Pageviews all the time

Umuvandimwe wacu Alice yagize icyo avuga ku mbuga za Sikama buri musomyi wacu wese yagombye gusoma/ Nkusi Yozefu


Mbanje kubasuhuza Bwana YOZEFU. Ubanza uru rubuga rushya rwo tuzarushobora. Rurihuta kandi n'inyuguti zihera ku ipaji turazibona zose. Ariko reka nkubwire Bwana NKUSI, hari igihe mushyira inkuru kuri shikamaye.blogspot.no ikamvuna kuyisoma.

 Namanura gake ikanga kugenda aho igendeye igasimbuka interuro nka 20. Nazamura, aho naringeze nsoma ikaharenga. Ubundi mugashyiraho inkuru nasoma(muri opera mini kuko niyo iduca amafaranga make) interuro zimwe na zimwe z'iburyo tukazibura.

Rwose urubuga rwawe rufite ikibazo ni ugushaka abatekinisiye bakagusiziriza imbuga imeze nk'iya ikazeiwacu kuko yo ntabwo itugora na gato. Gusa umwihariko wa shikama ni uko abari mu Rwanda tuyisomera muri Browser zose, mu gihe izindi mbuga zirimo n'ikazeiwacu ziboneka kuri Opera mini gusa. 

Cyakora ntugirengo ndagaya. Oya! Ako kazi kanyu singakora ariko nziko kabasaba KWIYEMEZA no GUSHIRIKA UBUTE kandi ntibifitwe na bose. Mugire ibihe byiza.

Alice
___________________________________________________________________________

Igisubizo cya Shikama

Muvandimwe Alice,
Urakoze kutwungura inama;uri intwari ya Shikama kuko ibi ukoze bikorwa na bake. Ni bake badushima, abandi bakatugaya n'abatwungura inama kandi aba bose ni ingirakamaro kuri Shikama.

Ngarutse ku gitekerezo cyawe rero Alice, birababaje kubona uhura n'icyo kibazo usoma Shikama, ariko ni byiza ko ubu urubuga rushya rwa Shikama muzajya mugeraho mukoresheje aderesi www.shikamaho.com muriho murufungura neza cyane kandi rwihuta aho mu Rwanda.

Icyambabaje rero muri iyi komanteri yawe ni ukubona warahuye na kiriya kibazo ukicecekera ntubigeze kuri Shikama ngo harebwe uko cyavugutirwa umuti.Twabashyiriye ku rubuga rwa Shikama uburyo mwatugeraho mukoresheje telefoni: 004794232191 cyangwa se mukoresheje imeli yacu: mahoriwacu@gmail.com. Ubundi buryo wakoresha ubutumwa bwawe bukatugeraho ni ugutanga komanteri kuko dufite uburyo zitugera ho kandi zose turazisoma. Nk'iyi komanteri yawe watanze muri www.shikamaho.com  ku nyandiko yahise mu minsi ishize, ariko yatugezeho ukimara kuyandika, none turagusubije.

Urubuga www.shikamaye.blogspot rubikwa na GOOGLE kandi ikaba ariyo irurinda ( Hosting services) niyo mpamvu mu gihe imbuga zimwe na zimwe zijya zihura n'ibibazo uru rudashobora guhura nabyo. Ni nayo mpamvu urusomera muri Barawuza (Browsers ) zose mu gihe izindi muzisomera muri imwe gusa. Nubwo washimye www.shikamaho.com, natwe tukaba tuzi ko twakoze ibishoboka byose ngo ibe nziza kandi yihute nkuko ubivuga nawe, tuzakomeza gucisha inyandiko zacu z'ikinyarwanda kuri www.shikamaye.blogspot.com kubera impamvu navuze hejuru kandi ga ngo agakono gashaje  karyoshya imboga ubundi tukanavuga ngo imihini mishya itera amabavu! Ibi ariko ntibivuze ko tuzareka gukurikirana ibibazo byavuzwe hejuru na Alice; byaba byiza n'abandi badusoma mu bindi bihugu batubwiye niba nabo barahuye n'ibibazo nk'ibya Alice cyangwa se n'ibindi.

Shikamaho.com izashyira igorora abashaka gutanga ibitekerezo byabo no kuganira kuko twifuza ko rwose abasomyi mwayikoresha nkuko mukoresha FESIBUKU; mugaterana ubuse n'ububyara, mugatebya bya kinyarwanda maze mukaryoherwa kandi natwe ntibyatugwa nabi ku buryo ndetse tutajya tubura muri iyo njyana!

Ndangije nshimira byimazeyo umuvandimwe wacu Alice watwunguye inama kandi twizeye kuzabona n'abandi benshi bakora nkawe mu minsi iri imbere.

Mukomeze muryoherwe na SHIKAMA

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355