Pageviews all the time

Nyuma y'intara z'iburasirazuba n'iburengerazuba, serwakira y'ingoma ya FPR yo kweguza abayobozi b'uturere ku gahato no kubafunga isesekaye mu ntara y'amajyepfo:«Muri Ruhango ibanje, bavanyemo perezida wa njyanama y'akarere Bwana GAKUBA Didier kugira ngo FPR izabone uko ikanyaga Meya MBABAZI Francois-Xavier n'abamwungirije nta kirengera bafite!»/ UDAHEMUKA Eric

Mbabazi Franswa Saveri

Ntabwo nzi impamvu FPR iha abantu akazi bakakemera kuko birangira bicuza bagasanga birutwa n'iyo bari kukihorera. Nyuma ya serwakira ya FPR iherutse gukukumba abayobozi b'uturere tw'intara y'iburasirazuba ikimukira i Burengerazuba naho ikabamaramo(Gaspard wa Rutsiro nawe ari hafi), ubu noneho intara y'amajyepfo niyo itahiwe.

Imbizi z'akarere ka Ruhango, n'akajagari karanzwe mu buyobozi bwako guhera 1994 kugeza uyu munsi

Kubera ukuntu leta ya FPR yahindaguye cyane imbibi z'ubutegetsi bwite bwa leta mu Rwanda bikajyana no guhindagura amazina, ni ngombwa kubanza kwerekana ubuso Ruhango iherereyeho. Akarere ka Ruhango ni kanini cyane kuko kabumbatiye ibyitwaga komini TAMBWE, NTONGWE, MUKINGI, MURAMA NA MASANGO.

Umuyobozi wako muri iki gihe MBABAZI Francois-Xavier uvuka mu murenge wa Byimana, siwe wa mbere ukayoboye, si nawe uhuye n'ibibazo kuko n'abamubanjirije banyuze mu miraba. Aka karere kakimara kwitwa gutya uwabimburiye abandi kukayobora ni uwitwa MURENZI Donatien ukomoka mu KABAGALI waje kuhirukanwa n'inkotanyi adakoza amaguru hasi azize ibirombe by'imicanga biherereye mu murenge wa Mbuye turi bugarukeho muri iyi nkuru.

Uyu MURENZI Donatien kubera ko ari umututsi warokotse yaratakambye agatsiko ubu kamugize gitifu w'umurenge wa KANOMBE muri KICUKIRO mu Mujyi wa Kigali. Dusubiye mu Ruhango MURENZI Donatien akivanwamo FPR yamusimbuje BYABARUMWANZI Francois uvuka mu KINYORO KWA BYAKUZACUMU hafi ya Kirengeri ariko nawe akizwa n'amaguru ubu akaba ari depite ku Kimihurura ku itike ya PL ariko mbere y'uko ahava yabanje gutana n'umugore we uzwi ku izina rya DOMINA-KIVAMVARI mu ikinamico URUNANA ikundwa na benshi mu Rwanda.

Byabarumwanzi akihavanwa, FPR yahise ifata umuturage wo ku NDIZA witwa TWAGIRUMUKIZA Celestin imugira meya wa Ruhango atanahavuka atazi ibyaho iyo byerekera maze ibintu arabivangavanga karahava birangira amatora ya Kagame muri 2010 amuhitanye yubikirwa imbehe bimika batyo MBABAZI Francois-Xavier wari ukuwe muri Sendika INGABO i Gahogo mu mujyi wa Gitarama(MUHANGA).

Ikibazo cy'umurenge wa Mbuye nk'impamvu yo kwirukanwa ku bategeka akarere ka Ruhango bose

Ruhango nasobanuye hejuru igizwe n'imirenge BYIMANA, RUHANGO, KINAZI, NTONGWE, KABAGALI, KINIHIRA, MWENDO, BWERAMANA,... NA MBUYE. Iyi Mbuye niyo iherereyemo ahazwi cyane hitwa URURUMANZA, KIZIBERE, GITICYUMA,... aha hose muri uyu murenge ni ibirombe by'umucanga n'umusenyi bikoreshwa mu bwubatsi muri Gitarama na Kigali aho usanga amakamyo atonze umurongo apakira.

Abanyamabanga nshingwabikorwa bose bayoboye uyu murenge bahava begujwe kandi bagafungwa kubera kwikubira amasoko y'imisenyi, imicanga n'amashyamba. Nk'ubu nta kwezi kurashira uwari gitifu w'uyu murenge wa Mbuye witwa BIHEZANDE Idrissa ategetswe kwegura ku gahato ndetse ubu hakaba hari amakuru ko yaba yamaze gutabwa muri yombi.

FPR yamutegetse kwegura kubera kumushinja gutema amashyamba y'akarere akagurisha atabifitiye uburenganzira ubwo hakaziramo na ya micanga n'imisenyi navugaga iva mu migezi ibiri ariyo AKABEBYA n'URURUMANZA.

Kwegurira rimwe kwa gitifu w'umurenge wa Mbuye na perezida wa njyanama y'akarere ni ikibazo kuri meya n'ikipe bakorana mu kazi

Ni ngombwa kubanza kwibutsa uko ubutegetsi bw'akarere bwubatse n'uko bukora. Mu gushyiraho meya w'akarere ntabwo yiyamamaza nka meya ahubwo yiyamamaza nk'umujyanama w'akarere.

Iyo atowe ku rwego rubanza azamuka ku rwego rwisumbuyeho yitwa UMUJYANAMA ku buryo n'iyo atorewe kuba meya izi nshingano azifatanya no kwitwa umujyanama w'akarere aba ayobora bisobanuye ko aba ari munsi cyane ugereranije n'ububasha bumutegeka muri byose buba bufitwe na PEREZIDA WA NJYANAMA Y'AKARERE.

Icenga rya FPR ryo kubanza kweguza perezida wa njyanama kugira ngo nyobozi izakanyagwe nta kirengera

Ibyo FPR ikoze mu RUHANGO ntibyari bisanzwe kuko twari tumenyereye ko perezida wa njyanama ariwe weguza nyobozi igizwe n'abantu 3 aribo meya uyobora akarere na ba visi meya 2 bamwungirije aribo ushinzwe ubukungu n'ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

Hiyongeraho umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ari nawe mwami w'itangwa ry'amasoko uyu kandi akaba atajya asigara iyo havutse imicungire idahwitse y'umutungo wa Leta kuko inshingano ye ya mbere ari ugucunga ingengo y'imari y'akarere, bityo akabazo kose kavutse mu karere kakamuhitana uko byagenda kose!

Ikibazo kirimo ni ikihe? Dusubiye gato mu murenge wa Mbuye, ni ukuvuga ko iyo bigera aho gitifu w'umurenge FPR imweguza, meya twakwita shebuja aba yarabaye indangare. Iyo meya abaye indangare ku mukozi ashinzwe umunsi ku munsi bihita bifata na njyanama kuko nawe MINALOC imubaza impamvu atatse raporo meya.

Muri izi nzira zirenga 1000 FPR ikoresha mu gukoresha amakosa abategetsi, iyo meya yegujwe, njyanama imuhagararaho ikaba yatakamba ntakomereze muri gereza. Ariko iyo habanje kweguzwa njyanama, byanze bikunze hakurikiraho nyobozi mu gihe kidatinze ariko hano ikibazo kikaba ko itabona uyifasha gutanga ibisobanuro kubyo iba ishinjwa cyangwa icyekwaho kudatunganya. Tubitege amaso mu minsi itarambiranye murareba ibikurikiraho!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355