Pageviews all the time

" Hari umututsi wambwiye ati ariko Paul Kagame yabitewe n'iki kwica Rwigara, yari yabuze IBIHUTU byo kwica"/Ben Rutabana. Abatutsi b'Abahezanguni batazi ko Kagame agikomeje gahunda yabo yo gutsemba abo bita IBIHUTU ni abatagira amaso/ Nkusi Yozefu


                              Ben Rutabana

Mbere yo kugira icyo mvuga ku magambo ari mu mutwe w'iyi nyandiko, ndashaka kugeza ku basomyi ibiganiro bibiri nigeze kugirana n'abantu batandukanye mu bihe bitandukanye. Kimwe ni icyo nagiranye na sogokuru akiriho muri za 1960s ikindi ni icyo nagiranye n'umututsi w'inshuti yanjye Inyenzi nako Inkotanyi zikimara gutera muri 1990.


Hari umutware w'umututsi witwaga Cyirima mwene NYARUHIRIRA nkeka ko yaba agira icyo apfana na wa musirikare ukora muri ambasade ya Kagame i Bujumbura. Uyu musaza wabaye sushefu(Sous-chef) mbere y'ihirima rya Karinga ya mbere(KaringaI), ntabwo yahunze repubulika nk'ababyeyi ba Kagame n'aba Rutaremara. Uyu musaza ariko yasigaye wenyine abe bose bamuta ahitwa i Sovu igihe bahungaga kuyoborwa n'abahutu. Yari atunzwe no gusabiriza kugeza apfuye muri za 1970s. Iyo yazaga kwaka ibyo kurya kwa sogokuru, nyogokuru yarabimuhaga ariko akambwira ati:" Uyu yaryamishije sokuru inshuro nyinshi amukubita ibiboko mu ruhame." Byanteye agahinda kenshi rimwe mbaza sogokuru ibyabaye, arandeba akomeza gukurura ishapule itaramuvaga mu ntoke. Ati:" Mwana, abantu bakubwiye ibyo ntibagira Roho mutagatifu, byihorere byarashize!"

Indi nkuru ni iy'umunyarwanda twabanye muri Libya igihe kinini. Igihe Inkotanyi zitera yarishimye cyane, nyuma y'amezi make angezaho inkuru ko FPR/APR/RDF yategetse buri mututsi wese uri mu Rwanda gutanga umwana akajya ku rugamba kurwanya ingoma y'Abahutu. Yongeye kumpishurira ko Abahutu bagiye gutsindwa uruhenu bakaba batazongera gusunutsa ubuzuru ku butegetsi kugeza igihe Yezu azazira.Ati: " Amakosa umwami Kigeli na LUNARI  bakoze bamburwa ubutegetsi n'ibihutu ntazongera kubaho ukundi"

Tugarutse ku magambo ari ku mutwe w'iyi nyandiko yavuzwe na Ben Rutabana, yanyibukije aba bagabo bombi mvuze hejuru babayeho mu bihe bitandukanye kandi bafite ingengabitekerezo zitandukanye. Sogokuru wakubiswe kenshi n'abahagarariye KaringaI kugeza apfa muri 1988 yari akizi ko bwari uburenganzira bwabo bwo kumutesha agaciro ndetse akaba ashaka kubimpisha ngo ejo haje igisa nacyo nzemere nanjye ntege ikibuno gikubitwe ibiboko nzira icyaha cyo kuba ndi umuhutu!

Ibiri amambu umwana w'umututsi wari ufite imyaka itagejeje kuri 26 yari mu njyana y'ingengabitekerezo y'Inkotanyi ko Ibihutu bigomba kwicwa ibirokotse bigategekwa n'Abatutsi b'indobanure kugeza Yezu umwami w'Abakirisitu agarutse kujyana abantu be!Ubu uyu muntu yabaye umugabo, ari mu bica bagakiza i Kigali cya FPR.

Uyu mushinga watangijwe muri 1990 na FPR na n'ubu uracyakomeje gahunda yawo. Abahezanguni b'izi ndobanure batareba kure nibo bazi ko Kagame atagikomeje gutsemba abahutu. Kwica umuntu si ukumena amaraso gusa, dore zimwe mu mpfu Kagame amarishije Abahutu ziri inyuma yo kumena amaraso. Mbere yo kuzirondora Shikama irakwibutsa ko Kagame na FPR/APR/FPR bamaze kwisasira inzirakarengane zirenga miliyoni icumi z'Abahutu n'Abakongomani, aha hakaba harakoreshejwe impfu zimena amaraso na n'ubu kandi bigikomeje.

