Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO, UMUCO NA POLITIKI: «NAYIGIZIKI Saveriyo wanabaye umunyamabanga w'umwami MUTARA III Charles Leon Pierre RUDAHIGWA baramubajije bati bite ko utahunze kandi ingoma ya cyami yakuweho? Nawe arabasubiza ati:«Iyo ingoma zihinduye imirishyo, urahunga cyangwa ukayoboka bityo nahisemo kuyoboka!!!»»/ UDAHEMUKA Eric



Igihugu cyacu u Rwanda cyibarutse intiti, cyibyariye inararibonye, abahanga bo mu ngeri zinyuranye, abasizi, abakaraza kabuhariwe, abategetsi beza/babi mu bihe byabo(...) ku buryo n'abagereki bavuga ko babyaye abafilozofe(abatyazabwenge) iyo biza kuba nk'ibishoboka tukajyana mu ipiganwa natwe abanyarwanda twari kubahiga ndabarahiye!


Abantu nka NAYIGIZIKI, Prof. MUSWAYIRE, Prof. BANYAGA, Prof. MURENZI Romain,... bubatse izina mu Rwanda kuko batwigishije gutyaza ubwenge
Abanyarwanda benshi bumva ijambo ngo ABAFILOZOFE. Ubundi iri jambo ni irinyamahanga ku buryo turigenekereje mu Kinyarwanda twasanga risobanura UMUTYAZABWENGE. Kubatabasha kurisobanukirwa ku buryo buboroheye nakwifashisha ITYAZO n'akamaro karyo.
Mu buzima bwo mu cyaro twakuriyemo iwacu mu Rwanda wasangaga inyuma y'urugo cyangwa ku irembo hari ibuye ryifitemo imonyi iringaniye bakubaho icyuma, umuhoro(umupanga), ishoka (indyankwi/incabiti), uruhabuzo,...biterwa n'ikikubangukiye.

Icyuma bagikubagaho byitwa kugityaza kugira ngo gityare kibashe guhata ibyo guteka cyangwa kibashe gukata/gucyeba nk'inyama. Umuhoro bawukubagaho bawutyaza bagira ngo wongere ubugi ubashe nko gutema ibiti, gutema urukwi rwo gucana. Ishoka bayityazagaho bagira ngo yongererwe ubugi ibashe gutsinda ibiti, kwasa inkwi,...
Muri make ibi byose byabaga byifitemo ubugi ariko budakwiye kugira ngo bikoreshwe ibikorwa byagenewe ariyo mpamvu byabaga ngombwa kubwongera(ubugi). Natwe rero tuba dusanganywe ubwenge ariko butuzuye. Iyo tugize amahirwe tukavukamo uwadukangura akadufasha kurushaho gutekereza ku buzima ni impano itabonwa na benshi!

NAYIGIZIKI yasutse byeri mu ikoti abantu barumirwa nyamara yaratanze ubutumwa bwo kwita ku bakene nyakujya
NAYIGIZIKI Saveriyo ntabwo muzi kuko ashobora kuba yaritabye Imana ahagana mu 1986-1987 nyamara abamuzi neza bambwiye ibye ndumirwa. Umunsi umwe ngo yagiye ahantu bari bacyuje ubukwe agenda yambaye incabari(imyenda icikaguritse) abashinzwe guha ibyicaro abakire n'abanyacyubahiro bamubuza kwinjira kuko batari bamuzi.
Abibonye atyo kuko ntacyo yari abuze ndetse akize cyane, yasubiye iwe, aturamo ikoti na karuvati noneho agaruka kuvumba hamwe mu kanya bamwimye ibyicaro. Bakimukubita amaso barebye uko yambaye neza bahita bamwinjiza bamuhaye inzoga ayisuka mu mufuka w'ikoti abantu bari aho bati uyu ni umusazi!

Ubisesenguye neza witonze wasanga ko atari umurwayi wo mu mutwe ko ahubwo yatanze ubutumwa bwo KUTIRENGAGIZA ABAKENE N'ABATINDI NYAKUJYA. Bamubajije impamvu asutse inzoga mu mufuka w'ikoti abasubiza ko yaje mbere bakamwirukana ariko bamubona yambaye neza bakamuvumbya ati ubwo rero inzoga yahawe ikoti ntabwo yahawe NAYIGIZIKI.

