mu Rwanda.

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,
Ubu turi mu cyunamo cyo mu mwaka wa 2016 cyo kwibuka abacu bose baguye muri jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994. Iyo jenoside ntabwo yari agisida, Paul Kagame ni we waciye akagozi ko kuyitangiza igihe ategeka abasirikare be bamurindaga babiri guhanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana. Abo basirikare barashe indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana bombi uko ari babiri nanubu bibera mu basirikare b’ínkoramutima ba Paul Kagame.
Mu guhanura iyo ndege, Paul Kagame yari azi neza rwose ko abatutsi bari mu Rwanda bagombaga kwicwa bose bakarangira; yohereje abasirikare be bacengera Interahamwe bafatanya nazo gutsemba abatutsi n'umwamikazi Rosalia Gicanda.
BBC yerekanye neza ko Paul Kagame yagize uruhare rukomeye muri jenoside y’abatutsi bari mu Rwanda muri 1994; kubera iyo mpamvu Paul Kagame yirukanye BBC mu Rwanda. Ibi ni ukuri kwambaye ubusa, abanyarwanda bagomba kubimenya, bakamenya ko bategekwa n’umwicanyi ruharwa.
Jenoside yatumye agera ku mugambi we wo gufata ubutegetsi, yitwaza iyo jenoside arabugundira, abugira ubukonde, u Rwanda arugira akarima ke, abanyarwanda abagira ingaruzwamuheto ze, yiyemeza kubashyira ku ngoyi kugeza apfuye. Erega gutegekesha igitugu n’itererabwoba ntibisaba ubundi bwenge buhanitse, dore urugero: kera abategetsi batari bazi gusoma no kwandika bakoreshaga igitugu mu mitegekere yabo ndetse bakigira abidishyi n’ibigirwamana.
Ubu isi yose yamenye ko jenoside yanditse ku gahanga ka Paul Kagame kimwe n’ak'Interahamwe nubwo akomeje kubeshya yivuye inyuma ko ari we warwanyije jenoside kugeza ayihagaritse; icyo kinyoma cyambaye ubusa akacyomekaho ikindi gifitanye isano na cyo yegeka jenoside ku bahutu bose, abavutse n’abataravuka.
Nk’uko Interahamwe zashyiraga abatutsi bose mu gatebo kamwe, Paul Kagame na we abahutu bose abita abajenosideri.
Ubwicanyi ndengakamere n’ibinyoma birenze urugero, ibyo bintu byombi ni yo maguru agenderaho. Ese abizinutswe yaba umuntu nk’abandi? Ese hari izindi ngoyi shitani imubohesheje? Yewe uwavuga amabi ye bwacya bukira atarayarangiza: arya ruswa akagura amadege ahambaye; atanga ruswa impande zose mu gukoresha abantu bafite ibifu bidahaga; abantu adashaka abahimbira ibyaha akabafunga iyo atabishe; abatavuga rumwe na we abahiga bukware n’iyo bamuhungira ikantarange aho ijuru riterwa inkingi; yokamwe n’indwara ikomeye adateze gukira y’ivanguramoko; afite gahunda yo gukona abahutu; nta muntu kuri iyi isi umurusha ubwibone n’ubwirasi; aho kwitwararika imibereho myiza y’abaturage ntatinya kubicisha inzara n’indwara; aryoherwa no gushora urubyiruko rw’igihugu mu ntambara z’urudaca zitagira ikindi zigamije usibye inyungu ze bwite; ntagira isoni zo gusesagura umutungo wa rubanda mu ngendo za buri kanya ajya mu mahanga ku mpamvu zizwi na we wenyine; inshuti ze n’abo mu muryango we abagabira imyanya ya leta ikomeye kandi batayikwiye bagahembwa akayabo; agira ishyari kuburyo atareka hari undi munyarwanda umurusha ubukungu; yanika amagufa y’abaguye muri jenoside kugirango ayabyaze umusaruro yongera ku imisoro y'abaturage byose akanyereza ; akimara gufata Kigali muri 1994 yatangiye kubyina intsinzi imirambo y’abacu iduma amasazi ku misozi yarabuze gihamba; ingabo z’igihugu azifata nk’imbwa ze… Ibizu by’amagorofa menshi byadutse muri Kigali ntibigomba kuduhuma amaso ngo twibagirwe amaraso y’abanyarwanda batabarika b’inzirakarengane umwicanyi ruharwa Paul Kagame yishe.
