Pageviews all the time

Kagame Pawulo yari akwiye gushyira mu gaciro agasezera ku butegetsi kuko SATANI LUSUFERO yamurushije imbaraga akaba ari we uyobora igihugu cye!/NKUSI Yozefu


Mu gihe abambari ba FPR bariho bashyashyana hirya no hino batekinika akantu kose kugirango umwami w’Abidishyi azakomeze kubategeka kugeza igihe isi izashirira, ibintu biriho biradogera umunsi ku wundi mu gihugu cya Kagame ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko Satani yakigaruriye kikaba  kigeze inyuma ya Sodomu na Gomora nkuko Shikama iheruka kubagezaho inyandiko ibyerekana; igiteye agahinda ni uko Kagame Pawulo akibeshya ko ategeka kandi uyobora u Rwanda ubu ari kimenywa na bose nk’umuravumba. Hasi aha turarebera hamwe bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Satani ariwe usigaye wiyoborera u Rwanda.

Icyitonderwa: kanda kuri buri foto uyigire nini kugirango uyirebe neza, nurangiza ukande hejuru yayo ku nguni y'iburyo ahari aka kamenyetso X ihite isubira kuba ntoya.


         1.    Ruswa ahantu hose
Ubushize urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho inyandiko yari ikubiyemo ihame ryemeza ko nyuma y’imyaka 10 ku butegetsi, buri ngoma yose yo mu Rwanda iba yamaze kwigwizaho imitungo n’ubukire igasigara yikuza ibitsina. Bimwe mu bimenyetso twashingiye ho twerekana ukuri kw’iri hame, ni itangwa ry’akazi muri Leta risigaye rikorwa mu buryo budasanzwe, abazi gutanga igitsina ubu bakaba aribo bagezweho aho kureba impamyabumenyi isumba izindi!

Ikibabaje ni uko iyi ruswa idasanzwe yageze kera no mu burezi ubu ikaba yararangije kubuhuhura burundu kuko n’ubundi nta cyagendaga.  Umuyobozi wa Transparency Rwanda ejobundi yashyize hanze ubushakashatsi bwakozwe n’iki kigo bwerekana ko ruswa ivuza ubuhuha mu burezi kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza! Kubona akazi mu mashuri abanza ugomba kubanza ugatanga ruswa, abenshi bakaba bemeza ko iyo udafite amakashi  ugomba kwemera kuzahara amezi abiri y’umushahara wawe! Amanota kandi nayo ngo aragurwa muri iki gisata. Shikama ikaba yarabagejejeho ingaruka z’iyi ruswa ivugwa mu burezi mu nyandiko yerekeranye n’ihame twavuze hejuru. Iyo abarezi bahindutse abarozi wa mugani w’umuyobozi wa Transparency Rwanda, buri wese arumva igikurikiraho.
Rwangombwa utegeka BNR
Niwe ushinga ibigega bitagira indiba bifasha Agatsiko kunyereza amafaranga ya
 Leta yoherezwa hanze
Mu gihe abayobozi nako abategetsi bakuru  b’i Kigali bashyizeho amazu basambanyirizamo abaza kubaka akazi cyangwa mu rwego rwo kwikuza igitsina, abategetsi b’inzego z’ibanze nabo ntiboroheye abaturage babatunarika ngo babahe ruswa kuri za serivise bagombaga kubonera ubuntu cyangwa se ngo batabacisha umutwe kuko basibye umuganda akenshi bamwe baba bafite impamvu zifatika. Abasoda nabo bataba mu makambi yabigenewe bakaba bibera mu mashyamba hirya no hino mu gihugu,nabo ntiboroheye abaturage nubwo Agatsiko kavuga ruswa mu zindi nzego z’ubutegetsi ntikavuge amarorerwa akorwa n’aba basoda: kubuza abaturage guhinga imirima yabo, kumena ibiribwa by’abaturage mu masoko nk’ibijumba, amarwa(ikigage) cyangwa urwagwa. Kubuza abaturage gutema ibiti mu mashyamba yabo badatanze ruswa akenshi aba basoda bakaba aribo bayatema bagatwikamo amakara bigurishiriza bene yo ntihagire n’iritoboye babona!  Mu gipolisi nabo ngo ntibasigaye inyuma muri ruswa, kuribo kuyirya cyane ngo nibwo buryo bwo kuyica!

     2.  Ibiyobyabwenge ahantu hose
Ni kenshi twagiye twumva ko abategetsi bo mu Rwanda barwanya kanyanga bivuye inyuma. Nyamara iki kiyobyabwenge cyakwiriye mu Rwanda hirya no hino ku buryo umuntu yavuga ko kikubye inshuro zirenga ijana ugereranyije n’igihe cy’ingoma ya Kinani kitananiye abanzi n’abagambanyi. Akenshi iyi kanyanga izanwa mu Rwanda n’abambari ba FPR bahoze banayicuruza muri Uganda FPR itaraza kubohoza u Rwanda na benerwo muri 1990. Ubwo twari mu Mutara n’itsinda ry’abanyeshuri mu mpera za 2007, hari agatendo nasanzeyo kerekeranye na warage Inkotanyi zacuruzaga muri Uganda zikaba zarakomereje ubucuruzi bwayo mu Rwanda.


