Pageviews all the time

Umusonga w’undi wabujije Abagande n’Abanyetanzania gusinzira naho mu Rwanda biba urwenya kubera kubura ubumuntu!/NKUSI Yozefu

Umuhanzi Desire Luzinda yababajwe n'umusonga wa Rosemary Nankabirwa bituma ajya
kugurisha inkweto ze imiguru 200 ngo abone inkunga yo kumuvuza Kanseri

Ku itariki ya 11/4/2015 ku wa gatandatu w’igishize niho Rosemary Nankabirwa w'imyaka 37 y'amavuko,  umunyamakuru w’ikirangirire kuri Televiziyo y’igihugu cya Uganda (NTV) yagejejwe igitaraganya mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi muri Kenya kubera indwara ya kanseri yari imumereye nabi. Ibi bitaro umuntu avuze ko aribyo ibihugu by’akarere bikoreramo taransiferi y’abantu bitashoboye kwivurira ntiyaba yibeshye; hakaba rero havurirwa umugabo hagasiba undi, aha ndashaka kuvuga ko bihenda cyane. Niyo mpamvu abanyamakuru ba NTV bakoze ibishoboka byose ngo babone akayabo ka miliyoni ijana z’amashilingi ya Uganda ( 100,000,000UGX) ibi bitaro byari byatse kugirango uyu murwayi avurwe.

Umusonga wa Rosemary Nankabirwa wabujije abaganda gusinzira na Museveni ubwe
Abanyamakuru ba NTV bakimara kumva aka gashendeburo kaciwe mugenzi wabo bahise batangaza kuri NTV ko buri muturage wa Uganda yakora ibishoboka ngo atange inkunga. Bamenyesheje ko bagiye gutanga urugero boza imidoka y’umuntu wese ubishatse ku mashilingi ibihumbi mirongo itanu(50,000UGX). Ku wa gatandatu aku itariki ya 11/4/2015 biriwe ku kazi ko koza amamodoka y’abaherwe ba Kampala kuri Serena Hotel, mu zo bogeje hakaba harimo n’imodoka y’umuririmbyi w’ikirangirire muri Uganda BEBE Cool wari wazanye imodoka ye yo mu bwoko bwa Hammer.


Umusonga wa Rosemary wabujije abakozi ba NTV gusinzira bajya koza imodoka
i Kampala ngo haboneke inkunga yo kumuvuza kanseri

Perezida Museveni ntabwo yohereje imodoka ze ngo bazoze ariko nawe umusonga wa Nankabirwa wamubujije gusinzira kuko yatanze inkunga ya miliyoni eshanu z’amashilingi(5,000,000UGX),abashinzwe gukusanya inkunga bakaba barayishyikirijwe n’umukozi wo mu biro bya Museveni Sarah Kagingo.  Umuhanzi w’umukobwa wamamaye cyane mu binyamakuru mu minsi ishize Desire LUZINDA we yakoze agashya afata ifoto ari imbere y’inkweto nyinshi zigera ku myabaro 200 avuga ko azigurisha maze ashyira iyi foto kuri fesibuku. Yibukije ko ushaka kugura wese yabikora vuba kugirango haboneke inkunga yo gufasha Rosemary kandi ko inkweto ze zose zifite igipimo cya 39 y’ubwambarankweto.

Inkunga ntacyo yamariye Rosemary kuko yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 12/4/2015 ariko muri Uganda barishimira ubumuntu bwabo.
Ku ifoto :iRosemary igihe yari I Londoni yiga itangazamakuru(Masters),
umunsi wo gusigwa ivu mu gisibo cya pasika yanze gukuraho iri vu aritemberana mu mujyi wa Londoni.
Yari umuntu wizeraga , ku buryo we na nyina babaga buri gihe bari mu masengesho ya Rozari ntagatifu.

