Pageviews all the time

"Iki ni igihango, mumenye ko FDLR niza ikabasangana iyi foto itazabasiga, niyo mpamvu tugomba gufatanya kuyitsemba"Jenerali Kabarebe Jyemusi. Menya icyihishe inyuma y'umusanazu wa FPR uriho wakwa ku ngufu abatavuga rumwe n'ingoma y'Agatsiko ka FPR


Nkimara kubona inyandiko yaciye kuri Veritas info muri iki gitondo yerekeranye n'umunyarwanda umaze iminsi atotezwa n'inzego z'ubutegetsi z'u Rwanda kugeza aho ashimutiwe, numvise ngomba kugira icyo mvuga kuri aya marorerwa akorwa n'agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro kugirango gahatire abanyarwanda bose gutekererezwa n'umuntu umwe rukumbi umwicanyi Pawulo Kagame.
Iyi nyandiko ivuga akaga umuvandimwe wacu Ntirutwa Tewofile  yahuye nako murayisanga hano(kanda hano uyigereho.)

Hari umunywarwanda uherutse kunyandikira ambwira ati : " Erega hano i Kigali twibereye muri gereza nkuru yitwa u Rwanda!" Naramusubije nti nimwihangane kuko nta kindi nari mfite nakora, ariko aya magambo ye yanyibukije ibyambayeho mu bihe bya nyuma ndi mu Rwanda n'ibiheruka kuba kuri bamwe mu bakorera ibinyamakuru byo hanze, ndaturika ndarira nk'umwana ! Ibi byose murasanga ntaho bitaniye n'ibyabaye kuri Ntirutwa Tewofile musomye hejuru aha.


Ibyambayeho bisa n'ibyabaye kuri Ntirutwa.
Muri 2008, byabaye ngombwa ko nimuka nkava ku i Taba i Butare nkajya gutura i Nyamirambo i Kigali aho bita ku rya nyuma( ruguru ya Sitade y'i Nyamirambo) kuko nashakaga kuzajya ntanga amasomo kuri ULK i Kigali na Gisenyi nkanakomeza kwigisha i Ruhande muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda. Naje kugira ibyago nturana n'umukuru w'umudugudu Barikana Tewojene( Theogene) wari umunyamabanga mukuru uhoraho muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ubu akaba ari mu Nteko ya za Nkomamashyi zo ku Kimihurura.

Uyu mugabo yari atuye muri m200 y'aho nari ntuye, nkaba nari munsi y'umuhanda akaba ruguru yawo, ntiyigeze ampa amahoro kuva nagera ku rya nyuma! Yaje inshuro 2 zose asaga ntahari ndi nko ku Gisenyi cyangwa i Butare akabaza mukanjye impamvu ngo ntiyereka abayobozi; kandi akavuga ko mukanjye agomba kuza mu manama y'ishyaka mu rwego rw'umudugudu akenshi abera mu ngo runaka! Namubwiye ko nasubira kugaruka azamubwira ko ntashaka kumva yongeye gukandagiza ikirenge mu rugo rwanjye, kuko ibyo yansabaga nta muyobozi n'umwe wari wabinsabye i Butare nari maze umwaka.

Amaze guta ubwo butumwa mu matwi ku ruzinduko rwe rwa gatatu abuhawe nanone na mukanjye, yahise yiga umutwe wo gutegeka ko nshyira amatara ku muhanda w'aho igipangu narimo uherereye; nanone nabwiye mukanjye ko nagaruka azamubwira ko ako ari akazi ka Leta katandeba.  Nyuma y'iminsi 2 narabyutse mu gitondo nsanga ibishwemu 2 by'amabyi mu irembo! Ku gikingi cyo hepfo, no ku gikingi cya ruguru. Nahamagaye abaturanyi na nyiri inzu, bariyamira bati : " buriya icyama (FPR) cyakwitumye "! Byaje kuba ngombwa ko nimuka njya gutura kure igitaraganya, bihita binsaba guhagarika amasomo muri ULK njya gutura i Butare ubutazongera kurota Kigali ya Barikana na Kagame. Ariko ikinshimisha kugeza ubu ni uko ntigeze nkora ibyo Barikana yashakaga: sinigeze mubona cyangwa ngo ambone kandi sinigeze njya mu muryango w'abicanyi, FPR wantsembeye umuryango ugahekura u Rwanda n'akarere rubarizwamo.

Ibyabaye kuri bamwe mu banyamakuru bakorera itangazamakuru ryo hanze
Hambere aha bamwe mu banyamakuru bakorera itangazamukuru ryo hanze baherutse guhura n'uruva gusenya nk'urwo Ntirutwa yahuye narwo. Abayobozi nako abategetsi b'imidugudu baherereyemo babategetse gutanga umusanzu wa FPR. Abo banyamakuru babajije impamvu babategeka gutanga umusanzu wa FPR kandi batayirimo; abo bategetsi babasubije ko ari itegeko nta kujya impaka!

Abo banyamakuru byabaye ngombwa ko batelefona abo bakorera mu mahanga babaza uko bakwifata muri iri hurizo! Mu gihe batarabona igisubizo bagiye kubona babona umusirikari mukuru uri  ku rwego rwa koloneli abaguye hejuru abategeka gutanga umusanzu w'icyama batinda bakabona ishyano! Bene ibinyamakuru bahise babwira abo bakozi babo ko batanga ibyo bategekwa kugirango bakize ubuzima bwabo.

Isomo:
FPR yabonye ko hari Abahutu bari bakomeye kwa Kinani itabonye uko ibashyiraho cya cyaha iha buri muhutu wese, ihita ishyiraho itegeko ko umuntu wese wari ufite imigabane muri RTLM( soma Eritelemu) mbere ya 1994 afatwa nk'uwakoze kiriya cyaha agafungwa burundu nka bene wabo; abahutu batarebwa n'iri tegeko bakaba ari abagaragu RUCAGU Bonifasi na Bazivamo Kirisitofori!!!!

Kwaka rero uyu musanzu wa FPR abantu batavuga rumwe nayo ni ukugirango numara kuwutanga wumve ko wagiye ku rutonde rw'abambari bayo, ko igihe izaryozwa amabi yakoze nikigera wumve ko nawe utazasigara nkuko bigendekera abari bafite imigabane muri RTLM! Ibi bikaba bisa n'ibyo FPR ikorera ba bana bajyanwa kwigishwa ibya gisirikare barangije ayisumbuye mbere y'uko berekeza mu ngirwakaminuza zo mu Rwanda cyangwa za Kaminuza zo hanze ku bana b'indobanure; jenerali Kabarebe abategeka kwifotozanya nawe, yarangiza akababwira ati: " Iki rero ni igihango, mumenye ko FDLR niza ikabasangana iyi foto mutazasigara, niyo mpamvu tugomba gufatanya tukayitsemba burundu!"

Ariko baca imigani mu kinyarwanda ngo:
- Utazi ubwenge ashima ubwe.
- Umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa
- Na nyina w'undi abyara umuhungu

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri kandi kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355