Pageviews all the time

IMIBURO: Kalisita arashyira hanze amwe mu manyanga yakoreshaga afatanyije n'indaya mu kwambura abazisambanyaga!/ NKUSI Yozefu

Yabuze amafranga yo kwishyura indaya yasambanyije
yamburwa ishati n'inkweto ataha agendesha amakanya!/Foto igihe.com

Tukimara gusoma inkuru iri ku rubuga IGIHE musanga hano yerekeye umusore wambuwe n'indaya imyenda yari yambaye bitewe n'uko ngo yari yabuze ayo kuyishyura, SHIKAMA yihutiye gusohora iyi nyandiko ngo iburire abajya mu ndaya mu Rwanda no muri Uganda amanyanga akoreshwa n'indaya zambura abagabo nkuko byagendekeye uyu musore i Kigali.


Kubera ubwambuzi n'ubuhemu busigaye bukorerwa mu mujyi wa Kampala muri Uganda kandi Shikama  ikaba imaze iminsi ifite amakuru ko bamwe mu bakora ubu buhemu bageze no mu Rwanda cyangwa bakaba bafiteyo ibyitso, Shikama yakoresheje uko ishoboye ngo ibone amakuru kuri ubu buhemu. Hari ubukorerwa abagabo bagiye kuryamana n'indaya, hari ubokorerwa abatwara moto(bodaboda), hari inyandiko ncurano n'ibyagombwa by'ibicurano, n'ibindi. 

Bibaye mahire rero kuko inyandiko ya Igihe Shikama yavuze hejuru ihuriranye  n'uko muri buriya buhemu twavuze jejuru, tumaze gukusanya amakuru ku bwerekeye INDAYA, naho ku bundi buhemu , ubushakashatsi bukaba bugikomeje.
Yambuwe imyenda  n'indaya amaze kuyisambanya
Menya amayeri indaya zo muri Uganda no mu Rwanda zikoresha zambura abazisambanya
Shikama iherutse kuganira n'Umunya Uganda turi bwite izina ry'irihimbano KALISITA ufite imyaka 30 akaba amaze imyaka itanu hano muri Norway.  

Shikama: Kalisita, tumaze iminsi twumva ko igihugu cyanyu gisigaye cyuzuye mo ubuhemu bwinshi               watubwira uko byifashe?

Kalisita: Nibyo koko muri Uganda hasigaye hari ubuhemu budasanzwe ku buryo umuntu wese                         ugiyeyo atahamenyereye ahura n'ibizazane. 

Shikama: Tubwire muri make ibyerekeye uburaya niba hari amakuru ubufiteho kuko bamwe mu          bakora ubu buraya bajya no mu bindi bihugu bituranye na Uganda nk'u Rwanda, bityo Abasomyi ba Shikama bajye bamenya uko bifata imbere y'izo nkozi z'ibibi.

Kalisita: Nabaye Kampala imyaka irenga 15, nagiye nkorana n'indaya kenshi kwambura abagabo bazisambanyaga.

Shikama : Wadusobanurira uko byakorwaga.

Kalisita: Iyo indaya yabaga izi ko umukiriya runaka ari buze kuyisambanyiriza iwayo, najyaga munsi y'igitanda, amatara yo mu nzu akazimywa na bene gusambana. Umugabo yerekwaga aho amanika ipantalo cyangwa ayirambika ku kameza cyangwa intebe, akabikora ntacyo yishisha kuko yabaga azi ko urugi rukinze! Hanyuma Indaya igashyiramo umuziki mwinshi, nkahengera bari mu gikorwa cyabo cy'injyanishabitsina, ngasaka mu ipandalo, ishati, ndetse no mu ikariso by'umugabo maze amafranga yose nsanzemo ngahita nyatwara, indaya ikaza kumpemba mo make. Hariho ariko igihe hazaga abagabo badashaka imiziki, aha ntibyabaga byoroshye kubiba, ariko hari ubundi buryo twakoreshaga: indaya yavuzaga induru cyane yereka uriho ayisambanya ko yaberewe, nawe akivayo, ubwo nanjye natangiraga akazi ko kwiba nkuko nabivuze hejuru!

Shikama: Hanyuma se iyo umugabo yamaraga gusambana akabura amafranga yo kwishyura  byagendaga gute?

Kalisita: Indaya yamwishyuzaga amafranga bumvikanye, umugabo agakabakaba mu myenda akayabura, indaya igahita ivuza induru maze abaturanyi bakaza gutabara. Mu batabaraga nanjye nabaga ndimo n'abandi dukorana, maze umugabo  tukamutegeka gusiga imyenda akajya kuzana amafranga, yatera ivogonyo tukamukubita kugeza igihe yemereye gutelefona inshuti ye ikayazana cyangwa tugafatira ya myenda ye.

Shikama: Ubwo se ntujya wicuza iki gikorwa kibi wakoraga?

Kalisita: Ni ugushakisha ubuzima. None se ko nasanze nta babyeyi ngira, nkisanga ku muhanda nkiri muto, indaya zikaba arizo zagiye zimfasha mu ubuzima bwanjye bwose, urumva nari kubigenza nte?

Shikama: Urakoze Kalisita.
Kalisita : Murakoze namwe, kandi mukomeze muburire rubanda iadakomeza kugwa mu mutego w'indaya!
--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Akicwa kaburiwe ngo ni impongo; abadashoboye kwifata, nimurongore naho ubundi indaya zirabasiga iheruheru kandi zikomeze zibambike ubusa amanywa ava!!!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura Ikinyoma.








No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355