Pageviews all the time

Senateri Mucyo Jadediye (Jean de Dieu) wavuze ko azicuza ubwicanyi yakoreye Abahutu ari uko Ingoma y'abahutu yagiye ku butegetsi yapfuye/NKUSI Yozefu

Senateri Jadediye(Jean de Dieu)

Amakuru ageze kuri Shikama mu kanya aturutse i Kigali aravuga ko Senateri Mucyo jadediye(Jean de Dieu) yitabye Imana mu kanya kuri uyu wa mbere tariki ya 3 z' Ukwakira 2016. Mucyo ngo yagize ikibazo ubwo yari ageze muri esikariye mu nyubako y'aho akorera maze yikubita hasi bahita bamujyana kwa muganga, ariko aza gupfira ku bitaro.

INYAMASWA UHIGA IKUBWIYE NGO NKWEREKE UMURAHO UMFATE VUBA WAYISUBIZA IKI ?/Mugarukira Macika Jean












Gushimira no kwisegura ku basomyi:Shikama irashimira abasomyi bayo bakomeje gutanga ibitekerezo byabo muri komonteri: burya iyo utanza igitekerezo uba wiyubaka mu mitekerereze ugapima uko utekereza, uko wumva ibintu ugereranyije n'uko abandi babikora!!Ariko impamvu isumba izindi ituma ugomba gutanga igitekerezo, ni uko uba utanga umuganda wo kubaka u Rwanda! Shikama yongeye gushimira by'umwihariko abatanga inyandiko zabo ngo zicishwe ku rubuga rwayo. Ndarangiza nisegura ku basomyi ko ku nyandiko ebyiri ziheruka, komanteri zitaziye igihe. Ibi byatewe nuko nari mfite impamvu ikomeye ituma ntaboneka muri iriya minsi 2 kugirango nsuzume ziriya komateri mbere y'uko zihita mu rwego rwo kurwanya urukungu. Inyandiko iheruka ni iya Mbangurunuka Paul musanga aha na komanterizayo Shikama yazishyizeho none naho indi ni iyabanzirizaga iya Mbangurunuka  ni ibaruwa ya Segahinda yandikiye Pawulo Kagame , abashaka komanteri zayitanzweho nabo bakongera kuzisoma hano. Murakoze.Dg NKUSI Yozefu

Iminsi myinshi bavandimwe/ Paul Mbangurunuka


Tubatumikire
Uraho Muvandimwe Dr Joseph,

Iminsi myinshi! Ndakeka ko abasomyi, abakunzi na mwe muri Shikama mwibaza ko naba nkiriho. Yewe ga yewe, ndakomeye pe! uretse ko muri iriya nkubiri yo kwirukana no kwica abasirikare bakomeye ngo Gafuni akunde arambe kabiri, nanjye nahinduriwe imirimo bituma mba ncecetseho gato, ngo hato bataba bari kunyigaho.

siko bimeze na nubu ntibarankeka. Reka rero nkubirane ayo mahirwe, mpirimbane turebe ko aba bahemu twabafatirana muri ariya matora aje hanyuma iyi ngoma tuyihirike.

INTASHYO: Intashyo ya SEGAHINDA NGEZAHABAGABO kuri Pawulo Kagame( Igice cya kabiri)/ Nkusi Yozefu


                       Pawulo Kagame n’umukobwa we Anje(Ange) mu mwiherero w’i Gabiro                     muri Werurwe 2016
INTASHYO: ubu ni ubwoko bushya bw’inyandiko za SHIKAMA, intashyo ikazajya itegurwa na Dr NKUSI Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu NTASHYO, Shikama izajya igerageza gusesengura ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura yibera mu mudendezo muri Amerika (USA)  n’ahandi akaba ahaba iminsi igera kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa n’uje kuhasura!
Dg NKUSI Yozefu
  ————————————————————————————————————————-
Segahinda Ngezahabagabo
Akarere k’Amajyepfo, intara ya Gisagara
Letariki ya 15 werurwe mu mwaka wa 2016.  Kuri Giselansi Kijana Muzehe,

Giselansi, ni Segahinda Ngezahabagabo wa Maburakindi na Nyirabaravuga wa hariya mu Gahenerezo wongeye kubasuhuza. Urwandiko rwanjye rw’ubushize ngo rwabagezeho rutinze kuko uwo naruhaye yageze muri USA asanga wavuyeyo werekeje Dubai arwoherejeyo rusanga wagannye muri Singapour barwoherejeyo basanga werekeje  I Hong Kong mu Bushinwa. Ntabwo nakurenganya ni akazi kenshi!! None se ko mu banyarwanda miliyoni 12 zose ntawe wabona ukubera minisitiri w’ububanyi n’amahanga uzi gukora, hari uwakurenganya kuba wigira aho hose?! Ariko se aho kugushimira ubwo bwitange, abenshi ntibirirwa bagusebya ngo uba wagiye guhisha amafaranga yawe!

INTASHYO: Intashyo ya SEGAHINDA NGEZAHABAGABO kuri Pawulo Kagame( Igice cya kabiri)/ Nkusi Yozefu


                       Pawulo Kagame n’umukobwa we Anje(Ange) mu mwiherero w’i Gabiro                     muri Werurwe 2016
INTASHYO: ubu ni ubwoko bushya bw’inyandiko za SHIKAMA, intashyo ikazajya itegurwa na Dr NKUSI Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu NTASHYO, Shikama izajya igerageza gusesengura ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura yibera mu mudendezo muri Amerika (USA)  n’ahandi akaba ahaba iminsi igera kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa n’uje kuhasura!
Dg NKUSI Yozefu
  ————————————————————————————————————————-
Segahinda Ngezahabagabo
Akarere k’Amajyepfo, intara ya Gisagara
Letariki ya 15 werurwe mu mwaka wa 2016.  Kuri Giselansi Kijana Muzehe,

Giselansi, ni Segahinda Ngezahabagabo wa Maburakindi na Nyirabaravuga wa hariya mu Gahenerezo wongeye kubasuhuza. Urwandiko rwanjye rw’ubushize ngo rwabagezeho rutinze kuko uwo naruhaye yageze muri USA asanga wavuyeyo werekeje Dubai arwoherejeyo rusanga wagannye muri Singapour barwoherejeyo basanga werekeje  I Hong Kong mu Bushinwa. Ntabwo nakurenganya ni akazi kenshi!! None se ko mu banyarwanda miliyoni 12 zose ntawe wabona ukubera minisitiri w’ububanyi n’amahanga uzi gukora, hari uwakurenganya kuba wigira aho hose?! Ariko se aho kugushimira ubwo bwitange, abenshi ntibirirwa bagusebya ngo uba wagiye guhisha amafaranga yawe!

