Pageviews all the time

Isesenguramvugo n'ubuhanuzi. MAGAYANE ati:"Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka; umwami w'ishyamba azaza kwiba"/ UDAHEMUKA Eric

Picture


 Nongeye gusuhuza buri munyarwanda wese n'aho aherereye hose muri kano kanya. Muri byinshi Magayane yavuze ko bizaba mu Rwanda bimwe byarabaye abanyarwanda tubibonesha amaso yacu. Mu itangazamakuru n'isesenguramakuru bigendanye n'igihe cyangwa bigendana n'ibihe tugezemo numvise ari ngombwa kugira umusanzu ntanga ku banyarwanda bose mu kureba aho tugeze n'uko politiki yitwaye mu Rwanda rwacu.

Mu mvugo ya gihanuzi, Paul Kagame mu iyobera ry'isekurume ndwi zigenura manda y'imyaka 7 yatorewe ubugira kabiri

Mu magambo bwite ya Magayane yagarutse kuri byinshi cyane bizabaho byigaragaza nk'ibimenyetso by'ihirima ry'ingoma ya Rwabujindiri rurya ntiruhage ariwe twese twemeza ko ariwe Nyakubahwa Paul Kagame. Muri ibyo, yavuzemo ko ku ngoma ya Kagame hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n'akataribwa, ko hazabaho sisitemu yo kuneka iteye ubwoba mu Rwanda ku buryo umwana azikanga ko umubyeyi we amuneka bikanagenda bityo ku mubyeyi nawe uzikanga uwo yibarutse.

Picture
Hazabaho ihene izabyara isekurume ndwi zikanga konka
Magayane kandi yaciye amarenga yemeza ko mu Rwanda hazabaho umutware uzatorerwa manda y'imyaka irindwi muri iki gihe cya Rwabujindiri ariko iyo manda y'imyaka irindwi akazayitegeka ntayirangize kuko umwami w'ishyamba azaza akamukoma mu nkokora. Mu isesengura ryanjye nkunda gukora, iry'uyu munsi ndagerageza kugaruka ku mvugo iziguye ya Nyakwigendera MAGAYANE maze mfashe abanyarwanda mwese kumva neza ihene izabyara isekurume zirindwi, kwanga kwonka kwazo, n'uburyo umwami w'ishyamba azaza kwiba izo sekurume bityo mbonereho no kwerekana igisobanuro cy'uwo MAGAYANE yise umwami w'ishyamba uwo ariwe niba ari umuntu cyangwa icyo aricyo niba ari ikintu!

Ese ubusanzwe byashoboka ko ihene tworora mu rugo yabyara abana barindwi???

Ntibishoboka ndetse nta no gutinda mu makoni kuri iki kibazo. Abaganga b'amatungo barabizi neza kuko ihene ibyaye nyinshi idashobora kurenza abana batatu(3). None kuki MAGAYANE yakoresheje ihene mu buhanuzi bwe agenura amarembera y'ingoma ya Paul KAGAME? Mbere yo gukomeza nagira ngo mbibutse ko mu mateka y'u Rwanda Paul KAGAME ariwe perezida watorewe manda y'imyaka 7 byemejwe mu itegeko nshinga ryatowe mu 2002-2003.

Muri icyo gihe Kagame yari akeneye kuzasazira ku butegetsi n'abo mu gatsiko ke kuko biyumvishaga ko imyaka 7 ari myinshi cyane nyamara mu kanya nk'ako guhumbya yararangiye nyuma mu 2010 Kagame yongera kwiba amatora none yinjiye mu mwaka wa 5 bisobanuye ko habura imyaka 2 ngo manda ya 2 irangire ari nayo yemerewe yonyine kuko atemerewe kwitoza bwa 3.

Iyi hene izabyara isekurume 7 Magayane yavugaga mu isesengura ryanjye mbona yarashakaga kuvuga igihugu nk'umubyeyi twagereranya n'ihene yonsa urubyaro rwayo ariyo igenura abaturage bishyiriyeho perezida muri manda y'imyaka irindwi kandi koko niko byagenze.

None se izo sekurume ndwi nizo zizanga konka cyangwa ni nyina izanga kuzonsa?

