Pageviews all the time

PEREZIDA Paul KAGAME ASUYE AKARERE KA HUYE(BUTARE) MU GIHE INGABO ZE ZITEGURA GUTERA UBURUNDI ZIGAKAMBITSEMO MU GIHE UBURUNDI BUHERUTSE GUFUNGA IMIPAKA YABWO N'U RWANDA HARIMO N'UW'AKANYARU UKORA KURI AKA KARERE, KAGAME KANDI ARASURA KAMINUZA Y'U RWANDA MU GIHE ABAYIGAMO UBU BASIGAYE BARARA HASI-HANZE BANYAGIRWA BARYA UBUSA BAKIYOROSA UMUYAGA! BABA SE BARI BUMUSABIRE MANDA YA GATATU NGO AKOMEZE ABOHEREZE MURI NYICA VUBA(KILL ME QUICKLY)???/ UDAHEMUKA Eric

Ikarita yerekana u Rwanda n'u Burundi
Itangazo rya perezidansi ya repubulika y'u Rwanda riravuga ko kuwa gatandatu taliki 11 no ku cyumweru taliki 12 Mata 2015, perezida Kagame ari mu karere ka Huye mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri. Muho agomba gusura harimo PIAASS iherereye ku Itaba na Kaminuza nkuru y'u Rwanda.

Perezida Kagame asuye Huye mu gihe umutekano hagati ya Kigali na Bujumbura uhagaze nabi cyane
Mu minsi ibiri mbere y'uko perezidansi itangaza uru ruzinduko, leta y'u Burundi yatangaje ko ifunze imipaka yabwo yose ikora k'u Rwanda ngo mu rwego rwo gukumira impunzi zikomeza kujabuka zijya mu Rwanda.

Ibi bikaba bihuriranye n'akavuyo kamaze iminsi muri Bujumbura hakiyongeraho n'impaka zigeze aha ngo turwane kuri manda ya gatatu ya Nkurunziza. U Burundi burabusanya n'u Rwanda kuko Bujumbura igaragaza ko abahungiye mu Rwanda basuhutse kubera inzara mu gihe bisa n'uko Kigali yishimiye kubakira kuko bizabera Kagame impamvu yo kwerekana ko mu Burundi hariyo umutekano mucye maze azambutse ingabo ze byitwa ko zitabaye.

Kagame asuye Kaminuza y'u Rwanda ngo atere icyumvirizo abayigamo yumve niba bemera ko yafata manda ya gatatu
Uru ruzinduko Kagame akoreye muri Kaminuza, nta kabuza agiyeyo kwisabira manda ya 3. Ikibazo kikaba kumenya niba abigamo bamusabira manda mu gihe ubu ibibazo biriyo birindwa mubi. Abigayo barara bahekeranye, bashonje, barara hanze,... Ibi byose bikaba kubera umutungo w'igihugu ucunzwe nabi cyane.

Nta gushidikanya ko abahiga batera ejuru bakamusaba ko yakwemera gufata indi manda ariko kuko mu Rwanda bitemewe kubusanya na FPR nkaba ntekereza ko babimubwira bitabavuye ku mutima kuko bazi neza ko yongeye gutorwa bakomeza kujya kubeshya igifu hahandi bita muri NYICA VUBA(KILL ME QUICKLY!)

Ingabo z'u Rwanda hafi y'umupaka ufunzwe
Amakuru yabaye kimomo muri Butare ni ay'ingabo za Kagame ziyobowe na Lt. Col. MATUNGO hamwe na Lt. Col. RUZAHAZA ziteguye gutera u Burundi kandi zikaba ziri muri aka karere. Nta gushidikanya ko mu byo avugirayo harimo no kwibanda ku mutekano kuko no mu kiganiro aheruka guha umukozi we witwa FRANCOIS SOUDAN wo muri JEUNE AFRIQUE yagaragaje ko umutekano mucye uri mu Burundi umuhangayikishije kuko ushobora kugira ingaruka ku Rwanda.

Kigali n'abanyarwanda bakwiye kuzirikana icyo ubuhanuzi bwo hambere bwavuze kuri ibi bihe tugezemo
Mu gihe imyiteguro yo gutera u Burundi ubu igeze kure, hari ubuhanuzi bwavugiwemo ko ingabo Kagame azohereza gutera u Burundi zitazabutera ko ahubwo zizahindukira zikagaba igitero kuri Kagame uzaba yazohereje zifatanije n'abandi bazaba bamuteye ubwo buhanuzi bukavuga ko bazaba ngo ari abasore barebare.

Mu by'ukuri, Kagame gutegura iki gitero gusa ni ukugira ngo asohoze ibyahanuwe ariko amenye neza ko nta musaruro azakivanamo na muke. Impamvu ni nyinshi: Nta cyizere afite ko ingabo yoherejeyo zibyumva kimwe nawe. Ntawe uzi uko ingabo z'u Burundi zizabyitwaramo. Nimubona bibaye, muzafatanye na njye kwemeza ko ibyahanuwe byari ukuri kuzuye. Kandi si cyera kuko Kagame agomba kugaba icyo gitero mbere y'uko itora rya perezida riba mu Burundi ku italiki 26 Kamena 2015.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355