Shikama yamaganye Rwanda Deyi n'ibisa nayo: Abaturage tugomba kwigaragambya mu mahoro twamagana akarengane n'itsikamizwa dukomeje gukorerwa n'Agatsiko/Nkusi Yozefu


Abaturage hirya no hino bararira ayo kwarika: mu gihugu abana barwaye bwaki kubera kubura ibyo barya. Muri uyu mwaka wa 2016, Malariya yagaritse ingogo mu gihugu; abaturage hirya no hino bugarijwe n'inzara, mu ntara y'uburasirazuba ho hari abagabo n'abagore ngo barwaye bwaki!

IBYAHISHUWE: Nyiramongi Janete muka Pawulo Kagame yaguye mu mutego w'abacunnyi ba RPF/FPR!/NKUSI Yozefu


" Igihe nemeraga kuba perezida wa USA, nemeye no kuzajya mvugwa" Barack Obama perezida wa USA

Kagame Pawulo ari mu bayobozi b'isi bake bigize utumana muri iyi si ya Rurema. Mu mbwirwaruhame ze, nta na rimwe ashobora kurangiza atavuze ko azica abantu, wagirango niwe ufite urufunguzo rw'urupfu n'ubuzima ku banyarwanda! Ntatinya no kuburira abategetsi b'ibihugu duturanye ko nabo azabica nkuko yica abaturage be. Ibi byose akaba abikora yishingikirije Ibinywamaraso bafatanyije guconshomera amaraso y'inzirakarengane kuva muri 1990 n'intwaro zigezweho ahabwa na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA), Ubwongereza(UK), Ubudage na Israel.Nyamara ibye bishobora kuzaba nk'ibya Perezida wa Libya warunze ibitwaro agahiryi, akirya icyara kugeza ubwo atangarije kuri Televiziyo y'igihugu cye ko Afrika yiyunze kuva itazemetera umuntu wese uzafata ubutegetsi aciye muri kudeta, we azategeka kugeza apfuye ubutegetsi akabusigira uwo ashaka! Nyagucwa ntabwo yamenye ko umwanzi ava mu nzu nkuko tubivuga mu kinyarwanda. Ibi nibyo bitegereje Kagame uhereye ku kandare gaherutse kuba mu rugo rwe gakongejwe n'Inkoramutima ze zo muri RPF nkuko Shikama ibibagezaho hasi aha.

ABAHUTU BAKWIYE GUCA AKENGE BAKAREKA KUJYA BABESHYWA NK’ABANA /James KAYITARE



Massacre de Kibeho
impunzi z.abahutu ziciwe i Kibeho na RPF/FPR muri 1995
Hari inkuru imaze iminsi icicikana mu binyamakuru by’abanyarwanda bakorera hanze y‘igihugu bitwa ko barwanya  ubutegetsi bwa FPR /Kagame. Iyo nkuru ni iyerekeye  itangazo abagabo batatu bakuriye ishyaka « RNC nshya » aho bemeje ko ubwicanyi bwakorewe abahutu mu Rwanda no muri DRC ari jenoside ndetse batangaza  n’amazina y ‘abagiye bategura ubwo bwicanyi bakanabushyira mu bikorwa. Nanjye iyo nkuru narayisomye ndicecekera, ariko aho Dogiteri Nkusi Yozefu asabiye abasomyi ko bagira inama batanga ku bahutu, ku batutsi no ku mashyaka ya oposition, byatumye nanjye ntekereza,  ndeba mu  mpande zose, mbona ngomba gutanga umusanzu wanjye.

Ni gute Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) na LONI bazemezwa ko Abahutu bakorewe Jenoside?/NKUSI Yozefu

" Na jenoside yakorewe Abatutsi, LONI ndetse n'iki gihugu ndimo(USA) ntibayemeraga bigitangira, twagombye guhaguruka buri munsi tukavuga ko habayeho jenoside, n'ubundi tugomba guhaguruka tugahagarara kugeza hemejwe na jenoside yakorewe Abahutu" Dg Tewojeni(Theogene) Rudasingwa.

Ukimara kumva iyi video ya BBC iriho ikiganiro Dg Rudasingwa Tewojene(Theogene) yagiranye na BBC kuri Jenoside yakorewe Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu ikozwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu harimo na Pawulo Kagame ubwe,  Shikama irifuza ko abasomyi bayo bagira icyo bavuga kuri ibi bikurikira:

  1. Ko kugirango Jenoside yakorewe Abatutsi yemezwe gutyo byatewe n'uko Abatutsi bahagurutse bagahagarara, ni iyihe nama wagira Abahutu? Ni iyihe yindi wagira Abatutsi?
  2. Ese biracyari ngombwa ko USA n'abayifasha gusahura Akarere k'ibiyaga bigari by'Afrika bavuga ko jenoside yakorewe Abahutu izemezwa n'urukiko? Ese iyakorewe Abatutsi yo ko itabanje kwemezwa n'urukiko?
  3. Ni iyihe nama waha amashyaka ya opozisiyo kuri iki kibazo?
Tubaye tubashimiye ibitekerezo byanyu muza gutanga.

Itangazo:  Umushinga wa Makoki Mugisha wo gukusanya amazina y'abahutu bose bishwe na FPR warangije kwigwaho, muzagezwaho aho mutangira amazina y'abanyu, inshuti, n'abanyarwanda bandi bazize inkota ya FPR bitarenze 31/10/2016. Mukusanye ayo mazina muyabike, igihe nikigera, tuzababwira aho muyohereza. 

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

RNC nshya ya Dr RUDASINGWA Tewojene yemeje ku mugaragaro ko ABAHUTU bakorewe Jenoside. Ibi nibetere ikimwaro USA zikure mapping report mu tubati twa LONI na dosiye y'urupfu rwa kinani iri mu tubati tw'Abafransa ijye ahabona; Jenoside igikorerwa Abahutu ihagarikwe kandi Abicanyi bashyikirizwe UBUTABERA mpuzamahanga/NKUSI Yozefu

Dg RUDASINGWA Tewojeni, Umwe mu bashinze RNC shya.
Yemeje mu nyandiko ko ABAHUTU bakorewe Jenoside kandi RPF yayikoze igomba kuyiryozwa

Kuva muri 1990 Kagame , Agatsiko k'abagande yakuye muri Uganda na bamwe bari impunzi z'Abatutsi muri Uganda bashinze FPR bayisimbuza LUNARI(l'UNAR) ryari ishyaka ry'umwami Kigeri. Ku itariki ya 17/11/1987 iri shyaka rishingwa ryiyemeje 
gufata ubutegetsi ku buryo bushoboka bwose kandi bakabugumaho ku buryo bushoboka bwose. Kuva muri 1990 kugeza 1994 FPR yishe abahutu batabarika muri za Byumba, Ruhengeri na Gisenyi.Muri 1994  abenshi bemeza ko Kagame ariwe watanze amabwiriza yo kurasa indege ya Habyarimana afatanyije n'Abanyamerika n'Abongereza; ibyakurikiyeho turabizi ni Jenoside yibasiye ubwoko bw'Abatutsi. Kuva yakwicazwa na USA mu Rugwiro kuri 4/7/1994, RPF yakomeje ubwicanyi bwayo yari yaratangiriye mu majyaruguru y'u Rwanda noneho icura inkumbi mu gihugu hose!

