Pageviews all the time

Ntimukomeze gushakira Paul MBANGURUNUKA mu bapfuye, ni muzima kandi aje aje !

Mbangurunuka Paul
Mbangurunuka ni umunyarwanda w'umunyabwenge, uhumeka politike y'u Rwanda kuva ku ngoma ya Kayibanda kugeza ku ya Kagame Pawulo. Yakunze guhitisha inyandiko ku mbuga zinyuranye ariko yamenyekanye bwa mbere ku buryo budasubirwaho ku nyandiko yacishaga ku rubuga rwa Padiri Tomasi Nahimana, Leporofete(www.leprophete.fr).

Nyuma y'aho SHIKAMA ishingiwe, umuvandimwe Mbangurunuka yabaye inshuti yayo y'akadasoka. Yacishijeho inyandiko zagiye zihuruza benshi kubera ubwenge ziba zandikanye n'ubutumwa aba ashaka kugeza ku banyarwanda. 

Mu gihe cy'umwaka wose, Mbangurunuka amaze nta nyandiko acisha ku rubuga na rumwe, abanyarwanda benshi bibajije niba umwicanyi w'i Kigali Kagame ataramwivuganye. Ibi bigaragarira mu mubare wa za imeli na telefoni Shikama yagiye yakira muri iki gihe Mbangurunuka atavugaga.

Abakunda uyu muntu rero, muhumure kuko Shikama imaze kumenya 100% ko atari kwa Nyamuzinda mwamukekeraga, ko ari muzima kandi araduha ubutumwa busobanutse bw'ibyo aduhishiye muri iyi nteruro: " Abarwaye amaso nimuyivuze cyangwa mugure amadarubindi, kuko muzambona kenshi kuri mudasobwa zanyu na mobayilo zanyu".Shikama ikaba ihaye ikaze uyu mwene data, ikaba yishimiye byimazeyo kongera kumwakira muri twe. MBANGURUNUKA yamaze kugeza kuri SHIKAMA inyandiko ye muzabona tariki ya 8/8/2015.

Icyitonderwa:
Tuboneyeho umwanya wo kubwira abasomyi bacu gukora nk'uyu muntu mugatanga ibitekerezo kuri buri nyandiko yose ihise, dore ko mbere y'uko amenyekana mu nyandiko yabanje kurikoroza muri komanteri, avugisha benshi amangambure abanyarwanda bari hirya no hino ku isi.

Ntangazwa no kubona inyandiko ihita kuri Shikama nshya, igasomwa n'abantu barenga ibihumbi makumyabiri(20,000), hakabura n'umwe ugira icyo ayivugaho. Nshinga Shikama nshya, ntabwo ari uko Shikama ishaje yari imwaye: irihuta cyane kandi igaragara neza kuko icungwa n'igihangange mu ikoranabuhanga ku isi GOOGLE. Icyatumye inshya ivuka, ni ubusabe bwanyu, mwahoraga mwinuba muvuga ko mwabuze aho mutangira ibitekerezo nkuko mubikora ahandi. 

Ruriya rubuga rushya (www.ki.shikamaye.net) rwatwaye amafaranga menshi, turabamenyesha kandi ko kugeza ubu nta faranga na rimwe Shikama yari yahabwa nk'inkunga. Nyuma yo kubona ruriya rubuga hagombaga gushakwa n'andi mafaranga ahagije kugirango tubone ikibanza kinini cyane aho imbuga zibikwa(Hosting bandwidth) kugirango za komanteri zikwirwe. Kudakoresha uriya mwanya rero ni igihombo kuri twe kuko turiha amafaranga buri kwezi y'agatsi.

Dushobora gufata umwe mu myanzuro itatu ikurikira mu minsi iri imbere: 
1.Mu gihe komanteri zibaye nkeya, tugomba kwegera abashinzwe kubika imbuga bakaduha ikibanza gito tukariha amafaranga make, ni ukuvuga komanteri zizahita zihagarara; ariko n'inyandiko tugahitsiha nkeya cyane ku buryo bushoboka.

2.  Dushobora kongera ingufu mu kwandika, yewe hakajya hasoka n'ikinyamakuru buri munsi, ariko ushaka kugisoma agomba kuriha. Twagiye tudafata ibyemezo bimwe na bimwe kubera abari mu Rwanda na RDCongo, ariko kubera ko nta komanteri zabo tubona ubwo nabo tugomba kubafata nk'abandi bose. Ni kenshi twagiye tubaburira, ariko ibi bishobora kuba byagiye mu bikorwa mu gihe kitarenze kwezi k'Ugushyingo 2015.

3. Guhagarika kwandika burundu(Imbuga zose za Shikama zigahagarara). Iibi nta muntu wabyifuza kuko Imana ubwayo yabwiye uwo Abemera amadini ashingiye ku ijuru bita umukurambere wabo, Aburahamu iti: " Niba hari umukiranutsi umwe muri Sodoma na Gomora, sinsenya uyu umugi kubera uyu mukiranutsi umwe". Natwe tuzi ko abantu bose badashimishwa no kubyuka baterera ijisho hirya no hino ku mbuga zinyuranye gusa, hari abazirikana ibyanditse kandi bakaba babibyaza umusaruro kandi bakanazirikana ubwitange bw'ababagezaho inyandiko. Kubera abo bake, ntabwo waba ari umwanzuro mwiza guhagarika SHIKAMA.

Byose rero bizaturuka kuri mwe: nkeneye kubona umubare wa komanteri ungana n'umubare w'abantu basomye inyandiko runaka;  ndizera ko nta muntu n'umwe wishimira kubyinishwa muzunga!

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku kuri na Demukarasi(SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355