 Iyo ushaka warage ( kanyanga) mu Mutara ntuvuga ko ari yo ushaka ahubwo ubaza niba ntaho bacuruza sikulu Fize( school Fees), rikaba ari ijambo ry’icyongereza risobanura amafaranga y’ishuri. Ibi abaturage bo mu Mutara bakaba barise kanyanga iri zina bacyurira abategetsi b’i Kigali ko ariyo ababyeyi babo bacuruzaga kugirango babone amafaranga y’ishuri igihe bari impunzi muri Uganda. Ibi rero bikaba biri muri bimwe byerekana ko abategetsi bari i Kigali bafite uruhare mu kwinjiza mu Rwanda iki kiyobyabwenge; kuko si buri wese wakwigondera amafaranga yo kurangura litiro 1000 za warage.
Iyi ni kanyanga iherutse gufatirwa ku muturage umwemu karere ka Ruhango 

Ikindi kiyobyabwenge ubu kivuza ubuhuha mu Rwanda ni URUMOGI, nta minsi 5 ishize mu ntara y’iburasirazuba hafatiwe ibiro bitabarika by’urumogi; mu gihe twari tumenyereye ko intara y’uburengerazuba ariho hafatirwaga ibiro byinshi by’urumogi. Tubaze neza ibiro by’urumogi byafashwe na polisi y’u Rwanda kuva uyu mwaka utangiye, hashobora kuba hamaze gufatwa hafi amatoni arenga abiri y’urumogi. Shikama irabibutsa ko abagore bari mu bantu benshi binjiza uru rumogi mu gihugu kandi bakaba ari nabo barudandaza ku bwinshi.
Ruganintwari Atanazi uturuka mu karere ka  Kirehe yafatanywe
 ibilo 81 by'urumogi
Niyonkuru Gusitini( Augustin) , akarere ka Gasabo ( 27), yafatanywe
 udupfunyika 528 tw'urumogi
     3.Ubusambanyi n’uburaya budasanzwe
Duherutse kubona inyandiko ku mbuga z’Agatsiko ivuga ko gahangayikishijwe n’ikoreshwa ry’agakingirizo ryagabanutse mu rubyiruko. Iyi nyandiko yanyibukije indyo abana b’abakene biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Butare barya hariya i Tumba bita KILL ME QUICK, bikaba bisobanuye mu kinyarwanda ngo nyica vuba. Iri zina barihaye iyi ndyo kubera ko itari kure y’uburozi: ibishyimbo, ubugari bw’ibigori, bitagira amavuta n’agatunguru bya buri munsi baba bagize amahirwe bene amaresitora bagasimbuza ubugari ibijumba. Tugarutse  rero ku busambanyi buvuza ubuhuha mu Rwanda kandi abasambana bagakorera aho nkuko imvugo iharawe mu Rwanda ibivuga, birerekana ko KILL me quick yageze no mu busambanyi. Kubera kwiheba,urubyiruko rwibaza kuri ejo hazaza harwo rugashoberwa, ruhitamo kwiyahuza SIDA. Shikama irabibutsa ko hari umwe mu bayobozi w’Agatsiko watangarije Ijwi ry’Amerika mu mezi ashize ko  ku ndaya eshanu usanga eshatu zifite umugera wa SIDA muri Kigali, harahagazwe ndakaba akazanye Bazivamo na Rucagu!
Kirazira ya Rucagu Bonifasi aho siyo Kimansuro?
Iyi foto yafashwe na igihe.com ubwo umuhanzi Sendeli yamurikaga
umuzingo w'indirimbo we mushya mu mpera z'Ugushyingo 2015 ;muri ibi birori harimo
 n'umuhanzi uririmbira imana BOSEBABIREBA nawe warebaga iki kimansuro!