Abasirikare ba RPF/RDF, abapolisi n' abashinzwe umutekano wa Kagame noneho bageze ku bana bica!/ Nkusi Yozefu





" Nishe igisambo,nimundekure mburane ndi hanze kugirango nkomeze nkurikirane imishinga yanjye"/Major Dogiteri Rugomwa Aimable

Iyo  usomye icyegeranyo cya wa mucamanza wo muri Esipanye, Fernando Andreu Melles ku bwicanyi bwakozwe na RPF kuva yatera u Rwanda muri 1990 n'aho ba Mpatsibihugu (USA; UK, Germany, Israel) bayiterekeye mu Rugwiro muri 1994, wibaza niba aba bicanyi koko bari kuvamo abantu bazima babana n'abandi muri sosiyete ya muntu! Ubu bwicanyi burushaho kuba gisoka mu mugongo y'ububwirwa iyo ugeze mu giturage hirya no hino mu Rwanda bakakubwira ibyababayeho ndetse bakaguha n'amazina y'abicanyi ba RPF/RPA/RDF, izina rigaruka cyane rikaba ari iry'umujenerali utazi gusoma no kwandika witwa jenerali Fred Ibingira.

Muri Uganda bariho bararangisha jenerali w'ingabo za Kagame, Jack NZIZA!

Jenerali Jack Nziza(iburyo, yambaye simoko ya kaki) wamennye amaraso mu Rwanda
ku rugero rungana n'urwa jenerali Fred Ibingira.
Aba  bombi ni bamwe mu Bagande bategeka u Rwanda.
Umuryango we (muri Uganda) uriho uramurangisha mu Rwanda!

jenerali Kale Kayihura, umukuru wa polisi ya Uganda.
Ni mubyara w'umwicanyi jenerali Jack Nziza.
Iki ni icyemezo ko u Rwanda rwigaruriwe n'Abagande!!!
Jenerali Jack Nziza  ni umwe mu Bagande bateye u Rwanda muri 1990 bafata ubutegetsi ku ngufu babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe z'amerika(USA), Ubwongereza, Israel, Ububiligi, Ubudage n'abandi ba Mpatsibihugu. Uyu mugabo azwiho kumena amaraso y'abanyarwanda ku buryo buteye ubwoba; mwaramwumvise ku majwi yahise kenshi aha kuri Shikama ariho atanga ibiciro by'amafranga yiteguye guha abo yateguraga kwica jenerali Kayumba Nyamwasa!  Nkuko mubisoma ku nyandiko iri hasi aha, umuntu umwe wo mu muryango w'uyu mwicanyi yandikiye itangazamakuru ryo mu Rwanda amushakisha.Uyu  jenerali Jack Nziza yabaye somambike w'umugore wa Pawulo Kagame, Janeti Nyiramongi ku buryo abakukurikirira hafi ibibera mu Rwanda, bavugaga mu minsi yashize ko aba bombi aribo bayoboraga igihugu muby'ukuri! Nta gitangaza rero kubona dosiye y'injyanishabitsina Nyiramongi yikoreye ihitanye na somambike we Jack Nziza.  Musome iyi nyandiko hasi aha, mwihangane kuko iri mu rurimi ruvugwa mu karere Jack Nziza aturukamo, ubundi ni Umufumbira( mu majyepfo y'iburengerazuba bwa Uganda ) bakaba bavuga ikinyarwanda ariko kucyandika byarabihishe! Twizere ko mu minsi iri imbere hazaboneka inyandiko nyinshi zihamagarira Ibinywamaraso by'Abagande gusubira iwabyo inzira zikigendwa. 
Ubuyobozi bwa Shikama

Kagame Pawulo asigaye yikanga baringa iterwa n'uko akeka buri gihe ko ibyo akora i Burundi nawe ashobora kubikorerwa vuba cyane: Ibyapa byose bigana ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga Gerigori KAYIBANDA yategetse ko bivaho mu masaha atarenga atanu!/NKUSI Yozefu


Kimwe mu byapa byari hafi y'ikibuga cy'indegde Gerigori Kayibanda


"  Petero, subiza inkota mu rwubati kuko uwicisha inkota ariyo azazira."Bibiliya Itunganye: Yezu  umwami w'abakirisitu abuza Petero gukoresha inkota igihe Abayahudi bariho bafata Yezu ngo bamubambe i Nyabihanga(Gologota)

Mu gihe kagame Pawulo yugarijwe n'ibibazo by'urugo rwe hari abantu benshi babyiniye ku rukoma bati : " Awa, sibo babona"! Nyamara uko ibintu bimeze ubu mu Rwanda, buri muntu wese ukunda kiriya gihugu yagombye kujya ku mavi akagisengera kuko isaha iyo ariyo yose Kagame Pawulo ashobora kugicumita inkota nkuko adasiba kubigirira inzirakarengane! Ibi muri Shikama tukaba tubivuga duhereye ku byemezo byuzuye ubuhubutsi bisigaye bifatwa n'umuyobozi nako umutegetsi Pawulo Kagame. Icyemezo cya hafi aheruka gufata kikaba ari ugukuraho ibyapa byose byamamaza byari biri ku mihanda igana ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga Gerigori KAYIBANDA Agatsiko kita ubu Kigali International Airport(KIA).Bene ibyapa ubu barira ayo kwarika bakaba barahawe amasaha atanu gusa ngo babe babikuyeho benshi bakaba bari bamaze kushyura imfatakibanza y'umwaka irenga miliyoni icumi y'amafranga y'u Rwanda(10,000,000FRW)!

Leta Zunze ubumwe z'Amerika (USA)zirasabwa gufata Richard Gasana agasubiza ibya RUBANDA byasahuriwe muri icyo gihugu/NKUSI Yozefu

Rishari(Richard) Gasana wari uhagarariye Kagame
 na FPR muri Loni muri USA

Ubu ikiganiro kigezweho mu banyarwanda baba abo hanze y'u Rwanda cyangwa se imbere yarwo, ni injyanishabitsina Muka Pawulo Kagame Nyiramongi Janeti yaba yarakoranye na Gasana Rishari (Richard) wari uhagarariye Pawulo Kagame muri LONI muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) ndetse hakavukamo n'umwana ubu umaze kuba umusore.  Amaradiyo  y'abanyarwanda yigenga akorera hanze yavuze kuri iyi nkuru biratinda, imbuga nazo si ukwandika zivayo! Muri Shikama twirinze kugira icyo tuvuga kuri iyi nkuru kuko twari tugikora ubushakashatsi tukaba tuzabagezaho IBYAHISHUWE biyerekeyeho mu minsi mike. Ariko se  byaba ari byiza guhangayikira injyanishabitsina yakozwe n'abantu babiri ndetse ikeraho urubuto, cyangwa tugomba guhangayikira umutungo w'igihugu wasahuwe n'umuryango wa Pawulo Kagame Gasana Rishari(Richard) akaba ariwe wari ushinzwe kuwuhisha hirya no hino mu mahanga?

