Pageviews all the time

Pawulo Kagame yariye byinshi agezeho n'aho arya akataribwa: kwakira impunzi z'Abanyafurika zahungiye ku yindi migabane ni ubugambanyi buzoreka u Rwanda n'Akarere rurimo/NKUSI Yozefu

Zimwe mu mpunzi za Eritrea zigeze muri Israel.
90% ntibazi gusoma no kwandika kandi bavuga ururimi rumwe gusa
rwitwa TIGRINYA!
Mu gitabao cye yise "IGIKOMANGOMA" gisobanura uko igikomangoma gishobora gufata ubutegetsi kikanabukomeza Nikola Machiaveli avuga ko ntawe ukubaza uko wageze ku butegetsi iyo wabugezeho kuko intebe uriho niyo isobanura  amayira wanyuzemo. Bityo ushobora kwiba, kuroga, kwica, gusambana ukagera ku ntebe y'ubutegetsi ukiyita intwari kandi ukabyumvisha abantu bakabyemera. Wagirango Machiaveli yari azi ko FPR na Kagame bazabaho cyangwa se FPR  na Kagame babanje kwihugura ku mitetekerereze ya Machiaveli mbere yo kwambuka Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo 1/10/1990! None se ibyo Machiaveli avuga sibyo Kagame na FPR bakoresheje ngo bagere ku butegetsi kandi babugumeho kugeza na n'ubu? Turaza kurebera hamwe hasi aha indi nzira ya Machiaveli Kagame ariho acamo ngo agume kuri ya ntebe y'ikinyoma yo mu Rugwiro, iyo nta yindi atari ukugambanira impunzi z'Abanyafurika zari zimereye neza muri Israel akaba ashaka kuzigeza iwe ngo azohereze kwica impunzi z'abana b'abahutu yahejeje ishyanga mu mashyamba y'inzitane ya RDCongo. Iki ni igikorwa cya kabiri Kagame akoreye Israel kugirango imufashe kuramba ku ntebe y'ikinyoma yicayeho mu Rugwiro. Igiheruka ni bwa buryo bwo gukona Abahutu hakoreshejwe agapira kitwa Prepex gakorerwa muri Israel, ubu kakaba kamaze kugira ibiremba abagabo batabarika, cyane cyane muri Ruhengeri na Gisenyi.

FPR na Kagame bamaze kwambuka Kagitumba ntibishe gusa inzirakarengane z'abanyabyumba zatumizwaga mu manama ngo aha zirahabwa ibyo kurya ibiri amambu zikarohwaho amasasu, hari n'Abatutsi bari ku rugamba bishwe na FPR ubwayo kandi ariyo yabakuye i Burundi aho bari bimereye neza muri za kaminuza ku buryo FPR yageze i Kigali ku butegetsi isigawemo n'Abagande bitwa ubu ABASAJYA n'Abanyamurenge bagombaga gukoreshwa gutera Zaire nabo ubu bashyizwe  mu gatebo. FPR na Kagame nyuma yo kwica no kuba nyirabayazana w'amabi yose yabaye mu Rwanda no mu karere, ubu noneho igiye gukora uruterasoni umuntu yakwita rurangiza. Kwakira impunzi z'Abanyamahanga baba muri Israel bifite izihe ngaruka ku banyarwanda n'abaturage b'akarere?

Abanyaburayi nibo ba mbere bagize iki kibazo cyo kubona ahantu bakohereza impunzi zahungiye iwabo. Abafaransa baragiye bihegekana muri za 1980s Abdu Diouf wari perezida wa Senegal bamwemerera amafranga akayabo maze nawe yemera ko ighugu cye kizajya cyakira impunzi zivuye i Buraya. Ubanyasenegali babaye aba mbere mu kwamagana iki cyemezo, hakurikiraho abaturage b'ibihugu hafi ya byose by'Afrika. Abdou Diouf yabonye ko azishyira mu bibazo n'abanyafurika yisubiraho arahakana.

