Pageviews all the time

Nyuma y'aho Yoweri Museveni atsindiye amatora yamaganywe hirya no hino ku isi kubera amanyanga n'igitugu byayaranze, Abanya Uganda bamuteje ingurube , batangaza ko yapfuye ndetse banibasira igipolisi cye bacyambura imbunda/Nkusi Yozefu





Kuri 18 /2/2016 niho muri Uganda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika. Ingingo ya 142  y'itegeko rigenga amatora muri Uganda ryo mu Kwakira 2000 ivuga ko uwiyamamariza kuba Perezida wa repubilika muri Uganda aba ari Umunya Uganda  kavukire kandi afite hagati y'imyaka 35 na 75 y'amavuko. Muri 2005 niho hakuweho umubare wa manda Perezida wa repubulika ashobora kuyobora Uganda. Ni ukuvuga ko Museveni ashobora kwiyamamariza gutegeka Uganda kugeza apfuye.


Nubwo ibihugu byinshi byasabye Yoweri Museveni kwicara akareka abakiri bato bakayobora igihugu, yongeye kwiyamamariza gutegeka Uganda mu matora yabaye kuri 18/2/2016 yarimo inzitizi nyinshi ku batavuga rumwe nawe cyane cyane Dg Kizza Besigye uyobora ishyaka rya Forum for Democratic Change(FDC). Komisiyo y'Amatora yaje gutangaza ibyavuye mu matora yemeza ko Yoweri Kaguta  Museveni utegeka Uganda kuva muri 1986 ariwe wegukanye intsinzi ku bwinganze bwa 61% naho umukurikira Kizza Besigye ngo akaba yarabonye 31%  uwa gatatu ni Amama Mbabazi ufite 1%.

Aya matora yaranzwemo ibintu bitanganje byerekana ko Museveni ari umunyagitugu koko! Dore bimwe muri bike:
Kuri 15/2/2016 no kuri 18/2/2016 Dg Kizza Besigye, umukandida wa FDC yarafashwe afungwa na Polisi ya Uganda. Kuri 19/2/2016 Polisi yagose ibiro by'ishyak a rya Kizza Besigye; kuri 21/2/2016 Kizza Besigye na Amama Mbabazi (nawe wari umukandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika)bafungiwe mu ngo zabo. Ikinyamakuru   New York Times kivuga ko byibura abantu 2 bishwe abandi 20 bagakomereka mu cyumweru aya matora yabayemo. Leta ya Uganda yahaye amabwiriza ibigo bikora itumanaho  MTN na Airtel gufunga imirongo y'imbuga nkoranyambaga Facebook, Twitter, na Whatsaps kuri 18/2/2016 ngo kugirango abantu badakwiza ibihuha; abahanganye na Museveni bo babonaga ko ubu ari uburyo Leta ikoresha kugirango yibe amajwi ntawe ufite uburyo bwo kuyamagana; urubuga rwanyu Shikama rwigeze kubagezaho mu byumweru bibiri byabanjirije amatora, inkuru yavugaga ko imirongo ya Telefoni muri Uganda yahungabanyijwe na Leta ku buryo kuvugana n’umuntu byari ikibazo.
Yoweri Kaguta Museveni ushaka kugwa ku butegetsi

Ibyavuye mu matora byanenzwe n'amahanga
Abaterankunga ba Museveni USA n'Uburayi bwiyunze( EU)bamaganye aya matora bivuga ko atabaye mu mucyo ndetse habamo no gufunga abahanganye na Museveni.  Urugaga rw'ibihugu byahoze bikolonijwe n'Ubwongereza Komonuwelife(Common Wealth) narwo rwanenze uko amatora yagenze ruvuga ko Museveni yakoresheje ingufu zose za Leta mu matora kugirango abe ariwe uyatsinda .

Abanya Uganda benshi ntibanyuzwe n'intsinzi ya Museveni
Kuri 29/2/2016 hafi y'urugo rwa Museveni ruri i Nakasero, hagaragaye akabwana k'ingurube k'umweru kariho gacaracara hafi y'urwo rugo! Nkuko ikinyamakuru Chimreport cyabitangaje, umukuru w'umutwe urinda urugo rwa Museveni ngo yahise atabaza maze umukuru wa polisi w'umujyi wa Kampala aza gutwara ako kagurube yajyanye ahantu hatazwi. Aba basoda barinda urugo rwa Museveni bemeje ko babonye aka kagurube gasoka mu gikarito ngo kigomba kuba cyarasizwe hafi ya Kiliziya iri hafi y'urwo rugo barinda; bahakanye rero ibyavugwaga ko aribo bahashyize aka kagurube.  Si ubwa mbere ngo abanya Uganda bigaragambya bene aka kageni kuko ngo amashyaka atavuga rumwe na Museveni n'urubyiruko rw'abashomeri bajya banyaruka bakanyanyagiza utu tugurube mu mujyi wa Kampala cyane cyane hafi y'Ingoro y'Inteko ishinga amategeko babereka ko ntacyo bamaze  mu gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Ifoto y'Akagurube gaherutse kugaragara hafi y'urugo rwa Museveni
ruri i Nakasero
Si ibyo gusa kuko ubu hari n'abo Leta yita Agatsiko k'Amabandi( ntimukitiranye na kamwe ko mu Rwanda) kagenda gatera ibigo bya polisi kakica abapolisi kagatwara imbunda n'amasasu.Nkuko umuvugizi wa polisi ya Uganda aherutse kubitangariza ikinyamakuru DAILY MONITOR kuri 7/3/2016, yemeje ko kuri 6/3/2016 aka Gatsiko k'Amabandi kateye sitasiyo ya Polisi ya Kapchorwa kagahitana abapolisi baho babiri kakanasahura yo imbunda eshatu. Uyu mukuru wa Polisi yemeza ko aka Gatsiko ngo gashobora kuba kibera mu misozi ya Ergon muri Uganda.

Ikindi gikorwa Abanya Uganda baheruka gukora, ni ifoto iherutse guhererekanywa ku mbuga nkoranyambuga cyane cyane Facebook yerekana Yoweri Museveni yapfuye aryamye mu isanduka. Byabaye ngombwa ko Polisi ibeshyuza iyi nkuru inavuga ko Museveni ari muzima. Polisi kandi yahise itangaza ko ngo abantu batesheje agaciro Museveni n'igihugu bazabihanirwa by'intangarugero, ubu hakaba hari abantu benshi bamaze gufungwa kubera iyi foto ya Museveni yapfuye.

 Umuherwe Donald Trump uhatanira kuyobora USA aherutse gutangaza mu mpera z'ukwezi gushize kwa Gashyantare 2016 ko abaturage ba Uganda ari ibigwari kuko Museveni abiba amajwi bakinumira ngo umuntu w'umugabo uharanira uburengenzira  bwe muri iki gihugu ni Kizza Besigye wenyine. Umenya rero Trump ashobora kuzasanga yaribeshye mu minsi iri imbere! Ariko Trump ashobora no kuba atazi ibibera muri Afrika neza, ari abanya Uganda bibwa amajwi bakicecekera, ari n'Abanyarwanda bikorera inkangara n'ibikarito birimo ibinyoma by'amatora;  abo Kagame yicira ababo cyangwa akabafunga bagategekwa kujya ku maradiyo na za televiziyo ngo  basaze imigeri bavuga ko bashaka ko Kagame abategeka kugeza igihe Yezu azazira, ibigwari kurusha ibindi ni ibihe??Ni Abanya Uganda cyangwa ni Abanyarwanda? Trump azasubize iri hurizo!!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no

Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma. 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355