Urubuga rwo kwibuka abacu bishwe na RPF(FPR) kuva muri 1990 no gutabariza abagihumeka/Nkusi Yozefu

Dg NKUSI Yozefu

Ndabanza gushimira abavandimwe batanze igitekerezo kuri uyu mushinga wo kwibuka inzirakarengane zahitanywe na FPR tunatabariza abakiri bazima. Nkaba nshimira byimazeyo umuvandimwe Makoki Mugisha wazanye bwa mbere iki gitekerezo kimaze icyumweru kigibwaho impaka hano kuri Shikama. Ni kenshi Shikama yagiye ihamagarira abanyarwanda kuzana ibitekerezo bishya byo kubaka u Rwanda rushya ruzira akarengane ako ariko kose. Umuvandimwe Makoki Mugisha rero abaye Rubimburirangabo, ni ukuvuga ko dutegere ibindi byinshi.

Duhe agaciro abanyarwanda bicwa buri munsi na FPR dutabariza n'abasigaye



Inkota ya FPR ihora ifite inyota nka RUHUGA ya Kanjogera!
"Dushake ahantu twibukiranye dutangire kwandika abo twibuka banyerejwe barashwe bashimutwa bagata kuri Rweru ku buryo n'abanyarwanda bose babimenya ubuze uwe mu buryo budasobanutse akabwira shikama ikamushyira ku rutonde rw'abarigishijwe cg bishwe na rupfu fpr kuberako tuzageraho tubone ari ibisanzwe ariko nitugenda dukurikirana iyi mibare bizageraho bijya mu nkiko ndakurahiye nonese ubu kuva muri 2010-2016 hari uwambwira abamaze kwirenzwa na rupfu (fpr )uko bangana?"Makoki Mugisha

Kuva Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA), Ubwongereza, Ubudage na Israel bifashe umugambi wo kwigarurira umutungo wa RDCongo bikoresheje abanyarwanda, bahaye agatsiko k'abanyarwanda ububasha n'uburengenzira bwo kwica uwo gashaka, igihe gashakiye n'aho  kifuza kwicira hose ; ibi byatangiye kuva muri 1990 bikaba bigikomeje. Abanyarwanda b'umutima barasakuje batabaza, bamwe baricwa abandi barabifungirwa mu bihugu binyuranye. Nyamara guceceka ni ugukomeza gutiza umurindi ibi binywamaraso bidashobora kuryama bitagotomeye amaraso y'abantu! Umuvandimwe wacu Makoki Mugisha yagejeje igitekerezo kuri Shikama musanga hejuru aha kivuga impamvu tugomba guhaguruka tugahagarara tugatabaza kugeza igihe ijwi ryacu rizumvikanira : Ahasigaye rero ni ukwibaza tuti: "Ni gute byakorwa"? 

Ese u Rwanda rusigaye rugendera ku mategeko ya Shariya?/Nkusi Yozefu

                                         
Iby'Agatsiko gakora ntaho bitaniye n'ibya ISIS!
            
Umuntu wumvise Shariya akuka umutima kuko ari ijambo riteye ubwoba. Muri make, ibihugu byinshi byo ku isi bigendera ku itegekonshinga, ariko hari n'ibindi bigendera ku mategeko ya kiyisilamu( shariya) akaba ariyo agenga ubuzima bwa buri munsi bw'abene gihugu. Amwe muri ayo mategeko akakaye ahanisha kenshi igihano cy'urupfu: 
Urugero:
  • Niba umuntu bamufashe yasambanye kandi yararongoye afite umugore cyangwa umugabo, ahanishwa guterwa amabuye kugeza apfuye. Niba atarashaka, akubitwa ibiboko 40!!!
  • Niba umuntu bamufashe yibye, bamuca akaboko!
Ubwo nariho nkora amatohoza ku ifungwa rya Shehi Gahutu Abdoul Karim wahoze ari Mufti w'u Rwanda akaza kugambanirwa n'inzego z'ubutasi za Kagame zifatanyije na bamwe mu bayisilamu barimo minisitiri Mussa Fazil na Habimana Saleh ( uhagarariye Kagame na FPR mu Misri) umwe mu bayisilamu uba hano i Buraya yambwiye ibintu biteye ubwoba kuri Mussa Fazil nkaba nkeka ko yaba yaribeshye igihugu agafata u Rwanda nka Irani cyangwa ibindi bihugu bigendera kuri Shariya!Yagize ati:

Ese kuba Perezida Kayibanda Gerigori na Habyarimana Yuvenali batarakoze nka Kagame Pawulo ni ubugwari cyangwa n'ubutwari?/NKUSI Yozefu


Kayibanda Gerigori na Habyarimana Yuvenali

Shikama ibanje gushimira byimazeyo abantu bose batanze ibitekerezo byabo musanga aha  kuri iyi nyandiko. Mu bihe biri imbere, ubu ni bumwe mu buryo tugiye gukoresha dushishikariza abasomyi ngo bagire uruhare mu itegurwa ry'inyandiko, tukaba twizera ko inyandiko nk'izi zizaba zifite uburemere n'injyana kurusha izateguwe n'umuntu umwe! Mukomereze aho rero kugeza namwe mubaye abanyamakuru buzuye. Mu gifaransa baravuga ngo ucura niwe uvamo umucuzi" C'est en forgeant qu'on devient forgeron". Ikindi tubwira abatanga komanteri ni uko mwashaka uburyo bwo gukoresha amazina y'amahimbano nka GIKURI GITI n'andi aho gukoresha anonymous kuko mu Kuboza 2016 hari ibihembo Shikama yabateganyirije birimo amafranga n'ibiyaruta nkuko twabibabwiye ubushize. Mwipfusha komanteri zanyu ubusa rero!

Inyandiko mugezwaho uyu munsi mu masaha ari imbere:ESE KUBA PEREZIDA KAYIBANDA NA HABYARIMNA BATARAKOZE NKA KAGAME NI UBUTWARI CYANGWA UBUGWARI?

 Perezida Gerigori Kayibanda ahura n'Abanyamerika 19/9/1962
Ifoto ya White House

Mujye ahagenewe komanteri mutange ibitekerezo  byanyu. Ni ukuvuga musubize iki kibazo kiri hejuru, mutanga n'ingero zifatika dore ko zitabuze.

