Pageviews all the time

Abaturage bo ku KIBUYE baratabaza: Ingoma ya Kagame iriho irakura imfungwa hirya no hino mu gihugu ikaza kuzifungira mu magereza atazwi yo muri kibuye!

                                                                   
Ingabire Vigitoriya

" Tugiye kujya tubarasa ku manywa y'ihangu" Pawulo Kagame abwira abaturage bo mu ntara y'iburengerazuba Kibuye iherereyemo. Nta byumweru bibiri bishize, abapolisi bagabye igitero kuri bamwe mu baturage bo mu ntara y'iburengerazuba bakicamo bamwe bagakomeretsa abandi babaziza ko ngo bubaka  badakurikije amategeko; ibi bikaba byaranabaye ku manywa y'ihangu nkuko Kagame yari yarabibateguje umwaka ushize. Si irasa gusa kandi ririho rikorerwa aba baturage kuko abenshi ubu bariho bajugunywa mu magereza atazwi nkuko mubyibonera mu nyandiko y'impuruza iri hasi aha.
Uwapfuye yarihose kuko atabonye iminsi ya nyuma y'ingoma ya Rwabujindiri rurya ntiruhage!!
Ubwanditsi bwa Shikama
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------



Ba nyakubahwa, mbanje kubasuhuza.

Maze iminsi nsoma ikinyamakuru cyanyu Shikama, byose muba mwabibonye, ariko ndagira ngo mutangarize abashinzwe uburenganzira bwa kiremwamuntu ko hari izindi gereza zitazwi.

Urugero ni mu murenge wa MURUNDA, akarere ka RUTSIRO, intara y`IBURENGERAZUBA ahahoze ari KIBUYE.  

Aho ku biro by`umurenge hafungiye abantu barenga ijana, iyo gereza ikaba irindwa na polisi, DASSO ndetse n`abasirikari bahaba nk`ukwezi kumwe ubundi bakagenda, ubu hakaba hakuriwe n`umupolisi wo mu rwego rwa officier bita IP (Inspector of Police).

Ibyo bikaba bimaze igihe kirenga umwaka bikorwa, bikaba byaratangiye nyuma y`uko mu Rwanda hose hafatwaga abantu bakaburirwa irengero. 

Izo mfungwa ziza zipakiwe mu makamyo ya gisirikari n`aya polisi kandi ntabwo umenya iyo babakuye, kuko n`iyo hagize n`umuturage uhafungirwa kubera icyaha runaka ajyanyweho n`abayobozi, arakubitwa ubundi agahita arekurwa bidatinze, yaba ari umwana bakavuga ko azoherezwa muri ya gereza yo ku IWAWA mu Kivu.
Mwihangane mubikurikirane kandi mubyamagane, kuko aho hantu hatagerwa n`uwo ariwe wese kubera imiterere yaho.  

Gatarayiha 
Inshuti ta Shikama.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355