Pageviews all the time

UBUHANUZI:«UBUTUMWA BUGENEWE ABANYARWANDA AHO BARI HOSE BUTURUTSE KU MUKOZI W’IMANA WITWA MAMAN JEANNE WABWERETSWE MU 2008 AKEMEZA KO YAHAWE N'IMANA UBURENGANZIRA BWO GUTANGAZA IBYO YERETSWE K'U RWANDA KU ITALIKI 13 GICURASI 2014»



Kuwa 13/5/2014 nibwo nahawe uburenganzira bwo gutangaza ubutumwa nahawe n’Uwiteka Imana bugenewe abanyarwanda
aho baherereye hose, ndetse n’abantu b’isi yose. Ubwo nari mw’iyerekwa nabwiwe ko igihe ari iki Imana Imbwira ko “ubuhanuzi bwicaye ku ntebe”.

Baca umugani mu Kinyarwanda
ngo: “Ukuri guca mu ziko ntigushya!” Ntabwo arijye wa mbere kandi sindi n’uwa nyuma utanze ubutumwa yahawe n’Imana.

Nabwiwe ko mbere yanjye hari abavuze nk’ibyo mugiye kumva, nuko icyo gihe ndi mw’iyerekwa mpabwa ubutumwa ngiye kubagezaho hari mu mwaka 2008, mbwirwa ko ngomba gukomeza gusenga, nsengera igihugu n’abanyarwanda kugeza igihe nzaherwa uburenganzira bwo kubitangaza.

Nakomeje gutegereza nsenga, igihe kigeze ntangira guhabwa ubuhanuzi ku igihugu cy’U Rwanda mubulyo burambuye. Uwiteka Imana yantumye ku Banyarwanda bose, kubabwira ibibazo byugarije igihugu cyu Rwanda. Nabwiwe ko ibyo bibazo bitewe n’ibi bikurikira: Kudatinya Imana: (bigaragara mubuzima bw’Umwami Nebukadinezari) Dore bimwe mubikongeje uburakari bw’Uwiteka Imana:

Kumena amaraso, Ikinyoma cyicajwe ku ntebe, Ubusharire bwo mu mutima, Kutababarira, Kwihorera, Urwangano, Akarengane, Kwikubira, Kwanga kumva ukuri, Kwanga kwatura ukuri, Kwibagirwa vuba, Kwiyambika icyubahiro cy’Imana (bigaragara mubuzima, bw’Umwami Herode) Nabwiwe ko intambara y’1994 nta bwoko na bumwe itashegeshe.

Mu gihe twanyuraga muri biriya bihe bikomeye benshi twasezeranyije Imana ibintu byinshi tuzakora niturokoka, ariko habaye agahenge benshi barabyibagiwe. Bati: “amahoro araje!”.

Nuko mugihugu hatangira ubuzima bwa buri munsi. Bamwe barizihiwe ndetse bagera n’aho basinda ayo mahoro, mu gihe abandi batasinziraga, bisa nkaho intambara itigeze ihagarara kuri
bo. Mbwirwako “Imana Itigeze idukuraho ijisho”.

Mbaza Uwiteka Imana nti: “Tubigize dute?”. Nsubizwako “Imana yohereje Ubutumwa bwayo ibunyujije ku bakozi bayo
benshi kandi batandukanye kugirango baburire abayobozi n’abayoborwa, kandi mbwirwa ko Ubutumwa bwasohojwe kuri buri muntu wese wagombaga kubwirwa.

Nyamara ngo benshi mu bagombaga kugira icyo bakora ku kibazo cy’ U Rwanda bavuniye ibiti mu matwi». Zimwe mu mpamvu nabwiwe zatumye batumvira ni izi zikurikira:

Imitungo bigwijeho, Inyungu bwite ziva ku myanya y’ubuyobozi, Kwanga kumva Ubutumwa bw’ibyo IMANA Ibatumyeho bavuga ngo mu Rwanda ni AMAHORO! Habuze no gushyira mu gaciro. Ibi mvuze haruguru akaba ari nabyo bigiye gutuma ibihano bikomeye bigiye kugwira abanyarwanda, kandi ntacyo twabikoraho kuko igihe cyo kwikosora cyaturenganye.