Ikibazo cy'impunzi za Eritrea ziri hirya no hino ku isi giteye gite?
Nkuko bitangazwa impunzi ngo zigiye koherezwa mu Rwanda zivuye muri Israel zigizwe na 90% by'abanyaeritrea n'10% bya ba nya Sudani.  Niyo mpamvu kubera uwo mubare munini w'abanyeritrea ,Shikama iri bwibande ku mpunzi zirebana na Eritrea. Iki gihugu gifite ubuso bungana na kilometro kare 117,600 kikaba gituwe na miliyoni 6 z'abaturage bagizwe n'amoko menshi ariko ayemewe na Leta akaba ari 9, ubwoko bugizwe na ba nyamwinshi ni Tigrinya bufite 30% by'abaturage. Buri bwoko buvuga ururimi bwarwo bityo bukagira n'umuco wabwo ariko ururimi TIGRINYA ruvugwa na 55% by'abaturage ba Eritrea. Abashakashatsi mu by'indimi bavuga ko uru rurimi rugizwe n'ihuriro ry'indimi zo muri Aziya na Afrika.Ku byerekeye iyobokama, hari 50% by'Abayisilamu na 50% by'Abakirisitu. Muri 1947 niho Eritrea yakololizwaga n'Abataliyani LONI yemeye ko iba intara ya Ethiopia. Kuva muri 1962 Eritrea yatangijwemo intambara yo guharanira ubwigenge bagezeho muri 1993 ihitanye imbaga y'abanyaeritrea na Ethiopia. Nubwo Perezida wa Eritrea Isaias Afewarki ari mubyara wa nyakwigendera Meles Zenawi wayoboraga Ethiopia mu minsi ishize, bakaba bombi barafashijwe na USA gufata ubutegetsi, ntibyabujije ko ibi bihugu byombi birwana kuva 1998 kugeza 2000 bikaba byaravugaga ko bipfa imipaka nyamara abanyaeritrea bemeza ko ari ibibazo bwite hagati y'ababa baperezida bombi byateye isubiranamo. Izi ntambara no kwinjizwa mu gisirikare ku ngufu  ndetse bikaba ubu ari itegeko kuri buri wese muri Eritrea, byatumye urubyiruko ruhungira ku bwinshi mu Burayi, America, Canada na Aziya byitwa ko bahunze icyo gisoda, nyamara abazungu bo bemeza ko bahunze inzara nyamara Eritrea ifite ubutaka bwera cyane ariko bwabuze ababuhinga kubera ko abaturage badakozwa uwo murimo, ikibabaje ni uko badakora byibura nk'Abasomali ngo ubone bashishikarira ibikorwa by'ubucuruzi.
Impunzi zafashwe, bitegura kohereza muri Afrika


Kuki kwakira izi mpunzi ari ubugambanyi n'imbarutso y'umutekano muke mu karere?
Nkuko Shikama yigeze kubibagezaho  mu nyandiko zahise kandi nkaba nabisubiyemo hejuru, impunzi za Eritrea ziri hanze cyane cayane mu buraya ziganjemo urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 25. Aba basore n'inkumi usanga 90 % batarize n'amashuri abanza, bose bavuga uruimi rumwe gusa arirwo Tigrinya. Abize ntibigeze barangiza 2 yisumbuye.  Icyo bahuriyeho bose ni uko batazi gusoma no kwandika izi nyuguti dukoresha kuko indimi zabo zikoresha inyuguti zimwe n'izikoreshwa muri Ethiopia mu rurimi rw'igihugu AMAHARIC, zikaba zijya gusa n'izikoreshwa mu ndimi nyinshi zo muri Aziya nka Thailand, Malysia, Corea , n'ahandi. Izi mpunzi kandi zigizwe ahanini n'Abayisilamu batazi gusoma na ziriya nyuguti za Tigrenya ahubwo zishobora gusoma icyarabu. Kwakira impunzi zimeze gutya bishobora kuruhanya cyane kuzifasha kuko kumvikana nazo bigoye, ibihugu byo mu Buraya bikaba bikoresha ibifranga byinshi mu gushaka abasemura igihe cyose zigiye nko kwaka ibyo kuzitunga, kwa muganga , polisi , n'ahandi. hakoreshejwe ikorana buhanga, umusemuzi ashobaora kuba ari nko muri USA, Canada, naho impunzi ikaba iri i Buraya, usemura kandi ahembwa ku isaha. Abantu nk'aba biroroshye kugwa mu maboko y'imitwe y'iterabwoba nk'iri muri Kenya n'indi imaze iminsi irikoroza muri Tanzania,  usibye ko Abanyaeritrea n'ubwo badakunda imirimo y'amaboko n'indi ibonetse yose bikundira iraha: ni abanywi cyane kandi bakikundira n'utubyiniro!

Ikindi ni uko ibyo Kagame Pawulo yatangarije abanyamakuru avuga ko izi mpunzi zishaka kujya ahandi hatari muri Eritrea atari byo; zose zishaka kwigumira i Buraya na Aziya aho zibona ubuzima bworoshye; ndahamagarira Kagame Pawulo gusoma urubuga Daily Stormer rusomwa cyane muri Israel maze yongere atangarize abanyarwanda ko yababeshye(kanda kuri iyo linki iri hejuru umenye ukuri kuvugwa muri Israel kuri iki kibazo). Perezida wa Eritrea amaze kubona ko amahanga yamukomanyirije muby'ubukungu kubera kugambanirwa na Ethiopia ashinjwa gufasha Alshabab irwanya ubutegetsi bushingiye kuri Demukarasi muri Somalia, akabona kandi ko abaturage be bishakira gutamikwa, yakoze ibishoboka byose ngo aborohereze kujya hanze kugirango ejo batazamutera hejuru kandi nawe abyungukiramo kuko abaturage bari imbere batunzwe n'amafranga yoherezwa n'ababa hanze. Bityo, iyo usotse byitwa ko wacitse udakoze igisoda, hari amafranga wohereza abo mu muryango wawe bakayatanga muri Leta cyangwa umwe muribo agakurikiranwa na Leta.  Ikindi ni uko usanga aho bari hose bashimagiza Perezida wabo kuko abafasha kubona ubuhungiro. Nk'urugero Umunyaeritrea wageze hanze nta gihugu na kimwe cyemerewe kumwuriza indege ngo kimugarure muri Eritrea nkuko bikorwa ku bindi bihugu by'Afrika. Byagiye biba mbere, abazungu baje bashoreye impunzi igahita irekurirwa ku kibuga naho bo bagafungwa bakahava ibihugu byabo bitanze akayabo. Bityo, abaturage ba Eritrea bakirwa hose ku isi, uwo badahaye ubuhungiro bamuha ibimutunga ubuziraherezo kuko batamusubiza muri Eritrea! Murabona rero ko izi mpunzi zitavuga ngo zirashaka kugaruka muri Afrika dore ko kugera iriya yose haba hapfuyemo benshi n'ugezeyo akaba yatanze amafranga atari munsi ya miliyoni 30 z'u Rwanda akenshi aba yafashe nk'inguzanyo azishyura. Israel rero -inegeranye na Eritrea-yasanze itakomeza gutunga bariya bantu ubuziraherezo kandi itanabatungukana muri Eritrea nkuko Shikama yabivuze hejuru, maze ihitamo inzira y'ubugambanyi na Kagame .
Amato ajyana abasuhuke b'Afrika i Buraya ntaho ataniye n'ayazanaga
Abasuhuke b'Abazungu bava Buraya baza muri  Afrika  nyuma y'amasezerano
y'urukozasoni ya Berlin 1884-1885( Ubusahuzi, ubugome n'ubwicanyi) bise Ubukoloni


