Pageviews all the time

VATIKANI:«Ubutegetsi bw'Ubutaliyani buremeza ko bumaze kuburizamo igitero simusiga cyagombaga kwibasira VATIKANI kigabwe n'umutwe w'iterabwoba wa Kiyisilamu ukorana bya hafi na Al Qaïda» Source : RFI-PARIS/ UDAHEMUKA Eric

I Vatikani: Aho hirabura ni urubuga rwittiriwe Mutagatifu Petero
Mu bihe byo hambere tukiri abana muri za '85-90 ndibuka ko ahantu nko kwa furere, mu rugo rw'ababikira, kwa padiri, imbere mu Kiliziya,...mu myumvire yacu wumvaga ari ahantu hatagatifu, hakomeye, ku buryo abahinjira bose baba batuje kandi ku buryo uhageze ari mu kaga ahita aruhuka, ndetse ko nta watinyuka kuhakorera ikibi cyangwa ikizira!


Isi yameze amenyo, ubu ahantu hose urupfu rurahagera rubunga rushaka abo ruconshomera
Aho navugaga hose, urebye neza hasigaye hameze nko mu isoko, mu murima, mu ishyamba kuko abaterabwoba batakihatinya na busa rwose. Ibi kandi abanyarwanda turabizi. Muri Genocide mu 1994 abavandimwe b'abatutsi bahungiye muri za Kiliziya no mu bikari by'abapadiri, abafurere n'ababikira ariko ntibyabujije abicanyi kuhabakura babagomwa ubuzima batabahaye.

Iyi myitwarire imeze nk'icyaduka muri ibi binyejana 20 na 21 irangwa no kubahuka ahantu hatagatifu rwose ubu niyo imitwe y'iterabwoba irimo kwerekana yitwikiriye ukwemera aho abayibumbiyemo berekana, bakemera kandi bakemeza ko kwica umuntu wese utemera kimwe nabo bituma baronka indurugensiya nyinshi ariko mu by'ukuri sibyo na busa.

Leta y'Ubutaliyani imaze kuburizamo igitero cy'iterabwoba cyagombaga kwibasira Vatikani.
Mu isi yose ubariyemo no mu Rwanda, iyo uvuze Vatikani ukumvise wese ukivuga iryo jambo ahita yumva KILIZIYA GATULIKA. Abatekereza batya bari mu kuri ariko Vatikani itambutse iyo nsobanuro kuko ariho hatuye papa uyobora Kiliziya y'isi yose.

Vatikani kandi niho haherereye ubuyobozi bw'amashami yose ashinzwe ukwemera gatulika aribyo twita KONGEREGASIYO ZIYOBORWA NA BA KARIDINALI. Vatikani kandi hariyo icyumba gitorerwamo papa iyo ari ngombwa gusimbura uwari uriho, Vatikani hari imva z'abapapa batakiriho.
Vatikani hari radiyo yitwa RADIYO VATIKANI n'IKINYAMAKURU CYANDIKA CYITWA OSSERVATORE ROMANO. HARI KANDI NA TELEVIZIYO YEREKANA IBIKORWA BYA PAPA. Hari banki ya Papa yitwa I.O.R (INSTITUTO DELLES OPERE DI RELIGIONE).

Ikarita yerekana Leta ya Vatikani

Hari urubuga rwitiriwe Petero Mutagatifu hakoranira imbaga y'abemera mu gitambo cya Misa kiyoborwa na nyirubutungane papa. Ibi byose n'ibindi ntarondoye kubera ubwinshi bwabyo, byose hamwe nibyo bikoze umwimerere wa KIKIZIYA GATULIKA ku buryo kuhagaba igitero cy'iterabwoba byahungabanya bikomeye ukwemera kw'abagatulika ku isi yose harimo no mu Rwanda.

Ariko se ubundi kugaba igitero cy'iterabwoba i Vatikani hari inyungu byazanira abagiteguye?
Bwana MAURO MURA, Umushinjacyaha mukuru w'umujyi wa CAGLIARI mu Butaliyani amaze gutangaza ko kuri uyu wa gatanu bakomye imbere igitero gikaze cy'umutwe wa kiyisilamu ukorana bya hafi na AL QUAÏDA cyagombaga kwibasira Vatikani.
Igishushanyo Mbonera cya leta ya Vatikani

Polisi y'Ubutaliyani imaze gutangaza ko imaze gufata abakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero cyiburijwemo bagera kuri 20. Mu by'ukuri kugaba igitero aha hantu, nta yindi nyungu byazanira abaterabwoba uretse gusa kuvugwa mu bitangazamakuru byo mu isi yose. Ariko nk'uko nabivuze, iki gitero kiramutse kibaye, cyakangaranya bikomeye imitima itari mikeya y'abakirisitu gatulika bamamaye ku isi yose. Niyo mpamvu ari ngombwa kongera amasengesho kuko mu gitero nka kiriya, akenshi haba hagamijwe kwica ukomeye kuruta bose ariwe nyirubutungane.
Papa aba ari we mutegetsi mukuru wa Leta ya Vatikani
N'ubwo nziko byabagora cyane kumugeraho kubera abasuwisi bamurinda nabo batoroshye, ariko nibura abasoma SHIKAMA mukwiye kumenya ko kubera ukuntu Leta ya Vatikani yubatswe ku buso butoya cyane butanagera no kuri KILOMETERO KARE IMWE, uwahajugunya ikibombe cyakwangiza ibitari bicye muri bya bikorwa bitabarika byiza navuze bihari kuko bicucitse cyane(byegeranye cyane)!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355