Turasubira. Murakoze

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Umwe mu bagambaniye u Rwanda muri 1990-1994 aheruka kuganirira itangazamakuru ry'Agatsiko ukuntu yafatanyaga n'INTORE NKURU Rucagu Boniface kuva muri 1991 ku buryo ngo yabaga n'iwe mu rugo. Ese Rucagu azongera ahakane ko inyandiko yahawe na FPR ihamagarira Abahutu gufata Abatutsi nk'Abanzi atariwe wayicishije mu kinyamakuru rutwitsi KANGURA?/NKUSI Yozefu

 







                                                               



Umunyarwanda umwe aherutse gusoma inkuru yahise ku Gihe ivuga ukuntu umugore aherutse kwiba umwana w''amezi 2 akamujyana muri Uganda maze arumirwa yandika hasi y'inyandiko ku mwanya wagenewe komanteri amagambo ababaje yerakana ukuntu abanyarwanda besnhi bahindutse ba Bihemu
" Abanyarwanda basigaye ari imari ishyushye, baracuruzwa bakanicuruza, birababaje!"

NGO IMANA IREBERA ABATINDI NTIHUMBYA: Umwicanyi wa Pawulo Kagame wakoreraga urwego rwe rw'iterabwoba DMI yarahunze amena amabanga yarokora ubuzima bwa benshi mu banyarwanda baba muri Mozambique n'ahandi!/ NKUSI Yozefu

ikarita yerekana Mozambique mu karere iherereyemo

Mu  nyandiko ifite umutwe ugira uti a teia dos serviços secretos rwandeses em moçambique yasohotse mu kinyamakuru Publico gisohoka buri cyumweru umunyamakuru aremeza ko ahereye ku nyandiko afitiye copie yagejejweho n’umukozi wa DMI wahungiye muri iki gihugu diaspora nyarwanda ikora nk’urwego rw’ubutasi, n’ubwicanyi muri iki gihugu.

Turabahishiye: Amabanga akomeye intasi ya DMI ya KAGAME yahaye umunyamakuru muri Mozambique/NKUSI Yozefu

              Umwicanyi Vitali Hitimana ( wiyise Rashidi Hitimana,JENERALI) aravuga 
                    ukuntu Agatsiko ka Kagame kabohereje kwica muri Afrika y'Amajyepfo.

Ubushize, umwe mu banyamakuru ba Shikama baba muri Mozambique yatugejejeho incamake y'ibivugwa ku bicanyi ba Kagame Pawulo bakorera ku muyoboro: Kigali-Zambia-Mozambique-Afrika y'Epfo. Mwabonye amwe mu mazina y'abanyarwanda n'abarundi bari ku isonga muri ubu bwicanyi ndetse mubona n'amafoto yabo.

Undi munyamakuru wa Shikama we yafashe ikinyamakuru uko cyakabaye asemura inyandiko yacyo ayikura mu rurimi rw'igiporutugali gikoreshwa muri icyo gihugu ayishyira mu kinywarwanda kugirango adusangize twese.

Ku nyandiko ifite amapaji 7, muramenya amazina y'abantu benshi , baba basirikare, abicanyi b'abasivili KAGAME NA FPR bohereje kwica inzirakarengane muri kariya karere harimo n'abishe Nyakwigendera koloneli Patirike Karegeya. Murasangamo n'amazina y'abanyarwanda bayoboye ubwicanyi buheruka gukorerwa impunzi z'abahutu muri Zambia abu basesekaye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique. Murasangamo amazina y'abasirikare ba RDF/FPR baheruka kwicirwa muri Mozambique bishwe na Leta mu bitero ihanganyemo n'inyeshyamba za RENAMO, Kagame akaba yarohereje benshi mu ngabo ze RDF/FPR gushyigikira izi nyeshyamba.

Murasangamo amazu yaguzwe na DMI yo guteguriramo ubwicanyi, amatariki y'aho amanama ya DMI yabereye n'amazina y'abari bayarimo kuva muri 2015 kugeza ubu muri 2016.  Ni birebire.

Iyi nyandiko iracyatunganywa, aho ibonekera irabageraho none cyagwa ejo.

Wikende nziza

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

DORONE, umushinga w'amaraso wa USA na Kagame Pawulo, kurikira ibyawo./ NKUSI Yozefu

Dorone z'amaraso  z'abanyamerika zatangiye gukorera mu Rwanda

"Mu minsi ya nyuma aba bavantara bazarya akaribwa n'akataribwa." Umuhanuzi MAGAYANE.

" Ibi bizafatwa nk'iterabwoba ku busugire bw'ibihugu byigenga byo mu karere kubera ko dorone zishobora kwambuka imipaka ntawe uzibonye , ikindi ni uko nta byinshi bizwi kuri iri koranabuhanga, ndetse Afrika ntigomba kuba igeragerezo(Laboratwari) z'ibyuma by'ubutasi bikorerwa mu mahanga" Luwiza Mushikiwabo yamagana ikoreshwa rya Dorone muri Kivu muri 2013 mu ntambara ya M23. 
 "This would be a threat to the national sovereignty of states in the region given that drones can cross boarders without being detected »; and  » that not enough was known about the technology, and Africa should “not become a laboratory for intelligence devices from overseas

Shikama buri gihe ishaka ko Ukuri gusimbura ikinyoma, iyi ntego tukaba twarayihaye tumaze kubona ko iki kinyoma kicajwe mu Rugwiro na ba Mpatsibihugu USA, UK, na Israel aricyo cyitugejeje aho umwanzi ashaka:inzara zihoraho, ubuhunzi budashira, impfu za hato nahato, gereza , n'andi mabi akorerwa abanyarwanda ariko abarokotse bakabona ko byari UKURI ngo bibe.  Muribuka mu myaka yashize mbere y'intambara ya M23 yatangijwe na Kagame muri 2013; hadutse inkuru i Kigali ikwirakwijwe n'Agatsiko ivuga ko ngo hari umunyarwanda witwa Rutayisire Eric w'imyaka 23 urangije muri kaminuza ya Minnesota muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika wavumbuye Dorone izajya ikora ibikorwa byo gutanga amaraso. Sosiyete ye yiswe Charis Unmanned Aerial Solutions. Ukuntu hasahurwa amabuye ya RDCongo bikaba byaratekerejweho kera nkuko mubyibonera. Ariko Kagame n'Agatsiko babonye ko umushinga wabo Utakorwa n'umuntu nka Rutayisire Eric, bahise bawuha BILL Gate nawe wawugejeje ku biro by'ubutasi bya USA, CIA bikawusamira hejuru kuko ari uburyo bwiza bworoshye bwo kwigarurira Afrika. CIA nayo yagejeje uyu mushinga kuri Minisiteri y'Ingabo PENTAGON yahise iwishimira.  Nguko uko umushinga w'Amaraso watangijwe na Kagame. Impamvu ari u Rwanda ugeragerezwamo n'ingaruka zawo murabisanga hasi aha.  Sobanukirwa n'impamvu Agatsiko kemeye ku butaka bwako umushinga kamaganaga usa nawo mu ntambara ya M23 iheruka nkuko mubyisomera muri ariya magambo ya Mushikiwabo ari hejuru aha. Imishinga nk'iyi umuhanuzi Magayane yari yarayihanuye aho avuga ati " Mu minsi ya nyuma y'aba bavantara, bazarya akaribwa n'akataribwa"



Ntimuzacikwe: Ejo tariki ya 17/8/2016 Tuzabagezaho byinshi mwahishwe ku ndege zitwara (Drones ) z' Amerika zatangiye gukoreshwa mu Rwanda/NKUSI Yozefu

Uko Dorone z'Abanyamerika(USA) zizajya zitanga amaraso zikuye mu Ruhango
"DORONE" iri ni ijambo rishya ryinjiye mu rutonde rw'amagambo y'ikinyarwanda, ubundi mu cyongereza rikaba ari "drone". Abanyarwanda bagomba kurimenyera vuba kubera ingaruka mbi nyinshi na nkeya nziza rizabagiraho.  Ku itariki ya 15/8/2016 niho indege zitwara za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, USA zatangiye gukorera mu Rwanda. 

