Pageviews all the time

UDUSAJYA. Uko Umutekinitsi Pawulo Kagame yatekinikiwe mu Gakenke byanyibukije ibyabaye kuri Perezida Moamar Kadhafi wayoboraga Libya kuva muri 1969 kugeza muri 2011/NKUSI Yozefu

Pawulo Kagame mu Gakenke kuri 24/3/2016
“1. Bavanye abantu mu byabo cyane aho amashanyarazi yagombaga kunyura, ariko ntibishyurwa bimara imyaka ine yose. Ariko numvise ko bamenye ko ndi buze hano ayo mafaranga barayazana. 2. Imihanda bazajya bakora ari uko ngiye kujya ahantu, ntabwo bishoboka.”.Pawulo Kagame mu Gakenke, 24/3/2016 ( kanda aha usome iby'uru ruzinduko ku Gihe)

Pawulo Kagame yatekinikiwe mu Gakenke!
Aya magambo ari aha hejuru yavuzwe na Pawulo Kagame ubwo yari yasuye  Akarere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru. Shikama imaze iminsi icisha ku rubuga rwayo intashyo za Segahinda kuri Kagame. Mu nyandiko ebyiri uyu muvandimwe amaze kwandikira Pawulo Kagame ababazwa  n’uko uyu mutegetsi ataba mu Rwanda ibintu bikaba byaradogereye kugeza aho ubwe nk’umuntu ukunda u Rwanda nka Kagame(!?) yiyemeza kumuhanura nk’umuntu mukuru w’inararibonye ngo ahame hamwe aramire abaturage yabohoje n’ibyabo byose muri 1994 akaba yarabajugunye mu menyo y’ibirura bye.

Ibibazo n’amaganya bya Segahinda rero byari bifite ishingiro turebye ariya magambo Kagame Pawulo yavugiye mu Gakenke tukagerekaho n’andi yavugiwe mu nama y’icyo Agatsiko kise Umwiherero wa 13 aho bemeje ko mu Rwanda abayobozi nako Abategetsi basigaye batekinika akantu kose, bityo ibyo batangaza ko bakoze ari ibinyoma gusa!Mu Kinyarwanda duca imigani ibiri igira iti “ Uwiba ahetse aba yigisha n’uwo mu mugongo” tukongera tuti: “Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.” Kuva muri 1990 Inyenzi nako FPR-Inkotanyi zaranzwe n’ikinyoma gusa, ingero ni nyinshi, buri munyarwanda yakwibonera byibura 100 muri zo umutunguye!

Biteye agahinda kubona Agatsiko ka Kagame kariho kavuza induru ko abagererwa batekinika kandi ariko kabigishije iri tekinika! Niwigisha umuntu gutekinika akwibira amajwi mu matora, yikoreza abaturage inkangara zirimo ikinyoma ngo hahindurwe itegeko nshinga uzategeke u Rwanda n’umuryango wawe kugeza ngo uwo bita Yesu agarutse, ukamwigisha gutekinika mu matora ku buryo abakandida batsinze baba bazwi mbere y’uko amatora aba, ukamwigisha gutekinika imibare yo guha itangazamakuru yerekana ko ngo u Rwanda rutera imbere kurusha USA n’Uburaya kandi abaturage bishwe n’inzara n’amavunja uzamenye ko nawe igihe kizagera ya masomo wabahaye bakayakoresha bagutekinika ku buryo uzarunduka udasobanukiwe!


Kadhafi baramutekinitse
Ibi byabaye kuri Kagame Pwulo nibyo byabaye kenshi k’uwari perezida wa Libya Koloneli Moamar Kadhafi.  Uyu mugabo yakundaga ubutegetsi n’ibyubahiro cyane nka Pawulo Kagame. Ikindi bari bahuriyeho ni Itekinika, uko amatora akorwa mu Rwanda, kurwanya itangazamakuru hagasigara iririmba umuntu umwe gusa niko byari bimeze muri Libya nkuko bimeze ubu mu Rwanda. Iyo washakaga umwanya w’ubutegetsi wacaga ku bitwaga abarevolisiyoneri( Impirimbanyi z’ishyaka riri ku butegetsi El Fateh) maze ugatera ibipfunsi hejuru mu manama , ugasakuza cyane ko Kadafi ari nk’Imana yavuye mu ijuru ngo ikize isi, ko atazapfa, ko akunzwe cyane, ko ahagariye Islamu ku isi, ko ayobora Afrika n’Abarabu, n’ibindi bitabapfu. Umuntu nk’uyu bamuhaga umwanya, hashira igihe agatangira kwikorera udushinga twe mu ibanga I Buraya n’Amerika ariko agakomeza gusakuza ko akunda Kadhafi.

