Pageviews all the time

TALIKI 03 GICURASI, UMUNSI NGARUKAMWAKA MPUZAMAHANGA W'UBWISANZURE BW'ITANGAZAMAKURU: «R.S.F IRIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 30 IVUTSE MU GIHE MU RWANDA AGATSIKO GAKOMEJE KUNIGA ITANGAZAMAKURU AHO UBU IKINYAMAKURU INGENZI CYA NSENGUMUREMYI Ephrem CYAFUNZWE AZIZWA KWANDIKA KU BIBAZO BIRI MURI A.D.E.P.R BYATEWEMO NA F.P.R»/ UDAHEMUKA Eric


Ku italiki 03 Gicurasi 1985 i Paris mu Bufaransa nibwo havutse umuryango witwa REPORTERS SANS FRONTIÈRES / REPORTERS WITHOUT BORDERS cyangwa umuryango w'abanyamakuru batagira umupaka tubishyize mu Kinyarwanda. Mu ishingwa ry'uwo muryango icyari kigamijwe ni uguharanira ko abanyamakuru bagira uburenganzira mu mwuga wabo.


Kuri iki cyumweru, taliki 03 Gicurasi 2015 ni isabukuru y'imyaka 30 y'uyu muryango ihuriranye n'umunsi ngaruka-mwaka wo guhimbaza ubwisanzure bw'itangazamakuru ku isi hose. Nyamara n'ubwo bimeze bityo, RSF ubu iragaragaza ibibazo inpande zose z'isi bibangamiye ubwisanzure bw'itangazamakuru ku buryo akazi kakiri kose cyane cyane kumvisha abategetsi b'abanyagitugu barimo na Paul KAGAME ko bakwiye kureka itangazamakuru rikisanzura.

Kuri uyu mugoroba i Paris haraba hari igitaramo gishyushye
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RSF baravuga ko icyo gitaramo kiza kuba kigamije guhimbaza imyaka 30 uyu muryango umaze ubayeho. Ibyo birori birabera ahitwa PLACE DE LA RÉPUBLIQUE À PARIS guhera 17h kugeza 23h. Kuri gahunda y'icyo gitaramo abahanzi batandukanye baraza gususurutsa ababa bahari.

Muri bahanzi baza gucuranga twavugamo Jeanne Cherhal, Arthur H, Sly Johnson, HollySiz, Cassius (Dj Set) hamwe n'abatumirwa babo. Haraba kandi hari Christophe Aleveque, Camille Chamoux na Daniel Morin. Umushyushyarugamba muri icyo gitaramo ni umunyamakuru kuri televiziyo mu Bufaransa uzwi cyane witwa Daphné Bürki.

Mu Rwanda ho uyu munsi urizihizwa ikinyamakuru cyandika cyitwa INGENZI gifunzwe kizira A.D.E.P.R
Ibibazo biri mu idini ry'abapentekoti mu Rwanda rizwi nka ADEPR ntabwo ari iby'uyu munsi. Guhera mu 1994 FPR igeze ku butegetsi i Kigali iri dini ryisanze mu kajagari katewe na FPR ivuga ko ADEPR ari idini ry'ABAHUTU. Kuba umunyamakuru mugenzi wacu NSENGUMUREMYI Ephrem yaranditse kuri iri dini ndumva bitari kuba impamvu yo kumufungira ikinyamakuru kuko ahubwo nta n'uwabona imvugo n'inyandiko bikwiye byo gusobanura ibibazo ADEPR irimo muri iyi minsi.

Muri SHIKAMA twifatanije na RSF kimwe n'abanyamakuru bagenzi bacu haba mu Rwanda n'ahandi hose ku isi mu guhimbaza uyu munsi. Turazirikana cyane kandi abanyamakuru batorohewe muri iyi minsi i Bujumbura. Turazirikana abakorera amaradiyo 3 ubu afunzwe mu Burundi ariyo RPA, ISANGANIRO na BONESHA F.M.


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355