Abanyarwanda babwiwe ko zije gukora ubutabazi kuko imodoka zitagezaga amaraso ku ndembe ziyakeneye. Izi ndege zavugishije benshi amangambure zirashyize rero zitangiye gukorera ku butaka bw'u Rwanda. Ariko abanyarwanda ntibigeze babona ibisubizo ku bibazo byinshi bagiye bagaragariza Leta y'Agatsiko haba mu binyamakuru bikorera kuri murandasi, ku maradiyo akorera mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Dorone za gisirikare Amerika(USA) ikoresha mu kwica abantu hirya no hino ku isi

Ejo kuwa gatatu  tariki ya 17/8/2016 igihe cya sa mbiri za nimugoroba ku isaha mpuzamahanga(8:00GMT), Shikama izashyira ku rubuga rwayo inyandiko ikubiyemo byinshi mutari muzi kuri uyu MUSHINGA w'amaraso!


Murare aharyana, ahataryana harare umwanzi.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Itangazamakuru ryo muri Mozambique ryambitse ubusa umuyoboro w'abicanyi ba Kagame (NISS/DMI) ukorera Kigali-Zambia-Mozambique- Afrika y'Epfo/Matabaro A.


Umuyoboro w'abicanyi ba Kagame(NISS/DMI) ukorera: Kigali-Mozambique-Zambia-Afrika y'Epfo
(kanda ku ifoto uyigire nini )

Mwiriweho?

Mbanje gushimira shikamaye.blogspots.com ubwitange  n’ubushake igira bwo gutabariza abarengana bose kandi ikabikora nta gihembo !!! Uwiteka Imana Ikomeze ibatuzigamire.
Tumaze iminsi tubaciriye ku mayange ku byerekeye uburyo ubutegetsi bw’i Kigali  bukwirakwiza abicanyi babwo bibumbiye mu cyitwa DMI hirya no hino ku isi bagamije Kwica,Gutindahaza,gutesha umutwe ndetse no kwanganisha impunzi zabahunze na za Leta zo hirya no hino zabakiriye.

Muri urwo rwego rero n’impunzi zo muri Mozambique nazo zagezweho n'ayo mahano yapanzwe na FPR,bishyirwa mubikorwa binyujijwe muri bamwe mu mpunzi nyine naba DMI bitwikiriye umutaka witwa “Diaspora” bararikoroza biratinda nkuko twabivuzeho ubushize mu nyandiko ebyiri  musanga hano na  hano.

ITANGAZO: Mugume kuri uru rubuga kubera amakuru akomeye tuza kubagezaho mu kanya/Nkusi Yozefu



Twishimiye kumenyesha abasomyi bacu ko hari amakuru akomeye tuza kubagezaho uyu munsi. Mu gihe tukiyategura, mukomeze  muryoherwe n'izindi nyandiko ndetse na komanteri ziri kuri Shikama. Byaba byiza kurushaho nawe utanze uwo muganda wa komanteri.

Aya makuru yerekeranye n'UMUTEKANO arabageraho uyu munsi tukimara kuyakusanya neza.

Murakoze.

Ubuyobozi bwa SHIKAMA

Agatsiko katangiye kuyobya uburari ku mitungo y'igihugu kasahuriye mu mahanga!/Nkusi Yozefu

karenzi kareke
miliyoni 370 FRW yatanzwemo ruswa  kugirano habeho itekenika
mu idosiye y'umucamanza 
Andreu Merelles

Mu kinyarwanda baca umugani ngo akabaye icwende ntikoga. FPR yatangiranye ikinyoma, ubwicanyi n'ubujura na nyuma y'imyaka 26 iracyari ya yindi! Ikibabaje cy'aka Gatsiko k'amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita, ni uko gakora nka cya kinyoni kinini kiba mu butayu bita OTIRISHE( Autruche). 

Mbere yuko dukomeza , reka turebere hamwe impmvu Shikama ivuga igereranya Agatsiko ka FPR na Otirishe( Autruche). Otirishe niyo nyoni nini kurusha izindi ku isi kuko ifite uburebure(indeshyo) bwa metero ebyiri n'igice, igapima ibiro hagati ya 130 na 150! Iyi nyoni ishobora kubaho imyaka 50! Ifite agatwe gato cyane ugereranyije n'umubyimba wayo.

URABYUMVA UTE : ifunga ry'umupaka Rwanda -Burundi urivugaho iki?/ Nkusi Yozefu

Image result for photo kagame paul and nkurunziza Pierre
Nzakwica nta kabuza!
Uzobikora ute mugabo ko Mukama ariwe afise urufunguzo!
Mu cyumweru gishize, Uburundi bwafashe umwanzuro wo kubuza imodoka zitwara abagenzi kwinjira mu Burundi ziva mu Rwanda ndetse n'iziva mu Burundi zijya mu Rwanda biba uko. Uyu mwanzuro w'Uburundi Agatsiko k'i Kigali kavuga ko ukarishye waje nyuma gato y'aho Uburundi nanone bwari bumaze gutangaza ko nta bihingwa cyangwa ibicuruzwa bigomba kwambuka bijyanwa mu Rwanda biva i Burundi.  Iyi myanzuro y'Uburundi yavugishije benshi amangambure, ntivugwaho rumwe n'abasesengura ibibera mu karere ku byerekeye impamvu yafashwe n'ingarauka zayo.  Muri Shikama tukaba twahinduye uburyo twabagezagaho inyandiko zacu: ntabwo turi busesengure tugerageza gusubiza " Impamvu n'ingaruka" z'iriya myanzuro, ahubwo uyu munsi twishimiye guha ijambo mwebwe abasomyi ngo mutubwire uko mubyumva.  Mbere y'uko mutanga ibitekerezo byanyu mu mwanya wabigenewe muri komanteri hasi aha, Shikama irabibutsa muri make ibintu byinshi byabanjirije iriya myanzuro kuva umwaka ushize kugeza ubu.