I. Iyozabwonko
Koza ubwonko ni bwo bwicanyi bubi kurusha kwicisha umuntu icyuma kivusha amaraso. Uku koza ubwonko gukuramo umuntu agashema ko kuba uwo ariwe mu muryango w'abantu, agasigara ari ikimara cyangwa icyontazi, abamwogeje ubwonko bagasigara aribo bamutekerereza ibyo akora.  Uyu musaza mvuze hejuru, yari yarogejwe ubwonko na KaringaI imwumvisha ko kuba ari umuhutu agomba kubika inda igihe cyose umututsi ashatse kwiramburira imitsi agafata ikiboko akaza agatsibura. Kugeza apfuye ntiyari yahinduka, ntiyigeze ashaka ko menya aya mabi yose nasobanurirwaga ibiri amambu na nyogokuru kugirango ejo n'ejobundi ntazakora nk'abana ba KaringaI nkazasaba uwo naramburiraga ho imitsi nkuko Cyirima cya Nyaruhirira yabikoraga. Ikindi ni uko uyu musaza yari azi ko kuba yarakorewe ariya mabi yose akarenzaho amazi bizatuma ajya mu ijuru; iri ni irindi yozabwonko yari yarakorewe na Kiliziya Gatolika nkuko Abanyamulenge bakorera Kagame babikora ubu mu Rwanda hose bihishe inyuma y'idini ya Pentekote, bakaba basinziriza Abahutu babumvisha ko  Kagame avuyeho Umwami Kigeli yaza kubategeka cyangwa Kayumba Nyamwasa yaza akabamara!Ariko se kandi akabibutsa ko bagomba gusaba Abatutsi imbabazi z'ibyaha batakoze kandi bagahora bagendana ipfunwe!

Mu Rwanda ubu hari miliyoni zigera ku 10 z'Abahutu zishwe  ruriya rupfu na Karinga ya kabiri (KaringaII). Mbere yuko Ndumunyarwanda ishyirwaho, habanje Gacaca yari igamije gukenesha Umuhutu aho ava akagera, no kuryanisha abahutu hagati yabo; tutibagiwe no kubaryanisha n'Abatutsi. Abagiye bashishikarizwa akenshi gushinja ibinyoma Abahutu bize cyangwa bifite, ni abantu babanzaga kozwa ubwonko na DMI ikabumvisha ko Abahutu ari babi nabo barimo, ariko nibashinja abo bashaka bazasubizwa agace gato k'ubumuntu muri sosiyete. Kwihakana icyo uri cyo kubera inyungu runaka, cyangwa gushyira mu kaga umuvandimwe kubera inyungu runaka ni urupfu mu zindi; aya marorerwa yakorewe Abahutu nta handi yigeze aba ku isi.

Abahezanguni bavuga ko Kagame atica Ibihutu ni abadashishoza ngo babone aho Rwarakabije yashinzwe kurinda amagereza aho abahutu bene wabo bafungiye abenshi bazira akamama, Rucagu akaba yirirwa abyina asimbagurika nk'umusazi ngo arebe ko bwacya. Bazivamo akaba yarabaye ciro ry'Imigani ko ngo yajyanye na Kagame mu ruzinduko mu gihe yasengeraga ibiryo, uyu we ngo yafashe isahane ye yuzuzaho ibiryo akora ikirunga. Ibi bikaba byerekana ko imitekerereze ya KaringaI ko Abahutu nta bwonko bagira mu mutwe barangwa n'inda nini ntaho bitaniye n'imyumvire ya KaringaII. Dore uko byari byanditse mu gitabo cyitwaga Alifu cyo mu mashuri abanza umwaka wa gatatu: " Yewe mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire i Nyanza(ndlr:ibwami), ariko ntuntenguhe ndabizi Abahutu mugira inda nyango"

Nyamara kubera rya yozabwonko uzumva Rucagu arucaga ku maradiyo yemeza ko mu mashuri yigishijwe kwanga Abatutsi cyangwa Bazivamo ati:" abo basakuriza hanze mubihorere, twe twikomereze iterambere". Iterambere Nyamuke yumva ko igomba gutsemba nyamwinshi kugirango itegeke kugeza Yesu agarutse ni terambere ki? Iterambere rifata umuhutu wese nk'igisahiranda kitagira ubwenge na Bazivamo arimo ni iterambere nyabaki?


