Pageviews all the time

«Niko sha Sembagare we, aha mumfungiye ko nta rumuri ruhagije ruhari? Si uko wahampaye hameze Lizinde we ?"/Majoro Lizinde muri 1980 na Sembagare warindaga gereza ya Ruhengeri(Sipesiyali). Agatsiko gahohotera abanyarwanda kabafungira ahantu hatemewe n'amategeko : kwa Kabuga, Gacinya , i Kami n’ahandi, kamenye ko akebo kagereramo abandi ari ko kazagererwamo mu minsi iri imbere nkuko byagendekeye Lizinde Tewonesiti./NKUSI Yozefu













Abanyarwanda baca umugani ngo ubamba isi ntakurura bakaba bashaka kwerekana ko ibyo umuntu akorera abandi agomba kwirinda kwihenura ngo yigire igitangaza, kuko hazagera igihe ubugome ukorera abandi  ukabusanga imbere.

Shikama yagerageje gusanisha ibi tuvuze hejuru n’ ibyabaye kuri Lizinde Tewonesiti icyo gihe wari ufite ipeti rya majoro afungirwa muri gereza idasanzwe ya  Ruhengeri , ahari hazwi nka Sipesiyali( special), hakaba hari muri 1980; kuva kuri 5/7/1973 kugeza muri 1980 Lizinde yari umuyobozi mukuru w’ibiro bishinzwe iperereza(ubutasi) mu Rwanda. Iyi gereza yari igizwe n’ibice 2: igice cy’abanyururu basanzwe n’igice cy’imfungwa za politike. Majoro Lizinde Tewonesiti wari umukuru w’iperereza, umugabo w’umuhanga cyane , akaba n’umwanditsi w’ibitabo yaje kwibona muri gereza gute?


Ku itariki ya 5/7/1973, abagabo batarenze 4: Koloneli Kanyarengwe Alegisi; majoro Lizinde Tewonesiti, majoro Nsekalije Aloyizi na jenerali majoro Habyarimana Yuvenali bumvikanye ko bagomba guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida wa repubulika  Kayibanda Gerigori.  Kudeta imaze kureta, aba bagabo bongeye kuri tsinda ryabo abandi basirikari bakuru bose baba icumi;  aha Shikama yavuga nka majoro Benda Sabin, majoro Serubuga Lawurenti, majoro Ruhashya Epimake, na majoro Simba.Uyu Lizinde niwe usa ngo n’uwatekererezaga  aba biyise Abasangirangendo b’uwa gatanu  Nyakanga( les camarades du cinq Juillet).

Kudeta imaze gushyirwa mu bikorwa, majoro Lizinde Tewonesiti, niwe wabaye umukuru w’iperereza, maze avugurura gereza  ya Ruhengeri ayishyiramo ibice bidasanzwe kugirango bizashyirwemo abari abategetsi bo ku ngoma ya Kayibanda. Igice  cyarimo abanyepolitike cyari kibi cyane ku buryo nta rumuri ruhagije rwarimo, ibi byose bikaba byari byarapanzwe na Lizinde Tewonesite kugirango ababaze imfungwa za politike zo muri Repubulika ya mbere.

Muri 1980 majoro  Lizinde Tewonesiti, Colonel Kanyarengwe Alegisi, n’abandi basirikare n’abasivile barimo umunyamategeko Murego Donati, umucuruzikazi Nyirabihogo  bashinjwe ko bapanze umugambi wo guhirika IKINANI maze bafungirwa muri Sipesiyali  ya Ruhengeri. Lizinde Tewonesiti yabajije Sembagare wari umukuru w’iyi gereza amuhiseho ati: « Niko sha Sembagare we, kuki mumfungiye ahantu hatari urumuri ruhagije? Sembagare yaramurebye aramuseka aramusubiza ati: « Si uko wahampaye hameze ?»

Ingabire Umuhoza Vigitoriya
 Lizinde yaje gufungurwa n’igitero cy’Inkotanyi  kuri 23/1/1991 aza gukorana nazo ariko aza kutihanganira gukorana na Karinga II dore ko akiri n’umukuru w’iperereza ariho havumbuwe Karinga I aho yari yarahishwe maze yandika igitabo kivuga  ko amateka y’ibinyoma  yerekeye iyi Karinga ashyizwe iherezo kubera iri vumburwa- La découverte de Kalinga ou la fin des mythes. Ibinywamaraso bya Karinga II byamutsinze i Nairobi aho yari yarahungiye kuri 6/10/1996.

