Pageviews all the time

U RWANDA RUFITE INTEKO ISHINGA AMATEGEKO ARIKO NTIRUGIRA INTUMWA ZA RUBANDA»/ UDAHEMUKA Eric


                                                                   Inteko/Kimihurura
Mu bihugu byageze ku mpinduramatwara ya politiki mbere twavugamo nk'Uburusiya aho inteko ishinga amategeko yaho yitwa DOUMA. Twavuga kandi Leta zunze ubumwe z'Amerika zageze ku mpinduramatwara ya politiki yabaye mu 1776(Revolution americaine) iyi ikaba yarahinduye ibintu hafi ya byose muri iki gihugu aho inteko ishinga amategeko yitwa KONGERE.

Twavuga impinduramatwara yabaye mu Bufaransa mu 1789 ikavanaho ubwami ikimika repubulika aho inteko ishinga amategeko yaho yitwa ASAMBURE NASIYONARI, dushobora kongeraho n'ahandi hatandukanye. Icyo nshaka kuvuga ni uko muri ibi bihugu, umudepite n'umusenateri baba ari abantu bakomeye, bubashywe kandi bafite uburenganzira bwo kuvuganira abaturage koko.

Muri Afurika y'Epfo abadepite bamaze iminsi barabujije amahwemo Perezida Jacob ZOUMA

Muri ibi bihugu, umudepite ashobora kuvuganira umuturage ntacyo yikanga kandi ikoraniro ryarangira agasohoka agataha yemye atabebera. Iyi demukarasi hari n'ibihugu byo muri Afurika yamaze kugeramo nko muri Afurika y'Epfo. Muri iki gihugu, abadepite baherutse gutumiza igitaraganya perezida Jacob ZOUMA kugira ngo asobanure uko yakoresheje nabi umutungo wa leta mu mushinga wo kumwubakira inzu agomba kubamo nka perezida.

Abadepite bavuga ko inyubako ya piscine(swimming pool) yatwaye amafaranga akayabo ku buryo batabyihanganira kuko aba yaravuye mu misoro y'abenegihugu. Perezida ZOUMA ubwo yitabaga abadepite bamubajije ibibazo icyuya kiramurenga biramuyobera.

Mu bindi bihugu abadepite iyo bananiwe kumvikana ku bifitiye abaturage akamaro baterana ingumi bamwe ndetse bagasohoka

Mu bihugu byakataje muri demukarasi, umudepite afite ububasha buhanitse kandi akabukoresha neza cyane avuganira abaturage bamutoye bakamutuma. Mujya mwumva henshi barwanye cyangwa bamwe bisohokeye. Ibi ntawabyita uburere bucye ahubwo ni ubutwari kuko wa mugani niba hazanywe umushinga w'itegeko ribangamiye umuturage nta mpamvu yo gukomeza kwicara aho niba batemera gukuramo ingingo zifutamye.

U Rwanda mbona rufite abadepite n'abasenateri ariko ntirugire intumwa za rubanda

Iyo uvuze intumwa ya rubanda uba uvuze umuntu wahawe ububasha na rubanda ngo arubere ahakomeye. Nyamara umudepite cyangwa umusenateri bashobora kwicara muri ya myanya bakanahembwa ariko ntibabe intumwa za rubanda.

Impamvu iruta zose ituma batavuganira abaturage ni uko FPR yivanga mu kubatoresha bityo hagatorwa abo yo ishaka aho gutora abafitiye abaturage akamaro. Umuyobozi utowe muri ubu buryo ntashobora kuvuguruza uwatumye atorwa kuko aba azi neza ko atari abikwiye.

Impamvu inteye kugaruka kuri iyi ngingo mbitewe n'uko polisi y'u Rwanda ejobundi yatangaje ko abaturage barenga 20 bafunzwe bazira kugaragarwaho n'ingengabitekerezo ya jonosidi. Ikibazo nibaza ni iki: Kuba umuntu aranduye imyaka y'umuturanyi we, niba umuntu ashenye inzu y'uwo bari bafitanye amakimbirane,...ni igipimo cy'icyo cyaha? Ariko na none nkibaza impamvu ababikora babikora mu gihe cyo kwibuka?

Aha rero niho nifuza ko abadepite bareka kuba abanyabiro ahubwo bakaba intumwa za rubanda koko. Ntibabe intumwa z'abatutsi gusa, ntibabe intumwa z'abahutu gusa, ntibabe intumwa z'abatwa ahubwo bagahagararira inyungu z'abanyarwanda bose. Nibibaho, bizatuma amwe mu mategeko afutamye yatowe asubirwamo kugira ngo ahuzwe n'ukuri kw'ibintu. Intambwe iracyari ndende!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355