II. Kwicisha Abahutu inkota y'Ubutabera
Ubwo nari nkigera mu Rwanda muri 2007 nkomotse muri Libya nagiye muri 1987, nahise mbona ko Abahutu bari mu kaga gateye ubwoba. Narakugendeye njya gusura umuryango umwe w'Abatutsi  ahitwa i Tumba turaganira n'abo nsanze  tunywa ikiyeri wa mugani w'Abarundi, ariko ngiye gutaha sinzi uko nyamugore yacitswe abaza umugabo we ati:"Ninde ugezweho hariya ku bitaro bya Kaminuza?" Yabazaga ugezweho ajyanwa muri Gacaca ngo afungirwe ku Karubanda! Bwarakeye ndiho ntemberana n'undi mututsi, mbona imodoka irahagaze, umuntu yishimye cyane, abwira uwo twari kumwe ati :"Ak'Abahutu kashobotse, mvuye Arusha muri TPIR!" wa wundi twari kumwe yamwiciye ijisho ati:"Rekera aho ndaza kuza mu rugo umbwire uko byagenze."

Mu gihe hirya no hino mu gihugu Abashinjabinyoma ba DMI  bariho barikoroza mu nkiko Gacaca, hari abo bitahiraga. Ibi byabaye kuri Profeseri Kampire Mariya Tereza baje gushinja kwica bene wabo batabaho akaza kubatsinda. Bati iby'ubusa kuko DMI yagushyize ku rutonde rw'abahutu bagomba gufungwa uzafungwa. DMI yaje gutegeka ko haza INTEKO( abacamanza ba Gacaca)ivuye i Cyangugu ikamuhamya icyaha. Niko byagenze, inteko yaraje isanga ngo Kampire yaragize imigabane muri RTLM ifite agaciro kangana n'ibihumbi 5000FRW bati icyaha kiraguhamye, nyamara Rucagu na Bazivamo bari bafitemo ikubye kabiri (10,000FRW) buri wese, nta cyaha FPR yigeze ibonamo! Kampire yakatiwe igifungo cy'imyaka 15 muri gereza ya Karubanda, ajuriye bamukatira imyaka 25 y'igifungo.!Umugabo we, inzobere mu by'ubutaka, we FPR yamufunze ikimara gufata ubutegetsi; aba bombi bazira inzu yabo uwayibohoje adashaka kuvamo no kuba ari abahutu.

Ni Abahutu benshi bagiye bicishwa iyi nkota, hashira imyaka 10 cyangwa 15 bagahanagurwaho icyaha. Nta gihe aba bamara mu miryango yabo kuko bakura muri gereza indwara ziteye ubwoba: indwara y'umwijima, kubyimba ibirenge(hafi ya bose), kwishima ku birenge igihe cyose kubera uburyaryate budashira. Natanga ingero k'uwitwa Rutaba Lawurenti witabye Imana muri 2009 nyuma gato y'aho afunguriwe, yapfuye azize iyo ndwara y'ibirenge. Uyu akomoka muri Segiteri ya Kibingo muri Komini Runyinya ubu bita umurenge wa Karama. Undi Ni Munyaruyenzi Paulin wakoraga ku kibuga cy'indege Gregoire Kayibanda mbere ya 1994, waje kwicwa n'iyi ndwara yo kwishima ibirenge muri 2009. Akomoka muri Komini Karago ubu sinzi uko Inkotanyi zahise.

Martin Ngoga nawe yagacishije ho mu gushakisha uruhindu umuhutu wese uzi gusoma no kwandika cyangwa ufite agafaranga mu rwego rwo kubumvisha kutazongera kurota ubutegetsi kugeza igihe Yezu azagarukira nkuko iriya nshuti yanjye yabivugaga muri 1991. Uyu mugabo w'umuhanga cyane mu guhimba ibyaha, yahaye urutonde polisi mpuzamahanga(INTERPOL) rwo gufata abahutu navuze hejuru, bikaba byaratumye abenshi mu bahutu baba hanze barishwe na rwa rupfu nise iyozabwonko. Abatihishahisha, bataye ubumuntu bayoboka FPR ikaba ibifashisha mu gutsemba bene wabo; muheruka kubona inyandiko twakoze kuri Shekh GAHUTU, umuyisilamu wanze kuramya Kagame ubu DMI ikaba yarakoresheje umuvandimwe we SENTARE kugeza imutaye muri gereza nkuru ya Kigali.

