Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI: Ambasaderi Jacques BIHOZAGARA ku italiki 04 Nyakanga 1999 yagize ati: «Niba abatutsi twarakorewe jenoside mu Rwanda, ntitugomba kubivanga n'ibibazo bya Kongo- Kinshassa; kereka niba dushaka ko amahanga yongera kutwibasira(...)»/ UDAHEMUKA Eric

                                                                Bihozagara Yakobo

Guhera FPR yagera ku butegetsi i Kigali, umutima wari muri Kongo. Leta zunze ubumwe z'Amerika ziheruka gutangaza ko, ku bwa minisiteri yabwo ishinzwe ububanyi n'amahanga, babona intara ya Kivu y'epfo na Kivu y'amajyaruguru zarigaruriwe n'u Rwanda. Mu Ugushyingo 2013 ubwo M23 yatsindwaga, Perezida Paul KAGAME w'u Rwanda yavuze ko M23 yarwanyijwe byihuta kandi ikarimburwa kubera ko abayigize ari abatutsi.

Niba Kagame yazirikanaga ko Bihozagara yavuze ukuri akaba ariko amuziza, ubu yamwiyambaza akamugira inama
Ku italiki 04 Nyakanga 1999, Jacques BIHOZAGARA yari ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi. Kuri uwo munsi FPR yarimo yizihiza imyaka 5 yari imaze ifashe ubutegetsi. Mu kiganiro BIHOZAGARA yagiranye n'abanyamakuru i Bruxelles bamubajije ku birebana no gushinja Kagame kwambutsa ingabo z'u Rwanda mu kujya kuvogera ubusugire bwa Kongo Kinshassa.

Iyo ushaka kumenya neza ukuri ku bibera mu gihugu cyawe usubiza amaso inyuma. Mu gisubizo Ambasaderi BIHOZAGARA yahaye uwo munyamakuru yaramushubije ati:«Niba abatutsi twarakorewe jenoside mu Rwanda, ntitugomba kubivanga n'ibibazo bya Kongo- Kinshassa; kereka niba dushaka ko amahanga yongera kutwibasira(...)»

Kagame akimara kumenya ko Ambasaderi BIHOZAGARA yavuze atya yahise amwirukana ku buryo kugeza ubu ntawe uzi aho uyu musaza wuje ubwenge n'ubunararibonye yarengeye muri politiki y'u Rwanda. Nyamara urebye neza ukitegereza wabona ko ibyo BIHOZAGARA yavugaga ari ukuri kwambaye ubusa ndetse hari ibimenyetso bitabarika bibigaragaza.

Kagame na FPR baratakambira umuhisi n'umugenzi ngo babarasire FDLR nk'uko barimbuye M23 mu gihe amahanga yibasiye Kigali kubera M23
Muri politiki burya hari ibintu bibamo ariko mu by'ukuri nta musaruro. M23 ikimara gufata Goma, isi yose yarasakuje maze Kagame abura amahoro mu mutima biba ngombwa ko azitegeka kuvamo ariko akaba yarabikoze ku itegeko rya Obama utwara USA.

Icyakurikiyeho ni ukurwanya M23 maze ihita itsindwa. Uku gutsindwa kwatumye Kagame afatwa nka GASHOZANTAMBARA mu karere maze si ugusaba ko FDLR irimburwa ngo nk'uko M23 zarimbuwe ariko biranga biba iby'ubusa. Kugeza n'uyu munsi nk'uko umusaza nyakubahwa Ambasaderi BIHOZAGARA yabivuze, dore hashize imyaka 16, amahanga yose ubu yibasiye u Rwanda kubera ikibazo cya M23 rwananiwe kurangiza.

Impamvu iki kibazo kitarangira ndetse ku bwanjye nkaba mbona kizasama abagitangiye ni uko bacyemuza ibibazo ibisubizo bitari byo. Nawe se wavuga ko M23 iharanira uburenganzira bw'abanyamurenge warangiza ukarwanisha ingabo z'u Rwanda mu gihugu cy'abandi(...), bamwe bati tubahe imbabazi, abandi bati batwarwe i LA HAYE, abandi bati M23 UGANDA yiteguye kubaha ubuhungiro niba RDC itabacyuye, Kigali yo iti M23 yaba yitegura kongera gushoza intambara muri RD Congo!

Nk'uko byavuzwe na Ambasaderi Herve Ladsous wa France muri UN-Security Council, ikibazo cya FDLR gitandukanye cyane n'icya M23
Muri iyo nzika ya Kagame n'agatsiko ke, basabira FDLR kurimburwa, birengagiza ikintu gikomeye. FDLR ni impunzi zahunze kera ziharanira gutaha mu gihugu cyazo mu mahoro mu gihe M23 ari ingabo z'ikindi gihugu zavogereye ubusugire bw'ikindi gihugu. Iki cyonyine kirahagije ngo umuryango mpuzamahanga usabe Kagame gushyikirana na FDLR aho kuyimishaho amabombe.

Kuba Ambasaderi BIHOZAGARA yaravuze ibintu none tukaba turimo kubibona nyuma y'imyaka 16, twese abanyarwanda bikwiye kutubera gihamya ndakuka ko u Rwanda rutabuze abanyabwenge n'inararibonye, ko ahubwo babuze uruvugiro. Umunsi igihugu cyabonye umuyobozi uha abana b'u Rwanda uburenganzira bwo kuvuga akabari ku mutima, mbabwije ukuri u Rwanda rw'icyo gihe ruzaba rutemba amata n'ubuki!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355