Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI N'UBUBANYI N'AMAHANGA:«Icyiza ni uko nta manda ya gatatu yabaho kuri Perezida Paul KAGAME, ariko umwanzuro ugomba gufatwa n’Abanyarwanda.» Nyakubahwa Peter FAHRENHOLTZ Ambasaderi w’ u Budage mu Rwanda/ UDAHEMUKA Eric


Muri iyi minsi inkuru irusha zose kuvugwaho cyane mu Rwanda ni impaka kuri manda ya gatatu ya Perezida Kagame. Bamwe baravuga ko atari ngombwa guta igihe kuri iyi ngingo kuko ari uburyo RPF irimo gukoresha kugira ngo irangaze abanyarwanda ibone uko itera u Burundi na RD Congo.
Muri SHIKAMA twemera ubwisanzure bwuzuye mu gutanga ibitekerezo no kuvuga icyo ushaka. Niyo mpamvu, kuri twe abakomeza kujya impaka kuri iyi ngingo kimwe n'abumva atari ngombwa buri wese ari uburenganzira bwe. Tugomba guharanira ko umuco wo kuniganwa ijambo ucika mu Rwanda kandi ukagenda ubutagaruka


Ubudage bubimburiye abandi bazungu kwereka abanyarwanda ko 2017 izaba ari ishiraniro
Mu kiganiro aherutse guha radiyo ya MUGABO Justin yitwa ISANGO STAR ikorera i Kigali mu Rwanda, ambasaderi w'Ubudage mu Rwanda yabajijwe icyo atekereza ku mushinga ugeze kure urebana no guha Kagame manda ya gatatu. Uyu mudage yasubije agira ati:«Icyiza ni uko nta manda ya gatatu yabaho kuri Perezida Paul KAGAME, ariko umwanzuro ugomba gufatwa n’Abanyarwanda.»  

Mu mvugo y'abadipolomati, buriya Ubudage bwaravuze byararangiye kandi imvugo irasobanutse. Icyiza ni uko nta manda ya 3 kuri perezida Kagame: Ni ukuvuga ko ku bw'uyu mudage, ikiza kuri Kagame ari ukutongera gutegeka. Ubwo mu kinyuranyo twavuga ngo: Icyaba kibi ni uko Perezida Kagame yafata manda ya gatatu.

Icyiza ku muntu kinamuzanira inyungu n'umunezero. Ikibi ku muntu nacyo kimugiraho ingaruka. Umwanzuro ugomba gufatwa n'abanyarwanda: Abadipolomati bagira imvugo yuje amayeri no kwibombarika cyane. Niba icyiza ari uko Kagame atafata manda ya 3, ni ukuvuga ko no ku baturage icyababera cyiza ari uko batora undi utari Paul KAGAME kandi icyababera kibi kikanabagiraho ingaruka ni uko bakongera gutora Paul KAGAME. Nicyo iyi mvugo ya ambasaderi isobanuye ku bwanjye.

Ubudage bufite impamvu nyinshi zo kutifuza ko Kagame yakomeza gutegeka u Rwanda
Umubano w'ingoma ya FPR na Leta y'Ubudage wakunze kuzamo imiraba ifite ireme. Leta y'Ubudage izi neza ko Kagame ari ku isonga ry'urutonde rw'abicanyi ruharwa 40 rwakozwe na BOURGUIERE na FERNANDEZ. Icyemeza ko Ubudage buha agaciro izi mpapuro zo guta muri yombi abo bicanyi ni ifatwa rya Lt. Col. Rose Kanyange Kabuye.

Mu Ugushyingo 2008 nibwo Rose KABUYE yafatiwe i Berlin mu Budage ari mu kazi ko gutegura uruzinduko rwa Kagame muri icyo gihugu. Iyi ikaba ari impamvu ya mbere ya rutura yo kudashyigikira manda ya 3 ya Kagame. Mu yandi magambo, Ubudage buzi neza ko umwicanyi utinze cyane ku butegetsi n'agatsiko ke barushaho kwangiza byinshi.

