Pageviews all the time

Umuvandimwe Paul Mayibobo mu nyandiko ye irambuye, arunganira Shikama kuri iyi nyandiko:"IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya mbere)/ NKUSI Yozefu





Arakoze Paul Mayibobo kugeza ku basomyi ba Shikama iyi nyandiko irambuye, isesenguye kandi isobanutse. Muri iyi nyandiko, Paul Mayibobo yashyizemo n'igika cy'itegekonshinga rivuguruwe cyerekana ko Paul Kagame yarangije kwiyimika nk'umwami w'u Rwanda, igisigaye ni uko wa musaza Ndahindurwa Yohani Batisita wiyita Kigeli V yamuzanira ikamba ry'ubwami yacikanye igihe yahungaga Revolisiyo yo muri 1959 bagahererekanya ubutegetsi nkuko Nyampinga (Miss) mushya n'ucyuye igihe babigenza!

Icyitonderwa: Shikama izagira icyo ivuga kuri iki gitekerezo cya Mayibobo, tuzabikora ubutaha kugirango tutarambira abasomyi none. Muri make, Revolisiyo "IKARAMU" ntikangurira abanyarwanda kwiyicarira ngo Rupiyefu(FPR) ibaraseho mu gihe bo bazaba bikoreye imyigaragambyo mu mahoro nkuko babyemererwa n'amahame  y'Umuryango Mpuzamahanga  ushinzwe uburenganzira bwa muntu, u Rwanda rukaba rwarashyize umukono kuri ayo mahame.

Ubuyobozi bwa Shikama
____________________________________________________________________________

Iyi komanteri murayisanga kuri aka gasomerwaho

Urakoze Nkusi kutugezaho Ibyahishuwe Igice cya 23. Ibyo wanditse rwose bifite ishingiro kandi ni ukuri kwambaye ubusa. Gusa mu kinyarwanda baca umugani ngo umutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze! Amacenga ya Kagame nagatsiko ke ndemeza, kandi ndacyeka ko ntibeshya, abamwicaje ku gatebe ariho mu Rugwiro barangije kubona ko ntacyo akibamariye. Niyo mpamvu muri za tweeters ze zo muri iyi minsi ubonamo amaganya n'agahinda bigiye kumuturitsa umutima nibitamuturitsa mbere cya gifu cye asanzwe yirwariye nubundi.


Tugarutse ku ngingo nyamukuru yiyi nyandiko yawe rwose nibyo bariya ba techniciens babancanshuro nibo bagiriye inama yurukozasoni Kagame yo kwigira umwami mwidishyi mu Rwanda akoresheje buriya buryo wasobanuye neza bwo guhindura itegekonshinga ariko arangije kugira ibigarasha impapuro zamahanga zifata abicanye ruhabwa be nawe arimo. Mu banyarwanda benshi ngo basabye Kagame kuba Umwami wubuziraherezo wu Rwanda harimo nimfungwa zimaze imyaka irenga 20 zitazi icyo zifungiwe!!



Muri iryo tekinika ryo guhindura itegeko nshinga niho bamwigishije uko ba mpatsibihugu bamwicaje ku gatebe mu Rugwiro bakora. Niko kubeshya abanyarwanda namahanga ngo amatora bagiyemo ari ayo gusaba guhindura itegeko nshinga ngo hakurweho umubare wa za mandats perezida ashobora gutegeka. Siko biri rero ahubwo abanyarwanda batoye ko Kagame azabategeka gushika naho wa mugani wa barundi nkuko bigaragara mu ngingo ya 172 y'itegeko nshinga rishya. Nkuko bigaragara muri iyo ngigo hano hasi mu ndimi zose uko ari eshatu zikoreshwa mu Rwanda, nta matora azabaho muri 2017 kuko mandat yinzibacyuho yimyaka irindwi izakurikira ako kanya irangizwa rya mandat Kagame agomba kurangiza muri 2017. Birasobanutse muri izo ndimi zose cyane cyane ku bumva rwa rurimi rwa Moliere.



