Pageviews all the time

Inama y'abaminisitiri yo ku italiki 05 Kanama 2015 yubikiye imbehe Dr. Daniel UFITIKIREZI wari umuyobozi mukuru wa R.S.S.B(CAISSE SOCIALE) kuko atabashije gutahura umutego w'ubujura na ruswa bya FPR yamuteze none ikaba imubiranduye nta n'umwaka amaze ategeka icyo kigo/ UDAHEMUKA Eric

Dg UFITIKIREZI Dannyeli
Shikama iheruka kubageza ho inyandiko ku itariki ya 24/07/2015 yari ifite umutwe ugira uti:
Ibyahishuwe bya 18. Menya ukuntu Inkomamashyi zo ku Kimihurura zabaye ikiraro FPR icaho isahura umutungo mu bigo bya Leta iwohereza i Buraya gutegura imanza z’amaraso . 
Iyi  nyandiko yasomwe cyane, yaberetse ukuntu FPR na Kagame uyiyoboye bariho basahura amafaranga y'igihugu bayohereza i Buraya mu manza z'amaraso bamennye kuva muri 1990 kugeza ubu. Ni muri urwo rwego ibigo byose bya Leta biriho bisahurwa na FPR ubwayo, igahita ikoresha ikinamico hagati y'abo yahaye gucunga buri kigo isahuye na Komisiyo ya za Nkomamashyi zo ku Kimihurura iyobowe na Nkusi Yuvenali.  Bamwe muri aba bayobozi bahuye n'uruvagusenya, harimo Dg Ufitikirezi Dannyeli wayoboraga ikigo cy'ubwishingizi RSSB. Kagame Pawulo akimara gusoma inyandiko ya Shikama yo kuwa 24/7/2015, yahise yirenza uyu mugabo hadashize n'ibyumweru bibiri dusohoye inyandiko tuvuze hejuru.Soma iyo nyandiko ya Shikama hano.. Hasi aha, umunyamakuru UDAHEMUKA Eric arabageza ho ku buryo burambuye akaga Dg Ufitikirezi Dannyeli yahuye nako ni ukuntu ubuzima bwe ubu buri hagati y'urupfu n'ubugingo!
Ubwanditsi bwa SHIKAMA