Nk'uko twese tubizi, ihene ikivuka ikenera konka kugira ngo ikure. Nyamara MAGAYANE avuga ko izo sekurume zizanga konka nyina kandi tuzi neza ko ihene ikiri akana iyo itonse amashunushunu(amahenehene) ipfa. Tuzi kandi ko ihene yonka ikunda cyane amashunushunu ku buryo itakwikura ku ibere. Bityo hakazaboneka impamvu ikomeye izazibuza konka(impamvu ikomeye cyane izatuma Kagame adakomeza gutegeka). Kuri we ntabwo twabyumva dutya ahubwo ndumva bisobanuye ko yabonye ko KAGAME atazarangiza manda y'imyaka irindwi.

Hano rero mpita ngwa mu mutego ukaze ariko nkagerageza kuwikuramo. Njyewe ubwanjye nzi neza ko Nyakubahwa Perezida KAGAME yarangije manda ya mbere y'imyaka 7 yiyongeza iya kabiri. None se ubwo MAGAYANE si umunyabinyoma? Niba Kagame yararangije manda ya mbere y'imyaka 7 nta nkomyi, kuki atarangiza n'iya kabiri? Ese aho ntiyarangiza n'iya gatatu?

Umwami w'ishyamba azajya mu Rwanda kwiba izo sekurume ndwi!

Muri iyi nteruro ya MAGAYANE niho agerageza gusobanura impamvu isa n'itumvikanaga mu nteruro ze zayibanjirije. Mu mvugo yumvikana kuri buri wese, umwami w'ishyamba bivuga INTARE ariko mu mvugo yegereye abaturage twabona ko ari umukuru w'ingabo uzashoza intambara kuri Kagame. Ishyamba bisobanura inzira y'urugamba. Ariko iyi ntare irasobanura na none amahane bigenura kurwana nyine bivuga INTAMBARA. Mu nteruro imwe mu gusesengura kwanjye, ndabona MAGAYANE yarashakaga kwerekana ko KAGAME ashobora kuzaterwa n'indwanyi u Rwanda rukinjira mu ntambara noneho iyo ntambara ikazaba impamvu n'insiriri yo gutuma Paul KAGAME atarangiza manda ye y'imyaka 7 bishushanya isekurume 7 intare izabuza konka nyina.

Ubu se politiki mu Rwanda kuri iyi taliki 10 Gashyantare 2015 yifashe ite? None se manda MAGAYANE yavuze ko Paul KAGAME atazarangiza ni iyi(2010-2017) cyangwa ni iya gatatu ashakisha imbaraga (2017-2024)???

Muri iki kibazo biragoye ko nk'umunyamakuru w'umwuga natanga igisubizo. Ahubwo ibiri amambu ndifashisha ibimenyetso by'ibihe kugira ngo bimfashe kwerekana aho ibintu byerekera mu Rwanda. Muri iyi myaka 4 Kagame amaze muri manda ye ya kabiri yahuriyemo n'imirimo ikomeye aho yatanze ibyo igihugu gitunze byose kugira ngo yikize abo yita abanzi be. Muri iyi myaka 4-5 ya manda ye ya kabiri niho yishemo nyakwigendera Col. Patrick KAREGEYA(+).

Muri iyi myaka 4-5 nibwo Paul KAGAME yahushije inshuro 3-4 umwanzi we nimero ya mbere Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa. Muri iyi myaka 4-5 ya manda ye ya 2 nibwo hasohotse MAPPING REPORT yavugaga ko ubwicanyi Kagame yakoreye abahutu muri RDC bushobora kwitwa JONOSIDE biramutse byemejwe n'umucamanza ubifitiye ububasha.

Muri iyi myaka 4-5 isekurume ndwi zirimo kunyunyuza nyina ku nshuro ya kabiri zikayonka n'ayo mu mutwe, nibwo hasohotse filimu RWANDA'S UNTOLD STORY yahahamuye Kagame ikamutesha umutwe kakahava. Muri iyi myaka 4-5 ya manda ye ya kabiri, FDLR iri ku mwanya wa mbere mu madosiye atagituma asinzira. Muri iki gihe Paul KAGAME umubano n'ibihugu byo mu karere ni mubi cyane ku buryo ntawe umucira akari urutega. Muri iyi myaka niho KAGAME ubwe yivugiye ko azica perezida wa Tanzania.