Prof. MUSWAYIRE Paulin yigishije abanyarwanda kubahiriza igihe no gukunda igihugu
Uyu mubyeyi nawe ntabwo muzi kuko nari nkiri muto ariko ndacyeka yariruhukiye nyuma ya '94. Abo yigishije muri Kaminuza y'u Rwanda barahari ariko iyo bagutekerereje ibye uraseka ugakumbagara. Iyo ngo yageraga mu ishuri isaha yo gutangira isomo ikagera yahitaga yigisha kabone n'iyo nta n'umunyeshuri n'umwe waba umukurikiye.

Umunyeshuri umwe ngo yamuhaye ikizami cyo kuririmba INDIRIMBO YUBAHIRIZA IGIHUGU iramunanira yiga muri Kaminuza! Icyo gihe indirimbo yari RWANDA RWACU none ubu yitwa RWANDA NZIZA! Umuntu utubahiriza igihe aba afite ikibazo, umuntu udashobora kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cye nawe aba afite ikibazo cyihutirwa!

Iyo ingoma zihinduye imirishyo, urahunga cyangwa ukayoboka!!!
Bivugwa ko NAYIGIZIKI yari umutoni w'umwami MUTARA III C.L.P. RUDAHIGWA akaba yaranamubereye umunyamabanga. Bamaze gukuraho ubwami bakimika Repubulika ubukolonize bukagenda nk'infuni iheze, bamwe mu bari bakomeye ku bwami banze kwemera Repubulika bahitamo guhunga igihugu.

Kubera ukuntu NAYIGIZIKI yari akomeye kuri RUDAHIGWA, abantu ntibiyumvishaga ukuntu yakwemera kuyoboka Repubulika ariko igisubizo yabahaye cyerekanye ko byose ku isi bishoboka. Bamubajije impamvu atahunganye n'abakomeye k'ubwami abasubiza ko iyo ingoma zihinduye imirishyo uyoboka cyangwa ugahunga!

Iyi mvugo ya NAYIGIZIKI iratwungura igitekerezo gikomeye twese abanyarwanda: Ubusanzwe interuro ZAHINDUYE IMIRISHYO irazwi mu Rwanda cyane aho isobanura ko ubutegetsi bwahindutse. Abanyarwanda basanzwe bazi ko iyo umutware mushya yimye kumuyoboka ari ngombwa kandi koko niko bikwiye kugenda ariko yanerekanye ko no guhunga ubutegetsi utishimiye ari uburenganzira bw'umwenegihugu.

Nibyo nta ngoma itagira abayoboke ariko se wayoboka umuntu ushaka kukoza mu bwonko ku gahato???
Ibyo NAYIGIZIKI yavugaga mu gihe cye, ari nk'ibishoboka akagaruka imusozi muri 2015, ndemeza ko atayoboka ahubwo yahitamo GUHUNGA. Politiki ya FPR yo guca ubuhunzi ntishoboka gushyirwa mu bikorwa kuko abanyarwanda bahunga uko bwije n'uko bucyeye ahanini bitewe n'ubutegetsi buha amahirwe bamwe abandi bukayabima.

Mu gusoza iyi nyandiko, ndabona NAYIGIZIKI Saveriyo abanyarwanda twese nta n'umwe uvuyemo twamwigiraho ibintu 2 by'ingenzi. Kuyoboka ingoma nshya ni uburenganzira bwa buri wese kandi ntawe ukwiye kuziza kanaka ko yayobotse ingoma we atiyumvamo.

Isomo rya kabiri ni uko aho kugira ngo uyoboke umutware utamwemera, ibyiza wahitamo kumuhunga noneho ugaharanira kumvisha no kwemeza rubanda ibyo wowe wemera. Kimwe no hejuru, nabwo ntawe ufite uburenganzira bwo kuziza umuntu ko atamuyobotse! Guhunga ni uburenganzira-maburakindi cya Manyurane. Hano tukabona ko politiki ya FPR yo gusanga impunzi aho zahungiye ikazicirayo ibusanije n'amategeko mpuzamahanga n'uburenganzira bwa muntu.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355