Imana yakomeje imbwira ko Yabaye umuhamya w’ibyabaye n’ibikomeje kuba kubanyarwanda. Kandi ngo abemeye kuba ibikoresho ku mpande zombi, ngo ishyano rirabagwiriye. Nerekwa ingaruka z’ibyo navuze hejuru arizo zizi:

Gusubiranamo, Itotezwa rikomeye, Guhunga igihugu, Ubwicanyi buvusha amaraso, Ubwicanyi bukomotse k’ Uburozi buhanitse, Inzara, Intambara zo hanze y’igihugu, Intambara mu gihugu.

Icyitonderwa: Aha nongeye kubwirwa ko intambara u Rwanda ruri gushoza mu bihugu bihana narwo imbibi ndetse nibiri kure yarwo, ko izo ntambara ari zo zitumye uwari wicaye ku ntebe ayikurwaho n’Uwiteka Imana. Kandi ngo imigambi ye yamaze gutahurwa n’abamwizeye bakamukurikira,

Mbona habayeho ihitanwa ritunguranye rya Paul KAGAME rikozwe n’umwe mu bamwegereye. Ngo nta kabuza kuko yitabye Uwamuremye. Uwiteka Imana ngo niwe ubikoze. Nuko urwe ngo ruciwe nk’urwa Yuda Iscariot. Bavandimwe bana b’u Rwanda turi mu bihe nk’iby’ Umuhanuzi Yeremiya.

Dore ibisobanuro nahawe:

Gusubiranamo: Imana yanyeretse ko hazabaho gusubiranamo kw’abari k’ubutegetsi, n’urwikekwe, kandi ko abayobozi bananiwe gukora inshingano zabo zo kugira inama no kunganira ubakuriye. Ngo ibyabo byabaye nkiby’abidishyi.

Neretswe benshi ko bagiye gukoreshwa amahano (amaraso ku biganza byabo). Kandi ko benshi bazatwarwa n’impfu zitunguranye kandi zitandukanye ndetse no gukwirwa imishwaro, kubera ko banze kubwira abanyarwanda ndetse n’amahanga ukuri bazi kubyabaye kandi banahagazeho.

Guhunga igihugu: Kandi mbwirwa ko kubera ubwoba, akarengane no kutisanzura, haba mu buzima bw’imiryango cyangwa mu mirimo isanzwe; ko abanyarwanda mu nzego zitandukanye, abayobozi n’abayoborwa bazahunga igihugu.

Ubwicanyi buvusha amaraso: Nabwiwe ko imivu y’amaraso y’abana bu Rwanda itigeze ihagarara gutemba, kandi mbwirwa ko uretse mu gihugu imbere ko no hanze yacyo amaraso yakomeje kumeneka. Hakomeje kubaho itotezwa rikomeye cyane kugeza magingo aya.

Ubwicanyi bukomotse k’Uburozi buhanitse: Nabwiwe ko uburozi ari intwaro izakoreshwa cyane ku bantu benshi cyane cyane abari hanze, kuko nta nkurikizi. Kandi mbwirwa ko abanyarwanda bari hanze bamaze kwinjirwamo mu buryo ntawushobora kumenya ukoreshwa cyangwa udakoreshwa.

Inzara: Uwiteka aravuga ngo benshi barimo baricwa n’inzara kandi imiborogo yabo yageze ku Mana mu gihe abandi bahunika ibigega bikanasaga. Aha mbwirwa ko byinshi mubyahinduwe huti huti, aribyo biteje inzara. Kn

Intambara hanze y’igihugu: Izi ntambara neretswe ko hari intambara zizava mu gihugu zerekeza hanze y’imipaka yacyo kandi zigahitana benshi. Nuko mbwirwa ko abantu bagomba kwitonda cyane mu mibereho yabo ya buri munsi kuko hanze y’igihugu naho hatangatanzwe. Ariko mbwirwa ko igihe kigeze amahanga atahuye ukuri kose.