Kagame Pawulo amaze minsi akora ingendo za rwihishwa muri Israel ariko Mushikiwabo niwe warushye uwa Kavuna kuko adasiba yo kuva muri 2010. Israel ni igihugu cyafashije Kagame na FPR gutera u Rwanda, kiba n'igihugu cya mbere mu kwambika ingabo za Kagame. Nyuma yaho Israel yagiye igurisha intwaro ku Rwanda ku buryo Abayahudi babona ingoma ye yenda guhirima akazagenda atishyuye izo ntwaro. Niyo mpamvu bashobora kuba baramutegetse gukora urwo Rukozasoni rwa Nyiranzikoraho kugirango uwo mwenda ugabanuke. Kagame yafunguye Ambasade muri Israela vuba aha  kugirango atangire ibyo yiyemeje. Ikindi gishishikaje Kagame ni uko za ngabo yashakaga zigera ku bihumbi 100 byo kujya kumupfira muri RDCongo abana b'u Rwanda bakamutera utwatsi, ubu agiye kubona 67,000 bazava muri Israel n'abandi bashobora kuzava i Buraya kuko  Kagame Pawulo aherutse kugeza uyu mushinga kuri Nikola Sarkozi wahoze ayobora France nawe ufite inkomoko y'Abayahudi, ngo azamufashe kumvisha Abanyaburayi ngo nabo bazatangire vuba kumwoherereza impunzi! Bya bihumbi 100 yashakaga nabibona  azahita ajyana izi ngorwa muri  RDCongo dore ko abanyaeritrea bari mu bamufashije no mu ntambara ze zo gucura inkumbi  mu Rwanda no mu karere yatangije ku itariki ya 1/10/1990.

Ibyo aribyo byose iki gikorwa kizabonwa n'abandi baperezida b'Afrika nk'ubugambanyi bukozwe na Pawulo Kagame kuko abenshi bemeza ko mu gihe abazungu baje muri Afrika nyuma y'amasezerano yabo y' i Berlini mu Budage muri 1884-1885 yo kugabana Afrika no kuyisahura bise ubukoloni, bakaza ntawe bateguje,  Abanyafurika nabo bafite uburenganzira bwo kujya i Buraya kurya kubyo basahuwe. Ikindi ni uko niba hari igihugu kibona kibangamiwe n'izo mpunzi, cyakwiyambaza UNHCR impunzi ikavuga igihugu ishaka kwerekezamo nkuko amasezerano ya UNHCR y'i Geneve yo muri 1951 u Rwanda rwashyizeho umukono abiteganya. Kubera ko nta ejo hazaza heza Kagame Pawulo ashobora gutegurira izi mpunzi yarananiwe no kubikorera abaturage ategeka, nta shiti aba basore nibamara kuva kurwana RDCongo  bazakoreshwa n'imitwe y'iterabwaba ku isi nka AlQaida maze akarere kacu kari gatekanye kagahura n'uruva gusenya. Ibi byose ni inyota y'ubutegetsi ya Pawulo Kagame na FPR badatinya gukoresha uburyo bwa Machiaveli ngo apfire ku ntebe yabwo!!!! Wa muririmbyi wo ku ngoma ya Kinani kitananiye abanzi n'abagambanyi ati : "Milita, militante inyota y'ifaranga igiye kwica ubuzima", nanjye nti: "bavandimwe dusangiye umuruho, ukugundira  ubutegetsi kwa Kagame  na FPR bigiye kongera koreka u Rwanda n'Akarere". Ariko Mana watabaye u Rwanda n'akarere ukadukiza Pawulo Kagame na Mafia ye FPR koko!

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku kuri na Demukarasi(SKUD)






No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355