Pageviews all the time

Mu gihe maneko wa Kagame umutekamitwe kabuhariwe Paul GITWAZA MUHIRWA amaze kwirukanwa burundu ku butaka bwa USA n'ubuyobozi bukuru bw'ubutasi CIA, Vatikani nayo ikaba imugera amajanja, agiye gutura i Bujumbura ngo agire uruhare rutaziguye mu ntambara Kagame arimo gutegura ku Burundi/ UDAHEMUKA Eric


Hari abantu 5 mu Rwanda twayobewe imikorere yabo n'imbaraga zibakoresha aho ziva: Uwa mbere ni Paul Kagame umaze imyaka 20 iyinga 21 ategeka igihugu kandi yaramaze abantu n'ubu akibamara ariko ntihagire ukopfora. Uwa kabiri ni Tony Blair wavugiye muri Serena i Kigali ko akunda Kagame kuruta n'uko akunda umugore we n'umwana we.


Uwa gatatu ni uwiyise Musenyeri RWANDAMURA Charles ubeshya ko arara yikoreye SIDA n'INZARA by'abakene bo mu BIRYOGO, RWAMPALA na KIMICANGA i Kigali mu Rwanda ku buryo ngo atajya agoheka kuko ahora ku miniho abatakambira bityo ngo bagomba kuzamugurira imodoka n'indege azajya agenderamo.

Uwa kane ni Pasitoro Rick WARREN ufite ububasha bwo gucisha bugufi igihangange Kagame Paul agapfukama imbere ye akamusengera amwongeramwo imyuka mibi mu gihe ubundi dusanzwe tuzi ko perezida KAGAME yihagararaho cyane kandi akaba mudakurwa ku ijambo.

Uwa gatanu mu batuyobeye ni uwiyise intumwa Paul GITWAZA MUHIRWA wagira ngo yahumye imitima abatuye umujyi wa Kigali mu kubarya utwabo, guhombya ingo, gutanya abagore n'abagabo babo,... Sinakubwira!

GITWAZA ntacyo mfa nawe ahubwo ndabwira abasomyi ba SHIKAMA batamuzi kandi bataramubona uko namubonye kuko muzi
Paul MUHIRWA GITWAZA waciye ibintu muri Kigali nta n'ubwo ari umunyarwanda kuko ari UMUNYAMURENGE. Nkiba i Kigali, abanyamakuru bagenzi banjye bakomeje kunsaba ko twazajyana aho Gitwaza asengera kugira ngo nibonere ibitangaza akora. Nakomeje kumva bitandeba ariko umunsi umwe ndemera njyayo.

Mu itangazamakuru rikozwe kinyamwuga ni ngombwa guhera inkuru mu mizi. Niyo mpamvu nahageze mbere y'uko ahagera kugira ngo mbanze ngenzure imyitwarire ye. Nagiye kubona, mbona imodoka ihenze cyane iraje isohokamo umugabo muremure w'urugangazi kandi ubyibushye cyane kandi asohokamo bamukinguriye umuryango atawukozeho.


Yinjiye mu rusengero mbona ameze nk'umutegetsi w'isi w'umunyapolitiki nawe urangwa n'ibikabyo byinshi cyane. Imbere ku ruhimbi aho ahagarara yigisha yari arinzwe n'udusore duto tubiri ku mpande zombi. Gitwaza ntabwo yakoraga kuri BIBLIYA kuko bamuramburiraga aho akeneye gusoma.

Inyigisho Gitwaza atanga ni izo kwa shitani kandi ni uburozi arunda muri rubanda
Mu nyigisho yatanze uwo munsi nari nagiyeyo, naratangaye avuze ngo mu itorero rye(mu idini yiremeye) ngo buri wese afite uburenganzira bwo kwifata uko abyumva: Nibaguhamagara kuri terefuni yawe witabe nta kibazo kandi udasohotse mu rusengero, niba ufite icyocyere kuramo ishati nushaka amabere ajye hanze(ku babyeyi n'inkumi) ngo nta kibazo, n'ibindi ntasubiramo.

Abanya-Kigali rero bamukunda byabuze urugero kuko inyigisho abarundamo zihuje 100% n'irari ry'ab'iki gihe kuko kwa GITWAZA muri ZION TEMPLE GUTERETA UMUSORE/INKUMI MWAJYANYE MUKICARANA UKAJYA UMUSHIMASHIMA BIREMEWE!!! Munyumvire namwe!!! Ndetse n'ibindi byose washaka kwiyongereraho birebana n'ubugenga bw'umubiri kwa Gitwaza biremewe!

Ubuyobozi bw'ubutasi CIA muri Amerika bumaze kwirukana burundu idini rya Gitwaza muri leta ya OHIO(Soma OHAYO)
Uyu Gitwaza, ntushobora kumenya imbaraga zimukoresha iyo ziva! Ni umugabo uzi kuvuga neza ku buryo yakuganirije, n'ipantalo wayikuramo ukayimuha ukagendera aho! Ni muri urwo rwego, muri USA babonaga idini ye imeze nk'ubutekamitwe n'ubwambuzi bafata icyemezo cyo kumwirukana muri leta ya OHIO aho yari afite urusengero.

Leta ya Vatikani nayo iramucungira hafi
Hari amakuru SHIKAMA dukura mu Rwanda avuga ko ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika i Roma buhangayikishijwe bikomeye n'inyigisho z'ubuyobe Gitwaza arimo gukwiza mu bantu bikaba bivugwa ko hari itsinda mu Rwanda ryashyizweho mu ibanga rishinzwe kugenzura ibyo yigisha n'ingaruka bifite ku baturage. Ibi ahanini Vatikani irabiterwa n'uko arimo gutwara abayoboke benshi.


Paul GITWAZA maneko wa Kagame agiye kwimukira i Bujumbura ngo agire uruhare mu ntambara
Hari abantu baba barasaritswe n'ubuhendanyi ku buryo bahora bumva ibyo batekereza ari byo binoze. Ubusanzwe Gitwaza afite urugo i Kigali mu Rwanda. Umuntu ashobora kwibaza impamvu abandi banyamahanga barimo gukiza amagara yabo bahunga Bujumbura ngo kubera intambara irimo gututumba ariko akarwana akimirana ajyayo nkaho we atava amaraso nkatwe twese.

Nk'uko dusanzwe tubizi ko Gitwaza ari umwe muri maneko za Kagame zitwikira amadini n'iyobokamana, amwohereje i Bujumbura kugira ngo afatanye na DMI ziriyo gukomeza guhungabanya umutekano w'abavandimwe bacu b'abarundi.
Rick Warren na Gitwaza imukurikiye ku ifoto uturutse ibumoso
Abamaneko ba Kagame muri USA no mu karere

Perezida Petero NKURUNZIZA agomba kurikanura byaba ngombwa Leta ye ikima uburengnzira Zion Temple bwo gukorerayo
Ibibazo biri i Bujumbura twese turabibona kandi nta munsi n'umwe hano kuri SHIKAMA tutababwiye ko ibibazo biriyo harimo akaboko ka Paul KAGAME ubu ufite DMI zuzuye muri Bujumbura.

Muri ya sisiteme yo kuneka ya Kagame aziko bitamugendekera uko abyifuza hatarimo n'amadini ahuma rubanda imitima. Bavandimwe bategetsi b'u Burundi nimugenzure neza ibyo SHIKAMA twandika hanyuma MUMERE MAGABO!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355