Hamwe n'ibi bibazo byose kuri Paul Kagame amahirwe y'uko yarangiza iyi manda ya kabiri(2010-2017) ni macye cyane ndetse aragerwa ku mashyi!

Kuva 1994 Paul KAGAME agifata ubutegetsi mu Rwanda, amaze imyaka 20 ari mu ntambara y'ubutita n'abanyiginya bategekana nawe i Kigali. Bamwe yarabishe, abandi bararuta barumusigamo bararuhunga abandi yabamariye mu magereza. Ibibazo biri imbere mu butegetsi bimaze gukomera cyane ku buryo bishobora gushwanyuka umunota uwo ariwo wose.

Muri iyi myaka 3 isigaye ngo Kagame arangize manda ye ya kabiri, ntawakwemeza ko azayirangiza mu mahoro kuko ikihutirwa ari ukumenya niba azafata manda ya 3 cyangwa niba azaharira abandi. Uko mbibona Kagame ntiyakwemera ko hari undi utegeka u Rwanda kuko ibyaha yakoze yahita abiryozwa mu nkiko. Nahitamo kugundira akiyongeza, azi uko byagenze mu bihugu byinshi abaperezida bavugirijwemo induru bakirukanwa ku butegetsi bazizwa kubugundira.

No mu Rwanda bashobora kumuvugiriza induru kuko barembye. Ibi bikiyongera kuri bya bibazo narondoraga afite maze nkanzura mvuga ko mu isesengura ryanjye mbona Kagame ari hagati y'urupfu n'umupfumu na cyane ko abasirikari be ntiyumvisha ko bakongera kumwihanganira indi myaka 7 urebye aho abageze!

Mu gusoza, ndemeza ko n'iyo yarwarwanya akarangiza iyi manda, akiyongeza iya gatatu ayobowemo n'abamushuka ngo bakomeze bibonere imbehe; ndemeza ntashidikanya ko manda ya gatatu (2017-2024) yo rwose atayirangiza! Tubitege amaso!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
----------------------------------------------------------------------------------------------

Indagu za Magayane murazisanga hasi aha:

INDAGU ZA MAGAYANE

INDAGU ZA MAGAYANE: MENYA AMATEKA NAHO IBIHE BIGEZE MURWANDA
Perefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kumva ko nta kabuza Abatutsi bari hanze bazafata u Rwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n’umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse intsinzi, Magayane ati kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha Abanyenduga kuko ni bo bazi amacenga y’Abatutsi, bityo mwebwe mukicara.

Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati: kuwa kane nzapfa maze kurya imboga, Niko byagenze Kuko yahawe imboga z’isogo yakundaga kuwa kane yitaba Imana. Yanabwiye n’uwo musirikare wamutekeraga ko azagwa mu maguru y’abagore, niko byagenze uwo musore yagiye gusambanya umugore w’undi mugabo, ategerwa ku irembo bamutsinda aho. Ibyo yahanuriye abandi ni ibi: yabwiye Ambasaderi Kagenza Alphonse muri Nzeri 1972 ko Kayibanda uzengurutse u Rwanda rwose ngo aribuka isabukuru y’imyaka 10 y’ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n’imva ye itazaboneka.

Yabwiye Kanyarengwe Alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshwa, akabona ibibi n’ibyiza, nyuma agapfa adahinwe azize indara-mabuno. Yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b’abatasi bazabakurikira bakagwa kuri Muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma mu 1978. Surete ya Lizinde yari ikaze ibata muri yombi bafatirwa mu mahoteri ku Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma y’aho abandi bakoreye plan yo gufata u Rwanda na Congo byombi muri Parc y’ibirunga i Rwindi(Congo), baje mu Rwanda n’ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muri Komini Kanama(Bugoyi-Gisenyi) hafi ya Muhungwe.

Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya Muvoma, ati: uwabyiniye Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na Bwenge nyakuri Kayibanda, ntiyabyinira Muvoma izanywe n’abungura bazubika u Rwanda. Burugumesitiri Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND AKANATUKA Perezida wayo ngo ni umwungura w’umushyushya.
Nyuma y’icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalisa ati ati: kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba. Bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, YAFUNGIWE MURI Prison Special mu Ruhengeri; Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: Ugiye kuzafunganwa n’abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafaranga, iyo mashini yari ihuriweho na Majyambere n’ibindi bikomerezwa.