Intambara mu gihugu: Mw’iryo yerekwa nagiye kubona mbona ndimo kwirukanka mpunga intambara yatangiye! Nuko mbwirwa ko n'ubwo niruka ntaho kwihisha hahari. Ko Imana yonyine izakiza uwo Izashaka ko akira. Ngo ibyabaye byisubiyemo! Mbwirwa ko intambara ije kandi ituguye gitumo, numva ijwi ryiyamira ngo: “abantu barahungira he, iyi ntambara barayikizwa nande? Ko umwuka w’intambara uhagurutse”.

Ijoro ryaraguye mbona indege ndende z’ intambara zihagurukiye mu kerekezo k’i Kanombe zirasa hasi yazo zuzuye ikirere cy’umurwa mukuru KIGALI, mu gihe cy’urukerera aho umuntu abasha kureba mbona nta kintu gisigaye gihagaze yewe habe n’amazu, kandi hacecetse cyane. Ndabaza nti: ibi bishobotse bite?

Ndasubizwa ngo: “Izo ndege nizo mu rwego ruhanitse baha gahunda zikurikiza bijyanye ni icyerekezo bazoherejemo”. Ibyo birangiye mbona ingabo z’abanyarwanda zari zoherejwe mu mirwano yo hanze y’igihugu zirambitse intwaro hasi zigaruka zikoreye amaboko kuko zitunguwe no kumva ibibaye kubo zasize mu gihugu.

Hari imiborogo myinshi, imivu y’amaraso yatembaga ntabwo nigeze kuyibonaho cyangwa kuyumva, haba no muyandi mahanga! Nuko ndongera mbwirwa ko yaba abayobora cyangwa abayoborwa bose ko ishyano ritugwiriye.

Kandi mbwirwa ko nta gihugu cy’abaturanyi kizemera kwakira impunzi kubera ibyo bazaba babonye bibateye ubwoba nabo, numva ngo imipaka yose irafunzwe. Kandi mbwirwa ko abanyarwanda aho bari mu mahanga bazahabwa akato agahe gato, kubera ubwicanyi buzaba bwakongejwe ahantu hose, ku buryo hagati yabo batazaba bakizerana.

Nuko mbwirwa yuko ibigiye kuba ku Gihugu cy’U Rwanda bizaba isomo ku ibihugu by’isi yose. Ariko ko kuri iyi ncuro icyubahiro kizaba icy’ Uwiteka Imana wenyine. Nuko nerekwa birangiye mbona umuryango w’abibumbye n’abakuru b’ibihugu byinshi baje bahagurukiye gutabara no gufasha abanyarwanda gusubiza ibintu mu buryo. Nyuma yaho mbona abantu bongeye guseka, abari hanze barataha, mbona babanye
neza cyane n’abarokotse.

Nuko numva ngo Abatwa, Abatutsi, Abahutu ndetse n’Abavanze bose ni abana b’u Rwanda kandi ko bakwiriye kubana neza, Uwiteka ati: “ntihazongera kubaho ivangura ukundi”. Nuko mbona habayeho ubutabera kuri bose, haba urukundo nyakuri n’amahoro, habaho ihinduka ry’ibintu byinshi. Nkaba narabwiwe ko igihe nikigera Uwiteka azatumenyesha uko bizagenda.

Yaje kurangiza anyereka abo yise Abacunguzi ngo barwana intambara yera, nuko numva ijwi rimbwira ngo “Uwiteka abakingiye ikibaba, mbwirwa ko bamanukiye gutabara igihugu cy’u Rwanda, kandi nta kabuza amahoro azagaruka kuko Imana ariyo izaba ibiyoboreye”. Ibyo ngo azaba abikoze kubw’amasengesho no gutakambira Imana kw’abana b’u Rwanda.