 Kugeza mbere ya sa sita ibura iminota ine ku cyumweru tariki ya 12/4/2015, isaha Rosemary yatabarutseho, Uganda yari imaze gukusanya inkunga ya miliyoni ijana na cumi(110,000,000UGX).Ni ukuvuga ko ku yari akenewe harenzeho miliyoni icumi kandi ngo inkunga yari ikiza kugeza itangazo rimubika rigiye ahabona. Nubwo uyu muvandimwe yigendeye, Abagande barishimira uyu mutima wo gufasha ubaranga nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cyaho the observer. Kuri iyi nkunga yari yabonetse, muri Uganda biyemeje gushyira ku ruhande miliyoni mirongo itanu(50,000,000UGX)zo kuzajya zifasha abafite ibibazo bya kanseri. Rosemary arashyingurwa none kuri 15/4/2015 i Masaka. Imana yizeraga akanayamamaza imuhe iruhuko ridashira.

Tanzaniya nayo iri mu kababaro yatewe n’umusonga w’icyamamare muri Sinema akaba yaranabaye na nyampinga w’iki gihugu, WEMA SEMPETU.
WEMA SEMPETU

Uyu mukobwa aherutse gutangaza amagambo y’akababaro yarijije benshi muri Tanzania. Ibi bikagaragarira mu nyandiko zagiye zihita mu binyamakuru byaho no ku mbuga nkoranyambaga nka Fesibuku.Uyu mukobwa wari umaze iminsi mu rukundo n’umunyamuziki wo muri Tanzania DIAMOND PLATINUMZ ubu wisangiye mu mezi ashize umugore w’umuherwe wo muri Uganda ZARI, yashyize kuri fesibuku amagambo amenyesha abanyetanzaniya ko adashobora kubyara kandi ko imvugo zabo zivuga ngo  ntashaka  umwana zimubabaza.

«Muragirango mbabwire ibyo nakoze byose kugirango ntwite? Cyangwa mukeka ko ibyo mumvugaho ku byerekeye umwana bitambabaza, mwibuke ko nanjye ndi umuntu mfite umutima nk’uwanyu mwese , mukeka ko binshimisha iyo mbonye bagenzi banjye bafite inda njye ntashobora kuyigira? Mukeka ko ntifuza kubona mfite akana twifotozanya, akabuto(kopi) nzasiga igihe nzaba narapfuye ntakiri kuri iyi si? Bagenzi banjye, nabakoshereje iki rwose?Kuki hari abandika amagambo yo kumbabaza, hari igihe nibaza icyo nakoshereje Imana kubera ibyo munkorera. Hari uwo nakoshereje kugirango mwandike ibintu bimbabaza byerekeye umwana? Sinshobora kugondoza Imana cyangwa ngo nyitegeke icyo ikora kuko ariyo ishobora byose»

Nkuko nabivuze hejuru, aya magambo yarijije abanyatanzania benshi bituma bandikira uyu mukobwa ubutumwa bwo kumuhoza amanywa n’ijoro bamubwira ko bamwumva, kandi ko atagomba kwiheba kuko Imana itangira igihe ishakiye igaha n’uwo ishaka.Shikama irabibutsa ko uwari umukunzi we uherutse no kumugurira imodoka y’impano ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ye, Diamond Platinumz yibereye mu rukundo n’umuherwe w’Umugandekazi ZARI ubyaye gatatu akaba atwite indi ya kane ya Diamond Platinumz.

Ubwo ahandi umusonga w’undi ubuza abenegihugu gusinzira mu Rwanda ho siko bimeze, umusonga w’undi uhinduka urwenya!
Ni kenshi twagiye tubona inyandiko zihitagirana mu binyamakuru by’Agatsiko zitabariza abana ba bene Ngofero babaga bageraniwe n’ubuzima kugirango haboneke inkunga yo kubavuza; abenshi bakaba barahitanywe n’indwara kubera kubura uwabagirira impuhwe ngo yikore mu mufuka. Mu Gatsiko gafite abakozi bo hejuru bahembwa umurengera nta n’icyo baba bakoze, nta n’umwe wumva ko afite umubiri ngo byibura atange iyi nkunga mu ibanga niba yanga ko FPR ibimenya kuko yamubaza impamvu aya mafranga atariyo yayahawe. Ibiri amambu Kagame Pawulo aheruka kujya kugurira umuzungu mu Bwongereza insimburangingo za miliyoni zirenga 50 z’amafranga y’u Rwanda(50,000,000FRW) asize mu Rwanda hari umwana w’imyaka ibiri wari hagati y’urupfu n’ubuzima yarabuze utanga atageze kuri miliyoni imwe y’amanyarwanda(1,000,000FRW) ngo abone tike y’indege yo kumuvuza mu Buhinde!