AGATENDO MU DUTENDO: Byose ni baringa!/NKUSI Yozefu

                                                                        

 Iyo uri umunyarwanda uri hanze y'u Rwanda ugasoma ibitangazwa n'itangazamakuru ry'Agatsiko ushobora kwibeshya ukumva ko u Rwanda koko rwahindutse Singapour yo muri africa, nyamara ukuri kuri ahandi! Ingoma y'igitugu ya FPR iyobowe na Pawulo Kagame yubakiye ku kinyoma yambukanye Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo ya 2/10/1990 aho abanyarwanda bamwe bari barahunze Repubulika bahungukaga barasa imbere yabo, bica ikiri imbere cyabo cyose.

ABAVUGA KO FPR INANIWE BASHINGIRA KU KI? ESE NIBYO KOKO FPR YANANIWE KUGERA KU NTEGO SHINGIRO ZAYO YARI YARIYEMEJE ITERA MU W’1990? TUMENYE INTEGO NYAKURI FPR YASHINGANWE/Manzi



I. Byifashe gute?
Muri iki gihe hari imvugo ikunda kumvikana inshuro nyinshi cyane  mu banyanda hirya no hino ariko cyane cyane ikumvikana mu barwanya ubutegetsi bwa FPR . Iyo mvugo igira iti:” Fpr irananiwe”, “FPR yananiwe kugera ku ntego yari yarihaye”, “Fpr ntiyitaye ku banyarwanda”, “Fpr ibeshejweho n’ikinyoma”, n’izindi nyinshi. Uyu munsi rero nkaba ndi bwibande kuri ziriya mvugo ebyiri zibanza nk’uko umutwe w’inkuru ubivuga.

IJISHO RYA Bihehe / Indirimbo ya Makoki Mugisha


      Kanda kuri iyi foto iri hejuru wiyumvire!

Ngo umugani ugana akariho! Intare yahamagaye Bihehe , Nyarupyisi ngo igabanye inyama. Bihehe ishaka kuzana ibya Demukarasi maze iti <umuntu ni nkundi, nintera umurwi iwawe, ndatera undi iwanjye>. Intare yahise iyikuramo ijisho ihamagara Bakame iti gabanya neza! Bakame iti twara uruhande, abandi baragabana izisigaye! Intare iti < ko uzi kugabanya neza, ukamenya no gukemura impaka, ibi wabyigiye hehe?> Nayo iti:<Ni ijisho rya Bihehe>!

Makoki ngo hari igice cya kabiri azasohora vuba cy'iyi ndirimbo ye, ariko hagati aho twaba twibaza, dusanishije iyi ndirimbo n'ibibera mu Rwanda, Bihehe ninde? Bakame ninde? Naho se Intare ni nde?
Mushyire ibisubizo byanyu hasi y'iyi nyandiko ahagenewe Komanteri.

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.comn
Ntawe uzaguha demukarasi ku isahani, ugomba kuyiharanira

Ya ntambara Kagame yahanuye ishobora kuba iri hafi: Itemwa ry'inka z'abaturage nka bumwe mu buryo bwo gutegura abaturage kuri iyi ntambara. Kurikira Shikama/NKUSI Yozefu

Inka bayitemye bikomeye amaguru no ku ijosi
Iyi nyandiko Shikama yayishyize ahagaragara kuri 2/5/2016. Amagambo umvugizi wa Kaberebe, minisitri w'igisoda cya Kagame aherutse gutangaza mu minsi ibiri ishize, arerekana ko ibyo Shikama yatangaje icyo gihe byari ukuri, yagize ati: " Niba nta gikozwe cyo kurandura FDLR, tugomba kujya muri Congo kubyikorera nkuko twabikoze muri 2009". Aya magambo ya Gashozantambara, nanone Kagame Pawulo yavuze asa nayo igihe abana b'indobanure harimo n'abe biga mu mahanga na bake bava mu Rwanda , bari barangije ingando mu cyumweru gishize.


 Kagame yavuze ko uru rubyiruko, ubutaha rutazakomezanya n'ibipindi bya Rucagu, ahubwo rugatozwa ibya gisirikare. Kuri 4/7/2016 Kagame uyu akaba yari yavuze ko ngo hari abashaka gutera u Rwanda babifashijwe mo na bimwe mu bihugu by'abaturanyi ariko ngo baramutindiye ngo maze akwereke, asoza avuga rwose ko ARIBWARIBWA!

Nkusi Yozefu arunganira Manzi ku gitekerezo cye yatanze ku nyandiko"Urukiko rwa Mozambique ruherutse kwanzura ko umukozi wa DMI ya Pawulo Kagame na FPR wiyitaga pasiteri yirukanwa mu itorero agahita anafungwa / Matabaro A."



Komanteri ya Manzi ijyanye n'iyi nyandiko murayisanga hano


Komera Manzi,

Ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa!Ikibazo ntabwo ari DMI, ikibazo ni Abahutu ubwabo batazi ikibirukamo mba nkurahaiye!! Ibi  nabivuze kuva Inyenzi nako inkotanyi zatera muri 1990! Wibuke Bihwahwa Bizimungu ahunga amaze gusahura  banki BACAR akagenda atwaje ikoti umututsi kajeguhakwa Valensi, ngo yashakaga guhorera umuvandimwe we Mayuya ngo waba yarishwe n'Akazu, nyumvira! Ibi Bizimungu yakoze nibyo byatumye Nduga yari yarazengereje Karinga Mibambwe, itsindwa ahagana 1554. Igihe mwene se wa Mashira , Munyanya agambana n'umwami wa karinga bagafatanya kwica umwami w'abahutu Mashira wari wazimaniye Mibambwe n'umukwe we na bamwana!

Urukiko rwa Mozambique ruherutse kwanzura ko umukozi wa DMI ya Pawulo Kagame na FPR wiyitaga pasiteri yirukanwa mu itorero agahita anafungwa / Matabaro A.

                                   ikarita yerekana aho Mozambique iherereye muri Afurika

Urubuga rwanyu Shikama ntiruhwema kugenda rutegura imitego mibisha Agatsiko ka Kagame Pawulo na FPR bagenda batega impunzi ziri hirya no hino ku isi tutibagiwe n'abavandimwe bacu bari mu gihhugu imbere. Ni muri urwo rwego Shikama iherutse kubageza ho amajwi (audio)y'umukozi wa DMI uri muri Mozambique wiyita Jenerali, yigamba ubugambanyi n'ubwicanyi we na DMI akorera bagiye bapanga bagamije guhitana inzirakarengane z'abanyarwanda ziriyo, abenshi bakaba ari impunzi z'Abahutu. Mu ijwi ( audio) rya jenerali mwumvise ko akorana n'abiyita Abapasitoro, ndetse  tukaba twaragiye tubagezaho amajwi ya bamwe. Urukiko rw'i Maputo muri Mozambique ruherutse kwanzura ko bamwe mu bakozi ba DMI bari bihishe mu mwambaro w'ubupasiteri birukanwa mu itorero kubera kurivangamo politike ndetse rutegeka ko bamwe bahita bafungwa. Umunyamakuru wa Shikama uri muri Mozambique wari wakurikiranye iby'iki kibazo, yabateguriye inyanndiko iri hasi aha.

Dg Nkusi Yozefu
--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Mugire Amahoro y'Usumbabyose, Nyirigira.

