Pageviews all the time

Komanteri ya Makoki Mugisha kuri iyi nyandiko: "Ikinyoma cya Pawulo Kagame kinyibutsa icya Kadafi! Menya impamvu imperuka y'aba banyabinyoma bombi izaba imwe./NKUSI Yozefu"















Mukimara gusoma iyi komanteri  y'umuvandimwe wacu Makoki Mugisha, murahita mumenya ko hari abanyarwanda bicaranye inganzo wenda batazi ko bafite ngo bayibyaze umusaruro!!! Murasanga ko umuvandimwe Mugisha atatanze komanteri gusa ahubwo yadushyikirije igisigo kitagira uko gisa cyuzuye mo impanuro k'ushaka kumva no gusobanukirwa!!Nagira inama uyu muvandimwe gukomeza gutera ibitambwe kuko u Rwanda rushya rukeneye abameze nkawe benshi.
Ubuyobozi bwa Shikama
_________________________________


Kuri iyi si ya Rurema nta handi biraba,uretse iwacu,ati ni ibiki? Ni ubwambere mbibonye usibye no kubyumva, aho umuntu wamaze abantu yarakwiye gutabwa muri yombi agashyikirizwa ubutabera ashimangira ko abaturage barakajwe nuko agiye kurangiza manda ze atabarangije! bati nyakubahwa dore, abanyarwanda turororoka cyane, tubyara buri munsi, kandi guturuka Kagitumba muri mirongurwenda, ubwo watubuzaga amahwemo, Abagoyi Ukabiraramo ukagarika, Ugahitana HABYARIMANA, ugatangiza genocide wigurukije, Ikaduhekura nta cyo byatanze mubyeyi, ngaho reba nawe abo warimbuye muri ZAire ntacyo byatanze gahora ku ngoma itsemba nyaguhorana amaraso mu biganza nyakuzira ubutabera na demokarasi, cyane cyane twebwe abo mu bwoko bw'abahutu wahutaje udahungetwa, babandi wamariye mu bihome, watsembye ku manywa y'ihangu ;watsembeye i Kibeho, niba wibuka neza nitwebwe ,babandi wamarishije akandoyi babandi udahwema kuroha muri Rweru, ubahambiriye mu mifuka.

Yego, ni twebwe babandi uherutse gutangariza i NYabihu ko urajya uturasa ku manywa y'ihangu, mu butwari bwawe wahise ubishyira mu bikorwa, udukuriramo ba gitifu uwikubitiro ni uwa Cyuve wavumbukiye kumuvusha amaraso umwambura ubuzima. Na bene wanyu b’abatutsi ntiwabarebeye izuba turabigushimira, nka Karegeya waramuregeye umuregeka mu kagozi, umunyamahoro Rwigara umugarika mu mifuka y’abapfuye akiri muzima umuhamba abona, none Mubyeyi uzira imbabazi tumaze Kumenyera ingoyi n’uburetwa bwawe twumve tukwisabire:nitwebwe twese uko tungana, iri joro twaraye tugenderewe n'umuzimu wo kwa Nyamuzinda mu nzozi bituma dushidukana n’iyonka twandika amabaruwa turashogoshera no ku Kimihurura dusaba ba basazi wahateye nk'imihati mu mbibi, tubabwirako ikitugenza ari nta kindi usibye kukongera manda ubuziraherezo, kugeza uduhetuye mwami utagira isoni wo gahorana inkota ku ngoma. 


Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355