Pageviews all the time

«PETERO WUZUYE ROHO MUTAGATIFU, ARASOBANURIRA ABATWARE B'IMIRYANGO UKO IKIREMA CYONGEYE KUBA GITARAGA KUBERA IZINA RYA YEZU KIRISITU W'I NAZARETI WAZUTSE AKABA UMUSHUMBA. MWIZA»: Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana ku cyumweru cya kane cya PASIKA mu mwaka wa Liturujiya-B, taliki 26 Mata 2015: Isomo rya mbere. Ibyakozwe n'intumwa: 4,8-12 Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 3, 1-2. Ivanjili: Yohani: 10,11-18.

Jesus Heals The Paralytic by Harold Copping
Yezu akiza ikirema
Kuri iki cyumweru, Kiliziya y'isi yose turifatanya mu isengesho ryo gusabira ihamagarwa ry'abiyegurira Imana n'abasaseridoti. Intego y'uyu muhamagaro inahuye neza neza n'ubutumwa Petero atanga mu gitabo cy'ibyakozwe n'intumwa aho, yuzuye Roho Mutagatifu, asobanurira rubanda uko Yezu yakijije ikirema kikaba umuntu mutaraga.


Ubu nibwo butumwa bwo gukiza imitima no kunogereza roho za rubanda aho umusaseridoti ashinzwe ibintu bitatu muri rubanda aribyo KWIGISHA RUBANDA, KUYOBORA RUBANDA NO GUTAGATIFUZA IMBAGA Y'ABEMERA KIMWE N'IBIKORESHO BYA RITURUJIYA BYAGENWE NA KILIZIYA.

Mu rukundo ruhebuje Imana yakunze twebwe abantu, kugeza n'aho twitwa abana bayo kandi koko tukaba turibo, ni muri iyo soko hapfupfunukamo abasaseridoti n'abandi bafata icyemezo cyo kwiyegurira Imana kandi bagatorwa muri twe, ku misozi dutuyeho, ndetse rimwe na rimwe mu miryango y'abemera iciye bugufi cyane.

Yezu umushumba uhebuje bose ubwiza, niwe mfashanyigisho itibeshya ku basaseridoti n'abandi bagamije kwitagatifuza. Umushumba mwiza kandi tugomba kuzirikana ko iyo byakomeye agomba kwigurana(gupfira) intama ze!  Uyu mwanya kandi ni n'uburyo duhawe bwo gusabira intama ziri inyuma y'urugo zahindutse ibihomora n'iz'igasozi kubera ubuhendanyi bw'umwanzi sekibi. Tuzisabire zigaruke mu rugo.

ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:

Kuwa mbere, taliki 27 Mata 2015 ni Théophile. Kuwa kabiri ni Pierre Chanel. Kuwa gatatu ni Gatarina wa Siyena. Kuwa kane ni BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI W'AFURIKA. Kuwa gatanu ni YOZEFU URUGERO RW'ABAKOZI. Kuwa gatandatu ni Athanase, naho ku cyumweru gitaha taliki 03 Gicurasi 2015 ni icyumweru cya gatanu cya Pasika n'abatagatifu Filipo na Yakobo intumwa.

Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355