Nyamara hari abanyarwanda bakigira umutima w’ubumuntu twari dufite kera tutaraterwamo uw’ibirura na FPR. Aha navuga nk’umunyarwandakazi Ema wo ku gihe.com uherutse gutabariza aka kana navuze hejuru  kari gafite ikibyimba kavukanye ku nda;  uwigeze kuba nyampinga w’u Rwanda agatanga amafranga aka kana kakajya kuvurizwa mu Buhinde , nyuma y’igihe gito kakagaruka karakize. Shikama irakangurira abanyarwanda n’abanyarwandakazi kugera ikirenge mu cy’aba bavandimwe babiri tuvuze hejuru, umusonga w’undi nabo ubabuze gusinzira.

Hari abandi bakobwa baherutse gukora nka bariya bakozi bo muri NTV yo muri Uganda bashaka gukusanya inkunga yo kuvuza umukinnyi wa KBC  Mutebi Hamisi uherutse gukomerekera mu mpanuka yabereye ku Kamonyi muri Gashyantare 2015 akaba na n’ubu akiri mu bitaro. Aba ni Nyampinga w’u Rwanda 2015 Kundwa Doriyana, n’ibisonga bye Vanesa Rayisa na Akacu Linka.  Hakaba hari hakenewe inkunga ya miliyoni eshatu z’amanyarwanda(3,000,000FRW) kugirango uyu muvandimwe abone ubuvuzi. Icyatubabaje muri shikama, ni ukuntu aba bakobwa aho guhabwa inkunga bakusanyaga ahubwo babahaye urw’amenyo! Ngo bifotoje baseka ku murwayi, ngo barashaka kwimenyekanisha n’ibindi!Mu gihe kirenze ukwezi bakusanya iyi nkunga bakaba barashoboye kubona gusa ibihumbi ijana(100,000FRW) ni ukuvuga agera kuri 340,000UGX, gereranya na biriya byabaye muri Uganda wibaze aho tugana!

Nyampinga w'u Rwanda 2015 n'ibisonga bye bifotoza iruhande rw'umurwayi bashakiraga 
inkunga ariko basanze umusonga w'undi mu Rwanda ntawe ubuza gusinzira haboneka 100,000FRW
 aho kuba 3,000,000FRW zari zikenewe ngo umurwayi akire!!

Bakimara gutorwa

Ese aba babaseka, bazi ari nde wazanye kiriya gitekerezo cyo gukusanya iriya nkunga? Ese bazi ari nde wababwiye kwifotoza baseka? Ese aba baseka aba bakobwa baba baragiye kureba uriya murwayi aho aryamye ngo barebe umusonga afite ngo maze bo barushe bariya bari maze bo bashake uburyo bonogeye bwo gukusanya iriya nkunga? Sinzi uherutse kwandika ko ububi bw’imitima yacu Abanyarwanda  aribwo butuma Imana iduhozaho umuvumo ikaduteza abanyamahanga bo kutwica no kudusahura; ndumva ntaho yibeshye. Ubu umunyarwanda aho ari hose yabaye nyamwigendaho nk’ubugi bw’intorezo nyamara dore ibanga ry’ubuzima sogokuru yigeze kunyibira akiri ku isi: « Niba ushaka kubaho mu munezero, banza urebe ko mu majyaruguru,amajyepfo, iburengerazuba n’iburasirazuba bw’inzu yawe abahatuye bose bafite umunezero, nibitaba ibyo uzaba uruhira ubusa!»

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355