Umuhutu wize uheruka kwibasirwa n'iyi nkota y'ubutabera ni Porofeseri Munyakazi Louis ubu DMI iriho icundisha ayikoba muri USA imushinja jenoside. Shikama yakurikiranye ikibazo cy'uyu mugabo imenya ko Agatsiko kari karamufunze mbere y'uko ava mu Rwanda. Abafunganywe nawe i Gitarama babwiye uru rubuga ko Muka Kagame Pawulo Nyiramongi Janete ariwe wafunguje uyu mugabo kugirango aze yigishe muri KIST kuko bari bakeneye abarimu; dore ko uyu mugore ari naho yize ikigoroba.  Munyakazi yageze hanze, DMI isanga atarogejwe ubwonko neza, ikaba ishaka kumugarura ngo ace kwa Sayinzoga!Dore uko Democratic Party yo muri Tanzania ivuga kuri iyi nkota y'ubutabera ya FPR.

Dg Munyakazi Louis FPR iriho yicisha inkota y'ubutabera

"Katika kufanikisha Ndoto yao ya Hima empire, Watusi wameikamata Jumuiya ya Afrika Mashariki (EAC), viongozi wengi wakiwa majasusi wa Jeshi la Kagame, kama Katibu Mkuu Dr Richard Sezibera  Ambaye ametumika kujaza askari wengi wa Kagame kama maafisa waandamizi, ambao mbali Ni Ya Martin Ngoga aliyeongoza génocide ya Kagame ya kuwamaliza Wahutu wa tabaka la juu kwa kutumia TPIR, Ambaye Sasa yumo katika Bunge la Afrika Mashariki."

Tugenekereje mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo:  

"Mu rwego rwo kugirango bagere ku nzozi zabo zo gukora ubwami-nyabami Hima-Tutsi, Abatutsi bigaruriye Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba(EAC)., abayobozi bayo benshi ni ba maneko b'igisoda cya Kagame nk'umunyamabanga mukuru Dg Richard Sezibera wakoze uko ashoboye ngo yuzuze muri uyu muryango abasoda benshi ba Kagame nk'abafasha be, bamwe muri bo ni Martin Ngoga wayoboye jenoside ya Kagame yo kumaraho Abahutu bose bishoboye hakoreshejwe urukiko mpuzamhanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha(TPIR), ubu ari mu nteko ishinga amategeko ya EAC."

III. Kwichisha Inzara

Bizwi ko icyaro cy'u Rwanda ari cyo gitunze imijyi yo mu Rwanda ndetse n'igihugu cyose muri rusange. Iki cyaro abaturage benshi bagituye ni abahutu ubu birirwa bacundwa ayikoba na FPR ibabuza guhinga ibihingwa ngandurarugo byahingwaga mu Rwanda mbere y'uko itera muri 1990. Muri ibyo bihingwa bitemewe harimo ibijumba n'amasaka. Muri Shikama twemeza ko ari  abanyarwanda bakeya batarezwe n'ibi bihingwa mvuze hejuru. Kuri ibi, twongereho n'ibitoke, kuko ahenshi FPR yagiye itema intoki ngo kuko Abacengezi ari ho bihisha. Ibi nabihagaze ho hariya kuri Base aho umutegetsi w'umurenge yanyeretse hegitari 10 z'ibigori ziri aho FPR yatemye urutoke ngo Abacengezi batazihishamo.

Gutegeka abanyarwanda guhinga indabyo n' ibigori nabyo bigasimbura ahahingwaga ibijumba,imyumbati n'ibishyimbo, byateye inzara mu bari batunzwe n'ibi bihingwa, abenshi bakaba ari abahutu nkuko twabibonye hejuru. Ariko noneho abahutu bo mu majyaruguru bo FPR ikomeje kubereka ko bagomba gupfa. Ubushize babwiwe ko guhinga karoti bizanira amafaranga menshi  abahinzi kuko hari abacuruzi bazajya bazibagurira bakazijyana muri Sudani y'Epfo;  aho bahingaga ibirayi bahashyira karoti, zimaze kwera FPR yabujije babandi bazitwara muri Sudani kwinjira mu gihugu, bene kuzihinga barazisaruye bazijugunya ku muhanda! Ubu mu Rwanda hose ikirayi kirarya umugabo, abari batunzwe n'amafaranga ava mu birayi nabo, ubu barumiwe.

