Pageviews all the time

UBUREZI BUKOZWE BUNYESHYAMBA: «Mu 2013, Dr. HAREBAMUNGU Mathias yajanjaguye telefoni arirukanwa none uwamusimbuye aremeza ko nta muyobozi w'ishuri ryisumbuye mu Rwanda uzabuza umunyeshuri gutunga telefoni igendanwa»/UDAHEMUKA Eric

Rwamukwaya Oliviye
Ku italiki 27 Gicurasi 2015, mu itangazamakuru rikorera i Kigali hasohotse inkuru yari ifite umutwe wagiraga uti: “Nta munyeshuri wakagombye guhanirwa ko atunze telefoni-Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi.”

Muri iyo nkuru, umunayamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi witwa RWAMUKWAYA Olivier niwe wavuze ayo magambo. Uyu munyamabanga niwe wasimbuye uwari muri uwo mwanya ariwe Dogiteri Mathias Harebamungu wirukanywe muri minisiteri y’uburezi mu buryo butunguranye.
N’ubwo Dogiteri Harebamungu ubu yoherejwe muri Senegal kujya kubayo ambasaderi w’u Rwanda, ariko yamaze iminsi itari mike iwe mu rugo atazi icyo yazize kandi atazi n’ikizakurikiraho ari nayo mpamvu tutari butinde ku mpamvu yoherejwe muri Senegal kuba ambasaderi kuko ntacyo bitwaye guha umwenegihugu akazi.

Ibyo yakoze yarabyibwirije cyangwa yarabitegetswe nyuma arabiryozwa?
Kuva mu mwaka wa 2010 mu bigo byinshi by’amashuri yisumbuye mu Rwanda hatangiye kumvikana bombori bombori hagati y’abarimu, abanyeshuri n’abayobozi b’ibyo bigo. Ikibazo kikaba cyari ukuvuga ngo ariko koko muri iki kigo haba hari abanyeshuri bafite terefoni zigendanwa?

Ayo makenga ntabwo yari ashingiye ku busa kuko uko amezi yagiye yisunika, bigana muri 2012, 2013 wabonaga abanyeshuri koko izo terefoni bazifite. Ingero ni nyinshi cyane cyane iyo babaga batashye mu biruhuko cyangwa bari mu nzira basubira ku mashuri bigaho ugasanga barazifite mu mihanda ubabona rwose.

Mu nama z’uburezi zabaye muri 2013 zigahuza umunyamabanga wa leta icyo gihe, Nyakubahwa Docteur Mathias Harebamungu n’abayobozi bose b’amashuri yisumbuye zirimo n’iyabereye mu kigo Iwacu ku Kabusunzu n’ahandi, abayobozi b’amashuri batakambiye minisitiri Harebamungu bamusaba ko yabafasha kurwanya icyo cyorezo cya terefoni zigendanwa mu banyeshuri. 

Nk’umuntu waminuje mu by’uburezi n’uburere, Docteur Harebamungu yihutiye gukurikirana icyo kibazo maze umunsi umwe, hari muri 2013, atumiza abanyamakuru mu muhango wo kumenagura/ kujanjagura terefoni zigendanwa zafatanywe abanyeshuri mu rwego rwo kubihanangiriza kutazongera kuzikinisha.
photo
Izi ni telefoni z'abanyeshuri zari zarashyikirijwe Dg Harebamungu
ngo azijanjagure

Icyo gikorwa kikimara kuba, abanyakigali bahora babucyereye baravuze bati uyu niwe murezi twari ducyeneye kuko abana baratunaniye. Nyamara nta wari uzi ko FPR yazatanga uburenganzira mu bana bwo gutunga terefoni zigendanwa.

Ejo bundi aha, nibwo uwari umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Dr Harebamungu yagiye kubona abona arirukanywe atazi uko bigenze aba mu rugo atazi urumutegereje. Uwahise amusimbura ariwe Olivier Rwamukwaya yadukanye intero yo kuvuga ko nta muyobozi w’ishuri uzabuza umwana gutunga terefoni igendanwa.

Kubera intambara Kagame arimo yo gushaka manda ya gatatu ku kiguzi icyo aricyo cyose, bishoboke ko FPR yasanze Harebamungu atazemera guha abana uburenganzira bwo gutunga terefoni zigendanwa bagahitamo kumukuraho. Nyamara, muri politiki, kwirukana umuyobozi ugahita umusimbuza utegeka gukora ibyo uvuyeho yarwanyaga, nibyo nise uburezi bukozwe bunyeshyamba kuko nta handi byabaye ku isi uretse mu Rwanda.


UDAHEMUKA Eric  
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355