Nkuko ikinyamakuru shikamaye.blogspots.com kitahwemye gutabariza abanyarwanda barengana haba mugihugu haba no hanze yacyo[urwanda],dore ko  abambari ba Kalinga baba bapanga umunsi ku wundi uburyo bakwica,bapyinagaza cg se batesha umutwe ba rubanda rugufi aho bari hose.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse, hano muri Mozambike rero hagabwe ibitero na DIMI ariko nyine baza bajijishije biyoberanyije ku buryo udashishoje wabanyereraho ukagwa mu rwobo rukakumira rukifunga abandi bagakomeza bakagenda bisa nkaho ntacyabaye batarabutswe!

Impunzi z’abanyarwanda muri Mozambique zaricaye ziratuza zikorera amafaranga Leta ya FPR ibibonye biyirya ahantu kuko burya ntibifuza ko hari impunzi by’umwihariko y’UMUHUTU yatera imbere,nibwo rero yohereje za DMI kuza kubasopanyiriza no kubangisha Leta ya Mozambique n’abaturage bayo.

Zimwe muri DMI zaciye mu matorero ya gikirisito zibaraba ivu rurazurungutana hasi hejuru rubura gica, izindi zica mu bacuruzi basanzwe barabatongoza barababeshya beshya ngo nibafate za passeport z’urwanda ibyangombwa by’impunzi babisubize HCR na Leta y’ino aha maze bakore nk’abanyarwanda bakorera mu mahanga bagendera kuri gahunda n’amabwiriza bya Leta ya Kigali ! Ubwo erega ba mutima muke bene Ntibazirikana baba babyemeye rugikubita ! Ni akumiro!!!!!.

Tukiri aho ,niho abacuruzi bamwe biyemeje gukorera Leta ya Kigali,abaje mu ikubitiro ni abarimo BAZIGA LOUIS wahise atorerwa kuyobora Diaspora nyarwanda muri Mozambique,VITAL alias JENERAL n‘umugore we,SAMUEL,VIANNEY ukorera ahitwa Liberdade n‘abandi benshi, !!!!
Dg Turatsinze Tewojeni DMI yamutsinze muri Mozambique

Mu ruhande rw’amatorero ya Gikirisito nkuko nabivuze hejuru naho ntibatanzwe,ahaboneka ifaranga FPR ntihatangwa,abanyantege nke bemeye gukorana na Kigali bubahiriza amabwiriza ahishe ubugome bwayo;ariko icyo nabizeza ni uko hariho abemeye kunamba bakaba bapfira impunzi nyakuri ku munsi uwo ariwo wose: Nibo rero batumye ibibazo bigera no muri Leta.Ni abo gushimirwa .Abo ni Pasiteri John Hakizimana na Bagenzi be banze ko DMI, inyuze mu itorero,yagaraguza agati  impunzi zo muri Mozamique.

Nkuko byasohotse muri bimwe mu binyamakuru bya hano nka”www.jornalnoticias.co.mz”{soma iyo nyandiko kuri aka gasomerwaho}Leta ya hano ntabwo yatereye agati  mu ryinyo ahubwo yaratabaye;umucamanza witwa" Elisa Samuel wo murukiko rwa 2 rw’iremezo rwa distrit ya Machava|"juíza Elisa Samuel, da 2.ª Secção Cível do Tribunal Judicial do Distrito da Machava, na província de Maputo aca urubanza  yanzura ko Pasiteri Kanyarushoke Jean yirukanwa mu itorero rya Reavivamento;Impamvu umucamanza yatanze ni 2 z’ingenzi:

·         1-Guhungabanya ibikorwa n‘imikorere y’itorero,no
·         2-Gushyikira ibikorwa bya Politike Bizana akajagari mu itorero.

Reka nibutse ko uwo Kanyarushoke John ari igikoresho cya DMI mu itorero hano [niwe ubakuriye]akaba afatanya bya hafi na Pasiteri HABUFITE ANTEL,Pasiteri FIACRE,Pasiteri SAMUEL,….

Nkuko kandi icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga, bamwe mu bacuruzi bakomeye banze kuyoboka kalinga n’uburiganya bwayo ntibarara mu ngo zabo batinya ko abakozi bayo babagwa gitumo bakabarahira aho twinikaga ! Ibyo mwarabyiyumviye aho bamwe mu babahiga [Jeneral]babyigamba badategwa nta n’igihunga cyangwa ubwoba!

Ikinyamakuru cyavuzwe hajuru giherutse gutangaza inkuru yerekeye aba bakozi ba DMI muri Mozambique biyita abapasiteri cyibagiwe kuvuga ko pasiteri kanyarushoki Jean yahise afungwa ndetse kugeza ubu nandika iyi nkuru akaba agifunze; amahanga agenda atahura buhoro buhoro ikinyoma, ubugome n’ubwicanyi bya FPR. Ikindi ni uko Pasitori Tuganeyezu Diomede nawe agifunze ngo kubera iperereza ryimbitse rigikorwa. Nibutse ko uyu Diomede yafunzwe mu nkubiri ya cya kinyoma cya DMI, igihe  Baziga Louis yiburishaga( mwiyumviye mu ijwi rya Jenerali wa DMI ko yari yigaramiye muri Hoteli) ngo DMI ikunde ibigereke ku mpunzi ziri muri Mozambique.

Ambasaderi Vicent Karega uhagarariye Urwanda muri ibi bihugu by’Afurika y’amajyepfo nawe yabajijwe kuri iki kibazo asubiza yigize nyoni nyinshi ati:«Birabaje kuberako ari ikibazo kiri hagati y’abavandimwe bavuye mugihugu kimwe bakaba baba hano bakora kandi bateza imbere aho bari.»
Uyu Karega kandi yemeje ko ngo hariho impunzi zashakaga kwica Louis Baziga uhagarariye Diaspora.
Ambasaderi wa Kagame na DMI , Karega Visenti niwe ushinzwe iterabwoba rya DMI
 muri Afurika y'amajyepfo Mozambique iherereyemo
Tubibutse ko mu minsi yashize DMI yapanze itekinika ryo mu rwego rwo hejuru,uyu Louis baziga akiburisha mu minsi nk’itatu cyangwa ine nyuma y’aho akagaragara agatangaza ko hariho impunzi zari zifite gahunda yo kumwica Police ikaburizamo iyo gahunda! Kimwe mu byari bigambiriwe ni Ugushyira icyasha ku mpunzi z’abahutu ngo ni abicanyi maze Leta yazakiriye itangire izishushubikanye.

Bavandimwe,ibyo byose nta na kimwe cyaciye DMI intege,kugeza ubu nandika ruracyageretse!

Imana ishobora byose, Uhoraho, Nyirububasha akomeze arinde intama ze.

Matabaro A.
Umunyamakuru wa Shikama muri Mozambique
Ntawe uzaguha uburengenzira bwawe ku isahani, ugomba kubuharanira