Pageviews all the time

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°004/PS.IMB/2016 : «ISHYAKA FPR INKOTANYI NTIRIRASUBIZA INKOTA MU BWUBATI !»




Rishingiye ku makuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko urugo rwa Me NTAGANDA Bernard ;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI rwagombaga guterwa none kuwa 17 Mata 2016 ;
Rimaze kumenya ko iki gitero cyari kuba mu gihe cy’Inama Nkuru y’Igihugu yagombaga kuba none  kuwa 17 Mata 2016 mu rugo kwa Me NTAGANDA Bernard ;
Rigarutse kandi ku makuru afite gihamya yemeza ko imbarutso yari gukomwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS IMBERAKURI ;Bwana MWIZERWA Sylvère  wari gukubita urushyi Me NTAGANDA Bernard maze rugahana inkoyoyo ;

Bimaze kugaragara ko uyu MWIZERWA Sylvère yari yatumwe n’Intore za FPR INKOTANYI nazo zikaba zari zararitse Polisi kugira ngo ite muri yombi Me NTAGANDA Bernard ;
Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abarwanashyaka baryo ,impirimbanyi za Demokarasi ndetse n’amahanga ibikurikira :
Ingingo ya mbere :Inama Nkuru y’Igihugu yagombaga kuba none ku cyumweru taliki ya 17 Mata 2016 ntabwo yashoboye kuba kuko abayitabiriye ntabwo bagejeje ku mubare wa ngombwa kugira ngo iyo nama iterane  mu nzira iboneye nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ingingo ya 2 :Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abarwanshyaka baryo,impirimbanyi za Demokarasi ndetse n’amahanga ko abagize Inama Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka PS Imberakuri batitabiriye ku bwinshi  iyi nama kubera amakuru yari amaze kumenyakana ko hari kuba imvururu muri iyi nama biturutse ku mirwano yari gushozwa na Bwana MWIZERWA Sylvère wari wahawe ikiraka cyo gukubita Me NTAGANDA Bernard urushyi maze urugamba rukinikiza.Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko uyu MWIZERWA Sylvère atari ubwa mbere avugwaho ubugambanyi kuko n’uwari  Visi Prezida w’Ishyaka PS Imberakuri yabumushinjaga igihe Me NTAGANDA Bernard yari mu gihome.
Ingingo ya 3 :Amakuru yizewe aremeza ko uyu mugambi mubisha wacuriwe ahitwa kwa GACINYA  n’Intore za FPR INKOTANYI maze ziha ikiraka MWIZERWA Sylvère.Kugira ngo uyu mugambi mubisha utsotsobwe,hari hateguwe ibikorwa by’urugomo birimo gutwika imodoka ya Me NTAGANDA Bernard, kumena ibirahuri by’inzu n’ibindi maze Polisi yari irekereje ikaza ije gutabara bya nyirarureshwa kuko umugambi wayo wari gufata Me NTAGANDA Bernard  nk’uko byagenze mu 2010 ubwo yafungwaga maze abitwaga abafatanyacyaha be bakarekurwa.
Ingingo ya 4 :Uyu MWIZERWA Sylvère ntatinya kwiyemera no kwirata ko ahagarikiwe na Leta ya Kigali dore ko yivugira ko afitanye ubucuti budasanzwe na bamwe mu bakozi bashinzwe iperereza muri CID barimo uwitwa Aphrodis ngo wamutwerereye akayabo umunsi arongora  nyamara akiyibagiza ko « Abishunga b’i Nkore bagira ngo Ngerina ni nyirasenge » !
Ingingo ya 5 :Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko FPR INKOTANYI yakoresheje kenshi ubu buryo bwo gutera ubwoba  no gusenya amashyaka  cyane cyane atavuga rumwe nayo .Aha,Ishyaka PS Imberakuri riributsa ibikorwa byo mu kwezi kwa Gashyantare 2010 ;ubwo ryaterwaga n’inkoramaraso zari ziyobowe na HAKIZIMFURA Noel wari warahagaritswe ku mwanya w’ Umunyamabanga Mukuru waryo , zashakaga kuburizamo Kongre yaryo nyamara Polisi yari iraho irebera !Ibi kandi byabaye no mu Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije.
Ingingo ya 6 : Ishyaka PS Imberakuri rirasaba abarwanashyaka baryo kuba maso maze bagashira amanga bagaharanira uburenganzira bwabo karemano bwo kwishyira bakizana mu gihugu cyabo.Bagomba kwamagana kandi abagambanira Ishyaka PS Imberakuri dore ko ariryo ryakomye urume mu ruhando rw’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali.Riboneyeho kandi kwamagana ba « Mpemuke Ndamuke »  nka  ba HAKIZIMFURA Noel, MUKABUNANI  Christine, MWIZERWA Sylvère n’abandi bagambanyi bose !
Bikorewe i Kigali,kuwa 17 Mata 2017
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri
Me NTAGANDA Bernard (Sé)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355