Pageviews all the time

IFUNGWA RYA CHEIKH GAHUTU Abdul Karim : «Nyuma y'ihirima ry'ubutegetsi bwa FPR mu Rwanda, abanyarwanda bashobora kuzihakana Imana bazaniwe n'abazungu bakiremera izabo kuko itagaragara ngo irenganure abari mu kaga bityo ubu igihugu cyose kikaba ari imiborogo»/ UDAHEMUKA Eric


Sheikh Gahutu ni uyu uri iruhande rwa Kagame wambaye ingofero y'umweru
Sheikh Habimana Saleh ni uwo wataye intebe ye hirya ya Musoni akaza gupfukama

 imbere y'ikigirwamana Kagame!
Cheikh HABIMANA Saleh wayoboye idini ya Islam mu Rwanda, SHIKAMA ifite amakuru yizewe yemeza ko abayisilamu bamwanze bavuga ko avangura amoko, ko akorera FPR kandi ko acunga nabi umutungo w'idini.
Mu kumushinja ibi birego, Leta ya FPR ntacyo yakoze ngo imuburanishe kuko ariyo yari yamutumye kudurumbanya islam. Kubera ukuntu ibintu byari bimaze kudogera nta rutangira, byabaye ngombwa ko Cheikh HABIMANA Saleh yeguzwa asimbuzwa Cheikh GAHUTU Abdul Karim.

Mu butegetsi bwe, Cheikh GAHUTU inkotanyi zamutesheje umutwe yenda guhinduka umusazi ahitamo kwegura
Cheikh HABIMANA Saleh ukomoka i Rwamagana akimara kubona ko ubumwe no kumvikana kw'abayisilamu bibangamiye inyungu za FPR yari ahagarariye, SHIKAMA twamenye ko FPR yahise imutwara muri RGB iyoborwa na Prof. SHYAKA Anastase maze ashingwa guha ibyangombwa imiryango itegamiye kuri Leta.
Kagame na Musoni bariho baha urw'amenyo Sheikh Gahutu
Muri uko gukorera muri RGB, Cheikh HABIMANA Saleh yakomeje gusopanyiriza Cheikh GAHUTU kugera ubwo bamurunduye ku italiki 13 Nyakanga 2013. Intego imaze kugerwaho, Kagame mu rwego rwo gushimira Cheikh HABIMANA Saleh byimazeyo ko yasenye Islam no kuyicamo ibice amwohereza kujya kuba ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri.
Gufunga Cheikh GAHUTU : Abanyarwanda bashobora kuzihakana Imana FPR imaze guhirima
Kuva mu 1994 FPR yafata ubutegetsi, ubu igihugu cyose ni imiborogo. Nta munsi w'ubusa abantu badafungwa, nta munsi abantu baticwa, abarigiswa bashimuswe, abo gacaca yarenganije, abuzuye za gereza batagira icyaha,
abagabo b'ibikwerere FPR ibeshyera ko basambanije ku gahato impinja bagafungwa ubutazavamo, abategekwa kwemera ko bakorana na FDLR kandi batazi iyo byerekera, abamburwa imitungo yabo ku maherere,...mbese igihugu cy'u Rwanda gitegetswe n'ikinyoma.
Ibinyoma utamenya uko ubyita nk'aho ubu polisi ya Kigali yemeza ko Cheikh GAHUTU ngo afunzwe kuko hari inshuti ye yamuhaye amafaranga ngo ayamujyanire kuri banki ntayatwareyo. Polisi ntivuga uwatanze ayo mafaranga uwo ariwe, ntivuga umubare w'ayo mafaranga,... Harya uwo bavuga ko yagonze Muzehe RWGASS yahereye he?
Ibi bibazo byose bituma abantu bakomeza kurenganywa imyaka ikaba ibaye 22, ubu bakaba bibaza aho Imana yagiye, ndabona FPR niva ku butegetsi abanyarwanda bashobora kuzivuna umuntu wese uzaza kubaratira Imana. Ese azababwira ngo ni intabera kandi yaranze kubigaragariza mu gihe barenganywaga???
Eric UDAHEMUKA
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355