Ikindi abantu bakomeje kumuryaniraho inzara, ni ukubona ukuntu aherekejwe n’umugore we akora ikinamico ryo gushyira indabyo ku nzibutso za jenoside. Iyo abanyarwanda bamwitegereje yakambije agahanga muri iryo kinamico, bahita bibuka ko ari we wabahekuye, igihugu akagihindura umuriro utazima muri 1994, abacikacumu akabishongoraho ngo bagomba gufungira akababaro kabo mu akabati, abo atishe akabahindura impunzi ahiga bukware, abandi akabajugunya mu munyururu bakaborera yo, imfubyi n’abandi batagira kivurira bakaba barara rwantambi mu mikoki no mu bihuru no mu myobo nk’inyamaswa. Ese yiha gukambya agahanga  yerekana agahinda ka nyirarureshwa  ashingiye kuki ko nyina ataguye muri jenoside ahubwo yazize urw'ikirago umwaka ushize?
Aba yiha gukambya agahanga ashingiye kuki ko umugore we, abana be, bashiki be, n'inshuti ze za hafi batari mu Rwanda igihe ashumuriza abatutsi bari mu Rwanda Interahamwe zabishe urw’ agashinyaguro yari yarazicengeye kandi afatanya nazo! Hari mushiki we wigeze afatwa ku ngufu n'Interahamwe ubu ngo ajye yirirwa amubonana ubumuga cyangwa ahetse umwana yabyaye kubera Interahamwe zamufashe ku ingufu?
Tujye tuvugisha ukuri: aba yiha kurakara ari gushyira indabyo we n'umugore ku nzibutso z'abaguye muri jenoside nk’aho hari uyobewe ko ari we nyirabayazana wari wabujijwe gukora ishyano ryo guhanura indege yarangiza akananga ko abicwaga batabarwa ahubwo akiha kwishongora ngo gupfa kw’abatutsi nicyo kiguzi cyo gutsinda intambara!
Genda Paul Kagame uzi kwishongora no gukina abacikacumu ku mubyimba iyo wiha kurata abana bawe nk’uriya Ange usigaye yirirwa yibonekeza. Ange Kagame yarakwiye ahubwo kugenda yubitse umutwe, kandi ajye yibuka ko abana benshi baguye muri jenoside ise yatangije ahanura indege akananga ko batabarwa nabo ubu baba bangana nka we.
Ubu Gisiribobo na mushiki we (aba ni abana ba Emanuel Nkundimana wari utuye hafi ya cafe Lion i Nyamirambo na we waguye muri jenoside na mama w’abo bana, umuryango wose ukaba warazimiye) kimwe na Richard Sheja (agahungu ka madamu Esperance Mukashema kari karotse jenoside kicirwa i Gakurazo hamwe n’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika) baba bangana n’uriya mukobwa Ange Kagame wirirwa yirata nka se Paul Kagame, umwicanyi ruharwa usigaye azerera isi yose asesagura imisoro y'abaturage.  
Urugero rw’ukuntu Paul Kagame asesagura umutungo w’igihugu nk’usesagura igitaka: iyo Paul Kagame agiye i New York ahamara iminsi myinshi acumbitse mu cyumba cya hoteli ariha amadolari arenga ibihumbi 20 ijoro rimwe gusa.
Umwicanyi ruharwa Paul Kagame nareke gukomeza gushinyagurira abo yahekuye: izo ndabyo ashyira ku nzibutso si indabyo z’urukundo kuko ziba zivuye mu ntoki ze zuzuye amaraso y’abantu b’inzirakarengane yishe ndetse na nubu akomeje kwica. Iyo akora iryo kinamico aba asogota inkota mu mitima y’abarokotse jenoside bamwitegereza.
Paul Kagame si umuntu wo gukomerwa amashyi, ahubwo akwiye guhabwa akato, abantu bakamuvumira ku gahera. Kumwogeza ukamukomera amashyi ni nko kwemera akagusiga umubiri wose amaraso y’inzirakarengane yishe, mukayanywesha umuheha umwe. Yego Paul Kagame ni kabuhariwe mu kubeshya, ariko aribeshya ntashobora kubeshya Imana, imuzi imbere n’inyuma, izi agatsiko k’abamushyigikiye, izi kandi abamaganira kure ibikorwa bye byuzuye ubugome.  
Turashimira cyane abanyarwanda n’abanyamahanga bahagurutse nk’umuntu umwe bakajya kwigaragambya mu bihugu bitandukanye bamagana ku mugaragaro umwicanyi kabombo Paul Kagame, bakamuvugiriza induru kuko arizo akwiye. Bigomwe byinshi, bamwe muribo bagirirwa nabi, bemera kwitanga kubera agahinda batewe na Paul Kagame wabahekuye.
Muri izo ntwari dukomera amashyi uyu munsi harimo abategarugori n’urubyiruko, abahutu n’abatutsi n’andi moko y’abanyamahanga, abirabura n’abazungu, abakire n’abakene, abihayimana n’abacuruzi, abarokotse jenoside n’abahoze ari abasirikare be bamutorotse, abasaza rukukuri n’impinja ziri kw’ibere… Abo bose bazinduwe no kwereka isi yose ko Paul Kagame agomba gufatwa agashyirwa mu maboko y’ubutabera agasobanura ibyaha bye ndengakamere. Abo bose twongeye kubaha amashyi n’impundu.