 Lizinde agijeje I bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari I Murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d’Etat, ahite afungwa. Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy’ifungwa ryawe n’umwana uzabyarwa na Madame Habyarimana ari ikimara. Byarabaye uwo mwana avukira mu Bubiligi ari ikimara(baramuhishaga) nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muri yombi.

Magayane ati Lizinde nafungurwa ,ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga zizagutsinda hanze. Magayane yabwiye Adjudant Chef wayoboraga Gereza ya Ruhengeri witwaga Sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo I Muramba-Gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa. Magayane yabwiye undi muyobozi w’iyo Gereza Adjudant cyarahani ati: uzicirwa muri iyi prison. Umwaga wawe uzashirira aha.

 Yabwiye abanyururu bagenzi be ati; iyi myenda mubona y’umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana(Rose) yarongeye ati: ibohozwa ry’iyi prison rizabanzirizwa no kuma kw’iki giti cy’ingazamarumbo mubona imbere ya Gereza, ati hano mu nzu indani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi, bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo Musenyeri Nsengiyumva yasuraga Gereza ya Ruhengeri, bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali.
Magayane ati: ngicyo ikimenyetso mwatashye, mais abazahungira Rwabeya muzashira. Abahungiye Rwabeya-Musanze bahuye n’abakodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi kubera atahwemye kwikoma ingoma ya Kinani, byateye ubwoba abayobozi ba Gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by’iperereza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n’ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuri za kasete buranandikwa.

Dore uko yavuze: wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n’imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahishyi. Ibimenyetso ni abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushoroshori umugore w’umugambanyo, inyamaswa y’ihembe rimwe izaba ibiyogoza mu rukiga na Ndorwa, iyo nyamaswa izakwira u Rwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye. Habyara ati shaka intsinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk’ubufindo.

 Magayane ati uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho bihwahwa wok u ruzi rw’iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye, Ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya; Magayane ati: azaraswa umwambi w’igishirira na bene nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y’igihugu azane Ihumure, acyure rukara rw’ibisage ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n’uburumbuke n’amahoro ya nyayo.

Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera: Hazabaho isubiranamo ry’abicaye ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n’agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina; hazabaho amalira yuzuye intango ku bari mu bihome, hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’akataribwa bazakora ibishoboka byose ngo batsindure rwara rw’umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihugu kizabyara igihunyira. Bazafatanya n’amahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l’ONU ya gatatu.

Magayane ati uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y’abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi. Hazabaho inyoni z’uducurama zizarika mu biti by’abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry’isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w’urusenge, hazabaho abandi bazahanura nkajye bakabizira: hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka. Umwami w’ishyamba azaza kwiba.

Mwibuke ko Magayane yavuze ati: nimubona Kigali yuzuye amase atewe n’imyigaragambyo y’inka. Muzamenyeko Kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi z’abantu. Byarabaye mu kwa gatatu 1994 umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuri Rond-point Kigali inka zacunzwe n’aba GD Umujyi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma y’ukwezi kumwe intumbi zasimbuye amase. Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarima napfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati ariko abazahungira mu majyarauguru y’uburengerazuba bazapfamo benshi.

 Koko abahungiye Goma, Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze Dogiteri w'umututsi w'Umunyamurenge Ukomoka ku Kibuye wo mu bihugu byo hanze yakwije amarozi mu majyaruguru ya Kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke, ikijumba, ikigeri, bashyize no mu bigage, inzagwa n’amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni kolera daaaaaaaaaa! Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu ati: aba bavantara baturutse i Bugande Bazafata kino gihugu nta kabuza, ati: ariko bararye bari menge kuko bazakibavanamo kandi nabi.

Ababizi bemeza ko abo mu kazu ka FPR imitungo yabo yambukijwe kera ikaba iri muri Eritereya, Etiyopiya, Afurika y’epfo, I Burayi na Amerika, mbese barasahura nk’aho nta mizero bafitiye u Rwanda. Ubu buhanuzi mbukesha umwe mu bakozi b’ibiro by’iperereza bo hambere mu mwaka w’1978 uwandikiraga Kinani ibivuzwe na Magayane. Ukunyunganira kwanyu bizadushimisha. Ntabwoba Gregoire. Cyangwa se niba ufite ibindi watumenyesha wa kwandikira iyi website kuli cyanyurwa@gmail.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355