Pageviews all the time

NYAMARA U RWANDA RWONGEYE KWIGARURIRWA NA BA GASHAKABUHAKE ! / UWIMANA Jean de Dieu


Kagame yagiye gufata amabwiriza k'umwamikazi Elisabeth w'Ubwongereza
Iyi nkuru njya kuyandika natekereje ku kintu nabonye mu minsi micye ishize ku bibera hano mu Rwanda. Icyo gihe nari ndi mu modoka itwara abagenzi (Coaster) tuva i Huye twerekeza mu mugi wa Nyamagabe ahitwaga Gikongoro kera. Turi muri iyo modoka, umushoferi  yashakishije radio tugenda twumva mu modoka, maze  afatisha imwe mu maradiyo akorera i Kigali.

Umunyamakuru w’iyo radiyo yari yatanze umurongo wo guhamagaraho ngo abantu bagire icyo bavuga  ku guhindurwa kw’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda ngo Kagame abone uko yiyamamariza manda ya gatatu. Abantu babiri barahamagaye bashyigikira ko ihindurwa, ariko uwa gatatu we aza abyamaganira kure. Icyantangaje ni  ukuntu abagenzi twari kumwe bahise bagaragaza imvamutima zabo bashyigikira uwo muntu wamaganye ihindurwa ry’iyo  ngingo.bagiraga bati »ni gute umuntu umwe yaba kamara ngo niwe ushoboye ibintu wenyine  » ?
Ibyo byangaragarije ko mu by’ukuri  abanyarwanda hafi ya bose  barambiwe kagame ahubwo babuze uko bamwikiza kubera ko ashyigikiwe cyane na ba gashakabuhake. N’ikimenyimenyi ni  uko abo ba gashakabuhake bashyira  igitsure kuri Perezida wa Congo (DRC) n’uw’u Burundi babihanangiriza kutazahirahira  kwiyamamariza izindi manda. Nyamara bagera  ku Rwanda bagahindura imvugo ndetse na cya gitutu ntikigaragagare kuri Perezida w’u Rwanda. Mu nkuru yasohotse tariki ya 23 Werurwe 2015 mu kinyamakuru cy’agatsiko www.igihe.com, uhagarariye  umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) ariwe ambasaderi Michael Ryan yatangarije umunyamakuru ko  uwo muryango nta kibazo ubona mu guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, ngo mu gihe abanyarwanda baba  bagikeneye ko ngo Kagame akomeza kubayobora. Ibi bikaba bigaragaza ko abanyaburayi n’abazungu muri rusange ari bo baduhitiramo abatuyobora nk’aho twe abenegihugu nta bushobozi tugira bwo kwihitiramo abayobozi bacu.
Si ubwa mbere kandi abahagarariye uwo muryango mu Rwanda batanga ibitekerezo bidahwitse kuri politiki  y’u Rwanda. Muribuka mu mwaka wa 2010 uwari uhagarariye  umuryango w’ubumwe bw’uburayi  mu Rwanda ariwe Bwana Michel Arrion avuga ko ifungwa rya Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA ryari rikwiye ngo kubera ko yari aje guteza akaduruvayo mu gihugu (cfr www.musabyimana.be). Murumva ko imvugo nk’izi zibabaje, cyane cyane iyo zivuzwe n’umuryango nk’uriya witwa ko ugamije guteza imbere  demokarasi. Murumva se u Rwanda batararugize akarima kabo aho bakora uko bashoboye  kugirango igikoresho cyabo bashyize ku butegetsi i Kigali kidahungabana ?
Uko mbibona
Aho ibintu bigeze, byari bikwiye ko abatavuga  rumwe na leta ya Kigali batangira kujya bavuga uko ibintu biri  bakareka umuco wo kuvuga baca ku ruhande ngo batarakaza ba gashakabuhake da ! Ni ngombwa ko abahagarariye amashyaka yiyita ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, amashyirahamwe, ibitangazamakuru n’abantu ku giti cyabo bamagana ku mugaragaro ibyavuzwe n’uriya mudiporomate ku ihindurwa ry’itegeko nshinga.
Hakwiye gutegurwa petisiyo izahabwa  uriya muryango (EU),  Gutegura imbwirwaruhame (Conference) yabera i Buruseli cyangwa ahandi byose bigamije kwamagana uko kubogama gukabije k’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi ; kuko niba utarabeshyuje ibyo uwuhagarariye i Kigali yavuze, ubwo nyine niwo wari wabimutumye.
Ntibikwiye na gato gukomeza kwicecekera kandi abo ba gashakabuhake barikinze inyuma ya Kagame bakaba bakomeje gusenya u Rwanda kuva mu 1990 Kugeza ubu.

UIMANA Jean de Dieu
Intara y’amajyepfo

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355