Ni intwari zemeye kwitanga no kuvugira abo Paul Kagame yacecekesheje. Umunsi abanyarwanda batuye mu Rwanda nabo biganye izo ntwari bagahagurukana Paul Kagame ngo bamwirukane muri Village Urugwiro nk’uwirukana impyisi yateye, ntihazagire n’umwe uburamo, buri wese ahawe ikaze!
Dufite impungenge ko kubera ko muri Village urugwiro ahamaze imyaka n’imyaniko kandi akaba ateganya kuhamara ubuzima bwe bwose, abana b’u Rwanda bazakomeza kumira bunguri ibinyoma bye byinshi abagaburira bagatangira kwitwara nka we: bagakunda ibintu kurusha abantu; bagahakirizwa ku banyamahanga ariko bahura n’undi munyarwanda bakamuroga cyangwa bakamubeshyera kugirango bamwambure utwe; bakima amatwi inyigisho z’ubumwe n’ubworoherane muri bene Kanyarwanda ahubwo ugasanga bashaka gukorana n’imbaraga z’ikuzimu; bagakura ari banyamwigendaho badakozwa ikintu cyose kigamije inyungu rusange z’igihugu; bakifuza gusa na we utagira icyaha nakimwe atinya. Mu gihe Paul Kagame akicaye muri Village Urugwiro aho kwicara imbere y’ubucamanza, u Rwanda dukunda ruracyari ku musaraba, ruzatangira kuwuvaho ari uko aturumbuwe muri Village Urugwiro. Yarahiye ko atazahava agihumeka, avuga ko nibiba ngombwa azasiga Kigali uko yayisanze, yuzuyemo intumbi n’umunuko, igihugu cyose yongeye kukigira irimbi, cyuzuyemo intumbi ziribwa n’imbwa n’ibyiyone zabuze gihamba. Imana itabare u Rwanda rutegekwa n’umwicanyi utekereza atyo.
Muri iyi minsi y’icyunamo, ni umwanya wo kwibuka abacu bose no kubasabira kandi tubibutsa ko twe tukiri kuri iyi isi dukomeje kwotsa igitutu umwicanyi ruharwa Paul Kagame wabagize ibitambo afata ubutegetsi ku ngufu hanyuma akabugundira kugirango adashyikirizwa ubutabera.
Ni byiza kwibukiranya ko mbere yo kugira icyo umuntu asaba Imana, agomba kubanza kubabarira mugenzi we. Imana ntiyumva amasengesho y’umuntu uje kuyipfukama imbere atabanje kwiyeza, gusaba imbabazi no guha imbabazi mugenzi we. Singombwa ko mugenzi wawe abanza kugusaba imbabazi kugirango umubabarire mu mutima wawe. Singombwa ko mugenzi wawe yakira neza imbabazi umuhaye kugirango ube umukiranutsi ku Mana. Niba wifuza ko Imana ikubabarira, banza ubabarire mugenzi wawe.
Amahoro azaza mu gihugu ari uko abanje mu mutima wa buri munyarwanda, ari uko buri munyarwanda tumureba nk’uko Imana yamuremye imureba, ari uko ikibi cyose tukireba uko Imana ikireba, ari uko tutemera ko iby’isi biduhuma amaso tukabyomaho tukibagirwa gukunda mugenzi wacu kandi iby’isi tuzabitaho byose uko byakabaye, mu gihe ineza yose tugiriye mugenzi wacu tuyisanga idutegereje imbere yacu aho tugiye.
Erega Imana yaravuze ngo “Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa.” Niba muri twe hari udakozwa izo nyigisho z’imbabazi, ahubwo akumva akeneye kwirata, niyirate urukundo rutagira imipaka, rwarundi rutajonjora kandi rucunshumuka kuri bose nk’imvura igwa bayikeneye, rwarundi rumeze nk’urwa Nelson Mandela, Gandhi cyangwa Dr. Martin Luther King. Niba hari ushaka kwirata no kwivuga imyato, niyirate ubupfura, umurava, ubugwaneza n’umutima ubengerana ubwiza nk’izuba rya kiberinka riganje mw’ijuru rya Kamonyi.
Kuri uyu munsi twibuka abacu bose baguye muri jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994, reka twibuke kubasengera dusaba Imana kubaha iruhuko ridashira. Ntiduteze kubibagirwa, tuzagumya kubasabira ku Mana buri munsi kugeza igihe natwe Uwiteka azaduhamagarira.
Yozefu Mutarambirwa,
umuyobozi mukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu – RPRK
(Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355