Impamvu ya 2: Kagame yategetse perezidansi gusesa amasezerano na DAIMLER & BENZ kuko bamufungiranye mu modoka akananirwa kuvamo
Ibi ndumva narigeze kubibakoreramo inkuru irambuye. Nyuma yo gufata Kabuye i Berlin, Kagame yakangishije ibyo gufunga ambasade y'Ubudage i Kigali abadage baramwihorera. Mu kumusubiza, Kagame yavuye mu rugo ajya ku kazi agendera mu modoka ya MERCEDES BENZ yakorewe mu Budage mu ruganda rwa leta y'iki gihugu rwitwa DAIMLER & BENZ.

Kagame ageze muri Village Urugwiro abamucungira umutekano bamufunguriye umuryango ngo ave mu modoka ajye mu biro umuryango wanga gukinguka. Kagame kimwe n'abamurinda byarabatunguye kandi birabatangaza cyane kuko batari bazi ko ku cyicaro cy'uruganda rwakoze iyo modoka bafite ububasha bwo kuyigenzura no kuyifataho ibyemezo bakoresheje iyakure(A DISTANCE).

Nyuma yo kuvugana n'abo mu ruganda Kagame akabemerera gufungura ambasade yabo, barakunze bareka urugi rurakinguka. Kagame kubera umujinya akiyisohokamo mbere yo kwinjira mu biro yahise ategeka perezidansi gusesa amasezerano n'urwo ruganda. Kagame kandi guhera uwo munsi yahise ahagarika kongera kugendera muri iyo BENZ ku buryo ubu asigaye agendera muri RANGE ROVER y'abongereza ariko aho bucyera nabo bazayimufugiranamo kuko yafunze BBC akayibuza kuvugira mu Rwanda.

Impamvu ya 3 : Gusenya iminara ya Deutsche Welle i Kinyinya byababaje abadage cyane ku buryo Kagame ahamye ku butegetsi ahari i Berlin baniyahura
Ikibazo cy'ifungwa rya DEUTSCHE WELLE mu Rwanda nacyo SHIKAMA twakigarutseho cyane kuko gifite ingaruka zikomeye ku bukungu na politiki by'Ubudage. Twasobanuye ko iriya minara yari ifite ubushobozi bwo kuvana amajwi mu Budage akagera i Kinyinya i Kigali akahava akagera muri Amerika y'Amajyepfo.

Ni ukuvuga ko byatumaga radiyo Rwanda igera kure hashoboka. Ariko n'andi maradiyo y'ibindi bihugu hari amafaranga menshi ayo maleta yahaga Ubudage kubera ko iminara yabo y'i Kinyinya yatumaga yumvikana henshi ku isi. Hejuru y'ibi bihombo, hariyongeraho amamiriyoni Ubudage buzaha abazasenya ibyuma i Kinyinya, haziyongeraho amamiriyoni yo kubipakira babijyana muri Tanzaniya.

Haziyongeraho amafaranga atabarika yo gukora ikibanza, hazaniyongeraho amamiriyoni yo kubyubaka nk'uko  byari byubatse i KINYINYA. Aya mafaranga yose uyateranije urabona ko abadage bazahahombera inoti nyinshi ku buryo batakwishimira ko Kagame ahama ku butegetsi i Kigali.

Ubwongereza bushobora kuza ku mwanya wa 2 mu gusaba ko Kagame atafata indi manda.
SHIKAMA iriho kugira ngo abanyarwanda bamenye ukuri kandi banitoze kukuvugisha. Muri politiki nta cy'ubusa kibamo. Ifungwa rya BBC i Kigali rishobora gusandaza umubano bigahumira ku mirari. Impamvu ikaba ko BBC ikura amafaranga menshi mu biganiro ikora.

Mu ishami ry'Ikirundi n'Ikinyarwanda, hari amafaranga u Rwanda rwahaga BBC. Ifunzwe rero ntayo baba bagitanze. BBC ariko nayo hari ayo iha Radiyo Rwanda kuko insakazamajwi zayo eshatu zifatira ku za radiyo Rwanda ziri i JALI-KIGALI, KWA NYAGACYECURU-HUYE no ku musozi wa KARONGI-KIBUYE.

Kubera politiki y'igitugu ya Kagame na FPR itihanganira abatavuga rumwe nabo ikanabangamira ububanyi n'amahanga bityo n'inyungu z'ibihugu zikahazaharira, ntibizagire uwo bitangaza nitwumva Ubwongereza bwunze mu ry'Ubudage kandi birashoboka kuko ntakeka ko BBC izongera kuvugira mu Rwanda Paul KAGAME na FPR ye bakiri ku butegetsi!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355