Tugerageze gusanisha aya mateka ya Lizinde muri Sipesiyali ya Ruhengeri n’ibiri mu cyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Right Watch) uheruka gushyira ahagaragara kuri 24/9/2015 i Nairobi . Uyu muryango uribaza impamvu Leta -y’Agatsiko k’Amabandi yitwaje intwaro nkuko umwe mu bagatekerereza ubu umunyamategeko Uwizeyimana Evode yakabatie- iterura ngo ivuge ko ahiswe Kwa Kabuga hafungirwa abantu igihe kirekire ngo hitwe  Gereza nk’izindi.

Nkuko Lizinde n’izindi nzego za Leta zari zishamikiye ku rwego rw’iperereza zamaganye zivuye inyuma inyandiko zinyuranye za Human Right Watch kuva muri 1973 kugeza muri 1980 zashinjaga Leta kurigisa , kwica no kugirira nabi abahoze ari abayobozi muri Repubulika ya mbere, niko na Leta y’Agatsiko iriho ibikora ivuga ko ibyo Human Right Watch itangaza ari ibinyoma byambaye ubusa. Nyamara Lizinde Tewonesiti amaze gufungirwa muri gereza Sipesiyali ya Ruhengeri, Ikinani kitananiye abanzi n’abagambanyi cyahise cyerekana ko ibyo Human Right Watch yashinjaga Leta ye byari byo, kuko u Rwanda rwahaye indishyi y’akababaro imiryango y’abari bariciwe ababo bamaze gukorerwa iyicarubozo muri gereza ya Ruhengeri, akenshi biturutse ku mabwiriza ya Lizinde Tewonesiti.

Iby’Agatsiko byo bibaye aka wa mutego mutindi ushibuka nyirawo agihari; mu gihe aka Gatsiko k’Amabandi kavuga ko Human Right Watch ivuga ibinyoma byamabaye ubusa, abafungiwe kwa Kabuga  bo baherutse kubazwa na radiyo mpuzamahanga Y’Amerika  –  Radiyo yacu(Voice of America mu Kirundi n’Ikinyarwanda)- ku bivugwa muri iki cyegeranyo, bemeza ko rwose aho gufungirwa kwa Kabuga umuntu yafungirwa muri gereza nkuru ya Kigali bita 1930. Bemeje bose ko ari ahantu habi cyane, nta mashuri arimo nkuko Leta ibyemeza ahubwo hari imibabaro amanywa n’ijoro.

Imibabaro iri muri gereza yo Kwa Kabuga  ntaho itaniye n’iyari muri Sipesiyali ya Ruhengeri : nta miti ku barwaye, gukubitwa buri munsi,  kubona icyo kurya ni nk’igitangaza; nta gusurwa n’abawe nkuko byari bimeze muri iriya Sipesiyali.  Igiteye agahinda kurusha ho kwa Kabuga wenda kitari mu Ruhengeri, ni uko ho  abantu batajya ku murongo neza  bagiye mu bwiherero bakubitwa iz’akabwana n’abiyita abajyanama, bakaba ari abanyururu bakorana n’abashinzwe kurinda iyi gereza yo Kwa Kabuga. Ikindi giteye ubwoba ni uko hari amasaha umuntu atemerewe kujya kwituma, wabirengaho ugakubitwa yewe niyo yaba ari umwana wawe witumye muri ayo masaha ku bahetse urabikubitirwa nkuko Human Right Watch ibivuga.

Mushayidi Dewo
Agatsiko kariho karemeza ko Kwa Kabuga atari gereza abantu bakorewa mo iyicarubozao ahubwo ari ishuri abantu bigiramo imyuga izabafasha kwiteza imbere bageze hanze, ibi bikaba bihakanwa n’abantu banyuranye bahaciye bavuganye na Radiyo VOA twavuze hejuru.  Shikama iributsa abasomyi bayo ko ibi byatangajwe na HRW Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika zimaze amezi hafi atatu  zishyize ahagaragara ibisa n’ibi ariko bibirusha uburemere aho Ibiro bishinzwe uburengenzira bwa Muntu bw’iki gihugu  bwashyize ahagaragara  muri  Kamena 2015 icyegeranyo cy’uko uburenganzira bwa muntu bwari bwifashe muri 2014 mu Rwanda.