Nkuko Kagame Pawulo ashimishwa no kwitwa Egiselensi, niko Kadhafi yakundaga kwitwa Al Qaidi( le Guide mu gifransa, uyobora abandi mu nzira y’ukuri). Aho yabaga yagiye gusura baramutakaga bakamwibutsa uko bari bameze mbere ya 1969 akishima cyane nkuko uriya mutegetsi wo muri Gakenke yabigenje agirango umujinya wa Kagame ugabanuke; yamwibukije ibyo muri za 1996, ibyo bise ibitero by’abacengezi! Ese Kagame yari akeneye kumva ibi cyangwa yari akeneye kumva aho bageze n’aho bagana mu iterambere?Igisubizo tugisanga mu gisigo cya LaFontaine muri “ Le corbeau et le Renard” aho agira ati: “ Indyarya yose itungwa n’uyitega amatwi”! “Tout flatteur vit aux dépens de celui qui l’écoute”. Ubu buryarya mu Rwanda bita ubu itekinika nibwo bwagejeje Kagame mu Rugwiro abukwiza mu bagaragu n’abaja be , none batangiye nawe ubwe kumutekinika !

Mu myaka ya nyuma ya Kadhafi, ahagana muri 2006, yigeze kujya gusura umushinga Leta yari yaratanzeho amamiliyari y’amadolari yo gutera ibiti by’imizeti( imbuto zayo zikorwamo amavuta ahenze). Kadhafi yarahageze abategetsi baho bamuvuga imyato, ararama arishima cyane arangije abasezeraho kandi abashimira igikorwa cy’indashyikirwa bakoze kugirango nabo bazasarure amavuta menshi aho guhora abateze amaboko ava muri Tunisia baturanye. Yamaze gutaha, hashize iminsi ammenya ko ba bategetsi  bamenye ko azaza bashakisha kuva hasi kubura hejuru amashami y’imizeti bucya bayashinga mu musenyi ahari harateganyijwe guterwa bya biti ; ni ukuvuga ko biririye amafranga ntibatera ibiti !!!!!

Kadhafi yararakaye ahita asaba ko imishinga yose yo mu gihugu ikorerwa igenzura, abishinga umuhungu we Seif Al Islam ubu ufungiye muri Libya.Hashinzwe ho gahunda kuri Televiziyo y’igihugu yiswe «  Amaso y’abagenzuzi ntasinzira » « Ayun Rakaba la tanamu ». Buri munsi bagendaga bazana kuri Televiziyo abatagetsi bamaze imyaka bahembwa akayabo bayobora abakozi  batabaho bibereye mu bindi kandi bahembwa hashize imyaka irenga 20 nta mazi aca mu mpombo zigaburira inganda  runaka byavugwaga ko zikora amata y’abana, imyenda, ibiryo ; ibiro byabo n’uruganda rwose nyiri zina rwuzuyemo imbeba !!!!!!

Aba barafashwe barafungwa, abana babo bari barahawe amaburuse yo kwiga mu Bwongereza, Ubufransa, Amerika, bakomeje gucunga imitungo y’ababyeyi babo. Aba kandi nibo Ubufaransa, Ubwongereza n’Amerika bakoeresheje kugirango bahirike Moamar Kadhafi wari warakamiye ba se ayera, we bamukamira mu kitogeje! Uku niko bizagendekera Pawulo Kagame kuri wa munsi wa Ngirente . Kubona bazana amafranga miliyoni 62 zemerewe abaturage ari uko ahageze ni uko Inzego ze z’impperereza zidakora cyangwa se zikaba zikora zikamuha amakuru zigasanga yandurutse yigiriye guhura n’Abacanshuro na ba Illuminati muri USA ; kuko muby’ukuri umukuru w’igihugu ahabwa buri mugoroba amakuru y’uko igihugu kiraye cyifashe muri buri karere, umurenge, n’utugari ; ikibazo nk’iki cyo muri Gakenke, maneko wo muri aka gace akaba yarakigejeje mu nzego z’iperereza rugikubita !


Uko biri kose ndabona ka kajambo Pawulo Kagame aherutse kubwira Nkurunziza ko adashoboye « Incompetent » ariwe ukwiye kukabwirwa, bityo mu rubuga rwanyu Shikama tukaba tubona agomba kwegura nta yandi mananiza.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355