Muri ubu buraya kandi usanga n’Agatsiko gashishikariza urubyiruko kubukora usesenguye neza zimwe mu mvugo zikoreshwa mu nyandiko zako. Nko ku rubuga IGIHE, usanga rufata UBURAYA nk’umwuga, aho ruvuga ruti : « twaganiriye na nyiranaka ukora umwuga w’uburaya i Kigali», ni irihe tegeko cyagwa itegeko-teka  ryagize uburaya umwuga? Akumiro rero ni uko  ubu busambanyi budasanzwe ubusanga mu rubyiruko kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza. Abenshi mu mpinja zijugunywa mu misarane cyangwa zigatabwa mu mashyamba na ba nyina ni aba banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye akenshi izi nda z’indaro bazikura mu tubyiniro bararamo bihishe ababyeyi babo.
Aba ni abanyeshurikazi bo mu mashuri yisumbuye barara mu tubyiniro
no mu buraya i Kigali
   4.   Gusajya ikintu cyose
Isi yose imaze gushyira Uganda mu kato kuri za serivisi zinyuranye kubera ubujura buhakorerwa busigaye busumba kure ubwakorwaga mu minsi ishize n’abaturage bo muri Nigeria. Nk’urugero,  PAYPAL uburyo bwo kwishyura ukoresheje munyarutsi ( Interineti) ntibukora muri Uganda.  Icyangombwa cyose washaka muri Uganda , mu gihe ufite amafaranga ni iminota mikeya kikaba kikugezeho. Abamamyi baba bafite amakashe(cachet, stamp) yose abaho uhereye kwa Yoweri Kaguta Museveni ukageza kwa Padiri! Ibi bintu bibera muri Uganda byambutse umupaka bikaba biriho bisakara mu Rwanda hose, nabyise ko kubikora ari Ugusajya kubera ko biva i Busajya( Uganda).

Ni kenshi twumva ko polisi y’u Rwanda yafatanye abantu aba n’aba ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga bihimbano, indangamanota mpimbano, n’ibindi byagomba bitekinitse.Muri uku gusajya, abanyarwanda bari ku muvuduko nk’uw’icyogajuru ku buryo bamaze no gutambuka kuri Uganda kuko ho batarageza mu gukora amafaranga kandi abanyarwanda bahora bafatanwa amafaranga y’amakorano. Muri uku gukoresha inyandiko mpimbano bireze no mu bategetsi b’Agatsiko aho usanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza(MITIWELI) yararigishijwe na ba meya b’imirenge cyangwa uturere hakoreshejwe inyandiko mpimbano. Hakaba hari n’abanyagatsiko basigaye basahura leta bakoresheje imishinga ya baringa nabo bakoresheje uku gusajya!
JPEG - 115.5 kb
Nsanzineza wafatanywe ibihumbi birenga 320 by'amakorano.JPEG - 107 kb
Kanda ku ifoto urebe ibyuma akoresha yakuye mu Bushinwa mu gihe Jack Nziza
 na Munyuza bo bakurayo UTUZI


    5.  Gushyira imbere ubunywamaraso
Muri aya mabi yose twavuze hejuru agaragaza ko Pawulo Kagame yananiwe gutegeka kera igihugu akakegurira Satani ariko ntabibwire abanyarwanda, umuntu ntiyarangiza atavuze kuri uyu shitani wigaruriye u Rwanda , ikunda rye ry’amaraso ku buryo budasanzwe. Mu gihe bamwe mu bategetsi bahugiye mu gusahura, ubusambanyi no guhungisha imiryango yabo bayohereza mu mahanga, Kagame Pawulo we arara ategura intambara hirya no hino; nguwo i Burundi, RDCongo na Tanzania. Ni muri urwo rwego aherutse gguha amapeti nk’inzoga ibishye abasirikare n’abapolisi batagira ingano. Gutanga amapeti, bivuga ko uyahawe yongererwa umushahara.

 Bikaba rero atari ubuhoro kuko tuzi ko Pawulo Kagame akora ibi mu gihe amasanduku ya leta ari mo ubusa, ariko akaba yizeye ko azabona ahemba abo yazamuye mu gihe habuze amafaranga yo kugura inzitiramibu zirimo umuti malaiya ikaba iriho ihitana imbaga mu Rwanda hose cyangwa ayo guhembera abarimu basanzwe bahembwa urusenda. Muri make rero iby’aya mapeti mashya biraca amarenga ko hari intambara Kagame Pawulo yiteguye.

Ibi ni ibitwaro bya kirimbuzi Pawulo Kagame aherutse kugura mu Bushinwa.
Bigomba gutsemba abanyarwanda n'abaturanyi
Muri make, ibyo bintu bitanu tuabgejejeho hejuru aha ni nk’igitonyanga mu nyanja; muri Sodomu na Gomora, icyaha cyarakaje Uhoraho Imana kigatuma isenya iriya mijyi, ni ubusambanyi bwahakorerwaga; none se bizagenda gute Imana nigaruka mu Rwanda igasanga kuri buriya busambanyi hariyongereyeho biriya byaha bindi bine n’ibindi tutashoboye gutondeka hano? Kagame Pawulo yari akwiriye gushyira mu gaciro, akemera ko gutegeka igihugu byamunaniye nkuko twabibonye hejuru, maze agasezera ku bwende bwe Satani wakimwambuye ataramukoza isoni kurushaho! Yewe abumva, niba wumva mvuze ngo iki?

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355