_____________________________________________________________
Dr. Captaine(umusirikari) Daniel UFITIKIREZI, wabaye umwarimu w'isomo ryitwa GESTION FINANCIERE(UKO UMUTUNGO WA LETA UCUNGWA) muri Kaminuza Gatulika ya Kabgayi(ICK) mu mwaka wa 2007 na 2008 akaba yarananyigishije muri Kaminuza imyaka ibiri, njye umwanditsi w'iyi nkuru usoma, guhera kuri iyi taliki 05 Kanama 2015, FPR imweretse ko nawe n'ubwo ari dogiteri atari azi ikipe akina nayo.
Uyu mugabo w'urugangazi, w'ingeso nziza cyane, ukunda kwigisha kandi agatanga inama zubaka abo yareze, umugabo wuje ubuhanga buhanitse, akimara kwigisha muri ICK yagiye gukorera inkotanyi zimujyana muri RDB ku Gishushu-Kimihurura ashingwa umwanya ukomeye cyane witwa HEAD OF MANAGEMENT OF UNIT IN CHARGE OF PUBLIC ASSETS.
Inkotanyi nizita umuntu umujura cyangwa umuhemu zijye zibanza zisubire mu mateka zibuke
Ubwo bamuvanaga muri ICK bari bashimye ubuhanga bwe. Muri RDB yarahakunzwe cyane niko kumukundwakaza ariko we ntiyarabukwa ko FPR ishaka/ yari ifite umugambi wo kuzamunyuramo ngo yibe abanyarwanda MILIYARI 100 imukoresheje nk'ikiraro muri RSSB.
Ubwo muri RSSB hakaga umuriro FPR ishinja Madamu Angelique KANTENGWA kunyereza umutungo, byabaye ngombwa ko afungwa maze ahita asimbuzwa. FPR yakuye Dr. Daniel UFITIKIREZI muri RDB igitaraganya maze inama y'abaminisitiri imugira umuyobozi mukuru wa RSSB.
Hano icyo ngamije kwereka abanyarwanda ni uko badakwiye kujya bakomeza kugwa mu mutego wa FPR bumva ko uwafunzwe, uwegujwe,... ari amakosa yabo. Ntabwo iyo Dr. Daniel UFITIKIREZI akora akazi nabi muri RDB yari kuzamurwa mu ntera kugera ubwo agirwa umuyobozi mukuru wa RSSB, ikigo cya mbere gikize kandi gicunga amafaranga menshi mu Rwanda agizwe n'imisanzu iva mu bwiteganyirize bw'abakozi.
Ese Dr. Daniel UFITIKIREZI waminuje mu icungamutungo byashoboka bite ko yatanga isoko rya miliyari ijana atabiherewe uburenganzira n'inama y'ubutegetsi?
Mu nkuru yanditswe na IMIRASIRE.COM i Kigali yari ifite umutwe ugira uti : «Igihu hagati y’inama y’ubutegetsi n’iy’ubuyobozi bukuru bwa RSSB» ikaba yaranditswe ku italiki 14 Nyakanga 2015, umunyamakuru wayanditse yari ku Kimihurura mu ngoro Inteko inshinga amategeko ikoreramo.
Kuri iyo taliki, Dr. Daniel UFITIKIREZI, wari ukiri umuyobozi mukuru wa RSSB hamwe na NTEZIRYAYO Faustin wari ukuriye inama y'ubutegetsi y'iki kigo bitabye komisiyo y'inteko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo bya Leta(PAC) iyi komisiyo ikaba iyoborwa na Depite NKUSI Juvenal.
Aho ku Kimihurura, ikibazo gisumba ibindi cyabazwaga Dr. Daniel UFITIKIREZI ni iki gikurikira : «KUKI WATINYUTSE GUTANGA ISOKO RYA MILIYARI IJANA MU MUTUNGO BWITE WA LETA/RSSB UTABIHEREWE UBURENGANZIRA N'INAMA Y'UBUTEGETSI???»
Mu gusubiza iki kibazo, Dr. Daniel UFITIKIREZI wari ugaragiwe na NTEZIRYAYO twavuga ko yari yagiye kumushungera kuko we ntacyo yabazwaga; UFITIKIREZI yasobanuye ko nta byinshi yongeraho, ko ikosa aryemera, ko yiteguye kwirengera ingaruka zose zizakurikiraho!!!
Mu kwisobanura kwa Dr. UFITIKIREZI Daniel niho harimo icenga ry'ubujura bwa FPR kuko nta muntu muzima wakwemera kwigerekaho igihanga cya miliyari 100 wenyine. Mu nyandiko ya Shikama twavuze hejuru tukaba twaranenze rugikubita iyi mvugo yo kwmera icyaha mu izina rya FPR Inkotanyi
Mu bijyanye no gucunga umutungo wa Leta, yaba umutungo bwite wa Leta kimwe n'umutungo rusange wa Leta, ntabwo abantu bakorera mu cyuka. Hari uko bikorwa, hari uko inzego zuzuzanya. Ku buryo duhereye ku byoroheje, ntibyashoboka ko imodoka imwe ya Leta igurishwa ivuye mu kigo runaka inama y'ubutegetsi itabizi.
Abakurikira umunsi ku munsi ibibera mu Rwanda, muzagenzure muzasanga ubujura FPR ikora bwo kunyereza umutungo wa Leta buba bwiganywe ubuswa bwo ku rwego rwo hejuru bo bita ubuhanga buhanitse. Nyamara twe dusobanukiwe ibirebana n'uko umutungo ucungwa, ntabwo byashoboka gukora ikosa ringana kuriya. Bumwe muri ubwo buswa, mwabugejejejweho mu nyandiko ya Shikama yavuzwe hejuru; kanda aha maze wongere uyisome usobanukirwe.
Ikindi, ni uko urebye uko FPR ihoza ihisho ahantu hose hashobora guturuka inyungu(agafaranga) mu Rwanda, ubu ikaba yarigaruriye ibirombe byose by'amategura, amatafari, nyiramugengeri, byashoboka bite ko muri RSSB ahantu FPR ijishe igisabo yakwemera ko haterwa ibuye?
Ikindi nta munyarwanda ukwiye kubeshywa izuba riva : Twibuke ko mu gihe kitageze ku mwaka, Dr. Daniel UFITIKIREZI yatwawe kuyobora RSSB havugwamo ubujura n'icungamutungo ridahwitse, byashoboka bite ko yakora amakosa mu mezi angahe kandi yaratwaweyo ngo ajye kugorora ibihengamye na cyane ko ari umuhanga kabuhariwe mu byo gucunga umutungo wa Leta?
Izi miliyari ijana z'imisanzu y'ubwiteganyirize bw'abakozi zanyerejwe na FPR. Ubwo Dr. Daniel UFITIKIREZI yemera kwirengera ingaruka, FPR ishobora kumuha isomo rihanitse
Mu gusoza iyi nyandiko, nagira ngo nongere nibutse ko mu by'ukuri bigoye gukorana na FPR uko waba umeze kose : Icya mbere ni uko iyo uri umujura ruharwa mbese kabuhariwe mu kwiba no kunyereza, FPR iguha akazi ikakuzibira, ikagushyiraho ingenza ku buryo utabona n'uko wiba ayagura irindazi rimwe.
Icya kabiri, FPR ntuzayikangishe ngo uri inyangamugayo, ngo wize amashuri menshi cyane, ngo ntushobora kurya ruswa, bene abo b'inyangamugayo kandi bifuza gukorera igihugu cyabo nibo ikoresha amakosa rubanda rukabazinukwa bazira akamama!
Dore ikibazo rero, uyu nyakubahwa arivugira ko yiteguye kwirengera ingaruka zose. Ingaruka ya mbere arayibonye kuko bitarenze ibyumweru bitatu ahise yirukanwa ku kazi kari kamutungiye umuryango. Izi miliyari 100 se azazishyura iki ko ari menshi ku buryo abanyarwanda badakwiye kuzihara???
FPR se ubu isigaye ari umugenga w'ubuzima n'urupfu mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari ubu nimufunga azayirenganya ko icyaha acyemera akaba aniteguye ingaruka uko zizangana kose? Ni gutya FPR itegeka, utari ubizi abimenye uyu munsi.
Umuryango we ubu uhindutse ruvumwa, ashobora gufungwa, gukatirwa umugore we akajya ajya gutonda umurongo kuri gereza agemuye. Nyamara si ibyo gusa, Dr. Daniel UFITIKIREZI ashobora no gucibwa umutwe dore ko atari nawe wa mbere.
Impamvu ikaba ko FPR ishobora kubona yazamena amabanga y'uburyo izo miliyari zarigitishijwe ikamukura ku isi iryo banga akarijyana ikuzimu! Mu bigo byinshi bya Leta ni ko byagenze! ABAKURAMBERE BACU BAPFUYE BARIHUSE BATABONYE UKO F.P.R YIBA IGIHUGU IKACYOGOGOZA!!! NZABA MBARIRWA DA!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355