Pageviews all the time

KWITA INGAGI IZINA-KINIGI : Mu muhango wo kwita izina ingagi, perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko umuvumo bakwiye kwirinda kuruta indi ari uw’ubukene nyamara politiki ye mu myaka 21 imaze ku butegetsi imaze guhindura abanyarwanda batari bacye abatindi bo kubabarirwa/UDAHEMUKA Eric

Kagame na Rwigema
Ukize inkuba arayiganira aha Kagame yari umukene
Ifoto iri hasi uramubona ageretse akaguru ku kandi yarakize abikesha gusahura no kwica
ku buryo indege ze ari zo zitwara abategetsi b'ibihugu by'ibihange ku isi : UK na USA!

Mu muhango wo kwongera kwita ingagi amazina usigaye ubera mu Rwanda kandi ibyo birori bikaba bimaze kumenyerwa ko bibera mu Kinigi mu nkengero z’icyanya cy’ingagi giherereye mu birunga ku gasongero ka Ruhengeri, perezida Kagame yitabiriye uwo muhango.


Mu ijambo yahavugiye yabwiye abanyarwanda ko umuvumo wa mbere ubaho mu buzima ari ukuba umukene kandi koko nibyo rwose nta n’uwabihakana kuko umukene nta bitekerezo bimuteza imbere agira bitewe n’uko ahugira mu gushaka ikimuramutsa.

Imvugo nk’iyi yerekana neza ko ubutegetsi bwa FPR buzi neza inabi n’agahimano bukorera abanyarwanda umunsi ku munsi : Guca inka ku gasozi bugategeka aborozi kororera mu biraro, kubuza abahinzi guhinga ibijumba, amasaka, ibishyimbo,  kwima akazi abataraturutse i Bugande kandi n’ugahawe agahindurwa umucakara ugomba gutanga amaturo muri FPR buri kwezi.

Iri jambo Kagame yavugiye mu muhango wo kwita ingangi kandi ni interagahinda ku benegihugu bose ubu basigaye ari ba mbona bucya bitewe n’ubukene bukabije. Abacuruzi barabuzwa gukorera aho bihitiyemo bagategekwa kujya gukorera mu mazu ya Kagame, Makuza na Kabarebe ku gahato.

Iyo perezida Kagame avuga atya aba yiyibagije ko leta ye ku isi yose ariyo ya mbere yaka abaturage imisoro n’ibindi bisa nayo byinshi kurusha ibindi bihugu byose ku isi? Watanga umusoro wa RRA, ugatanga umusanzu wa mitiweri, ugatanga amafaranga ya P.S.F mu gihe uri umucuruzi, ugatanga umusanzu w’itegeko muri FPR, ugatanga umusanzu w’uburezi, n'indi ntarondoye, ugategekwa gutanga umusanzu mu AgDF, ugatanga umusanzu mu kigega Ishema ryacu, ugatanga umusanzu muri One Dollar Campaign, ukishyura inzu ukodesha, ukarihira amashuri abo ushinzwe barimo abana bawe, imfubyi urera mu gihe zidaterwa inkunga na FARG, ugakatwa umusanzu wa FARG, ukishyura amazi n’amashanyarazi, n'indi misanzu itabarika.

Ibi bibazo byose abanyarwanda bahura nabyo buri munsi byiyongera ku kindi kibazo gikomeye kidindiza abacuruzi n’abandi bashoramari imbere mu gihugu : Mu gihe Kagame yavugiye atya mu Kinigi, ubu mu gihugu harimo kuvugwa ko amahoteri arenga ijana agiye gutezwa cyamunara kuko yahombye akaba abereyemo amabanki amadeni yananiwe kwishyura.
Ushize impumpu yibagirwa icyamwirukanaga. Ese Kagame ajya yibuka ko n'aba
ba Ngofero bakeneye kwitabwaho nkuko bikorerwa INGAGI?


Ibi bihombo ikibitera si ikindi ni uko FPR yihariye amasoko yose mu gihugu mu buryo bwose, ibi kandi si SHIKAMA ibivuva yonyine kuko byanemejwe n’umuyobozi wa ALPHA PALACE HOTEL i Kigali wavuze ko Leta ibabwira ko hari abakiriya bari buze bakabatekera, bakabategurira bagategereza bagaheba bikabahombera.

Uyu muvumo w’ubukene n’ubutindi Kagame avuga ko abanyarwanda bakwiye kwirinda bakomeje kuko ari mubi, ntabwo byabashobokera kandi ntibizanabashobokera na busa mu gihe cyose we na FPR ye batarunamura icumu kuko bibonekera buri wese ko Leta ye yabikoze ku bushake igamije guhima abanyarwanda ngo bazicuze impamvu bavukiye.


Ubwo simvuze ko nta wemerewe kugira icyo avuga kibusanye n’ibyo FPR itekereza kabone n’aho cyaba cyubaka, guhimbira abantu ingengabitekerezo ya jenoside, kubeshyera abagabo bakuze kandi biyubashye ko basambanije imicuko, kugusha mu mutego abacuruzi b’abahutu bunguka bakabatega urumogi bagacibwa amafaranga y’umurengera bagataha bakajya guhinga.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355