Pageviews all the time

IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya mbere)/ Dr NKUSI Yozefu


 Agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita gafite amayeri menshi gakoresha mu kunyomeka amahanga n'abanyarwanda. Iki kinyoma nicyo kiranga aka Gatsiko kuva kambuka Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo ku banyarwanda ya 1/10/1990 kugeza ubu! Ibyabaye kuri Karenzi Karake birenze ukwemera! Ariko hatangara utarakurikiye neza ifatwa n'irekurwa bya Koloneli Roza Kabuye kuko byose byari itekinika rya FPR! Icyo itekinika rya dosiye ya Karenzi Karake ritandukaniye ho  n'irya Kabuye ni uko iry'uyu mugabo ryari rigamije kwimika Kagame nk'umwami w'u Rwanda utagira icyasha imbere y'Abanyamerika n'Abongereza bamushyize ku butegetsi mu gihe ashatse gutegeka u Rwanda ubuziraherezo nyuma ya 2017.

Umugambi wacuzwe na PAC( Presidential Advisory Council)
Mu rwego rwo gutegurira Pawulo Kagame uburyo bwo kwicara mu Rugwiro ubuziraherezo nyuma ya manda ze 2 yemererwa n'itegeko nshinga muri 2017; Abacanshuro b'Abanyamerika, Abongereza, n'umuganda Andrew Mwenda bibumbiye mucyo Agatsiko kise PAC(Presidential Advisory Council) bikaba bisobanura mu kinyarwanda  Njyanama ishinzwe kugira inama Perezida.
Abacanshuro bibumbiye muri PAC
Abacanshuro ba PAC bari mu kazi na Pawulo Kagame

Muri 2012 niho iri tsinda ryateraniye muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika riyobowe na Pawulo Kagame ubwe hatangira gutegurwa uko Pawulo Kagame agomba guhindura itegeko nshinga ntibitere ikibazo muri USA no mu Bwongereza bamwicaje mu Rugwiro. Muri iyi nama, havuzwemo byinshi bishobora kubangamira Pawulo Kagame kwiyamariza gukomeza gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017 ariko hashakwa n'umuti wo gukumira izo nzitizi. Umuti w'agahebuzo ni uko Shikama yamenye ko aba bacanshuro bagiriye Pawulo Kagame inama yo gushaka ukuntu yarangiza ibibazo afitanye  na polisi mpuzamahanga INTERIPOLO(Interpol) kuko abamurwanya ari byo bashobora kuririraho bumvisha ba shebuja USA na UK ko atagomba gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017 kubera ibyaha akurikiranyweho na Interpol n'ibindi bavuga ko abeshyerwa nko kuba yaragize uruhare mu ihanurwa ry'indege ya Kinani, mapping report,n'ibindi.


Indwara zimwe zivurwe n'umuti umwe
Abagereki bazwiho kuba baragize uruhare mu buvumbuzi, ibyinshi mubyo isi igenderaho none haba mu bukungu, isanzure, imbonezamubano, ubuvuzi, n'ibindi bikomoka kuri bo. Ni muri urwo rwego Abatyazabwenge( Abafilozofe) b'Abagereki imbere y'ivuka rya Yezu bari bafite ihame ryerekeranye n'ubuvuzi rigira riti: "Indwara zisa(zimwe), umuti umwe"( same diseases, same treatment).Dusanishije iri hame n'uko Kagame Pawulo yatesheje agaciro impapuro z' umucamanza w'umufaransa  Jean Louis Bruguere zari zaratanzwe muri Polisi Mpuzamahanga (Interpol) zo guta muri yombi abasirikare ba RDF/RPA 9 na Kagame Pawulo nawe arimo; iyi nzira rero niyo Pawulo Kagame yagombaga gukoresha ngo ateshe agaciro impapuro z'umucamanza w'igihugu cya Esipanye( Spain, Espagne) zashyizwe muri Interpol ngo zite muri yombi abasirikare 40 ba RPA (Rwanda Patriotic Army)ubu yiyuburuyemo RDF( Rwanda Defence Forces); ku isonga y'abashakishwa hakaba harimo Pawulo Kagame ubwe.