Arambwira ati: “Andika ibi nkubwiye, wandikire abanyarwanda aho bari hose mw’isi ko basabwe kwiyeza bagafura amakanzu yabo yera kandi bakayambara”.

Aha bishatse kuvuga kwihana tukinginga Imana ku bwacu n’ab’imiryango yacu ndetse nibutswa
n’abari mu bihome ikatubabarira ku bw’ibyakozwe mu gihugu cy’u Rwanda no hanze yacyo. Kuko ibibazo by’U Rwanda ni hagati y’Umwuka w’Imana na satani, ntabwo ari umubiri n’amaraso.

Ariko ko ishyano rigwiriye uzemera gukoreshwa wese! Ibyabaye 1994 bitubere isomo. Akaba ariyo mpamvu tugomba gusaba Imana imbabazi kuko benshi muri twe utarafashe umupanga yafashe agafuni, utarafashe ubuhiri yafashe imbunda, utarafashe intwaro y’ibitekerezo yafashe iy’ururimi. Bavandimwe imbere y’Imana twese turi abanyarwanda (Abatwa, Abatutsi, Abahutu n’Abavanze) kandi yaratwiremeye.

Hera kuri ibyo mvuze haruguru maze wisuzume mu mutima wawe, utagombye kuvugisha mugenzi wawe, saba Imana ikubabarire ku bwawe no ku bw’abavandimwe b’abanyarwanda.

Ibi byaha ntidukwiriye kubigereka ku bayobozi gusa; aha ndavuga guhera ku ngoma za cyami kugeza ubu, kuko buri wese afite ubwenge yahawe n’Imana, kwanga ikibi akimika ikiza, kandi agahitamo kuvuga ukuri naho byavamo kukuzira.

Aha yansobanuriye ko aho ibintu bigeze abantu bakwiye kuvuga ukuri kugirango amahanga asobanukirwe bizabafashe uko bafasha abanyarwanda. Kwihana Imana idusaba ni uguhera mu gihe cy’abami kuko ibidukurikirana bigenda byisubiramo. Kandi akaba nta gihe bitazabaho mu gihe tutari twemera ukuri kw’amateka yacu.

Nk’abanyarwanda turagomba gusaba Imana kutubabarira ibyaha abakurambere batwinjijemo byo kwimika izindi Mana, akaba aribyo bituma tujya kubona ibyiza, ibibi bikabimira.

Umwanzi wacu ni umwe ni satani sekibi. Irondakoko ni satani, gusahura ni satani, guhora ni satani, kwica ni satani, kutababarira ni satani… Uwo niwe mwanzi dufite kandi mbibutse ko satani akoresha
abantu nk'uko Imana ikoresha abantu.

Niyo mpamvu Imana idusaba kwihana no gusabana imbabazi
n’abo dufitanye agatotsi. Kandi Imana iyo itanze ubuhanuzi, si
ukugirango idutere ubwoba ahubwo ni ukugira ngo tumenye ibiri imbere hanyuma tumenye n'uko tubyitwaramo. Kuko Imana abo Ikunda Irabacyaha.

Umaze gusoma ubu butumwa ukisuzuma, erekeza umutima wawe ku Mana maze umubwire uti: “Mwami YESU Kristu mbabarira ibyaha byanjye, ngwino mu mutima wajye unyezeshe amaraso yawe, unyandike mu gitabo cy’ubugingo. Amen.” Ubu butumwa mbutanze uko nabuhawe n’Umwami wacu YESU Kristu.

Mbifurije amahoro y’ Imana, Umwami YESU Ahabwe icyubahiro Amen.

Umukozi w’Imana-Maman Jeanne

Byakiriwe na UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355