NIYO MPAMVU RERO MWANA WA MAMA NASUBIJE YA NYANDIKO YAWE IHERUTSE IVUGA KO MU RWANDA REVOLUSIYO IKARAMU ARIYO IKENEWE NJYE NKAKUBWIRA KO IYO REVOLUSIYO KARAMU NTAHO IZAGERA. AMABANDI YITWAJE INTWARO YACAKIYE UBUTEGETSI YIFASHISHIJE INTWARO AZAVANWAHO NAZO PERIOD!!! KERETSE RUPIYEFU YISHE KU MANYWA YIHANGU IMPUNZI ZARI MU GIHUGU I KEBEHO IMBERE YABANYAMAHANGA BAZIRINDAGA YARAHINDUTSE. ARIKO NGO INGESO IPFA NYIRAYO YAPFUYE. RUPIYEFU IZICA UWO ARIWE WESE IKEKA KO AYIBOGAMIYE MU MUGAMBI WAYO WO KUGUNDIRA UBUTEGETSI HABA MU NTAMBARA CYANGWA MU GIHE CYAMAHORO. NIKO BIGENDA KWISI YOSE IYO AGATSIKO KAGIZWE NA RUBANDA NYAMUKE GACAKIYE UBUTEGETSI. ICYO NAKUBWIRACYO NUKO IYO NDEBYE ABAHUTU BARI HANZE AHA (BATAYOBOTSE KIGALI MURI ZA COME AND SEE CYANGWA ZA RWANDA DEYI NANDI MANAMA YO MURI ZA AMBASADI) BITWAYE CYANGWA BATEKEREZA NJYE NAKUBWIRA NSHIKAMYE KO KAGAME AFASHE IRIYA MANDAT YINDI KABA KASYIGIYE NKUKO CYERA I RUHANDE TWABIVUGAGA.



ITEGEKO NSHINGA RISHYA NKUKO RYATANGAJWE MURI GAZETI SIPESIYARI Y'UKUBOZA 24, 2015



Ingingo ya 172: Perezida wa Repubulika

Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.
Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y‟iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw‟Abanyarwanda bwabaye mbere y‟uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n‟amateka mabi rwanyuzemo n‟inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w‟iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y‟imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo.
Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y‟ iri Tegeko Nshinga bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y‟imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy‟iyi ngingo.



Article 172:The President of the Republic

The President of the Republic in office at the time this revised Constitution comes into force continues to serve the term of office for which he was elected.
Without prejudice to Article 101 of this Constitution, considering the petitions submitted by Rwandans that preceded the coming into force of this revised Constitution, which were informed by the particular challenges of Rwanda‟s tragic history and the choice made to overcome them, the progress so far achieved and the desire to lay a firm foundation for sustainable development, a seven (7) year presidential term of office is established and shall follow the completion of the term of office referred to in the first paragraph of this Article.
The provisions of Article 101 of this Constitution shall take effect after the the seven (7) year term of office referred to in the second paragraph of this Article.



Article 172: Président de la République

Le Président de la République en exercice lors de l‟entrée en vigueur de la présente Constitution continue à exercer le mandat pour lequel il a été élu.
Sans préjudice des dispositions de l‟article 101 de la présente Constitution, compte tenu des pétitions présentées par le Peuple rwandais avant l‟entrée en vigueur de la présente Constitution révisée, basées sur des défis sans précédent résultant du passé tragique qu‟ a connu le Rwanda et la voie choisie pour les surmonter, les progrès déjà réalisés et le désir de poser une fondation solide pour le développement durable, un mandat Présidentiel de sept (7) ans est établi et prend effet à l‟expiration du mandat visé à l‟alinéa premier du présent article.
Les dispositions de l‟article 101 de la présente Constitution prennent effet après le mandat de sept (7) ans visé à l‟alinéa 2 du présent article. 

Paul Mayibobo

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355