Nicolas Sarkozi mu madosiye 2 asa, umuti umwe.
Uyu Sarkozi yabaye Perezida w'u Bufaransa kuri 6/5/2007( kugeza kuri 12/5/2012) nyuma y'umwaka umwe Umucamanza Jean Louis Bruguere ashyizeho impapuro zo guta muri yombi bariya 9 twavuze hejuru, ni ukuvuga muri 2006. Akimara kuba Perezida, yagiriye inama Bruguere gusezera ku bushake bwe akiyegurira ibikorwa bya politike mu ishyaka  rya UMP( rya Sarkozi). Bruguere yarasezeye, ajya muri politiki ya UMP ariko aza kubona akandi kazi mpuzamahanga ko kurwanya iterabwoba kuri murandasi.
Jean- Louis Bruguere

Kuri 25/2/2010 niho Perezida Nicolas Sarkozi yaje mu Rwanda, abwira Kagame Pawulo ko dosiye ya Bruguere kugirango irangire neza hasa nk'aho Ubufaransa bugiye gukora amaperereza mashya maze ibya Bruguere bikibagirana kandi yizeza Pawulo Kagame ko azabimufashamo. Niko kumugira inama ko yakohereza umwe mu bantu bari muri dosiye ya Bruguere i Buraya, agafatirwayo maze akoherezwa mu Bufaransa bakabona uko bapinga ibya Bruguere mu buryo bw'inkiko.

Roza  Kanyange Kabuye wari ushinzwe IKAMBERE mu Rugwiro( Protocol) niwe wahiswemo, yoherejwe mu Budage ngo agiye gutegura urugendo rwa Kagame muri kiriya gihugu, ariko Ubudage bwamenyesheje Kanyange Kabuye na Shebuja Kagame ko nagera mu Budage ashobora gutabwa muri yombi; ibi ariko yabirenze ho aragenda kuko yari azi ikigamijwe!  Roza Kabuye yafatiwe mu Budage mu Gushyingo 2008 maze yoherezwa mu Bufaransa kubera za mpapuro za Jean Louis Bruguere twavuze hejuru. Abacamanza Nathalie Poux na Marc Trevic bahise babuza Kabuye kurenga imbibe z'Ubufaransa mu gihe hakigwa iyo dosiye ye ariko nyuma yaje kurekurwa asubira mu Rwanda nta nkomyi.
Nathalie Poux na Marc Trevic bagiye i Kigali gupima aho igisasu
cyahitanye indege Falcon ya Kinani cyaturutse


Ku itariki ya 20/12/2010, Nathalie Poux na  Marc Trevic batangaje ko impapuro zo guta muri yombi bariya 9 shikama yavuze hejuru, zibaye zihagaritswe mu gihe bariho bakora amaperereza bakaba baragiye n'i Kigali gukora ubushakashatsi ku hantu haba haraturutse ibisasu 2 byahitanye indege yarimo Ikinani kitananiye abanzi n'abagambanyi. Ubu bushakashatsi bwanzuye muri 2012 ko ibi bisasu byavuye mu kigo cya gisirikare KaKanombe( Camp Kanombe); ibi bikaba bihura n'ibyo inzego z'ubutasi z'Abongereza zari zagezeho. Abahanga bakaba bemeza ko FPR yateye ibyo bisasu ihereye aho yari yacengeye hafi y'icyo kigo cya gisirikare. Nyuma y'ubu bushakashatsi, iyi kipe ya Trevic yavuze ko nyuma y'amezi 6 izaba yashyize ahabona umwanzuro werekeranye n'iyi dosiye, ariko kugeza ubu shikama itegura iyi nyandiko kuri 5/1/2016 uyu mwanzuro nturajya ahabona!

Shikama yamenye ko uyu Sarkozi nawe yashyizwe mu mubare w'abacanshuro biyita ko bagira inama Pawulo Kagame (PAC)ariko akaba adashaka ko bijya ku mugaragaro kubera amatora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu Bufaransa kandi akaba ashaka kongera kwiyamamariza uriya mwanya dore ko ubu yanatorewe kuba umukuru w'ishyaka rye UMP. Sarkozi akimara kwinjira muri PAC muri 2012  yahise ashingwa gushaka ukuntu yakwegera ubucamanza bw'igihugu cya Esipanye(Espagne) kugirango impapuro z'umucamanza Andreu Melles ziteshwe agaciro ku giciro icyo aricyo cyose mbega bikanyura mu nzira zisa n'izo dosiye ya Jean Louis Bruguere yanyuzemo iburizwamo.

Ubutaha tuzaganira ku mafaranga yoherejwe muri Esipanye n'icyo yakoze, n'uruhare rwa Sarkozy muri aya manyanga.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma






No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355