Iki gihugu cyateretse Kagame Pawulo mu Rugwiro gifatanyije n’Ubwongereza, cyemeza ko  Kwa Kabuga abanyarwanda bahahurira n’akaga gakomeye ndetse  cyo kirenza ho kikavuga n’ahandi henshi hakorerwa nk’ibikorerwa Kwa Kabuga.

There were numerous reports of detainee abuse and lengthy illegal detention by police and the SSF at the Gikondo Transit Center (locally known as Kwa Kabuga), the Kwa Gacinya detention center in Kigali, and the Kami military intelligence camp. Kanda aha urebe iki cyegeranyo cya USA ( urupapuro rwa 4)

Tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishaka kuvuga ngo :

  “ Hari ibyegeranyo byinshi byagiye bivuga ku guhohotera imfungwa  n’ifunga ry’igihe kirekire   ridakurikije amategeko bikorwa  n’igipolisi n’inzego Zidanzwe zishinzwe umutekano bikorerwa Kwa Kabuga,  mu buroko bwo kwa Gacinya i Kigali n’i Kami mu kigo gishinzwe  Ubutasi.”

Shikama irakwibutsa ko benshi mu Batutsi bari kumwe na Pawulo Kagame mu Nkambi ya Nakivale muri Uganda, bemeza ko yakoraga ubucuruzi bw’itabi-amasegereti- ku muhanda Mbarara- Kampala, ibi bikaba byari ukuzunguza nk’ibi biriho bijyana abantu benshi  Kwa Kabuga! Mu gusoza iyi nyandiko yanjye rero nkaba mburira Agatsiko ko niba katikosoye hakiri kare ngo kareke guhohotera bene Ngofero bariho bishakishiriza ubuzima nkuko nabo abenshi bagiye babikora igihe bari mu buhungiro, ibyabo bizarangira nk’ibya Lizinde mu gihe kiri imbere.

Nabagira inama yo gusukura Kwa Kabuga hakiri kare, bakahashyira amazi ahagije, n’ubwiherero buhagije, kandi nkuko bisabwa na HRW bagatangaza ko haba Kwa Gacinya , Kwa Kabuga n’i Kami n’ahandi hatazwi habaye gereza za Leta maze imfungwa zaho zikajya zisurwa nk’izindi mfungwa kandi zikabona n’abazunganira mu mategeko nk’izindi mfungwa.
Bernard Ntaganda

Umunyarwanda yise umwana we Bucyanayandi; niba mudakoze ibyo mvuze hejuru, ijuru rishobora kuzabagwira nkuko byagendekeye majoro Lizinde Tewonesiti aho mwitaga ishuri mugasaba abo mwahashyiraga ko bahagira ishuri koko bitagishobotse!Mperutse kubona ku rubuga rwa igihe.com mwiyamamaza muvuga ko gufungwa burundu bizavaho ndetse ko no  gukora injyanishabitsina ku banyururu nabyo ngo hariho igihe bizashoboka ! Hahaahahaha!(Ntihagire umveba avuga ko ibi byo guseka mu nyandiko bitemewe mu myandikire, twe muri Shikama twarikukiye nk’Abarundi! Twanze guhora muri : “ umuzungu yavuze ko iki gikorwa gutya”!).

Niba rero  ibi byombi( gukuraho igifungo cya burundu no kwemerera imfungwa injyanishabitsina) bidashoboka iki gihe , bizashoboka ari uko muhageze, ndavuga kwa Kabuga n’ahandi hakora nkaho? Ndi nkamwe (Agatsiko) nashyira ho ayo mategeko 2 none agatangira gukurikizwa nkiri mu Rugwiro, kuri wa munsi wa Ngirente ubategereje, mukakazavuga ko hashize igihe kingana gutya aya mategeko akurikizwa mu Rwanda nta kuntu yavaho yarakurikizwaga igihe mwari ku butegetsi. Kuko bucyanayandi, mubikore none kandi ga ngo Agakoni umugabo azicumba mu busaza, agaca kare, akakabika kure.  Niba atari uko bimeze, ibyanyu bizamera nk’ibya Lizinde  asaba urumuri ruhagije mu cyumba afungiwemo kandi ariwe wari warapanze ko rutageramo igihe yari ku butegetsi, yica agakiza!


Urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba!

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355