Pageviews all the time

Ubwicanyi bwibasira inzirakarengane z'abasivile nk'ibyabaye i Garissa kuri 2/4/2015 ni ibyo kwamaganwa/Nkusi Yozefu

Amashusho y'ubugome burenze kamere nk'aherutse kugaragara ku mbuga
yerekeranye n'imirambo iherutse kujugunywa mu kiyaga cya Rweru
Umunsi w'ejo tariki ya 2/4/2015 mu gicuku niho abanyeshuri ba Kaminuza ya Garissa yagabweho igitero n'abantu bagera kuri 5 bipfutse ibitambaro mu maso bitwaje imbunda za K47 barobaboanura abayisilamu babashyira ku ruhande maze batangira kurasa urufaya abatari abayisilamu.Leta ya Kenya itangaza ko muri iki gitero cyaguyemo abantu bagera kuri 147, hakaba hari abarenga 70  bakomeretse.


Mbere ya byose muri Shikama twihanganishije imiryango yabuze ababo n'abaturage ba Kenya muri rusange. Turanamagana ibikorwa by'ubwicanyi byibasira inzirakarengane z'abasivile zikomeje kuvutswa ubuzima hirya no hino muri Afrika byaba ari ibikorwa n'imitwe y'iterabwoba nka Al Shabab yagabye iki gitero kuri kaminuza ya Garissa cyangwa ibikorwa n'abakegesi nako abategetsi bamwe na bamwe bo mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika.Turibuka imirambo yagaragaye muri Rweru muri 2014, nta gihe gishizae kandi abantu batangira ingano mu Rwanda baburiwe irengero abandi bakarasirwa mu buroko.

Nkusi Yozefu



Reba hasi aha amwe mu mafoto ababaje ku bwicanyi bwa Garissa











No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355