Pageviews all the time

AMAZU YA KAGAME AZAMUKA NK'IBIHUMYO MURI KIGALI : «Perezida Paul KAGAME na Gen. James KABAREBE bashenye gare bayubakamo KIGALI CITY TOWER bohereza abanyarwanda Nyabugogo mu bizenga by'amazi, bategeka abantu bose kunywa amata y'inyange ku gahato none Kagame abujije abanyarwanda kugendera mu mihanda ikikije indi nzu ye MAKUZA PEACE HOUSE yitirirwa Makuza Bertin umuherwe nyiri RWANDA FOAM na RULIBA kuri Nyabarongo»/ UDAHEMUKA Eric

Uyu ni umwe mu mihanda igiye kugendwa n'amaguru gusa muri Kigali
kubera umutekano w'amazu y'ubucuruzi ya Paul Kagame tutibagiwe
n'umururumba we wo gushaka kwiharira amasoko y'ibintu byose mu gihugu
Abanyarwanda baribuka igihe Kagame na Kabarebe bari bagwije amadorari bakuye muri zahabu basahuraga muri Zaire maze bagahita bafata icyemezo cyo kubaka inzu ya bombi mu mugi rwagati ahahoze ikigo abagenzi bategeragamo imodoka.

Icyo gihe abantu barajujuye ariko ntacyo byatanze kuko bene inkota ari abayifashe urwubati. Ikigo gitegerwamo imodoka cyimuriwe mu kibaya cya Nyabugogo ahantu habi cyane mu ndiri z'imibu, abajura n'abarabuzi(abatubuzi), ahantu imvura igwa abagenzi bakarengerwa n'amazi n'andi mabi menshi ntarondora.
Kagame uko atunga byinshi niko arushaho kubishaka : Yategetse bose kunywa amazi n'amata y'inyange banze bakunze
Mu mugambi mugari wo kuba umucuruzi kabuhariwe ariko abaturage bo bakaba bamwibeshyaho bamwita perezida wabo, Kagame yashinze icyitwa INYANGE INDUSTRIES.
Uru ruganda ruherereye ku Mulindi wa Kanombe rukora amazi, amata n'imitobe. Kuva INYANGE yatangira, SHIKAMA yamenye ko umugabo w'umushoramari wacuruzaga amazi ya HUYE ntawamenye iyo yarengeye. Kagame n'abe bahise bategeka amahoteli, ibigo byose bya leta n'abacuruzi bose mu gihugu gucuruza ibikorerwa mu INYANGE ku buryo ubu i Kigali no mu Rwanda hose iyo ugiye mu nama, mu mahugurwa,...
Bakwakiriza amazi y'inyange nk'itegeko n'iyo waba utayanywa bayagutereka imbere ibindi birakureba!!! Hejuru y'ibi Kagame yabonye bitamuhagije ashinga za ATRACO afatanije na Col. TWAHIRWA Rudoviko uzwi nka DODO, nabyo ntibyamunyura none yubatse indi nzu y'igitangaza muri Kigali abuza abantu kuyinyura imbere.
Kuri Kagame nta nshuti : Ubu MAKUZA Bertin niwe mutoni nyamara nawe ashobora kuzacibwa kuko atarushaga Rujugiro kwisanga muri village urugwiro
Mu gihe ubu muri Kigali abantu bumiwe bibaza niba koko inzu za RWIGARA na RUJUGIRO zaciriwe urwo gusenywa ruzubahirizwa, SHIKAMA dufite amakuru yizewe ko Kagame we yujuje indi nzu ihenze cyane ariko kuko azi neza ko bitemewe yayandikishije ku izina rya MAKUZA Bertin abeshya ko ari inshuti ye nyamara ashaka kumukamuramo inyungu gusa yarangiza akazamujugunya.
Uyu mugabo benshi mujya mwumva ikigo cyitwa RWANDA FOAM gikora za matora akaba ari icye. Afite kandi RULIBA CLAYS ikigo kibumba amatafari kiri ku kiraro cya Nyabarongo aho uvira muri Gitarama winjira muri Kigali. Ubu butoni bwa Makuza buvanze n'ubupfayongo bwe yisanganiwe, Kagame yabonye yamunyuramo akongera amazu muri Kigali.
Ikibabaje SHIKAMA tubona ni uko MAKUZA Bertin atigeze atekereza ku byabaye kuri KAJEGUHAKWA Valens, MDENGEYE, RUJUGIRO AYABATWA n'abandi. Kuri FPR na KAGAME aya mayeri yo kumwandikaho imitungo ye ashobora kuba ari uburyo bwo kuzegukana imitungo, ibigo n'imari bihenze afite.
Kagame afite burenganzira bungana bute ku buryo yabuza abenegihugu kugenda mu muhanda uri ku butaka bw'u Rwanda???
