Pageviews all the time

«KUBERA UBUJIJI NA KAMERE MBI YA MUNTU YAMUNZWE N'ICYAHA, RUBANDA YIHAKANYE INICISHA INTUNGANE N'UMUGENGA W'UBUGINGO YEZU MAZE ISABA KO UMWAMI PILATO AREKURA UMWICANYI N'IGISAMBO RUHARWA WITWAGA BARABASI WARI WARAYOGOJE UMUJYI»: Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana ku cyumweru cya gatatu cya PASIKA mu mwaka wa Liturujiya B, taliki 19 Mata 2015: Isomo rya mbere. Ibyakozwe n'intumwa: 3,13-15.17-19 Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 2, 1-5a. Ivanjili: Luka: 24,35-48.


 Amasomo ya Liturujiya aracyakomeza kudutwara mu mwuka mwiza utagira uko usa ushingiye ku mutsindo wa Pasika ariwo mu by'ukuri Kirisito Yezu witanzeho igitambo rimwe rizima kugira ngo tujye twishimira kandi tunyurwe no kurya umugati udafunguye aduha wuje ineza n'ubuntu!


Uyu Yezu, ubwo yatwarwaga imbere ya Pilato, rubanda kubera kubatwa n'icyaha yarasakabatse isaba ko abambwa maze bakarekura igisambo cyitwa Barabasi cyari cyarayogoje umujyi. Nyamara abo baturage basakuzaga bari birengagije ko na kera na kare Yezu yagombaga gupfa akazuka kugira ngo hasohozwe ibyahanuwe.

Kuba twarandikiwe ibi twe tukiriho, ni ukugira ngo tudacumura ku Mana kandi kugira ngo tunamenye ko n'aho umuntu yacumura dufite umuvugizi imbere y'Imana Data, ariwe Yezu Kirisitu intungane igitambo cy'impongano y'ibyaha byacu ndetse n'iby'isi yose. Uyu kumumenya nyakuri bijyana no gukurikiza amategeko ye!

Uyu Yezu kandi niwe wongera kubonekera abigishwa be 11 kuko Yuda wa 12 yari yigendeye kubera ikimwaro cy'uko yamugambaniye. Ikintu cyagaragaye muri iryo bonekerwa ni uko muri kamere ya muntu duhora twiteguye imiruho n'imihangayiko ariko ntitwizere ko amahoro yadusakara mu mitima.

Yezu yabifurije amahoro barakangarana, bamwitiranya n'umuzimu. Kugira ngo abemeze ko ariwe koko kandi akibakunda yabasabye ku mafunguro bamuhereza igice cy'ifi yokeje akirira imbere yabo bose babibonesha amaso yabo. Atangiza atyo ku mugaragaro inyigisho zo kwisubiraho n'ibabarirwa ry'ibyaha ariko asaba izo ntumwa kuba zigumye mu murwa kugira ngo zibanze zakire Roho Mutagatifu.

ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:

Kuwa mbere, taliki 20 Mata 2015 ni Odette. Kuwa kabiri ni Anselme. Kuwa gatatu ni Alexandre. Kuwa kane ni George. Kuwa gatanu ni Fidele. Kuwa gatandatu taliki 25 Mata NI UMUNSI KILIZIYA GATULIKA Y'U RWANDA YASHYIZEHO WO KWIBUKA NO GUSABIRA ABAPFUYE MURI JENOSIDE YO MU RWANDA MU 1994 naho ku cyumweru gitaha taliki 26 Mata 2015 ni icyumweru cya kane cya Pasika, GUSABIRA IHAMAGARWA RY'ABIYEGURIRA IMANA N'ABASASERIDOTI na Mutagatifu Keleti.

Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355