Pageviews all the time

KUVUGURUZA INKURU: THADÉE RUHUMURIZA NGO ARACYAHUMEKA.

22 avril 2015

Mu gitondo IKAZE IWACU yari yabagejejeho inkuru y’urupfu rwa wa muhungu wa Paul Kagame, witwa Thadée Ruhumuriza, warashwe ku wa mbere w’iki cyumweru. Ariko amakuru umunyamakuru wacu uri muri Afrika y’epfo amaze gutohoza yemeza ko abicanyi barashe Ruhumuriza batamunogonoye, kubera ko hari abantu abatabaye bumvise urusaku rw’amasasu, bamujyana ku bitaro bikuru bya Capetown, koko babona yapfuye, ariko ngo abaganga bakoze ibitangaza, (réanimation) ku buryo ubu ngo yagaruye ubuzima.
Publication1 - CopyImana rero yakinze akaboko nubwo nta kabaraga afite, amakuru atugeraho yemeza ko abaganga bemeye ko yasurwa, ariko ntibirenze umuntu umwe. IKAZE IWACU kandi yashoboye kubona amafoto yerekana uko Thadée Ruhumuriza yari yarashwe, ariko ntiturabona uruhushya rwo kuyatangaza, nyirubwite ataratora agatege ngo abyemere. Twihanganishije rero umuryango n’inshuti za Ruhumuriza, kandi dusabye imbabazi ku bari bakutse umutima kubera kumva inkuru mbi y’urupfu rw’uriya musore uzira ubusa.
Turacyakurikirana iyi nkuru, tuzajya tubagezaho amakuru ye uko azajya atugeraho. Kuri Paul Kagame we, amenye ko ibisumizi bye byongeye kumutaba mu nama nkuko byabikoze ubwo byashakaga kwivugana Kayumba Nyamwasa. 

Sylvestre Mukunzi
Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355