IV. Uburezi butari bwo ni ukwica abantu bahagaze

Hari abari buvuge bati Shikama irakabya! Abatekereza gutya bazanyarukire muuri kaminuza nkuru y'u Rwanda ishami rya Butare maze babaze icyo abanyeshuri bita kuroga. Muri make, abanyeshuri bita umurozi umwarimu ubaha ubwenge bucagase cyangwa se usobanura ntibumve. Aba banyeshuri akenshi baba barenganya mwarimu kuko nta murezi n'umwe ujya imbere y'abo ashinzwe adafite gahunda yo kubaha ubumenyi bwuzuye; icyo birengagiza ni uburyo abarimu bahabwa ngo batambutse ubwenge: kwigishiriza ahantu hadashobotse, akenshi ahagenewe abanyeshuri 20 ugasangamo 200! Kutagira Laboratwari n'izindi mfashanyigisho, gukoresha ibitabo byo muri 1960s kamnuza igishingwa, umushahara mubi, agahimbazamuskyi katabaho kuri za memwari, n'ibindi.

Abiga muri kaminuza z'u Rwanda ni abahutu kuko  Abana b'Agatsiko bose boherezwa kwiga muri kaminuza zitaroga mu Bushinwa, USA, Canada, UK n'ahandi. Shikama irakumenyesha ko nta mwana wa Kadafi wigeze wiga hanze usibye umukobwa we Aisha wagiye kwiga icyiciro cya III muri France, arangije icyiciro cya II muri kaminuza ya Tripoli. Abandi bose bagiye bigana natwe twese rubanda rugufi, bakora igisoda kimwe n'abalibiya bose. Umuhanga umwe mu bya politike yemeza ko uburezi ari inkingi ya mwamba yo gukomeza ubutegetsi. Iyi politike ikaba yarakorwaga mbere y'ubwigenge aho kugeza muri 1959 nta muhutu wari wemerewe kwiga amashuri yisumbuye bikaba bigaragara ko na FPR iyikomeje ishinga ibyo yita kaminuza hirya no hino mu gihugu ari nako isenya kaminuza nkuru y'u Rwanda yigwamo n'Abahutu n'abatutsi bake batari mu Gatsiko.

Umwanzuro
Niyemeje kwandika iyi nyandiko ndende kugirango mpumurize Abatutsi b'abahezanguni baba bafite akantu ku mutima ko gahunda yabo bafatiye i Kampala mu Gushyingo 1987 yo kugera ku butegetsi  kandi bakabugumaho ku kiguzi icyo aricyo cyose Kagame Pawulo yaba yarayiteshutseho. Imwe mu ngamba zagombaga gukoreshwa ni ukwicisha abahutu impfu zinyuranye, izo turondoye hejuru zikaba ari nke muzo FPR yapanze. Ariko se kandi Abahutu bazemera gukomeza gupfa nk'ibimonyo indi myaka 400 mu kinyejana cya 21? Umuririmbyi Byumvuhore yararirimbyee ati: " Ntawe waremeye kwicwa, Nyagasani ubasobanurire".

 Ikindi ni uko nkuko nta banyarwanda bitwa Ibitutsi babaho mu mvugo nyarwanda, imvugo "ibihutu" nayo igomba gucika mu mvugo nyarwanda kuko yandagaza ubwoko bugize igice cy'abanyarwanda. Abavuga ko bazategeka  Abahutu bakanabumvisha kugeza Yezu agarutse bakoresheje uburyo bwose, nabo ni abirengagiza ko isi izenguruka; niba revolisiyo yo muri 1959 yarashobotse, nta kizabuza n'izindi gushoboka. Abozwa ubwonko biciye mu madini cyane cyane amadini y'ibyaduka ayobowe n'abanyamulenge bakorera Kagame, nimukanguke burakeye; umunsi Yesu yaje ashobora kuzasura amagereza kugirango yirebere ubwe ubugome FPR/APR/RDF bakoreye Abahutu  anasure na  ziriya mfubyi Kagame na mukawe bataye ku nzira bazambuye abazireraga ubu zikaba zarahindutse indaya n'abasabirizi, mukazamutegereza aho babogereza ubwonko muri ibyo mwita Insengero nakwita isenga y'ubugome, mukamuheba mukicuza igihe mwataye kitakigarutse!

Dg NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355