Muri ya mikorere y'umwijima, muri SHIKAMA tubona ko ukoze ikosa anarigushamo n'abandi. Mu itangazo ryashyizweho umukono na NDAYISABA Fidele meya w'umujyi wa Kigali bikanemezwa na maneko umuneka mu biro bye witwa RANGIRA Bruno, bemeje ko umuhanda uturuka kuri CENTENARY HOUSE ukagera kuri ECOLE BELGE nta modoka yemerewe kongera kuwukozamo amapine uko yaba imeze kose.
N'ubwo muri iryo tangazo batavuze ko bitewe n'iyo nzu, amakuru SHIKAMA dufite ni ay'uko iimpamvu ari uko Kagame adashaka akajagari imbere y'inzu ye ihenze. Uku kandi ni nako byagenze kuri KIGALI CITY TOWER aho bakubona byonyine uyitegereza ugatwarwa ahatazwi.
Kubuza abenegihugu kunyura mu nzira nyabagendwa ni ukubahindura impunzi mu gihugu cyabo no kudindiza ubukungu bwacyo
Mu rwego rwo kwerekana ibizangirika, SHIKAMA irabereka ikuntu bizinesi zakorerwaga ahakikije iyo nzu zose zigiye guhomba hanyuma bikazarangira abahakoreraga bibwirije bakajya ahandi. Meya Fidèle NDAYISABA aravuga ko impamvu bafunze uwo muhanda ngo ari ukubera ko hari imodoka nyinshi ariko sibyo kuko izihanyura zitaruta izinyura ku GISHUSHU, KISSEMENTI, CHEZ LANDO, GIPOROSO cyangwa izinyura kuri SOPETRAD mu Kanogo!!!
Uhereye ahari amatara ayobora imodoka n'abagenzi kugera kuri école belge harimo ibikorwa by'ubucuruzi bitabarika. Muri SHIKAMA tubanze twibutse ko iyo nzu ya Kagame na Makuza yubatse hagati ya BANQUE DE KIGALI na CENTENARY HOUSE ya Kiliziya Gatulika.
Uhereye aho kuri CENTENARY HOUSE harimo ikicaro gikuru cya CORAR ikora ubwishingizi. Harimo kandi SIMBA SUPERMARKET, harimo COGEBANQUE,... harimo parking nini y'imodoka ikodeshwa. Iki kikaba ari igihombo kuri iyi nzu bityo Kagame akaba akoze mu nkokora Kiliziya Gatulika na Padiri ORESTE INCHI MATATA wubatse iyi nzu ihenze cyane kuko parikingi ariyo yabinjirizaga menshi.
Haruguru gato kuri uwo muhanda wihariwe na Paul KAGAME wenyine hari icyicaro gikuru cya BANQUE DE KIGALI ibangikanye na RPPA, ku rundi ruhande hamwe na ECOBANK. Iyo ukomeje imbere gato ugera ku cyicaro gikuru cya KCB, imbere gato muri metero 15 hari CAMELIA TEA HOUSE RESTAURANT, n'andi mazu y'ubucuruzi, ukagera kuri PRINTER SET irimo icapiro ibangikanye n'iduka ry'umugore wa Marc RUGENERA ricururizwamo inyenda ihenze yo mu rwego rwo hejuru cyane ari naryo ribangikanye na ECOLE BELGE.
Ibi bigo byose byo mu rwego rwo hejuru, Paul KAGAME abyubikiye imbehe ku ibanga kuko abakire batazemera kujyayo n'amaguru bazigira ahandi
Mu gusoza iyi nyandiko, muri SHIKAMA turerekana ko kubuza abanyamamodoka kuhanyura ari ugusubiza ku isuka abahafite ibikorwa by'ubucuruzi. Ingero ni uruhuri : Nk'uyu wa RESTAURANT CAMELIA TEA HOUSE ni resitora ihenze ifungurirwamo n'abakire. Ntabwo bazajyayo n'amaguru kuko imodoka zabo zitemerewe kuhagera. Bazajya kurya mu zindi bityo azibwirize akinge imiryango.
Uyu mugore wa RUGENERA Marc nawe agiye kwibwiriza akinge imiryango arebe iyo ajya. PRINTER SET nayo abakiliya bayo banini ni abafite amamodoka. None se uzajya gutanga komande ahantu usize imodoka yawe muri kilometero kandi hari andi macapiro?
Ibi byose murabona ko intego yihishe ari ukugira ngo Kagame azahasigare wenyine bityo aba bose bamuteraga icyugazi bamubererekere. Nyamara rero uwafashe iki cyemezo afite ubwenge burutwa n'ubw'umwana w'igitambambuga kuko aba nibahomba n'igihugu kizahomba kuko batangaga imisoro iteza imbere igihugu. GENDA RWANDA GIHUGU CYAMBYAYE WARAKUBITITSE GUTEGEKWA N'INKOTANYI IMYAKA INGANA ITYA!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355